Ibyanditswe bitagatifu
Helamani 14


Igice cya 14

Samweli ahanura urumuri mu ijoro n’inyenyeri nshya ku ivuka rya Kristo. Kristo acungura abantu ku rupfu rw’umubiri n’urwa roho—Ibimenyetso by’urupfu Rwe birimo iminsi itatu y’umwijima, ugusaduka kw’ibitare, n’imidugararo y’ibyaremwe. Ahagana 6 M.K.

1 Kandi habayeho ko Samweli, Umulamani, yahanuye ibintu byinshi bikomeye kurushaho bidashobora kwandikwa.

2 Kandi dore, yarababwiye ati: Dore, mbahaye ikimenyetso; mu gihe cy’imyaka itanu igiye kuza, kandi dore, noneho azaza Umwana w’Imana gucungura abazemera bose izina rye.

3 Kandi dore, ibi ndabibaha nk’ikimenyetso mu gihe cy’ukuza kwe; kuko dore hazabaho urumuri rwinshi mu ijuru, ku buryo mu ijoro ribanziriza ko aza nta mwijima uzabaho, ku buryo bizagaragarira umuntu nk’aho byaba ari ku manywa y’ihangu.

4 Kubera iyo mpamvu, hazaba umunsi umwe n’ijoro rimwe n’umunsi, nk’aho byaba ari umunsi umwe kandi nta joro ryabayeho; kandi ibi bizababera ikimenyetso; kuko muzamenya iby’ukurasa kw’izuba ndetse n’ukurenga kwaryo; kubera iyo mpamvu bazamenya by’ukuri ko hazabaho iminsi ibiri n’ijoro rimwe; nyamara ijoro ntirizijima; kandi bizaba ijoro mbere y’uko avuka.

5 Kandi dore, hazabaho inyenyeri nshya izarasa, nk’iyo mutigeze mubona; kandi ibi nabyo bizababera ikimenyetso.

6 Kandi dore si ibi gusa, hazabaho ibimenyetso byinshi n’ibitangaza mu ijuru.

7 Kandi hazabaho ko muzumirwa mwese, kandi mutangare, ku buryo muzagwa ku butaka.

8 Kandi hazabaho ko uwo ari we wese azemera Umwana w’Imana, uwo nyine azagira ubugingo buhoraho.

9 Kandi dore, niko Nyagasani yantegetse, binyuze ku mumarayika we, ko ngomba kuza maze nkababwira iki kintu; koko, yantegetse ko ngomba kubahanurira ibi bintu; koko, yarambwiye ati: Takambira aba bantu uvuga uti: Nimwihane kandi mutegure inzira ya Nyagasani.

10 Kandi ubu, kubera ko ndi Umulamani, kandi nkaba nababwiye amagambo Nyagasani yantegetse, kandi kubera ko abakomereye, murandakarira nuko mushake kundimbura, maze munyirukane muri mwe.

11 Kandi muzumva amagambo yanjye, kuko, kubw’iyi mpamvu naje ku nkike z’uyu murwa, kugira ngo mushobore kumva no kumenya iby’imanza z’Imana zibategereje kubera ubukozi bw’ibibi bwanyu, ndetse kugira ngo mushobore kumenya ingingo zo kwihana.

12 Ndetse kugira ngo mushobore kumenya iby’ukuza kwa Yesu Kristo, Umwana w’Imana, Se w’ijuru n’ isi, Umuremyi w’ibintu byose uhereye ku ntangiriro; no kugira ngo mushobore kumenya ibimenyetso by’ukuza kwe, ku mpamvu yo kugira ngo mushobore kwemera izina rye.

13 Kandi nimwemera izina rye muzihana ibyaha byanyu byose, kugira ngo bityo mushobore kubibabarirwa binyuze mu mihigo ye.

14 Kandi dore, byongeye, ikindi kimenyetso mbaha, koko, ikimenyetso cy’urupfu rwe.

15 Kuko dore, mu by’ukuri agomba gupfa kugira ngo agakiza gashobore kuza; koko, biramukwiriye kandi ni ngombwa ko apfa, kugira ngo atume umuzuko w’abapfuye ubaho, kugira ngo bityo abantu bashobore kuzanwa imbere ya Nyagasani.

16 Koko, uru rupfu rutuma umuzuko ubaho, kandi rugacungura inyokomuntu yose ku rupfu rwa mbere—urwo rupfu rwa roho; kuko inyokomuntu yose, kubw’ukugwa kwa Adamu kubera ko yaciwe imbere ya Nyagasani, ifatwa nk’aho yapfuye, haba ku bintu by’isi no ku bintu bya roho.

