Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 20


Igice cya 20

Ihishurirwa ku ishingwa ry’Itorero n’Imiyoborere, ryaherewe Umuhanuzi Joseph Smith, i Fayette cyangwa hafi y’aho, New York. Ibice by’iri hishurirwa bishobora kuba byaratanzwe kare mu mpeshyi 1829. Ihurirwa ryuzuye, ryamenyekanye icyo gihe nk’Ingingo n’Ibihango, rishobora kuba ryaranditswe nyuma gato yo kuwa 6 Mata 1830 (umunsi Itorero ryashinzweho). Umuhanuzi yaranditse ati: “Twahawe na We (Yesu Kristo) ibikurikira, kubwa roho y’ubuhanuzi n’ihishurirwa, bitaduhaye gusa amakuru menshi, ahubwo na none byatweretse umunsi nyawo, bijyanye n’ubushake Bwe, tugomba kongera gukomeza gutangiza Itorero Rye hano ku isi.”

1–16, Igitabo cya Morumoni cyerekana ubusaniramana bw’umurimo w’iminsi ya nyuma; 17–28, Inyigisho z’iremwa, ukugwa, impongano, n’umubatizo byemezwa, 29–37, Amategeko agenga ukwihana, ugutsindishirizwa, ugutagatifuzwa, n’umubatizo asobanurwa, 38–67, Inshingano z’abakuru, abatambyi, abigisha, n’abadiyakoni zikorerwa incamake, 68–74, Inshingano y’abanyamuryango, umugisha w’abana, n’uburyo bw’umubatizo bihishurwa; 75–84, Amasengesho y’Isakaramentu n’amabwiriza agenga ubunyamuryango mu Itorero atangwa.

1 Itangizwa ry’Itorero rya Kristo muri iyi minsi ya nyuma, kandi ni imyaka igihumbi na magana inani na mirongo itatu uhereye ku ukuza kwa Nyagasani wacu n’Umukiza Yesu Kristo mu mubiri, kandi ryashinzwe mu buryo butunganye kandi ryashyizweho byemewe n’amategeko y’igihugu cyacu, kubw’ubushake n’amategeko y’Imana, mu kwezi kwa kane, no ku munsi wa gatandatu w’ukwezi kwitwa Mata—

2 Amategeko yahawe Joseph Smith, Mutoya, wahamagawe n’Imana, kandi akimikirwa kuba intumwa ya Yesu Kristo, kugira ngo abe umukuru wa mbere w’iri torero.

3 Na Oliver Cowdery, nawe wahamagariwe n’Imana, kuba intumwa ya Yesu Kristo, kugira ngo abe umukuru wa kabiri w’iri torero, kandi yimitswe amurambitseho ikiganza cye.

4 Kandi ibi bijyanye n’inema ya Nyagasani wacu n’Umukiza Yesu Kristo, ahabwe icyubahiro cyose, ubu n’iteka ryose. Amena.

5 Nyuma y’uko byari mu by’ukuri byeretswe uyu mukuru wa mbere ko yari yarahawe ukubabarirwa ibyaha bye, yongeye kubohwa n’ubwirasi bw’isi;

6 Ariko nyuma yo kwihana, no kwiyoroshya nta buryarya, binyuze mu kwizera, Imana yamufashishije umumarayika mutagatifu, wari ufite mu maso hasa nk’umurabyo, n’imyambaro ikeye kandi y’umweru usumba indi myeru yose;

7 Maze imuha amategeko yamuhumetsemo.

8 Kandi yamuhe ububasha buvuye mu ijuru, ikoresheje uburyo bwari bwateguriwe gusemura Igitabo cya Morumoni;

9 Gikubiyemo inyandiko y’abantu baguye, n’ubwuzure bw’inkuru nziza ya Yesu Kristo ku Banyamahanga ndetse n’Abayuda;

10 Cyatanzwe gihumetswe, kandi cyemejwe abandi n’umurimo w’abamarayika, kandi cyatangarijwe isi na bo.

11 Kigaragariza isi ko ibyanditswe bitagatifu ari iby’ukuri, kandi ko Imana ihumekera mu bantu kandi ibahamagarira umurimo wayo mutagatifu muri iki gihe n’igisekuru, kimwe no mu bisekuru bya kera;

12 Bityo ikerekana ko uko yari ejo, n’uyu munsi niko iri, kandi niko izahora iteka ryose. Amena.

13 Kubera iyo mpamvu, kubera ko ifite ubuhamya bukomeye cyane, kubwabwo isi izacirwa urubanza, ndetse nyuma y’aho benshi bazamenya iby’umurimo.

