Igice cya 6
Abalamani b’abakiranutsi babwiriza Abanefi b’abagome—Amoko yombi aratunganirwa mu gihe cy’amahoro n’uburumbuke—Lusiferi, inkomoko y’icyaha, ahwiturira imitima y’abagome n’abambuzi ba Gadiyantoni ubuhotozi n’ubugome—Abambuzi bafata ubutegetsi bw’Abanefi. Ahagana 29–23 M.K.
1 Kandi habayeho ko ubwo umwaka wa mirongo itandatu na kabiri w’ingoma y’abacamanza wari urangiye, ibi bintu byose byari byarabayeho kandi Abalamani bari barahindutse, igice kinini cyabo, abantu b’abakiranutsi, ku buryo ubukiranutsi bwabo bwarenze ubw’Abanefi, kubera ukutajegajega kwabo n’ugushikama kwabo mu kwizera.
2 Kuko dore, hariho benshi mu Banefi bari barinangiye n’inticuza kandi ari abagome bikabije, ku buryo bahakanye ijambo ry’Imana n’inyigisho yose n’ubuhanuzi bwabajemo.
3 Nyamara, abantu b’itorero bagize umunezero ukomeye kubera uguhinduka kw’Abalamani, koko, kubera itorero ry’Imana, ryari ryarashyizwe muri bo. Nuko bagirana umubano umwe ku wundi, kandi baranezerwa umwe ku wundi, maze bagira umunezero ukomeye.
4 Kandi habayeho ko benshi mu Balamani bamanukiye mu gihugu cya Zarahemula, nuko batangariza abantu b’Abanefi uburyo bw’uguhinduka kwabo, kandi babingingira kwizera no kwihana.
5 Koko, kandi benshi babwirije n’ububasha n’ubushobozi bihebuje, kugeza ubwo bamanuriye benshi mu bwiyoroshye, kugira ngo babe abayoboke biyoroheje b’Imana na Ntama.
6 Kandi habayeho ko benshi mu Balamani bagiye mu majyaruguru y’igihugu; ndetse na Nefi na Lehi bajya mu majyaruguru y’igihugu, kubwiriza abantu. Kandi uko niko warangiye umwaka wa mirongo itandatu na gatatu.
7 Kandi dore, habayeho amahoro mu gihugu cyose, ku buryo Abanefi bajyaga mu gice icyo aricyo cyose cy’igihugu bashakaga, haba mu Banefi cyangwa Abalamani.
8 Kandi habayeho ko Abalamani nabo bajyaga aho ariho hose bashakaga, haba mu Balamani cyangwa mu Banefi; kandi bityo bagiranye imigenderanire isesuye umwe ku wundi, yo kugura no kugurisha, no kubona inyungu, bijyanye n’icyifuzo cyabo.
9 Kandi habayeho ko babaye abatunzi bihebuje, haba Abalamani cyangwa Abanefi; kandi bagize ubwinshi bwa zahabu bihebuje, n’ubwa feza, n’ubwo ubwoko bwose b’amabuye y’agaciro gakomeye, haba mu gihugu cyo mu majyepfo cyangwa mu gihugu cyo mu majyaruguru.
10 Ubwo igihugu cyo mu majyepfo kitwaga Lehi, naho igihugu cyo mu majyaruguru kitwaga Muleki, bakitirira umuhungu wa Zedekiya; kuko Nyagasani yazanye Muleki mu gihugu cyo mu majyaruguru, na Lehi mu gihugu cyo mu majyepfo.
11 Kandi dore, hariho uburyo bwose bwa zahabu mu bihugu byombi, na feza, n’ubw’amabuye y’agaciro y’ubwoko bwose, kandi hariho na none abakora umurimo unoze, bacuraga uburyo bwose bw’amabuye kandi bakayatunganya, nuko bityo bahinduka abatunzi.
12 Bateye impeke mu gisagirane, haba mu majyaruguru no mu majyepfo; kandi barereje bibebuje, haba mu majyaruguru no mu majyepfo. Nuko barororoka kandi barakomera bihebuje mu gihugu. Kandi boroye amashyo menshi n’imikumbi, koko, imishishe myinshi.
13 Dore abagore babo barashishikaraga maze bakaboha, kandi bakoraga ubwoko bwose bw’imyenda, y’ubwoya buboshye neza n’umwenda wa buri bwoko, wo kwambika ubwambure bwabo. Kandi ni uko umwaka wa mirongo itandatu na kane wagenze mu mahoro.
