Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 4


Igice cya 4

Ihishurwa ryatanzwe rinyuze ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Se, Joseph Smith Mukuru, i Harmony, Pennsylvania, Gashyantare 1829.

1–4, Umurimo w’inkwakuzi ukiza abakozi ba Nyagasani; 5–6, imico y’Ubukiranutsi ibaha ubushobozi bwo gukora umurimo 7, Ibintu by’Imana bigomba gushakashakishwa.

1 Ubu dore, umurimo utangaje urenda kuza mu bana b’abantu.

2 Kubera iyo mpamvu, mwebwe mwambariye umurimo w’Imana, nimurebe ko muyikorera n’Umutima wanyu wose, ubushobozi, ubwenge, n’imbaraga, kugira ngo mushobore guhagarara nta mugayo imbere y’Imana ku munsi wa nyuma.

3 Kubera iyo mpamvu, niba mufite ibyifuzo byo gukorera Imana muhamagariwe umurimo;

4 Kuko dore umurima umaze kwera kugira ngo usarurwe; kandi dore, uwahuyemo umuhoro we n’imbaraga ze zose, arahunika kugira ngo atazarimbuka, ahubwo azanire agakiza ubugingo bwe;

5 Kandi ukwizera, ibyiringiro, ineza itizigama n’urukundo, n’ijisho rirangamiye gusa ikuzo ry’Imana, bimuha ubushobozi ku murimo.

6 Ibuka ukwizera, ubugiraneza, ubumenyi, ukwifata, ukwihangana, ineza ya kivandimwe, kubaha Imana, ineza itizigama, ubwiyoroshye, umuhate.

7 Saba, kandi uzahabwa, komanga, kandi uzakingurirwa. Amena.