Ibyanditswe bitagatifu
Helamani 11


Igice cya 11

Nefi yemeza Imana gusimbuza intambara inzara—Abantu benshi barimbuka—Barihana, nuko Nefi yingingira Imana imvura—Nefi na Lehi babona amahishurwa menshi—Abambuzi ba Gadiyantoni bashinga imizi mu gihugu. Ahagana 20–6 M.K.

1 Kandi habayeho mu mwaka wa mirongo irindwi na kabiri w’ingoma y’abacamanza ko amakimbirane yiyongereye, ku buryo habayeho intambara hose mu gihugu cyose mu bantu ba Nefi.

2 Kandi iryo ryari ibanga ry’agatsiko k’abambuzi bakoraga uyu murimo wo kurimbura n’ubugome. Kandi iyi ntambara yamaze uwo mwaka wose; kandi n’umwaka wa mirongo irindwi na gatatu yarawumaze.

3 Kandi habayeho ko muri uyu mwaka Nefi yatakambiye Imana, avuga ati:

4 O Nyagasani, ntiwemere ko aba bantu bazarimburwa n’inkota, ariko O Nyagasani, ahubwo reka habeho inzara mu gihugu, yo kubakangurira kwibuka Nyagasani Imana yabo.

5 Kandi ni uko byakozwe, hakurikijwe amagambo ya Nefi. Nuko habayeho inzara ikomeye mu gihugu, mu bantu bose ba Nefi. Kandi bityo mu mwaka wa mirongo irindwi na kane inzara yarakomeje, maze umurimo wo kurimbura uhagarara kubw’inkota ahubwo utoneka kubw’inzara.

6 Kandi uyu murimo wo kurimbura wakomeje kandi mu mwaka wa mirongo irindwi na gatanu. Kuko isi yarakubiswe ku buryo yumye, kandi ntiyera impeke mu gihe cy’impeke; kandi isi uko yakabaye yarakubiswe, ndetse mu Balamani kimwe no mu Banefi, ku buryo bakubiswe maze barimbuka ari ibihumbi mu bice birusha ibindi ubugome by’igihugu.

7 Kandi habayeho ko abantu babonye ko bagiye kurimburwa n’inzara, nuko batangira kwibuka Nyagasani Imana yabo; maze batangira kwibuka amagambo ya Nefi.

8 Nuko abantu batangira kwinginga abacamanza babo bakuru n’abayobozi babo, kugira ngo babwire Nefi bati: Dore, tuzi ko uri umuntu w’Imana, none kubera iyo mpamvu takambira Nyagasani Imana yacu kugira ngo yigize hirya yacu inzara, hato amagambo yose wavuze yerekeye ukurimbuka kwacu adasohora.

9 Kandi habayeho ko abacamanza babwiye Nefi, bijyanye n’amagambo yari yifujwe. Nuko habayeho ko ubwo Nefi yabonaga ko abantu bamaze kwihana kandi biyorohereje mu bigunira, yongeye gutakambira Nyagasani, avuga ati:

10 O Nyagasani, dore aba bantu barihana; kandi batsembye agatsiko ka Gadiyantoni muri bo ku buryo bazimye, kandi batabye amabanga y’ibanga mu butaka.

11 None, O Nyagasani, kubera ko uku kwiyoroshya kwabo wakwigiza hirya uburakari bwawe, kandi kugatuma uburakari bwawe bucubishwa n’ukurimbuka kw’abo bantu b’abagome wamaze kurimbura.

12 O Nyagasani, wakwigiza hirya uburakari bwawe, koko, uburakari bwawe bw’inkazi, maze ugatuma iyi nzara ishobora guhosha muri iki gihugu.

13 O Nyagasani, ntega matwi, kandi utume bikorwa ibijyanye n’amagambo yanjye, kandi ugushe imvura ku isi, kugira ngo ishobore kwera imbuto zayo, n’impeke zayo mu gihe cy’impeke.

14 O Nyagasani, wateze ugutwi amagambo yanjye ubwo navugaga nti: Reka habeho inzara, kugira ngo icyorezo cy’inkota gihoshe; kandi nzi ko, ndetse n’iki gihe, watega ugutwi amagambo yanjye, kuko wavuze uti: Aba bantu nibihana nzabatabara.

15 Koko, O Nyagasani, kandi urabona ko bihannye, kubera inzara n’icyorezo n’ukurimbuka byabagezeho.

16 None ubu, O Nyagasani, wakwigiza hirya uburakari bwawe, maze ukongera ukagerageza niba bazagukorera? Kandi bibayeho, O Nyagasani, ushobora kubaha umugisha ujyanye n’amagambo yawe wavuze.

17 Kandi habayeho ko mu mwaka wa mirongo irindwi na gatandatu Nyagasani yigije uburakari kure y’abantu, maze atuma imvura igwa ku isi, ku buryo yeze imbuto mu gihe cy’imbuto. Kandi habayeho ko yeze impeke zayo mu gihe cy’impeke.

18 Nuko dore, abantu barishimye kandi bakuza Imana, kandi igihugu uko cyakabaye cyuzuye umunezero; maze ntibongera gushaka ukundi kurimbura Nefi, ahubwo bamwemera nk’umuhanuzi ukomeye, n’umuntu w’Imana, ufite ububasha bukomeye n’ubushobozi yahawe n’Imana.

