Ibyanditswe bitagatifu
Helamani 4


Igice cya 4

Abanefi biyomoye n’Abalamani bashyira hamwe ingabo maze bagafata igihugu cya Zarahemula—Ugutsindwa kw’Abanefi kwabayeho kubera ubugome bwabo—Itorero rihenebera, maze abantu bagahinduka abanyantegenke nk’Abalamani. Ahagana 38–30 M.K.

1 Kandi habayeho ko mu mwaka wa mirongo itanu na kane habayeho amacakubiri menshi mu itorero, ndetse habayeho amakimbirane mu bantu, ku buryo habayeho imivu y’amaraso.

2 Kandi igice cyigometse cyarishwe maze kirukanwa mu gihugu, nuko bajya ku mwami w’Abalamani.

3 Kandi habayeho ko bagerageje gukangurira Abalamani kurwana n’Abanefi; ariko dore, Abalamani bari bafite ubwoba bikabije, ku buryo batashakaga kumvira amagambo y’abo biyomoye.

4 Ariko habayeho ko mu mwaka wa mirongo itanu na gatandatu w’ingoma y’abacamanza, habayeho abiyomoye bazamutse bava mu Banefi bajya mu Balamani; kandi bagize intsinzi hamwe n’abo bandi mu kubakangurira kugirira umujinya Abanefi; kandi bose barimo muri uyu mwaka kwitegurira intambara.

5 Kandi mu mwaka wa mirongo itanu na karindwi bamanukiye kurwana n’Abanefi, nuko batangira umurimo wo kwica; koko, ku buryo mu mwaka wa mirongo itanu n’umunani w’ingoma y’abacamanza bagize intsinzi mu kwigarurira igihugu cya Zarahemula; koko, ndetse n’ibihugu byose, ndetse kugeza ku gihugu cyari hafi y’igihugu cyitwaga Aharumbuka.

6 Nuko Abanefi n’ingabo za Moroniha barirukanwa ndetse kugeza mu gihugu cy’Aharumbuka.

7 Nuko aho bakomeza ibihome bibambira Abalamani, uhereye ku nyanjya y’iburengerazuba, ndetse kugeza iburasirazuba; hakaba hari urugendo rw’umunsi ku Munefi, kugera ku murongo bari barakomeje n’ibihome n’aho bari barakambitse ingabo zabo zo kurwanira igihugu cyabo cyo mu majyaruguru.

8 Maze bityo abo biyomoye ku Banefi, bafashijwe n’ingabo nyinshi z’Abalamani, bari barigaruriye Abanefi bose mu gihugu cyo mu majyepfo. Kandi ibi byose byakozwe mu mwaka wa mirongo itanu n’umunani na mirongo itanu n’icyenda w’ingoma y’abacamanza.

9 Kandi habayeho ko mu mwaka wa mirongo itandatu w’ingoma y’abacamanza, Moroniha yagize intsinzi hamwe n’ingabo ze mu kubona ibice byinshi by’igihugu; koko, bisubije imirwa myinshi yari yaraguye mu maboko y’Abalamani.

10 Kandi habayeho ko mu mwaka wa mirongo itandatu n’umwe w’ingoma y’abacamanza bagize intsinzi mu kwisubiza ndetse icya kabiri cy’aho bari barigaruriye.

11 Ubwo uku gutakaza gukomeye kw’Abanefi, n’ugutikiza kwabaye muri bo, ntikuba kwarabayeho iyo bitaba kubw’ubugome bwabo n’amahano yabo yari muri bo; koko, kandi byari no mu bemezaga ko babarirwa mu itorero ry’Imana.

12 Kandi byari ukubera ubwibone bw’imitima yabo, kubera ubutunzi bwabo bukabije, koko, byari ukubera ugutsikamira abakene kwabo, bima ibiryo byabo abashonji, bima imyenda yabo abambaye ubusa, kandi bakubita abavandimwe babo boroheje ku matama, basebya ibyeraga, bahakana roho w’ubuhanuzi n’uwo uguhishurirwa, bahotora, basahura, babeshya, biba, bakora ubusambanyi, kubera ko bahagurukiye mu makimbirane, kandi barengera mu gihugu cya Nefi, mu Balamani—

13 Kandi kubera ubu bugome bukomeye, n’ubwirasi mu mbaraga zabo, barekewe mu mbaraga zabo bwite; kubera iyo mpamvu ntibatunganiwe, ahubwo barababajwe kandi barakubitwa, maze birukanwa imbere y’Abalamani, kugeza ubwo bari bamaze kwamburwa hafi y’ibihugu byabo byose.

