Ibyanditswe bitagatifu
Helamani 3


Igice cya 3

Abanefi benshi bimukira mu majyaruguru y’igihugu—Bubaka amazu ya sima kandi babika inyandiko nyinshi—Amacumi y’ibihumbi bahinduka kandi bakabatizwa—Ijambo ry’Imana riyobora abantu ku gakiza—Nefi mwene Helamani ajya ku ntebe y’urubanza. Ahagana 49–39 M.K.

1 Nuko ubwo habayeho ko mu mwaka wa mirongo ine na gatatu w’ingoma y’abacamanza, nta makimbirane yariho mu bantu ba Nefi uretse ubwirasi bukeya bwari mu itorero, bwateye amacakubiri makeya mu bantu, ibyo bibazo byakemuwe mu mpera y’umwaka wa mirongo ine na gatatu.

2 Kandi nta makimbirane yabayeho mu bantu mu mwaka wa mirongo ine na kane; nta n’ubwo habayeho amakimbirane menshi mu mwaka wa mirongo ine na gatanu.

3 Kandi habayeho mu mwaka wa mirongo ine na gatandatu, koko, habayeho amakimbirane menshi n’amacakubiri menshi; muri yo habayemo benshi bakomeye bihebuje bavuye mu gihgugu cya Zarahemula, nuko bajya mu majyaruguru y’igihugu kuzungura igihugu.

4 Nuko bagenda urugendo rurerure bikabije, ku buryo bageze ku bizenga by’amazi n’imigezi myinshi.

5 Koko, kandi ndetse bakwiriye mu bice byose by’igihugu, mu bice ibyo aribyo byose kitagizwe itongo kandi kitarimo ibiti, kubera abaturage benshi bari barazunguye icyo gihugu.

6 Kandi ubwo nta gice cy’igihugu cyari itongo, uretse ku birebana n’biti; ariko kubw’ugukomera kw’irimburwa ry’abantu bari baratuye mbere mu gihugu cyiswe itongo.

7 Kandi kubera ko hariho ibiti bikeya gusa mu gihugu, nyamara abantu bagiyeyo bahindutse inzobere bikabije mu murimo wa sima; kubera iyo mpamvu, bubatse amazu ya sima, batuyemo.

8 Kandi habayeho ko bororotse kandi barakwirakwira, nuko bava mu mu majyepfo y’igihugu bajya mu majyaruguru y’igihugu, maze barakwirakwira ku buryo batangiye kwuzura isi uko yakabaye, uhereye ku nyanja yo hepfo kugeza ku nyanjya ya haruguru, uhereye ku nyanja y’iburasirazuba kugeza ku nyanjya y’iburasirazuba.

9 Kandi abantu bari mu majyaruguru y’igihugu batuye mu mahema, no mu mazu ya sima, kandi bemereye igiti icyo aricyo cyose cyamera mu gihugu ko cyakura, kugira ngo mu gihe bazashobore kubona ibiti byo kubakisha amazu yabo, koko, imirwa yabo, n’ingoro zabo, n’amasinagogi yabo, n’insengero zabo, n’uburyo bwose bw’inyubako zabo.

10 Kandi habayeho ko kubera ko imbaho zari ingume mu majyaruguru y’igihugu, boherezaga nyinshi mu nzira y’ubwato.

11 Kandi bityo bahaye ubushobozi abantu mu majyaruguru y’igihugu kugira ngo bashobore kwubaka imirwa myinshi, haba iz’imbaho n’iza sima.

12 Kandi habayeho ko hariho benshi mu bantu ba Amoni, bari Abalamani kubw’ivuko, nabo bagiye muri iki gihugu.

13 Kandi ubu hariho inyandiko nyinshi zishyinguwe z’ibikorwa by’aba bantu, na benshi b’aba bantu, zikaba ari umwimerere kandi ngari, zirebana nabo.

14 Ariko dore, icy’ijana cy’ibikorwa by’aba bantu, koko, inkuru y’Abalamani n’iy’Abanefi, n’intambara zabo, n’amakimbirane yabo, n’amacakubiri yabo, n’ukubwiriza kwabo, n’ubuhanuzi bwabo, n’amato yabo n’ubwubatsi bwabo bw’ubwato, n’ubwubatsi bwabo bw’ingoro, n’ubw’amasinagogi n’insengero zabo, n’ubukiranutsi bwabo, n’ubugome bwabo, n’ubuhotozi bwabo, n’ubwambuzi bwabo, n’ubusahuzi bwabo, n’uburyo bwose bw’amahano n’uburaya, ntibishobora gushyirwa muri uyu muzingo.

15 Ariko dore, hariho ibitabo byinshi n’inyandiko nyinshi za buri bwoko, kandi byashyinguwe mu buryo bwubashywe n’Abanefi.

16 Kandi zahererekanyijwe n’Abanefi kuva ku gisekuruza kugeza ku kindi, ndetse kugeza ubwo bagwaga mu gicumuro maze bagahotorwa, bagasahurwa, nuko bagahigwa, kandi bakirukanwa, kandi bakicwa, kandi bagatatana ku isi, maze bakivanga n’Abalamani kugeza ubwo batongeye kwitwa ukundi Abanefi, bahinduka abagome, n’ibikoko, n’inkazi, koko, ndetse bahinduka Abalamani.

17 Kandi ubu nongeye kugaruka ku nkuru yanjye; kandi none, ibyo navuze byari byarabayeho nyuma y’uko hari haramaze kubaho amakimbirane akomeye, n’imidugararo, n’intamabara, n’amacakubiri, mu bantu ba Nefi.