17 Ariko dore, umuzuko wa Kristo ucungura inyokomuntu, koko, ndetse inyokomuntu yose, kandi rukabagarura imbere ya Nyagasani.

18 Koko, kandi rutuma habaho ingingo yo kwihana, kugira ngo uwo ari we wese wihannye adatemwa maze akajugunywa mu muriro; ahubwo uwo ari we wese wihannye ye gutemwa kandi ngo ajugunywe mu muriro; kandi hongere haze kuri bo urupfu rwa roho, koko, urupfu rwa kabiri, kuko bongeye gucibwa ku bintu byerekeranye n’ubukiranutsi.

19 Kubera iyo mpamvu nimwihane, nimwihane, hato kubw’ukumenya ibi bintu kandi ntimubikore mutazigora ubwanyu mugacirwaho iteka, kandi mukagushwa muri uru rupfu rwa kabiri.

20 Ariko dore, uko mbabwira ibyerekeye ikindi kimenyetso, ikimenyetso cy’urupfu rwe, dore, kuri uwo munsi azababazwaho n’urupfu izuba rizijima kandi ryange kubaha urumuri rwaryo; ndetse n’ukwezi n’inyenyeri; kandi nta rumuri ruzaba muri iki gihugu, ndetse uhereye igihe azababarizwa n’urupfu, mu gihe cy’iminsi itatu, kugeza igihe azongera kuzamuka mu bapfuye.

21 Koko, mu gihe azatanga hazabaho inkuba n’imirabyo mu gihe cy’amasaha menshi, kandi isi izajegajega kandi ihinde umushyitsi; kandi ibitare biri kuri iyi si, biri hejuru y’isi no hasi yayo, muzi muri iki gihe ko bikomeye, cyangwa igice kinini cyayo ariwo mubumbe ukomeye, bizashwanyuka;

22 Koko, bizasadukamo kabiri, kandi iteka ryose bizahora biriho imitutu n’imisate, kandi byashwanyutsemo ibimene ku isi uko yakabaye, koko, haba hejuru no hasi.

23 Kandi dore, hazabaho imihengeri ikomeye, kandi hazabaho imisozi myinshi izaryamishwa, nk’ikibaya, kandi hazabaho ahantu henshi ubu hitwa ibibaya hazahinduka imisozi, ifite ubutumburuke bunini.

24 Kandi inzira nyinshi zizacika, kandi imirwa myinshi izahinduka amatongo.

25 Kandi imva nyinshi zizafunguka, nuko zirekure benshi mu bapfuye bazo; kandi abera benshi bazigaragariza benshi.

26 Nuko dore, uko niko umumarayika yambwiye; kuko yambwiye ko hazabaho inkuba n’imirabyo mu gihe cy’amasaha menshi.

27 Kandi yambwiye ko mu gihe inkuba n’umurabyo bizamara, n’umuhengeri, ko ibi bintu bizabaho, kandi ko umwijima uzatwikira isi uko yakabaye mu gihe cy’iminsi itatu.

28 Kandi umumarayika yambwiye ko benshi bazabona ibintu bikomeye kurusha ibi, kubw’impamvu yo kugira ngo bashobore kwemera ko ibi bimenyetso n’ibi bitangaza bizabaho muri iki gihugu cyose, kubw’impamvu yo kugira ngo hatazabaho impamvu y’ukutemera mu bana b’abantu—

29 Kandi ibi kubw’impamvu y’uko uwo ari we wese uzemera azashobore gukizwa, kandi uwo ari we wese utazemera, urubanza rw’intabera ruzabazeho; ndetse nibacirwaho iteka bazabe bizaniye ubwabo ugucirwaho iteka kwabo bwite.

30 None ubu nimwibuke, nimwibuke, bavandimwe banjye, ko uwo ari we wese urimbuka, arimbuka ku bwe; kandi uwo ari we wese ugira ubukozi bw’ibibi, abukora ku bwe; kuko dore, murigenga; mwemerewe kwikorera ku bwanyu; kuko dore, Imana yabahaye ubumenyi kandi yabahaye ubwigenge.

31 Yabahaye ko mushobora kumenya icyiza ku kibi, kandi yabahaye ko mushobora guhitamo ubuzima cyangwa urupfu; kandi mushobora gukora icyiza kandi mukagarurirwa icyiza; cyangwa mukabona icyiza kibagaruriwe; cyangwa mushobora gukora ikibi, maze mukabona ikibi kibagaruriwe.