Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 9


Igice cya 9

Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Oliver Cowdery i Harmony, Pennsylvania, Mata 1829. Oliver yabwirijwe kwihangana kandi ashishikarizwa kwishimira kwandika, kuko muri iki gihe, ubwirwa ibyo wandika n’umusemuzi, aho kugerageza gusemura.

1–6, Izindi nyandiko za kera zikeneye kuzasemurwa; 7–14, Igitabo cya Morumoni yasemuwe kubw’inyigisho no kubw’icyemezo cya roho.

1 Dore, ndakubwira, mwana wanjye, ko kubera ko utasemuye nk’uko wari wabinsabye, kandi wongeye gutangira kwandikira umugaragu wanjye, Joseph Smith, Muto, ni muri ubwo buryo nifuje ko wazakomeza kugeza ubwo uzaba urangije iyi nyandiko, nagushinze.

2 Kandi ubwo, dore, mfite izindi nyandiko, nzaguha ububasha kugira ngo ushobore gufasha kuzisemura.

3 Ihangane, mwana wanjye, kuko ni ubushishozi bundimo, kandi si ngombwa ko uzasemura ubu muri iki gihe.

4 Dore, umurimo uhamagariwe gukora ni ukwandikira umugaragu wanjye Joseph.

5 Kandi, dore, ni ukubera ko utakomeje nk’uko watangiye, ubwo watangiraga gusemura, nakwambuye ubu butoni.

6 Wikwitotomba, mwana wanjye, kuko ni ubushishozi bundimo bwatumye ngufata muri ubu buryo.

7 Dore, ntabwo wasobanukiwe, watekereje ko nzabuguha, mu gihe utari ubyitayeho uretse kubinsaba.

8 Ariko dore, ndakubwira, ko ugomba kubyiga mu bitekerezo byawe, bityo ugomba kumbaza niba bikwiriye, kandi niba bikwiriye nzatuma igituza cyawe kizagushyuhiramo, kubera iyo mpamvu uzabyumva ko bikwiriye.

9 Ariko niba bidakwiriye ntabwo uzabyumva, ahubwo uzagira ubucucu butagira igitekerezo buzagutera kwibagirwa ikintu gifutamye, kubera iyo mpamvu, ntushobora kwandika icyatagatifujwe keretse ugihawe na njye.

10 Magingo aya, iyo uba waramenye ibi wari kuba warashoboye gusemura; nyamara, si ngombwa ko ugomba gusemura ubu.

11 Dore, byari ngombwa igihe watangiraga, ariko waratinye, kandi igihe cyarahise, none ubu si ngombwa.

12 Kuko, none se ntubona ko nahaye umugaragu wanjye Joseph imbaraga zihagije, zo kubigeraho? Kandi nta n’umwe muri mwe ndenganya.

13 Kora iki kintu nagutegetse, kandi uzatunganirwa. Gira ukwizera, kandi ntuzahe icyuho igishuko.

14 Shikama mu murimo naguhamagariye, kandi umusatsi wo ku mutwe wawe ntuzatakara, kandi uzahirwa hejuru ku munsi wa nyuma. Amena.