Igitabo cya Helamani
Inkuru y’Abanefi. Intambara zabo n’imirwano yabo, n’amacakubiri yabo. Ndetse n’ubuhanuzi bw’abahanuzi batagatifu benshi, mbere y’ukuza kwa Kristo, bijyanye n’inyandiko za Helamani, wari umuhungu wa Helamani, kandi na none bijyanye n’inyandiko z’abahungu be, ndetse kugeza ku gihe cy’ukuza kwa Kristo. Ndetse benshi mu Balamani barahindutse. Inkuru y’uguhinduka kwabo. Inkuru y’ubukiranutsi bw’Abalamani, n’ubugome n’amahano y’Abanefi, bijyanye n’inyandiko ya Helamani n’abahungu be, ndetse kugeza k’ukuza kwa Kristo, yiswe igitabo cya Helamani, n’ibindi.
Igice cya 1
Pahorani wa kabiri ahinduka umucamanza mukuru maze agahotorwa na Kishikumeni—Pakumeni ajya ku ntebe y’ubucamanza—Koriyantamuri ayobora ingabo z’Abalamani, agafata Zarahemula, kandi akica Pakumeni—Moroniha atsinda Abalamani maze akisubiza Zarahemula, nuko Koriyantumuri akicwa. Ahagana 52–50 M.K.
1 Kandi ubwo dore, habayeho mu ntangiriro y’umwaka wa mirongo ine w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi, hatangiye kubaho ingorane ikomeye mu bantu b’Abanefi.
2 Kuko dore, Pahorani yari yarapfuye, kandi yaragiye nk’uko ab’isi bose bagenda; kubera iyo mpamvu hatangiye kubaho amakimbirane akomeye yerekeranye n’uzahabwa intebe y’ubucamanza mu bavandimwe, bari abahungu ba Pahorani.
3 Ubu aya ni amazina y’abo barwaniraga intebe y’ubucamanza, batumye na none abantu bagirana amakimbirane; Pahorani, Paanshi, na Pakumeni.
4 Ubu aba si abahungu bose ba Pahorani (kuko yari afite benshi), ariko aba nibo batarwaniye intebe y’ubucamanza; kubera iyo mpamvu, batumye habaho ibice bitatu mu bantu.
5 Nyamara, habayeho ko Pahorani yashyizweho n’ijwi rya rubanda kugira ngo abe umucamanza mukuru n’umutegetsi ku bantu ba Nefi.
6 Kandi habayeho ko Pakumeni, ubwo yabonaga ko atashoboraga kubona intebe y’ubucamanza, yifatanyije n’ijwi rya rubanda.
7 Ariko dore, Panshi, n’icyo gice cy’abantu bifuzaga ko yaba umutegetsi wabo, yagize uburakari bukabije; kubera iyo mpamvu, yari hafi yo kuryoshyaryoshya abo bantu kugira ngo bahagurikire kwigomeka ku bavandimwe babo.
8 Kandi habayeho nk’uko yari hafi yo gukora ibi, dore, yarafashwe, maze ajyanwa mu rukiko hakurikijwe ijwi rya rubanda, nuko acirwa urubanza ryo gupfa; kuko yari yarahagurukiye kwigomeka kandi yarashatse kurimbura umudendezo bw’abantu.
9 Ubwo igihe abo bantu bifuzaga ko yaba umutegetsi wabo babonaga ko yaciriwe urubanza rwo gupfa, kubw’iyo mpamvu bagize umujinya, kandi dore, bashize imbere uwitwa Kishikumeni, ndetse agera ku ntebe y’ubucamanza ya Pahorani, nuko ahotora Pahorani ubwo yari yicaye ku ntebe y’ubucamanza.
10 Nuko akurikiranwa n’abagaragu ba Pahorani; ariko dore, uguhunga kwa Kishikumeni kwabaye bwangu ku buryo nta muntu washoboye kumushyikira.