14 Kandi abawakirana ukwizera, kandi bagakora mu bukiranutsi, bazakira ikamba ry’ubugingo buhoraho;

15 Ariko abanangira imitima yabo mu kutizera, kandi bakawuhakana, bizabazanira ugucirwaho iteka kwabo bwite—

16 Kuko Nyagasani Imana yabivuze, kandi twebwe, abakuru b’itorero, twumvise kandi duhamya amagambo Nyiricyubahiro wuje ikuzo wo mu ijuru, nahabwe ikuzo ubuziraherezo n’iteka ryose. Amena.

17 Kubw’ibi bintu tuzi ko hariho Imana mu ijuru, itagira urugero kandi ihoraho, uhereye kera kose kugeza iteka ryose, Imana idahinduka, yabumbye ijuru n’isi, n’ibintu byose bibirimo;

18 Kandi ko yaremye umuntu, umugabo n’umugore, mu ishusho yayo kandi basa nayo, yarabaremye;

19 Kandi yabahaye amategeko ko bagomba kumukunda no kumukorera, Imana imwe iriho kandi y’ukuri, kandi ko igomba kuba ariyo bagomba gusenga yonyine.

20 Ariko kubw’ukurenga kuri aya mategeko matagatifu, umuntu yahindutse nk’inyamaswa n’umunyakibi, maze aba umuntu uguye.

21 Kubera iyo mpamvu, Imana Ishoborabyose yatanze Umwana wayo Rukumbi w’Ikinege, nk’uko byanditswe muri ibyo byanditswe byamuhishuweho.

22 Yemeye ibigeragezo ariko ntiyabyitayeho.

23 Yarabambwe, arapfa, kandi yarasubiye arazuka ku munsi wa gatatu;

24 Kandi yazamutse mu ijuru, ngo yicare iburyo bwa Data, kugira ngo abe ku ngoma n’ububasha bushobora byose bijyanye n’ubushake bwa Data;

25 Kugira ngo uko abenshi bazemera kandi bakabatizwa mu izina rye ritagatifu, kandi bakihanganira mu kwizera kugeza ku ndunduro, bazakizwe—

26 Si gusa abemeye nyuma y’uko yaje mu gihe cy’ihangu, mu mubiri, ahubwo n’abo bose uhereye mu ntangiriro, ndetse n’abenshi bari bariho mbere y’uko aza, bemeye amagambo y’abahanuzi batagatifu, bavugaga uko bahumetswemo kubw’impano ya Roho Mutagatifu, bahamije ibye mu by’ukuri mu bintu byose, bagomba kubona ubugingo buhoraho,

27 Kimwe n’abazaza nyuma, bazemera impano n’imihamagaro y’Imana kubwa Roho Mutagatifu, itanga ubuhamya bwa Data n’ubwa Mwana;

28 Uwo Data, Mwana, na Roho Mutagatifu bakaba Imana imwe, itagereranywa kandi ihoraho, ubuziraherezo. Amena.

29 Kandi tuzi ko abantu bose bagomba kwihana no kwemera izina rya Yesu Kristo, no kuramya Data mu izina rye, no kwihangana mu kwizera mu izina rye kugeza ku ndunduro, cyangwa ntibashobore gukizwa mu bwami bw’Imana.

