Ibyanditswe bitagatifu
Helamani 5


Igice cya 5

Nefi na Lehi batangira kubwiriza—Amazina yabo abasaba gutangaho ubuzima bwabo urugero bakurikije abasogokuruza babo—Kristo acungura abihana—Nefi na Lehi bahindura benshi maze bagafungwa, kandi umuriro ukabagota—Igicu cy’umwijima gitwikira abantu ibihumbi bitatu—Isi inyeganyega, nuko ijwi rigategeka abantu kwihana—Nefi na Lehi baganira n’abamarayika, maze imbaga ikagotwa n’umuriro. Ahagana 30 M.K.

1 Kandi habayeho ko muri uyu mwaka, dore, Nefi yahaye intebe y’ubucamanza umugabo witwa Sizoramu.

2 Kuko nk’uko amategeko n’ubutegetsi bwabo bwashyizweho n’ijwi rya rubanda, kandi abahisemo ikibi bari benshi cyane kuruta abahisemo icyiza, kubera iyo mpamvu barimo gushya bashyira ukurimbuka, kuko amategeko yari yarangiritse.

3 Koko, kandi ibi ntibyari ibyo gusa; bari abantu b’ijosi rishinze, ku buryo batashoboye gutegekwa kubw’itegeko cyangwa ubutabera, uretse kuyoborwa ku irimbuka.

4 Kandi habayeho ko Nefi yari yarananiwe kubera ubukozi bw’ibi bwabo; nuko yegura ku ntebe y’ubucamanza, maze yiyemeza kubwiriza ijambo ry’Imana mu minsi ye yari isigaye, ndetse n’umuvandimwe we Lehi, iminsi ye yose yari isigaye,

5 Kuko bibukaga amagambo se Helamani yababwiye. Kandi aya niyo magambo yavuze:

6 Dore, bana banjye, ndifuza ko muzibuka kubahiriza amategeko y’Imana, kandi ndashaka ko muzatangariza abantu aya magambo. Dore, nabahaye amazina y’ababyeyi bacu ba mbere baturutse mu gihugu cya Yerusalemu; kandi ibi nabikoze kugira ngo igihe mwibutse amazina yanyu mushobore kubibuka; kandi igihe mubibutse mushobore kwibuka imirimo yabo; nuko nimwibuka imirimo yabo mushobore kumenya ko yavuzwe, ndetse yanditswe, ko yari myiza.

7 Kubera iyo mpamvu, bana banjye, ndashaka ko muzakora ibiri byiza, kugira ngo bizabavugweho, ndetse byandikwe, ndetse nk’uko byabavuzweho kandi byabanditsweho.

8 None ubu bana banjye, dore hari icyo mfite na none mbifuzaho, icyo cyifuzo kikaba, ko mutakora ibi bintu kugira ngo mwirate, ahubwo ko mwakora ibi bintu kugira ngo mwibikire ubutunzi mu ijuru, koko, buhoraho, kandi ntibute agaciro; koko, kugira ngo mushobore kugira iyo mpano y’agaciro gakomeye y’ubuzima buhoraho, dufite impamvu yo gutekereza ko yahawe abasogokuruza bacu.

9 O nimwibuke, nimwibuke, bana banjye, amagambo umwami Benyamini yabwiye abantu be; koko, nimwibuke ko nta yindi nzira iriho nta n’uburyo umuntu yakirizwamo, keretse binyuze mu maraso y’impongano ya Yesu Kristo, uzaza; koko, nimwibuke ko aje gucungura isi.

10 Ndetse nimwibuke amagambo Amuleki yabwiye Zeziromu, mu murwa wa Amoniha; kuko yamubwiye ko Nyagasani rwose azaza gucungura abantu be, ariko ko atazaza kubacungurira mu byaha byabo, ahubwo kubacungura ngo bave mu byaha byabo.

11 Kandi afite ububasha yahawe na Se kugira ngo abacungure bave mu byaha byabo kubera ukwihana; kubera iyo mpamvu yohereje abamarayika be gutangaza inkuru nziza n’ibisabwa bijyanye n’ukwihana, kuzana abantu ku bubasha bw’Umucunguzi, kubw’agakiza ka roho zabo.

12 None ubu, bana banjye, nimwibuke, nimwibuke ko ari ku rutare rw’Umucunguzi wacu, ari we Kristo, Umwana w’Imana, mugomba kwubakaho urufatiro; kugira ngo ubwo sekibi azohereza imiyaga ye ikomeye, koko, imyambi ye muri serwakira, koko, ubwo amahindu ye n’ishuheri bizagukubitaho, ntizabagiraho ububasha bwo kubakururira hasi mu kigobe cy’agahinda gakabije n’ingorane zitagira iherezo, kubera urutare mwubatseho, arirwo rufatiro rutajegajega, urufatiro iyo abantu babatseho badashobora kugwa.

13 Kandi habayeho ko aya yari amagambo Helamani yigishije abahungu be; koko, yabigishije ibintu byinshi bitanditswe. ndetse n’ibintu byinshi byanditswe.

