Igiterane Rusange
Ibimenyetso by’Ibyishimo
Igiterane rusange Ukwakira 2023


12:15

Ibimenyetso by’Ibyishimo

Kubakira ku rufatiro rwa Yesu Kristo ni ingenzi ku by’ishimo byacu.

Igihe nari ndi mu ndege mu rugendo rw’akazi imyaka ishize, nisanze nicaye hafi y’umugabo uturuka mu Buholandi. Nifuzaga cyane kuhasura kuko nari narakoreye umurimo w’ivugabutumwa muri Bubiligi n’Ubuholandi.

Tumaze kumenyana, yampaye ikarita ye y’akazi ifite izina ryihariye “umwarimu mukuru w’ibyishimo.”  Nagize icyo mvuga ku mwuga we utangaje nuko mubaza icyo umwarimu mukuru w’ibyishimo yakoze. Yaravuze ngo yigisha abantu uko bagira ubuzima bushimishije bagira imibanire n’abandi n’intego bifite ireme. Ndasubiza nti: “Ibyo ni byiza cyane, ariko se wigishije abantu uko iyo mibanire ishobora gukomeza nyuma y’ubu buzima kandi ukabasubiza n’ibindi bibazo bw’icyo ubuzima buvuze, uko twanesha intege nke zacu, ndetse n’aho tujya nyuma yuko dupfuye?” Yemeye ko byaba byiza iyaba dufitiye ibisubizo ibyo bibazo, byaranshimishije kumusangiza ko tubifite.

Uyu munsi, ndagira ngo nsubiremo amahame y’ingenzi ku bw’ibyishimo nyakuri benshi bigaragara ko batayakurikiza mu kubaho kwabo muri iyi si y’urujijo, aho ibintu byinshi bitera amatsiko ariko mu by’ukuri bike akaba ari byo by’ingirakamaro.

Aluma yigishije abantu bo mu iminsi ye, “Kuko dore, ndababwira ko hariho ibintu byinshi bizaza; kandi dore, hariho ikintu kimwe cy’ingenzi kibiruta byose—kuko dore, igihe ntikiri kure ngo Umucunguzi abeho kandi aze mu bantu be.”1

Ibi byavuzwe bifite akamaro kanini kugeza uyu munsi nk’uko duteganya tunitegura Ukuza kwa Kristo kwa Kabiri!

Nuko rero, ibyo nabashije kubona bwa mbere ni uko kubakira ku rufatiro rwa Yesu Kristo ari iby’ingenzi ku by’ishimo byacu. Uyu ni urufatiro rwizewe, “urufatiro iyo abantu bubatseho badashobora kugwa.”2 Kubikora bidutegura mu ngorane z’ubuzima ni yo byagenda gute muri ubwo buzima.

Imyaka myinshi ishize, nagiye mu nkambi y’abasukuti njyanye n’umuhungu wanjye Justin mu gihe cy’impeshyi. Uko ibikorwa byatangiye, yatangaje yishimye ko we n’inshuti ze z’abandi bahungu bashakaga gutsindira ikamba ry’ishimwe ryo kurasisha umuheto. Kubikora byasabaga ko abahungu babanza gutsinda ikizamini cyanditse ubundi bakaboneza ahabugenewe n’imyambi yabo.

Numvishe mbabaye kandi binteye amakenga mu mutima wanjye. Icyo gihe, Justin yari afite intege nke bitewe n’uko afite cystic fibrosis [afite indwara idakira itera ibibazo bikomeye mu rwungano rw’ihumeka n’urwungano ngogozi], indwara yarwanyije kuva akivuka. Nibajije niba ashobora guheta umuheto cyane bihagije kugira ngo yohereze umwambi ahaboneye.