11 Maze asanga abari bamwohereje, nuko bose bagirana igihango, koko, barahiriye kubw’Umuremyi wabo uhoraho, ko nta muntu bazabwira ko Kishikumeni yari amaze guhotora Pahorani.
12 Kubera iyo mpamvu, Kishikumeni ntiyari azwi mu bantu ba Nefi, kuko yari yihinduranyije mu gihe yahotoraga Pahorani. Kandi Kishikumeni n’agatsiko ke, bari bagiranye igihango, bivanze mu bantu, ku buryo bose batashora gutahurwa; ariko abenshi batahuwe baciriwe urubanza rwo gupfa.
13 Kandi dore, Pakumeni yatoranyirijwe hakurikijwe ijwi rya rubanda, kuba umucamanza mukuru n’umutegetsi ku bantu kujya ku ngoma mu kigwi cy’umuvandimwe we Pahorani; kandi byari bijyanye n’uburenganzira bwe. Kandi ibi byose byakozwe mu mwaka wa mirongo ine w’ingoma y’abacamanza, kandi byari byararangiye.
14 Nuko habayeho mu mwaka wa mirongo ine n’umwe w’ingoma y’abacamanza, ko Abalamani bari barakusanyirije hamwe umutwe w’ingabo zitabarika, kandi barabambitse inkota, hamwe n’ imbugita hamwe n’imiheto, hamwe n’ingofero z’icyuma ku mitwe, hamwe n’imisesuragituza, hamwe n’ubwoko bwose bw’ingabo z’ubwoko bwose.
15 Nuko barongeye baramanuka kugira ngo bashore intambara ku Banefi. Kandi bari bayobowe n’umugabo witwaga Koriyantamuri; kandi wakomokaga kuri Zarahemula; kandi yari yariyomoye ku Banefi; kandi yari umugabo munini n’umunyembaraga.
16 Kubera iyo mpamvu, umwami w’Abalamani, witwaga Tubaloti, wari umuhungu wa Amuroni, yakekaga ko Koriyantamuri, kubera ko yari umugabo w’umunyembaraga, yashoboraga guhangana n’Abanefi, n’imbaraga ze hamwe n’ubushishozi bwe, ku buryo namwohereza azagira ububasha ku Banefi—
17 Kubera iyo mpamvu yabakongejemo umujinya, kandi akoranyiriza hamwe ingabo ze, nuko atoranyiriza Koriyantamuri kuba umuyobozi wabo, kandi ategeka ko bajya hepfo mu gihugu cya Zarahemula kurwana n’Abanefi.
18 Kandi habayeho ko kubera amakimbirane menshi n’ingorane nyinshi mu butegetsi, ko batari barahamishije abarinzi bahagije mu gihugu cya Zarahemula; kuko bari baratekereje ko Abalamani batazahangara kuza rwagati mu bihugu byabo gutera uwo murwa ukomeye wa Zarahemula.
19 Ariko habayeho ko Koriyantamuri yateye ari ku mutwe w’ingabo ze nyinshi, maze agwa ku baturage b’uwo murwa, kandi urugendo rwabo rwari rufite wa muvuduko ukomeye bihebuje ku buryo nta mwanya Abanefi bagize wo gukoranyiriza hamwe ingabo zabo.
20 Kubera iyo mpamvu Koriyantamuri yamariye hasi uburinzi hafi y’umuryango w’umurwa, kandi ajyana n’ingabo ze uko zakabaye mu murwa, kandi bicaga buri wese wabakumiraga, ku buryo bigaruriye umurwa uko wakabaye.
21 Kandi habayeho ko Pakumeni, wari umucamanza mukuru, yahunze imbere ya Koriyantamuri, ndetse kugera ku nsika z’umurwa. Kandi habayeho ko Koriyantamuri yamukubise ku rusika, ku buryo yapfuye. Kandi uko niko yarangiye iminsi ya Pakumeni.