14 Nuko mu mwaka wa mirongo itandatu na gatanu nabwo bagize umunezero ukomeye n’amahoro, koko, inyigisho nyinshi n’ubuhanuzi bwinshi bwerekeye ibyari kuzaza. Kandi ni uko wagenze umwaka wa mirongo itandatu na gatanu.
15 Kandi habayeho ko mu mwaka wa mirongo itandatu na gatandatu w’ingoma y’abacamanza, dore, Sizoramu yahotowe n’ukuboko kutazwi ubwo yari yicaye ku ntebe y’ubucamanza. Kandi habayeho ko muri uwo mwaka nyine, umuhungu we, wari warashyizweho na rubanda mu kigwi cye, nawe yahotowe. Kandi uko niko warangiye umwaka wa mirongo itandatu na gatandatu.
16 Kandi mu ntangiriro y’umwaka wa mirongo itandatu na karindwi abantu batangiye kuba abagome bikabije na none.
17 Kuko dore, Nyagasani yari yarabahaye umugisha igihe kirekire w’ubutunzi bw’isi ku buryo batari barakongejwemo umujinya, intambara, cyangwa umuvu w’amaraso; kubera iyo mpamvu batangiye gushyira imitima yabo ku butunzi bwabo; koko, batangiye gushaka kubona indonke kugira ngo bashobore kuzamurwa umwe hejuru y’undi; kubera iyo mpamvu batangiye ubuhotozi bwa rwihishwa, no kwambura no gusahura, kugira ngo bashobore kubona indonke.
18 Kandi ubwo dore, abo bahotozi n’abasahuzi bari agatsiko kari karakozwe na Kishikumeni na Gadiyantoni. Kandi ubwo byari byarabayeho ko harimo benshi, ndetse no mu Banefi, bari mu gatsiko ka Gadiyantoni. Ariko dore, bari benshi kurushaho mu gice cy’abagome cyane b’Abalamani. Nuko bakitwa abambuzi n’abasahuzi ba Gadiyantoni.
19 Kandi nibo bari barishe umucamanza mukuru Sizoramu, n’umuhungu we, bari ku ntebe y’ubucamanza; kandi dore, ntibabonetse.
20 Nuko ubwo habayeho ko ubwo Abalamani babonaga ko harimo abambura muri bo bagize ishavu bikabije; maze bakoresha uburyo bwose bwari mu bushobozi bwabo kugira ngo babarimbure ku isi.
21 Ariko dore, Satani yakongeje imitima y’igice kinini cy’Abanefi, ku buryo bifatanyije n’utwo dutsiko tw’abambuzi, maze bagakora ibihango n’indahiro zabo, ko bazarinda kandi bakarengerana umwe ku wundi mu bihe bikomeye ibyo aribyo byose bashobora kuzajyamo, ko batazababazwa n’ubuhotozi bwabo, n’ubusahuzi bwabo, n’ubujura bwabo.
22 Kandi habayeho ko bari bafite ibimenyetso byabo, koko, ibimenyetso byabo by’ibanga, n’amagambo yabo y’ibanga, kandi ibi kugira ngo bashobore gutandukanya umuvandimwe winjiye mu gihango, kugira ngo ubugome ubwo aribwo bwose umuvandimwe yakora atazagirirwa nabi n’umuvandimwe we, cyangwa n’ababarizwa muri aka gatsiko, kamaze kugirana iki gihango.
23 Nuko bityo ko bashobora guhotora, no gusahura, no kwiba, no gusambana n’uburyo bwose bw’ubugome, bihabanye n’amategeko y’igihugu cyabo ndetse n’amategeko y’Imana yabo.
24 Kandi uwo ari we wese muri abo babarirwaga mu gatsiko kabo washoboraga guhishurira isi iby’ubugome bwabo n’amahano yabo, yagombaga kuburanishwa, hadakurikijwe amategeko y’igihugu cyabo, ahubwo hakurikijwe amategeko y’ubugome bwabo, bari barahawe na Gadiyantoni na Kishukumeni.
25 Ubu dore, ni izi ndahiro z’ibanga n’ibihango Aluma yategetse umuhungu we ko adakwiriye guhishurira isi, ngo hato bitazaba uburyo bwo kugusha abantu mu irimbukiro.
26 Ubwo dore, ayo mabanga n’ibihango ntibyageze kuri Gadiyantoni bivuye mu nyandiko zari zarashyikirijwe Helamani; ahubwo dore, byari byarashyizwe mu mutima wa Gadiyantoni n’icyo kiremwa nyine cyashukashutse ababyeyi bacu ba mbere ngo bafate ku rubuto rubujijwe—
27 Koko, icyo kiremwa nyine cyari cyaragambanye na Gahini, ko nazica umuvandimwe we Abeli bitazamenywa n’isi. Kandi yagambanye na Gahini n’abambari be uhereye icyo gihe na nyuma y’aho.