Ubwo we n’inshuti ze bagendaga bagiye mu ishuri ryo kurasisha umuheto, narasenze bucece ngo ntazasebere muri ibyo bintu. Nyuma y’amasaha abiri mpangayitse, namubonye ari kuza mu nzira insanga n’inseko nini. Aratangara ati: “Papa!” “Nabonye ikamba ry’ishimwe! Narashe ku ntego; hari iruhande rw’aho mugenzi wanjye yarashe, ariko narashe ku ntego!” Yahese umuheto inyuma n’imbaraga ze zose ubundi ararekura umwambi uraguruka, atabasha kugenzura icyerekezo cyawo. Mbega ukuntu nishimiye umwarimu wabo wagize ubushishozi, utarigeze amubwira ngo , “Yo, disi warashe ahatari ho!” Ahubwo, amaze kubona intege nke za Justin n’umuhate we wose yabishyizemo, yamusubizanye ineza ati: “Wakoze neza!”

Ni ko bizatugendera nidukora iyo bwabaga tugakurikira Kristo n’abahanuzi Be kabone n’ubwo dufite intege nke. Nituza muri we twubahiriza ibihango byacu tukihana ibyaha byacu, tuzumva twishimiye amategeko y’Umukiza wacu: “Ni uko ni uko mugaragu mwiza ukiranuka.”3

Mbahaye ubuhamya bwanjye bw’ubumana bw’Umukiza w’isi n’urukundo Rwe rucungura n’ububasha bwo gukiza, gukomeza, no kutuzamura igihe duharanira kumusanga twivuye inyuma. Ku rundi ruhande, nta kuntu dushobora kugendana n’ab’isi kandi ngo tunagende dusanga Yesu. Umukiza yatsinze urupfu, indwara n’icyaha kandi yatumye tubasha kuba twagera ku butungane nyamukuru nitumukurikira n’imitima yacu yose.4

Ibyo nabashije kubona bwa kabiri ni uko ari iby’ingenzi ku byishimo byacu ko twibuka ko turi abahungu n’abakobwa ba Data wo mu Ijuru udukunda. Kumenya tukanizera uku kuri bihindura byinshi.

Imyaka myinshi ishize, mu ndege njya mu rugo mvuye mu butumwa bw’Itorero, Mushiki wacu Sabin nanjye twisanze twicaye neza neza inyuma y’umugabo munini cyane wari ufite isura irakaye ishushanyije ku mutwe we w’uruhara inyuma hamwe n’umubare 439.

Tugeze hasi, naravuze nti: “Mumbabarire bwana. Mwabyemera ko mbaza ubusobanuro bw’umubare ushushanyije ku mutwe wawe inyuma?” Sinatinyutse kubaza ku bijyanye n’isura irakaye.

Yaravuze ati: “Uriya ni njye. Ni we ndi we. Ni njye uyoboye ako gace k’amabandi

Four hundred and thirty-nine Ni njye uyoboye agace k’agatsiko k’amabandi: 219!” 439 ni wo wari umubare ku mutwe we, rero byarantunguye ko yabyanditse nabi kandi ari ingirakamaro kuri we.

Natekereje buryo ki bibabaje kuba uyu mugabo umwirondoro we no kwihesha agaciro bye byari bishingiye ku mubare w’agace k’agatsiko k’amabandi. Naratekereje, uyu mugabo ugaragara nk’ukaze igihe kimwe yari umwana w’umuhungu muto w’umuntu wari ugikeneye kwiyumvamo ko ahawe agaciro no kugira aho abarizwa. Gusa iyo nza kumenya uwo yari we by’ukuri n’uwo yari abereye umwana, kuko twese “twaguzwe igiciro.”5

Hari umurongo w’ubwenge mu ndirimbo iri muri filime The Prince of Egypt [igikomangoma cya Egiputa] uvuga uti: “Reba ubizima bwawe nk’uko Imana ibubona.”6 Iyo dusobanukiwe igisekuru cy’ubumana cyacu maze ubushobozi buhoraho bugatemba muri roho zacu, tuzabasha kubona ubuzima nk’ubufite intego, urugendo rukomeza rwo kwigiramo no gukuriramo, ndetse nk’uko “turebera mu ndorerwamo ibirorirori”7 mu igihe gito.