14 Kandi bibutse amagambo ye; nuko kubera iyo mpamvu bagiye, bubahiriza amategeko y’Imana, kwigisha ijambo ry’Imana mu bantu bose ba Nefi, batangiriye ku murwa witwaga Urumbutse.

15 Kandi uhereye aho kugeza mu murwa wa Gidi; no kuva mu murwa wa Gidi kugeza mu murwa wa Muleki.

16 Kandi ndetse uhereye mu murwa umwe kugeza mu wundi, kugeza ubwo bari bagiye mu bantu bose ba Nefi bari mu majyepfo y’igihugu; no kuva aho kugeza mu gihugu cya Zarahemula, mu Balamani.

17 Kandi habayeho ko babwirizanyije umurava ukomeye, ku buryo bakojeje isoni benshi mu batavugarumwe nabo bari baravuye mu Banefi, ku buryo baje nuko bakatura ibyaha byabo maze bakabatizwa ngo bihane, kandi ako kanya basubiraga mu Banefi kugerageza gusana amakosa babakoreye.

18 Kandi habayeho ko Nefi na Lehi babwirije Abalamani n’umurava ukomeye n’ubushobozi, kuko bari bafite umurava n’ubushobozi bahawe kugira ngo bashobore kuvuga, ndetse bari bafite ibyo bashobora kuvuga byabahawe—

19 Kubera iyo mpamvu baravuze batungura Abalamani, kugeza babemeje, ku buryo hariho ibihumbi umunani by’Abalamani bari mu gihugu cya Zarahemula n’ibikikije barabatijwe ngo bihane, kandi bumvishijwe iby’ubugome bwa gakondo z’abasogokuruza babo.

20 Kandi habayeho ko Nefi na Lehi bakomereje aho kugira ngo bajye mu gihugu cya Nefi.

21 Kandi habayeho ko bafashwe n’ingabo z’Abalamani maze bajugunywa mu nzu y’imbohe; koko, ndetse muri iyo nzu y’imbohe nyine Amoni n’abavandimwe be bari bajugunywemo n’abagaragu ba Limuhi.

22 Nuko nyuma y’uko bari bamaze kujugunywa mu nzu y’imbohe iminsi myinshi nta biryo, dore, binjiiye mu nzu y’imbohe kubafata kugira ngo bashobore kubica.

23 Kandi habayeho ko Nefi na Lehi bari bameze nk’abagoswe n’umuriro, ndetse ku buryo batahangaye kubarambikaho ibiganza byabo kubw’ubwoba ko hato bashobora gushya. Nyamara, Nefi na Lehi ntibahiye; kandi bari bahagaze rwagati mu muriro kandi batahiye.

24 Kandi ubwo babonaga ko bari bagoswe n’inkingi y’umuriro, kandi ko utabatwitse, imitima yabo yagize umurava.

25 Kuko babonye ko Abalamani batahangaye kubarambikaho ibiganza byabo; nta n’ubwo bahangaye kuza hafi yabo, ahubwo bahagaze nk’aho bagobwe n’ugutangara.

26 Kandi habayeho ko Nefi na Lehi bigiye imbere maze batangira kubabwira, bavuga bati: Mwigira ubwoba, kuko dore, ni Imana yaberetse iki kintu gitangaje, mwerekewemo ko mudashobora kuturambikaho ibiganza kugira ngo mutwice.

27 Kandi dore, ubwo bari bamaze kuvuga aya magambo, isi yaranyeganyeze bikabije, nuko insika z’inzu y’imbohe zinyeganyega nka’aho ziri hafi yo kurindimukira ku butaka; ariko dore, ntizaguye. Kandi dore, abari mu nzu y’imbohe bari Abalamani n’Abanefi bari baritandukanyije n’ababo.

28 Kandi habayeho ko bakingirijwe n’igicu cy’umwijima, nuko ubwoba bwinshi bubazamo.

29 Kandi habayeho ko haje ijwi nk’aho ryari hejuru y’igicu cy’umwijima, rivuga riti: Nimwihane, Nimwihane, kandi ntimugerageze ukundi kurimbura abagaragu banjye naboherereje ngo batangaza inkuru nzinza.

30 Kandi habayeho ko ubwo bumvaga iri jwi, kandi bakumva ko ritari ijwi ry’inkuba, ritari n’ijwi rikomeye ry’urusaku ruhinda, ahubwo dore, ryari ijwi rituje ry’ubworohere butagira inenge, nk’aho ryari ukwongorera, kandi ryahinguranyije ndetse buri roho—

31 Kandi uretse ubworohere bw’ijwi, dore isi yaranyeganyeze bikabije, n’insika z’inzu y’imbohe zongera guhinda umushyitsi, nk’aho yari hafi kurindimukira ku butaka; kandi dore igicu cy’umwijima, cyari cyabatwikiriye, nticyavuyeho—

32 Kandi dore ijwi ryarongeye riraza, rivuga riti: Nimwihane, Nimwihane, kuko ubwami bw’ijuru buri hafi; kandi ntimugerageze ukundi kurimbura abagaragu banjye. Nuko habayeho ko isi yongeye kunyeganyega, kandi insika zihinda umushyitsi.