30 Kandi tuzi ko ugutsindishirizwa binyuze mu nema ya Nyagasani n’Umukiza Yesu Kristo wacu gukwiye kandi ari ukuri;

31 Ndetse tuzi, ko ugutagatifuzwa binyuze mu nema ya Nyagasani n’Umukiza wacu gukwiye kandi ari ukuri, ku bakunda bose kandi bakorera Imana n’ubushobozi bwabo bwose, ubwenge, n’imbaraga.

32 Ariko birashoboka ko umuntu yashobora kugwa aretse inema maze akareka Imana iriho;

33 Kubera iyo mpamvu nimureke itorero rihore ryirinda kandi risenga, hato ritazagwa mu gishuko;

34 Koko, ndetse mureke abatagatifujwe nabo birinde.

35 Kandi tuzi ko ibi bintu ari iby’ukuri kandi bijyanye n’amahishurirwa ya Yohana, nta cyongewe, cyangwa kigabanyijwe ku buhanuzi bw’iki gitabo, ibyanditswe bitagatifu, cyangwa ibyahishuwe by’Imana buzaza nyuma y’aha kubw’impano n’ububasha bwa Roho Mutagatifu, ijwi ry’Imana, cyangwa umurimo w’abamarayika.

36 Kandi Nyagasani Imana yarabivuze; kandi icyubahiro, ububasha n’ikuzo bihabwe izina rye, haba ubu n’iteka ryose. Amena.

37 Kandi byongeye, kubw’itegeko ku itorero ryerekeye uburyo bw’umubatizo—Abiyoroshya bose imbere y’Imana, kandi bifuza kubatizwa, kandi bazanye imitima imenetse na roho zishengutse, maze bagahamya imbere y’itorero ko mu by’ukuri bihannye ibyaha byabo byose, kandi bifuza kwitirirwa izina rya Yesu Kristo, bafashe icyemezo cyo kumukorera kugeza ku ndunduro, kandi mu by’ukuri bagaragaza kubw’imirimo yabo ko bakiriye Roho wa Kristo ku buryo bababarirwa ibyaha byabo, bazakirwa kubw’umubatizo mu itorero.

38 Inshingano z’abakuru, abatambyi, abigisha; abadiyakoni, n’abanyamuryango b’itorero rya Kristo—Intumwa ni umukuru, kandi ni umuhamagaro we kubatiza.

39 No kwimika abandi bakuru, abatambyi, abigisha, n’abadiyakoni;

40 No guha umugisha umugati na vino—ibimenyetso by’umubiri n’amaraso ya Kristo—

41 No kwemeza ababatirijwe mu itorero, barambitsweho ibiganza kubw’umubatizo w’umuriro na Roho Mutagatifu, bijyanye n’ibyanditswe;

42 No kwigisha, gusobanura byimbitse, gushishikaza, kubatizwa, no kurinda itorero;

43 No kwemeza abanyamuryango b’itorero babarambikaho ibiganza, kandi babaha Roho Mutagatifu;

44 No kuyobora amateraniro yose.

45 Abakuru bagomba kuyobora amateraniro uko bamurikiwe na Roho Mutagatifu, bijyanye n’amategeko n’amahishurirwa y’Imana.

46 Inshingano y’umutambyi ni ukubwiriza, kwigisha, gusobanura byimbitse, gushishikaza, no kubatiza, no guha umugisha isakaramentu,

47 No gusura urugo rwa buri munyamuryango, no kubashishikariza gusenga bavuga no mu ibanga no kugira uruhare mu nshingano z’umuryango wose.

48 Ndeste ashobora kwimika abandi batambyi, abigisha, n’abadiyakoni.

49 Kandi agomba kuyobora amateraniro mu gihe nta mukuru n’umwe uhari.

50 Ariko mu gihe hari umukuru aho, agomba byonyine kubwiriza, kwigisha, gusobanura bihagije, gushishikaza, no kubatiza,

51 No gusura urugo rwa buri munyamuryango, abashishikariza gusenya bavuga no mu ibanga no kugira uruhare mu nshingano z’umuryango wose.