22 Nuko ubwo igihe Koriyantumuri yabonaga ko yari yamaze kwigarurira umurwa wa Zarahemula, kandi yabonye ko Abanefi bari babahunze, kandi bari bishwe, kandi bari bafashwe, maze bakajugunywa mu nzu y’imbohe, kandi ko yari yamaze kwigarurira igihome gikomeye cyane mu gihugu cyose, umutima we wagize umuhate ku buryo yari hafi yo gutera igihugu cyose.
23 Kandi ubwo ntiyatinze mu gihugu cya Zarahemula, abubwo yajyanye n’umutwe w’ingabo munini, ndetse berekeza mu murwa witwa Aharumbuka; kuko cyari icyemezo cye cyo gukomeza no kwicira inzira ye n’inkota, kugira ngo ashobore kubona ibice by’amajyaruguru by’igihugu.
24 Nuko, kubera ko yatekerezaga ko imbaraga zabo zikomeye cyane zari rwagati mu gihugu, niyo mpamvu yateye, ntiyabaha umwanya wo kwiyegeranyiriza hamwe keretse mu dutsiko dutoya; kandi muri ubu buryo babaguye hejuru maze babatemagurira ku butaka.
25 Ariko dore, uru rugendo rwa Koriyantumuri kugera rwagati mu gihugu rwahaye Moroniha amahirwe akomeye kuri bo, nubwo benshi mu mubare w’Abanefi bari bishwe.
26 Kuko dore, Moroniha yari yaratekereje ko Abalamani batatinyuka kuza rwagati mu gihugu, ahubwo ko bazatera imirwa yo hirya no hino ku mbibi nk’uko bari barabikoze kugeza ubu; kubera iyo mpamvu Moroniha yari yarategetse ko ingabo zabo zikomeye zibungabunga ibyo bice byo hirya no hino hafi y’imbibi.
27 Ariko dore, Abalamani ntibatewe ubwoba bw’ibijyanye n’icyifuzo cye, ahubwo bari baramaze kuza rwagati mu gihugu, kandi bari baramaze gufata umurwa mukuru wari umurwa wa Zarahemula, kandi barimo kunyura mu bice by’ingenzi by’igihugu, batikirisha abantu ubuhotozi bukomeye, haba abagabo, abagore, n’abana, bigarurira imirwa myinshi n’ibihome byinshi.
28 Ariko igihe Moroniha yari amaze gutahura ibi, ako kanya yohereje Lehi hamwe n’ingabo hirya no hino kubatangira mbere y’uko bagera mu gihugu cyitwa Aharumbuka.
29 Kandi uko niko yabigenje; maze abatangira mbere y’uko bagera mu gihugu cyitwa Aharumbuka, maze abashozaho intambara, ku buryo batangiye gusubira inyuma berekeza mu gihugu cya Zarahemula.
30 Kandi habayeho ko Moroniha yabatangiririye mu bwihisho bwabo, maze abashozaho intambara, ku buryo yabaye intambaray’amaraso bikabije; koko, benshi barishwe, kandi mu mubare w’abishwe Koriyantumuri nawe yasanzwemo.
31 Kandi ubwo, dore, Abalamani ntibashoboye kugira aho bahungira, haba mu majyaruguru, cyangwa mu majyepfo, cyangwa se mu burasirazuba, cyangwa mu burengerazuba, kuko bari bagoswe kuri buri ruhande n’Abanefi.
32 Kandi uko niko Koriyantamuri yari yashoye Abalamani rwagati mu Banefi, ku buryo bari mu ntoki z’Abanefi, nuko nawe ubwe aricwa, kandi Abalamani bishyira mu maboko y’Abanefi.
33 Kandi habayeho ko Moroniha yongeye kwigarurira umurwa wa Zarahemula, kandi ategeka ko Abalamani bari barafashweho imbohe bava mu gihugu mu mahoro.
34 Kandi uko niko warangiye umwaka wa mirongo ine n’umwe w’ingoma y’abacamanza.