33 Ndetse na none ubwa gatatu ijwi ryaraje, kandi ribabwira amagambo atangaje adashobora kuvugwa n’umuntu; kandi insika zongeye guhinda umushyitsi, maze isi inyeganyega nk’aho iri hafi yo gushwanyuka.

34 Kandi habayeho ko Abalamani batashoboye guhunga kubera igihu cy’umwijima cyari cyabatwikiriye; koko, ndetse ntibanyeganyegagaga kubera ubwoba bwari bwabatashyemo.

35 Ubwo harimo umwe muri bo wari Umunefi kubw’ivuko, wari warigeze kubarirwa mu itorero ry’Imana ariko yari yarabiyomoyeho.

36 Nuko habayeho ko yahindukiye, maze dore, abona mu gicu cy’umwijima amasura ya Nefi na Lehi; kandi dore, barabengeranaga bihebuje, ndetse nk’amasura y’abamarayika. Nuko abona ko bari bazamuriye amaso yabo ku ijuru; kandi bari bitwaye nk’aho bavuganaga cyangwa barangururiga amajwi yabo ikiremwa runaka barebaga.

37 Kandi habayeho ko uyu mugabo, yingingiye imbaga, ko bakwiriye guhindukira maze bakareba. Kandi dore, hari ububasha bahawe ku buryo bahindukiye maze bakareba; nuko babona amasura ya Nefi na Lehi.

38 Maze babwira uwo mugabo bati: None se, ni iki ibi bintu byose bisobanura, kandi ni nde aba bagabo barimo kuganira nawe?

39 Ubwo izina ry’uwo mugabo ryari Aminadabu Nuko Aminadabu arababwira ati: Baraganira n’abamarayika b’Imana.

40 Nuko habayeho ko Abalamani bamubwiye bati: Turakora iki, kugira ngo iki gicu cy’umwijima gishobore kuvanwaho ntikidutwikire?

41 Nuko Aminadabu arababwira atii: Mugomba kwihana, kandi mugatakambira iryo jwi, ndetse kugeza ubwo mugira ukwizera muri Kristo, mwigishijwe na Aluma, na Amuleki, na Zeziromu; nuko nyuma yo gukora ibi, igicu cy’umwijima kiravanwaho ntikibatwikire,

42 Nuko habayeho ko bose batangiye gutakambira iryo jwi ry’uwari yanyeganyeje isi; koko, baratakambye ndetse kugeza ubwo igicu cy’umwijima cyayoyotse.

43 Kandi habayeho ko ubwo bararanganyaga amaso hirya no hino, nuko bakabona ko igicu cy’umwijima cyayoyotse kitakibatwikiriye, dore, babonye ko bari bagoswe hirya no hino, koko buri muntu, n’inkingi y’umuriro.

44 Kandi Nefi na Lehi bari rwagati muri bo; koko, bari bagoswe hirya no hino; koko, bari nk’aho bari rwagati mu muriro waka, nyamara ntiwabagiriye nabi, nta nubwo wafashe insika z’inzu y’imbohe; kandi bari buzujwe wa munezero utavugwa kandi wuzuye ikuzo.

45 Kandi dore, Roho Mutagatifu w’Imana yamanutse mu ijuru, nuko yinjira mu mitima yabo, maze buzuzwa nk’aho ari umuriro, maze bashobora gutangaza amagambo atangaje.

46 Kandii habayeho ko haje ijwi kuri bo, koko, ijwi rishimishije, nk’iryongorera, rivuga riti:

47 Amahoro, amahoro abe muri mwe, kubera ukwizera kwanyu mufite mu Mwana wanjye Nkunda Cyane, wariho uhereye ku iremwa ry’isi.

48 Kandi ubwo, igihe bumvaga ibi bararanganyije amaso nko kugira ngo barebe aho iryo ijwi ryavaga; nuko dore, babona amajuru afunguye, n’abamarayika bamanuka mu ijuru maze barabahumuriza.

49 Kandi hari hafi y’abantu magana atatu babonye kandi bumva ibi bintu; kandi bategetswe kugenda no kudatangara, cyangwa ngo bashidikanye.

50 Kandi habayeho ko bagiye, kandi bigisha abantu, batangaza mu turere twose tubakikije ibintu byose bari bumvise kandi babonye, ku buryo igice kinini cy’Abalamani cyabyemejwe, kubera ugukomera kw’ibimenyetso bari bahawe.

51 Nuko abenshi bemejwe bashyize hasi intwaro zabo z’intambara, ndetse n’urwango rwabo na gakondo y’abasogokuruza babo.

52 Kandi habayeho ko beguriye Abanefi ibihugu bari barigaruriye.