Ikimenyetso cya gatatu cy’ibyishimo ni uguhora twibuka agaciro k’ubugingo. Ibi tubikora neza dukurikiza impanuro z’Umukiza “mukundane nk’uko nabakunze.”8

Yigishije kandi, “Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.”9

Igitabo cy’imigani kitugira inama nziza kiti: “Abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, niba bigushobokera.”10

Ntituzigera twicuza kugwa neza. Mu maso y’Imana, ineza ihuje inyito n’ubuhangange. igice cyo kugwa neza ni ukubabarira no kudacira abandi imanza.

Imyaka myinshi ishize, umuryango wacu muto wari ugiye kureba filime nk’umugoroba w’umuryango. Twese twari turi mu modoka uretse umuhungu umwe mu bahungu bacu n’umugore wanjye, Valerie. Bwari bwamaze kwira, maze ubwo umuhungu wacu yafunguraga umuryango asa n’urwana na wo maze akagenda asanga imodoka, agonga atabishaka icyo twatekerezaga ko ari injangwe yacu ku rubaraza. Ku bw’amahirwe make ku muhungu wacu n’umugore wanjye bari inyuma ye, ntabwo yari injangwe yacu ahubwo kari agasamunyiga kababaye cyane, kabanyayeho! Twese twagarutse mu rugo, aho bombi boze ubundi boza imisatsi yabo n’isosi y’inyanya, isosi yitirirwa ko yabugenewe mu kumaraho impumuro mbi y’agasamunyiga. Igihe bari barangije koga bakanahindura imyenda yabo, natwe twari twamaze kurekera kumva impumuro mbi iyo ari yo yose, bityo twanzura ko turi amahoro tujya kureba filime nyuma y’ibyo byose. 

Tumaze kwicara inyuma aho barebera filime, abantu bari impande yacu umwe ku wundi yahitaga yanzura kujya hanze kwizanira injugu. Icyakora, ubwo bagarukaga, ntawasubiye mu mwanya yari yicayemo.

Twarasetse kuko twibutse ibyo twanyuzemo, ariko se iyaba ibyaha byacu byose bigira impumuro mbi? Ibaze tubasha guhumurirwa n’ubuhemu, irari, ishyari n’ubwirasi? Intege zacu nke zigaragaye, birashoboka ko twajya twigengesera kandi tukanatekereza abandi, na bo kandi bakabikora uko, hamwe tugakora impinduka zikenewe mu buzima bwacu. Nkunda impumuro y’itabi mu rusengero, kubera ko bigaragaza umuntu uri guhinduka. Bakeneye amaboko yacu abakirana urugwiro.

Umuyobozi Russell M. Nelson yavuganye ubushishozi ati: “Kimwe mu buryo bworoshye bwo kumenya umuyoboke nyakuri wa Yesu Kristo ni uburyo bw’ibambe uwo muntu afatamo abandi bantu.”11

Pawulo yandikiye Abefeso ati: “Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo.”12

Nk’abigishwa ba Yesu Kristo, dusabwa kugirira icyizere Data wo mu Ijuru n’Umukiza wacu ntitugerageze kubasimbuza. Yesu Kristo azi inenge za buri wese neza rwose kandi azazicira imanza uko bikwiriye.

Ikimenyetso cya kane cyanjye cy’ibyishimo ni uguhorana imibonere ihoraho. Umugambi wa Data urakomeza ubuziraherezo; biroroshye kwibanda ku biri kuba mu buzima bwacu ubundi ukabyibagirwa nyuma yuko dupfuye.

Nigishijwe iri somo mu buryo bukomeye imyaka myinshi ishize n’umukobwa wacu wari ufite imyaka 16, Jennifer. Yari agiye guhindurirwa ibihaha byombi, aho ibihaha bye byangiritse byari gukurwamo ubundi bakabisimbuza ibihaha bito bizima, byatanzwe n’inshuti zihebuje zimeze nka Kristo. Bwari uburyo bugoranye bwo kuvura, ariko mbere yo kubagwa, Jennifer yambwirije ubutumwa bwiza n’ibiro bye 41, avuga ati: “Wigira ikibazo, dawe! Ejo nzabyuka mfite ibihaha bishyashya cyangwa nzabyuke ndi ahantu heza kurushaho. Ibyo ari byo byose bizaba byiza.” Uko ni ukwizera; iyo ni yo mibonere ihoraho! Kurebera ubuzima mu mibonere myiza ihoraho bizana umucyo, ihumure, ubutwari n’ibyiringiro.