52 Muri izi nshingano zose umutambyi agomba gufasha umukuru igihe bibaye ngombwa.

53 Inshingano y’umwigisha ni uguhora arinda itorero, no kubana no kubakomeza;

54 No kureba ko nta bukozi bw’ibibi buri mu itorero, cyangwa ukwinangira hagati yabo, cyangwa kubeshya; kubeshyerana, cyangwa gusebanya;

55 No kureba ko itorero riteranira hamwe kenshi, ndetse no kureba ko abanyamuryango buzuza inshingano zabo.

56 Kandi agomba kuyobora amateraniro mu gihe umukuru cyangwa umutambyi badahari—

57 Kandi agomba guhora afashwa, mu nshingano ze zose mu itorero, n’abadiyakoni, igihe bibaye ngomba.

58 Ariko ntabwo abigisha cyangwa abadiyakoni bafite ubushobozi bwo kubatiza, guha umugisha isakaramentu; cyangwa kuramburiraho ibiganza.

59 Bagomba, nyamara, kuburira, gusobanura byimbitse, gushishikaza, no kwigisha, no gutumirira bose gusanga Kristo.

60 Buri mukuru, umutambyi, umwigisha, cyangwa umudiyakoni agomba kwimikwa bijyanye n’impano n’imihamagaro y’Imana kuri we, kandi agomba kwimikwa kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu, uri mu muntu umwimika.

61 Abakuru batandukanye bagize iri torero rya Kristo bagomba guteranira mu giterane rimwe mu mezi atatu, cyangwa rimwe na rimwe uko ibiterane byavuzwe bizaba byateguwe cyangwa byemejwe.

62 Kandi ibiterane byavuzwe bigomba gukora ibyo aribyo byose biri ngombwa ngo umurimo w’itorero ukorerwe ku gihe.

63 Abakuru bagomba guhabwa uruhushya rwabo n’abandi bakuru, hakozwe itora ry’itorero babarizwamo, cyangwa ibiterane.

64 Buri mutambyi, umwigisha, cyangwa umudiyakoni, wimitswe n’umutambyi, ashobora guhabwa icyemezo na we icyo gihe, icyo cyemezo, igihe keretswe umukuru, kimuhesha uruhushya, ruzamuha ubushobozi bwo gukora inshingano z’umuhamagaro we, cyangwa ashobora kuruhabwa n’igiterane.

65 Nta muntu ugomba kwimikirwa umwanya uwo ariwo wose muri iri torero, ahashinzwe mu buryo bwemewe n’amategeko ishami ryaryo, hatabayeho itora ry’iryo torero;

66 Ariko abakuru bayoboye, abayobozi ba paruwasi, abajyanama bakuru, abatambyi bakuru, n’abakuru, bashobora kugira uburengazira bwihariye bwo kwimika, ahatari ishami ry’itorero kugira ngo itora rishobore gukorwa.

67 Buri muyobozi w’ubutambyi bukuru (cyangwa umukuru uyoboye), umuyobozi wa paruwasi, umujyanama mukuru, n’umutambyi mukuru, agomba kwimikwa n’ubuyobozi bw’inama nkuru cyangwa igiterane rusange.

68 Inshingano y’abanyamuryango nyuma yo kwakirwa kubw’umubatizo—Abakuru cyangwa abatambyi bagomba kugira umwanya uhagije wo gusobanura byimbitse ibintu byose byerekeranye n’itorero rya Kristo kugira ngo basobanukirwe, mbere y’uko basangira ku isakaramentu kandi bakemezwa barambikwaho ibiganza n’abakuru, kugira ngo ibintu byose bishobore gukorwa mu buryo buhwitse.

69 Kandi abanyamuryango bazagaragariza imbere y’itorero, ndetse n’imbere y’abakuru, kubw’imigendere n’ikiganiro bikiranutse, ko babikwiriye, kugira ngo hashobore kubaho imirimo n’ukwizera bihamanya n’ibyanditswe bitagatifu—bagendera mu butagatifu imbere ya Nyagasani.