18 Umwaka wa mirongo ine na gatandatu w’ingoma y’abacamanza wararangiye;

19 Kandi habayeho ko hari hakiriho amakimbirane akomeye mu gihugu, koko, ndetse mu mwaka wa mirongo ine na karindwi, ndetse no mu mwaka wa mirongo ine n’umunani.

20 Nyamara Helamani yagiye ku ntebe y’ubucamanza n’ubutabera n’uburinganire; koko, yazirikanye kubahiriza amateka, n’imanza, n’amategeko y’Imana; kandi yakoraga igikiranutse mu maso y’Imana ubudahwema; kandi yagendaga mu nzira za se, ku buryo yatunganiwe mu gihugu.

21 Kandi habayeho ko yari afite abahungu babiri. Yahaye uw’imfura izina rya Nefi, naho umutoya, izina rya Lehi. Nuko batangira gukurira Imana.

22 Kandi habayeho ko intambara n’amakimbirane byatangiye guhosha, mu rugero rutoya, mu bantu b’Abanefi, mu mpera ya nyuma y’umwaka wa mirongo ine n’umunani w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.

23 Kandi habayeho mu mwaka wa mirongo ine n’icyenda w’ingoma y’abacamanza, ko hariho amahoro arambye yimitswe mu gihugu, uretse udutsiko tw’ibanga Gadiyantoni umwambuzi yari yarashyizeho mu bice by’igihugu bituwe kurushaho, twari muri icyo gihe tutazwi n’abari ku mutwe w’ubutegetsi; kubera iyo mpamvu ntitwarimbuwe burundu mu gihugu.

24 Kandi habayeho ko muri uyu mwaka nyine hariho ugutunganirwa gukomeye bihebuje mu itorero, ku buryo hariho ibihumbi byifatanyaga n’itorero kandi bakabatizwa kugira ngo bihane.

25 Nuko ugutunganirwa kw’itorero kwari gukomeye cyane, kandi imigisha yasutswe ku bantu, ku buryo ndetse abatambyi bakuru n’abigisha batangaye ubwabo birenze urugero.

26 Kandi habayeho ko umurimo wa Nyagasani watunganye ku bantu benshi, kubera ko babatijwe kandi bakifatanya n’itorero ry’Imana, koko ndetse amacumi y’ibihumbi.

27 Bityo dushobora kubona ko Nyagasani ari umunyepuhwe ku bazishaka bose, mu kuri kw’imitima yabo, mutabaze izina rye ritagatifu.

28 Koko, bityo tubona ko amarembo y’ijuru afunguye kuri bose, ndetse no ku bazemera izina rya Yesu Kristo, ari we Mwana w’Imana.

29 Koko, tubona ko uwo ari we wese azashobora kuzirikana ijambo ry’Imana, rikomeye kandi rifite ububasha, rizashwanyuza amayeri yose n’imitego n’uburiganya bya sekibi, maze rikayobora umuntu wa Kristo mu nzira y’impatanwa kandi ifunganye muri icyo kigobe kidashira cy’agahinda gakabije cyateguriwe kuyongobeza abagome—

30 Maze rikageza roho zabo, koko, roho zabo zidapfa, mu kuboko kw’Imana mu bwami bw’ijuru, kugira ngo zicarane na Aburahamu, na Isaka, na Yakobo, n’abasogokuruza bacu batagatifu, ubutazajya hanze ukundi.

31 Kandi muri uyu mwaka hariho umunezero urambye mu gihugu cya Zarahemula, no mu turere twose tuyikikije, ndetse no mu gihugu cyose cyari cyarigaruriwe n’Abanefi.

32 Kandi habayeho ko hariho amahoro n’umunezero ukomeye bihebuje mu gice gisigaye cy’umwaka wa mirongo ine n’icyenda; koko, ndetse hariho amahoro arambye n’umunezero ukomeye mu mwaka wa mirongo itanu w’ingoma y’abacamanza.

33 Kandi mu mwaka wa mirongo itanu n’umwe w’ingoma y’abacamanza habayeho amahoro na none, uretse ko ubwibone bwatangiye kwinjira mu itorero—atari mu itorero ry’Imana, ahubwo mu mitima y’abantu bibwiraga ko babarirwaga mu itorero ry’Imana.

34 Kandi bari barizamuye mu bwibone, ndetse kugeza ku gutotezwa benshi b’abavandimwe babo Ubwo ubu bwari ubugome bukomeye, bwateye igice cy’abantu biyoroheje kurushaho kwihanganira amatotezwa akomeye, no kunyura mu mubabaro mwinshi.

35 Icyakora biyirizaga ubusa kandi bagasenga kenshi, kandi bagiye bagira imbaraga mu bwiyoroshye bwabo, kandi bagiye bakomera mu kwizera muri Kristo, kugeza buzuje roho zabo umunezero n’ihumure, koko, ndetse kugeza ku gusukurwa n’ukwezwa kw’imitima yabo, ukwezwa kubaho kubera ukwegurira kwabo imitima yabo Imana.

36 Kandi habayeho ko umwaka wa mirongo itanu na kabiri warangiye mu mahoro nawo, uretse ko ubwibone bukomeye bikabije bwari bwaragiye mu mitima y’abantu; kandi byari ukubera ubutunzi bukomeye bikabije n’ugutunganirwa kwabo mu gihugu; kandi bwakuraga kuri bo umunsi ku munsi.

37 Kandi habayeho ko mu mwaka wa mirongo itanu na gatatu w’ingoma y’abacamanza. Helamani yapfuye, maze umuhungu we w’imfura Nefi atangira kuyobora mu kigwi cye. Kandi habayeho ko yabaye ku ntebe y’ubucamanza mu butabera n’uburinganire; koko, yubahirizaga amategeko y’Imana, kandi akagendera mu nzira za se.