28 Ndetse ni icyo kiremwa nyine cyashyize mu mitima y’abantu kwubaka umunara muremure bihagije kugira ngo bashobore gushyikira ijuru. Kandi cyari icyo kiremwa cyariganyije abantu bavuye kuri uwo munara baza muri iki gihugu; cyakwirakwije imirimo y’umwijima n’amahano hose mu gihugu, kugeza ubwo yamanuriye abantu mu irimbuka, n’ukuzimu kudashira.
29 Koko, ni icyo kiremwa nyine cyashyize mu mutima wa Gadiyantoni kugira ngo agumye akomeze umurimo w’umwijima, n’uw’ubuhotozi bw’ibanga; kandi yarabishyigikiye uhereye mu ntangiriro ya muntu ndetse kugeza iki gihe.
30 Kandi dore, nicyo cyatangije icyaha cyose. Kandi dore, gikomeje imirimo y’umwijima n’ubuhotozi bw’ibanga, kandi kigahererekanya ubugambanyi bwabo, n’indahiro zabo, n’ibihango byabo, n’imigambi yabo y’ubugome buteye ubwoba, uko ibisekuruza bisimburana bijyanye n’uko yashoboraga kwifatira imitima y’abana b’abantu.
31 Kandi ubwo dore, yari yarifatiye imitima y’Abanefi; koko. ku buryo bari barahindutse abagome bikabije; koko, igice kinini cyabo cyari cyaravuye mu nzira y’ubukiranutsi, kandi cyararibatiye munsi y’ibirenge amategeko y’Imana, nuko bahindukirira mu nzira zabo bwite, maze biyubakira ibigirwamana bya zahabu yabo na feza.
32 Kandi habayeho ko ubukozi bw’ibibi bwose bwabajeho mu gihe cy’imyaka itari myinshi, ku buryo igice kinini cyabwo cyari cyarabajeho mu mwaka wa mirongo itandatu na karindwi w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.
33 Ndetse bakuriyemu bukozi bw’ibibi bwabo mu mwaka wa mirongo itandatu n’umunani, mu ishavu n’amaganya y’abakiranutsi.
34 Kandi bityo tubona ko Abanefi batangiye guhenebera mu kutizera, kandi bakuza ubugome n’amahano, mu gihe Abalamani batangiye gukerebuka bihebuje mu bumenyi bw’Imana yabo, koko, batangiye kubahiriza amahame yayo n’amategeko, no kugendera mu kuri n’ubukiranutsi.
35 Kandi uko niko tubona ko Roho wa Nyagasani yatangiye kuva mu Banefi, kubera ubukozi bw’ibibi n’ukwinangira kw’imitima yabo.
36 Kandi uko niko tubona ko Nyagasani yatangiye gusuka Roho we ku Balamani, kubera ubworohe n’ugushaka ko kwemera amagambo ye.
37 Kandi habayeho ko Abalamani bahize ako gatsiko k’abambuzi ba Gadiyantoni; kandi babwirije ijambo ry’Imana mu gice cy’abagome cyane muri bo, ku buryo aka gatsiko k’abambuzi karimbuwe burundu mu Balamani.
38 Kandi habayeho ku rundi ruhande, ko Abanefi babubatse kandi barabashyigikira, batangiriye ku gice cy’abagome cyane muri bo, kugeza ubwo bari bamaze gukwirakwira hose mu gihugu cy’Abanefi, kandi bamaze kwoshya igice kinini cy’abakiranutsi kugeza ubwo bari bamaze gucogora mu kwemera imirimo yabo no gusangira iminyago, no kwifatanya na bo mu buhotozi bwabo bw’ibanga n’udutsiko.
39 Kandi uko niko babonye imicungire bikubiye y’ubutegetsi, ku buryo baribatiye munsi y’ibirenge byabo kandi bagakubita kandi bagashwanyaguza maze bagatera imigongo yabo abakene n’abagwaneza, n’abayoboke boroheje b’Imana.
40 Kandi bityo turabona ko bari mu mibereho iteye ubwoba, kandi yashyaga ishyira irimbuka ridashira.
41 Kandi habayeho ko uko ariko warangiye umwaka wa mirongo itandatu n’umunani w’ingoma y’abacamanza ku bantu ba Nefi.