14 Ariko dore, Moroniha yabwirizaga ibintu byinshi abantu kubera ubukozi bw’ibibi bwabo, ndetse Nefi na Lehi, bari abahungu ba Helamani, bigishaga ibintu byinshi abantu, koko, kandi babahanuriraga ibintu byinshi byerekeye ubukozi bw’ibibi bwabo, n’ibizabageraho niba batihannye ibyaha byabo.

15 Kandi habayeho ko bihannye, kandi ku buryo uko bihanaga batangiye gutunganirwa.

16 Kuko ubwo Moroniha yabonaga ko bihanaga yagerageje kubayobora bava ahantu bajya ahandi, no kuva mu murwa bajya mu wundi, ndetse kugeza ubwo bari bamaze kwisubiza icya kabiri cy’umutungo wabo n’icya kabiri cy’ibihugu byabo byose.

17 Kandi uko niko warangiye umwaka wa mirongo itandatu n’umwe w’ingoma y’abacamanza.

18 Kandi habayeho ko mu mwaka wa mirongo itandatu na kabiri w’ingoma y’abacamanza, Moroniha atashoboye kugira ibyo yigarurira ku Balamani.

19 Kubera iyo mpamvu baretse umugambi wabo kugira ngo babone ibyasigaye mu bihugu byabo, kuko benshi cyane bari Abalamani ku buryo bitashobotse ku Banefi kubona ububasha buruseho kuri bo; kubera iyo mpamvu Moroniha yakoresheje ingabo ze zose mu kubungabunga ibyo bice yari yarafashe.

20 Kandi habayeho, kubera ubwinshi bw’umubare w’Abalamani Abanefi bari mu bwoba bukomeye, ngo hato batazarushwa imbaraga, nuko bakanyukanyukirwa hasi, kandi bakicwa, maze bakarimburwa.

21 Koko, batangiye kwibuka ubuhanuzi bwa Aluma, ndetse n’amagambo ya Mosaya; nuko babona ko bari barabaye abantu b’ijosi rishinze, kandi ko bari baragize ubusa amategeko y’Imana.

22 Kandi ko bari barahinduye kandi bararibatiye munsi y’ibirenge byabo amategeko ya Mosaya, cyangwa ibyo Nyagasani yamutegetse guha abantu; kandi babonye ko amategeko yabo yari yarangijwe, kandi ko bari barahindutse abantu b’abagome, ku buryo bari abagome ndetse nk’Abalamani.

23 Kandi kubera ubukozi bw’ibibi bwabo itorero ryari ryaratangiye guhenebera; kandi baratangiye guhakana roho w’ubuhanuzi na roho w’ihishurirwa; kandi imanza z’Imana zirabareba mu maso.

24 Kandi babonye ko bari barahindutse abanyantegenke, nk’abavandimwe babo, Abalamani, kandi ko Roho wa Nyagasani atabarengeye ukundi; koko, yari yarabavuyemo kubera ko Roho wa Nyagasani adatura mu ngoro zidatagatifuye—

25 Kubera iyo mpamvu Nyagasani yaretse kubarengeresha ubu bubasha bw’igitangaza kandi butagereranwa, kuko bari baraguye mu miterere y’ukutemera n’ubugome buteye ubwoba; kandi babonye ko Abalamani bari benshi bikabije kurushaho, kandi keretse bifatanyije na Nyagasani Imana yabo naho ubundi bazashira nta kabuza.

26 Kuko dore, babonye ko imbaraga z’Abalamani zari zikomeye kimwe n’imbaraga zabo, ndetse umuntu ku wundi. Kandi uko niko bari baraguye muri iki gicumuro gikomeye; koko, uko niko bari barahindutse abanyantegenke, kubera igicumuro cyabo, mu gihe cy’imyaka itari myinshi.