70 Buri munyamuryango w’itorero rya Kristo ufite abana agomba kubazanira abakuru imbere y’itorero, bagomba kubarambikaho ibiganza mu izina rya Yesu Kristo, kandi bakabaha umugisha mu izina rye.

71 Nta muntu n’umwe ushobora kwakirwa mu itorero rya Kristo keretse yaragejeje ku myaka y’uburyozwe imbere y’Imana, kandi ashobora kwihana.

72 Umubatizo ugomba gukorwa mu buryo bukurikira ku bihana bose—

73 Umuntu wahamagawe n’Imana kandi wahawe ubushobozi na Yesu Kristo bwo kubatiza, ajya hasi mu mazi hamwe n’umuntu wazanywe no kubatizwa, maze akavuga, amuhamagaye mu izina rye ati: Kubera ko nahawe ububasha na Yesu Kristo, nkubatije mu izina rya Data, n’irya Mwana, n’irya Roho Mutagatifu. Amena.

74 Ubwo akamwibiza mu mazi, noneho akamuvana mu mazi.

75 Ni ngombwa ko itorero rihurira hamwe kenshi kugira risangire umugati na vino ryibuka Nyagasani Yesu.

76 Kandi umukuru cyangwa umutambyi ariha umugisha, kandi ni muri ubu buryo ariha umugisha—arapfukama hamwe n’itorero maze akinginga Data mu isengesho ryimbitse, avuga ati:

77 O Mana, Data Uhoraho, turagusaba mu izina ry’Umwana wawe, Yesu Kristo, guha umugisha no gutagatifuza uyu mugati kubwa roho z’abawusangira bose; kugira ngo bawurye bibuka umubiri w’Umwana wawe, maze baguhamirize, O Mana, Data Uhoraho, ko bifuza kwitirirwa izina ry’Umwana wawe, kandi bahore bamwibuka, kandi bubahirize amategeko ye yabahaye, kugira ngo bahorane na Roho we abane nabo. Amena.

78 Uburyo bwo guha umugisha vino—afata inkongoro na none, maze akavuga ati:

79 O Mana, Data Uhoraho, turagusaba mu izina ry’Umwana wawe, Yesu Kristo, guha umugisha no gutagatifuza iyi vino kubwa roho z’abayinywaho bose; kugira ngo babikore bibuka amaraso y’Umwana wawe, yabamenewe; kugira ngo baguhamirize, O Mana, Data Uhoraho, ko bahora bamwibuka, kugira ngo bagire Roho we abane nabo. Amena.

80 Buri munyamuryango w’itorero rya Yesu Kristo ucumuye cyangwa cyangwa ufatiwe mu ikosa, azajya afatwa uko ibyanditswe bibisaba.

81 Ni inshingano y’amashami atandukanye, agize itorer rya Kristo, kohereza umwe cyangwa benshi mu bigisha babo kwitabira ibiterane bitandukanye biyoborwa n’abakuru b’itorero.

82 Yitwaza urutonde rw’amazina y’abanyamuryango batandukanye bihuje n’itorero uhereye ku giterane giheruka kuba, cyangwa akarwohereza rutwawe mu ntoki n’umutambyi, kugira ngo urutonde ruzwi rw’amazina y’itorero uko ryakabaye rushobore kubikwa n’umwe mu bakuru, uba yatoranyijwe rimwe na rimwe;

83 Ndetse, niba harimo abaciwe mu itorero, kugira ngo amazina yabo ashobore gusibwa mu bitabo rusange by’amazina by’itorero.

84 Abanyamuryango bose bavuye mu itorero ry’aho batuye, iyo bagiye mu itorero ry’aho batazwi, bashobore guhabwa ibaruwa yemeza ko ari abanyamuryango bazwi bahagaze neza, icyo cyemezo gishobora gusinywaho n’umukuru uwo ariwe wese cyangwa umutambyi iyo umunyamuryango uhabwa ibaruwa aziranye n’umukuru cyangwa umutambyi, cyangwa ishobore gusinywaho n’abigisha cyangwa abadiyakoni b’itorero.