Umunsi twategereje cyane ko baza gukuramo amatibe yo guhumekeramo bakazimya n’imashini zafashaga jennifer guhumeka, twategerezanyije impungenge ngo turebe ko ibihaha bye bito birakora. Agihumeka umwuka we wa mbere, yahise atangira kurira. Abonye impungenge zacu, yahise avuga ati: “Ni byiza cyane guhumeka.” 

Kuva uwo munsi, nashimiye Data wo mu Ijuru mu gitindo na nijoro ku bw’ubushobozi bwanjye bwo guhumeka. Dukikijwe n’imigisha itabarika dushobora gufata nkaho itagize icyo imara tutabaye ababyitaho. Ku rundi ruhande, iyo nta kintu gitegerejwe ibintu byose birashimirwa, ubuzima buhinduka akataraboneka.

Umuyobozi Nelson yavuze ko buri gitondo gishya ari impano iva ku Mana. Ndetse n’umwuka duhumeka n’inguzanyo y’urukundo Iyivaho. Iturinda umunsi ku munsi kandi ikadushyigikira kuva mu kintu kimwe tujya mu kindi. Ni yo mpamvu, igikorwa cya mbere cyiza twagakoze mu gitondo cyakabaye isengesho ryiyoroheje ry’inyiturano.13

Ibyo binzana ku byo nabonye bya gatanu n’ibya nyuma, ntuzigera urushaho kwishima kuruta uko ushimira.

Nyagasani yatangaje ko umuntu wakirana ibintu byose ishimwe azagirwa akataraboneka.14 Wenda ibi ni ukubera ko inyiturano ibyara ubwinshi bw’izindi ngeso nziza.

Mbega ukuntu ubumenyi bwacu bwahinduka iyaba buri gitondo tubyutse turondora gusa imigisha twashimiye ijoro ryahise. Gutsindwa gushimishwa n’imigisha yacu bishobora kuvamo kudashimisha, ari byo bishobora kudutwara umunezero n’ibyishimo inyiturano itanga. Bamwe bo mu mazu akomeye magari baratureshya kugira ngo turenge ku ntego, bigatuma tutabasha no kubona ibifite akamaro mu buzima bwacu.

Mu by’ukuri, Ibyishimo bisumba ibindi n’umugisha w’ubuzima bwacu tuzabisanga mu bo twahindutse bo binyuze mu nema y’Imana uko dukora kandi tukubahiriza ibihango twagitanye na Yo. Umukiza wacu azatugira beza kandi adutunganye binyuze mu byiza by’igitambo cy’impongano ye kandi akaba yaravuze ku bazamukurikira bose ko bazaba Abe kuri uwo munsi igihe azaba aje kugira ngo akore imitako Ye.15

Ndabasezeranyije ko nitwubaka ubuzima bwacu ku rufatiro rwa Yesu Kristo; tugaha agaciro abo turi bo nk’abahungu n’abakobwa b’Imana; tukibuka agaciro k’ubugingo; tukagumana imibonere ihoraho; ubundi tukishimira gushimira imigisha myinshi yacu, cyane cyane ubutumire bwa Kristo bwo kumusanga, dushobora kubona ibyishimo nyakuri dushaka muri ubu buzima bwo ku isi. Ubuzima buzaguma kuzana ingorane zabwo, ariko tuzabasha kuba twahangana na zo tugira intego mu buzima n’amahoro kubera ukuri guhoraho dusobanukiwe kandi tukakubamo.

Ndabahamiriza ukuri kw’Imana, Data udukunda, n’Umwana We Akunda, Yesu Kristo. Kandi ndahamya ko hari abahanuzi bariho, bamenya, n’abahishura. Mbega umugisha kubona inama yo mu ijuru binyuze muri bo. Nk’uko Umukiza yabivuze neza ko yaba ari ni ijwi Rye cyangwa ijwi ry’abagaragu Be, byose ari kimwe.16 Mu izina ryera rya Yesu Kristo, amena.