Igice cya 16
Abanefi bemeye Samweli babatizwa na Nefi—Samweli ntashobora kwicwa n’imyambi n’amabuye y’Abanefi batihana—Bamwe banangira imitima yabo, kandi abandi babona abamarayika—Abatemera bavuga ko nta mpamvu yo kutemera Kristo n’Ukuza Kwe muri Yerusalemu. Ahagana 6–1 M.K.
1 Kandi ubwo, habayeho ko hariho benshi bumvise amagambo ya Samweli, Umulamani, yavugiye ku nkike z’umurwa. Kandi uko benshi bemeye ijambo rye baragiye nuko bashaka Nefi; kandi ubwo bari bamaze kuza kandi bamubonye bamwaturiye ibyaha byabo kandi ntibahakana, bifuza ko bashobora kubatirizwa Nyagasani.
2 Ariko abenshi bari bahari batemeye amagambo ya Samweli baramurakariye; kandi bamutereye amabuye ku nkike, ndetse n’imyambi isongoye ubwo yari ahagaze ku nkike; ariko Roho wa Nyagasani yari kumwe nawe, ku buryo batashoboye kumuhamya amabuye yabo cyangwa n’imyambi yabo.
3 Noneho ubwo babonaga ko batashoboye kumuhamya, habayeho benshi kurushaho bemeye amagambo ye, ku buryo bagiye kwa Nefi kubatizwa.
4 Kuko dore, Nefi yarabatizaga, kandi agahanura, kandi akabwiriza, atakambira abantu ngo bihane, abereka ibimenyetso n’ibitangaza, akora ibitangaza mu bantu, kugira ngo bashobore kumenya ko Kristo agomba kuza vuba—
5 Ababwira ibintu bigomba kuzaba vuba, kugira ngo bashobore kumenya no kwibuka mu gihe cy’ukuza kwabo ko babimenyeshejwe kare, kubw’ingamba yo kugira ngo bashobore kwemera; kubera iyo mpamvu abenshi bemeye amagambo ya Samweli baramusanze kugira babatizwe, kuko baje bihana kandi batura ibyaha byabo.
6 Ariko igice kinini cyabo nticyemeye amagambo ya Samweli; kubera iyo mpamvu ubwo babonaga ko batashoboye kumuhamya n’amabuye yabo n’imyambi yabo, batakambiye abatware b’ingabo babo, bavuga bati: Nimufate uyu mugabo maze mumubohe, kuko dore afite umudayimoni; kandi kubera ububasha bw’umudayimoni umurimo ntidushobora kumuhamya n’amabuye yacu n’imyambi yacu; kubera iyo mpamvu nimumufate maze mumubohe, kandi mumujyane kure.
7 Kandi uko bamwegeraga kugira ngo bamufate, dore, yihanantuye ku nkike, maze ahungira hanze y’ibihugu byabo, koko, ndetse mu gihugu cye bwite, nuko atangira kubwiriza no guhanura mu bantu be bwite.
8 Kandi dore, ntiyigeze yumvikana ukundi mu Banefi kandi ibyo byabaye ibibazo by’abantu.
9 Kandi uko niko warangiye umwaka wa mirongo inani na gatandatu w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.
10 Kandi uko niko warangiye umwaka wa mirongo inani na karindwi w’ingoma y’abacamnaza, igice kinini cy’abantu gihama mu bwibone bwabo n’ubugome, n’igice gitoya kirushaho kugenda cyitonze imbere y’Imana.
11 Kandi ibi byabaye ibibazo nabyo, mu mwaka wa mirongo inani n’umunani w’ingoma y’abacamanza.
12 Kandi habayeho impinduka nkeya cyane mu bibazo by’abantu, uretse ko abantu batangiye kurushaho kwinangira mu bukozi bw’ibibi, kandi bakagenda barushaho gukora ibyari bihabanye n’amategeko y’Imana, mu mwaka wa mirongo inani n’icyenda w’ingoma y’abacamanza.
13 Ariko habayeho mu mwaka wa mirongo cyenda w’ingoma y’abacamanza, habayeho ibimenyetso bikomeye byahawe abantu, n’ibitangaza; n’amagambo y’abahanuzi yatangiye kuzuzwa.
14 Kandi abamarayika bagaragariye abantu, abantu b’abashishozi, kandi babatangariza ubutumwa bwiza bw’umunezero ukomeye; bityo muri uyu mwaka ibyanditswe byatangiye kuzuzwa.
15 Nyamara, abantu batangiye kunangira imitima yabo, bose uretse igice cyabo cyemeraga kurusha abandi, haba Abanefi ndetse n’Abalamani, kandi batangiye kwishingikiriza imbaraga zabo bwite n’ubushishozi bwabo bwite, bavuga bati:
16 Ibintu bimwe bashobora kuba barabifinduye neza, muri byinshi cyane; ariko dore, tuzi ko iyi mirimo yose itangaje kandi ikomeye yavuzeho idashobora kubaho.
17 Kandi batangiye kuganira no kujya impaka muri bo ubwabo, bavuga bati:
18 Biriya ntibyumvikana ko umuntu nk’uwo nka Kristo yazaza; bibaye bityo, kandi akaba Umwana w’Imana, Se w’ijuru n’isi, nk’uko byavuzwe, kuki atatwigaragariza, kimwe n’abazaba bari i Yerusalemu?
19 Koko, kuki atakwigaragaza muri iki gihugu kimwe no gihugu cya Yerusalemu?
20 Ariko dore, tuzi ko iyi ari gakondo y’ubugome, abasogokuruza bacu bahererekanyije kugera kuri twe, kugira ngo idutere ko twakwemera ikintu kimwe gitangaje kandi gikomeye kizabaho, ariko atari muri twe, ahubwo mu gihugu kiri kure, igihugu tutazi, kubera iyo mpamvu bagashobora kuduhamisha mu bujiji, kuko ntidushobora guhamya n’amaso yacu bwite ko ari iby’ukuri.
21 Kandi, kubw’amayeri y’uburiganya kandi y’amayobera y’umubi, bazakora iyobera rikomeye tutashobora gusobanukirwa, rizaduhamisha hasi kugira ngo tube abagaragu b’amagambo yabo, ndetse abagaragu babo, kuko twishyigikiriza kuri bo ngo batwigishe ijambo; kandi bityo bazaduhamishe mu bujiji nitubiyegurira, iminsi yose y’ubuzima bwacu.
22 N’ibintu bindi byinshi abantu batekereje mu mitima yabo, byari iby’ubupfapfa n’impfabusa; kandi bari bahungabanye, kuko Satani yabakongejemo kugira ubukozi bw’ibibi ubudahwema; koko, yagiye hirya no hino akwirakiza ibihuha n’amakimbirane mu gihugu cyose, kugira ngo ashobore kunangira imitima y’abantu ku kiri icyiza no ku kizaza.
23 Kandi birengagije ibimenyetso n’ibitangaza byari byakorewe mu bantu ba Nyagasani, n’ibitangaza byinshi bakoze, Satani yafatiriye imitima y’abantu b’igihugu cyose.
24 Kandi ni uko warangiye umwaka wa mirongo iicyenda w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.
25 Kandi ni uko cyarangiye igitabo cya Helamani, bijyanye n’inyandiko ya Helamani n’abahungu be.