19 Kandi dore, Lehi, umuvandimwe we, ntiyavaga inyuma ku byerekeye ibintu birebana n’ubukiranutsi.

20 Nuko bityo habayeho ko abantu ba Nefi batangiye kwongera gutunganirwa mu gihugu, maze batangira kwubaka amatongo yabo, kandi batangira kwororoka no gukwirakwira, ndetse kugeza ubwo bavumbuye igihugu uko cyakabaye, haba mu majyaruguru no mu majyepfo, uhereye ku nyanja y’iburengerazuba kugeza ku nyanja y’iburasirazuba.

21 Kandi habayeho ko umwaka wa mirongo irindwi na gatandatu warangiye mu mahoro. Nuko umwaka wa mirongo irindwi na karindwi utangira mu mahoro; kandi itorero rikwira hose mu gihugu cyose; kandi igice kinini cy’abantu, haba Abanefi n’Abalamani, babariwe mu itorero; kandi bagize amahoro akomeye bihebuje mu gihugu; kandi uko niko umwaka wa mirongo irindwi na karindwi warangiye.

22 Ndetse bagize amahoro mu mwaka wa mirongo irindwi n’umunani, uretse ko habayeho amakimbirane makeya yerekeranye n’ingingo z’inyigisho zari zarashyizweho n’abahanuzi.

23 Kandi mu mwaka wa mirongo irindwi n’icyenda hatangiye kubaho impaka nyinshi. Ariko habayeho ko Nefi na Lehi, na benshi b’abavandimwe babo bari bazi ibyerekeranye n’izo ngingo eshatu z’inyigisho, kubera ko bagiraga amahishurirwa buri munsi, niyo mpamvu babwirije abantu, ku buryo barangije impaka muri uwo mwaka nyine.

24 Kandi habayeho ko mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi, habayeho umubare umwe w’abari bariyomoye ku bantu ba Nefi, wari wararengeye mu myaka ya mbere mu Balamani, nuko biyitirira izina ry’Abalamani, ndetse umubare umwe wari abakomokaga by’ukuri ku Balamani, kubera ko bari barakongejwemo umujinya na bo, cyangwa n’abo bari barabiyomoyeho, kubera iyo mpamvu batangiye intambara n’abavandimwe babo.

25 Nuko bakora ubuhotozi n’ubusahuzi; kandi noneho bakajya basubira inyuma mu misozi, no mu gasi n’ahantu h’ibanga, bihisha kugira ngo badashobora kuvumburwa, kubera ko babonaga buri munsi inyongera ku mibare yabo, kubera ko habayeho abari bariyomoye babasanze.

26 Nuko bityo mu gihe, koko, ndetse mu gihe cy’imyaka itari myinshi, bahindutse agatsiko gakomeye bikabije k’abambuzi, kandi bacukumbuye imigambi y’ibanga yose ya Gadiyantoni; maze bityo bahinduka abambuzi ba Gadiyantoni.

27 Ubwo dore, aba bambuzi baciye igikuba gikomeye, koko, ndetse ukurimbuka gukomeye mu bantu ba Nefi, ndetse no mu bantu b’Abalamani.

28 Kandi habayeho ko byari ngombwa ko habaho ihagarikwa ry’uyu murimo w’ukurimbura; kubera iyo mpamvu bohereje umutwe w’ingabo zikomeye mu gasi no hejuru y’imisozi gushakisha aka gatsiko k’abambuzi, no kubarimbura.

29 Ariko dore, habayeho ko muri uwo mwaka nyine bashushubikanyirijwe ndetse mu bihugu byabo bwite. Kandi uko niko warangiye umwaka wa mirongo inani w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.

30 Kandi habayeho ko mu ntangiriro y’umwaka wa mirongo inani n’umwe bongeye gutera aka gatsiko k’abambuzi, nuko barimbura benshi; kandi bagezweho na none n’ukurimbuka kwinshi.

31 Kandi na none bagombaga kuva mu gasi no mu misozi bakagaruka mu bihugu byabo bwite, kubera ko ubwinshi bukabije bw’imibare y’abo bambuzi bwari bwaranduje imisozi n’agasi.

32 Kandi habayeho ko ari uko warangiye uyu mwaka. Kandi abambuzi bagumye kwiyongera kandi barakomera, ku buryo basuzuguye ingabo uko zakabaye z’Abanefi, ndetse n’iz’Abalamani; kandi batumye ubwoba bukomeye buza ku bantu mu gihugu cyose.

33 Koko, kuko bagendereye ibice byinshi by’igihugu, kandi barabirimbuye bikomeye; koko, bishe benshi, kandi bajyanye abandi bunyago mu gasi, koko, n’ibindi cyane cyane abagore babo n’abana babo.

34 Ubwo ibi byago bikomeye, byaje ku bantu kubera ubukozi bw’ibibi bwabo, bwongeye kubakangurira kwibuka Nyagasani Imana yabo.

35 Kandi uko niko warangiye umwaka wa mirongo inani n’umwe w’ingoma y’abacamanza.

36 Kandi mu mwaka wa mirongo inani na kabiri bongeye gutangira kwibagirwa Nyagasani Imana yabo. Nuko mu mwaka wa mirongo inani na gatatu batangira gukomera mu bukozi bw’ibi. No mu mwaka wa mirongo inani na kane, ntibahinduye inzira zabo.

37 Kandi habayeho ko mu mwaka wa mirongo inani na gatanu barushijeho gukomera mu bwibone bwabo, no mu bugome bwabo; kandi bityo bongeye gushya bashyira ukurimbuka.

38 Kandi uko niko warangiye umwaka wa mirongo inani na gatanu.