Ukuri Guhoraho
Gukenera kumenya ukuri kwacu ntabwo byigeze birushaho kuba ingirakamaro!
Bavandimwe, murakoze ku bwo kwiyegurira Imana Data n’Umwana Wayo, Yesu Kristo, kwanyu kandi murakoze ku bw’urukundo mukundana n’umurimo mukorerana hagati yanyu. Murahebuje by’ukuri!
Iriburiro
Nyuma y’uko umugore wanjye, Anne, nanjye duhawe umuhamagaro wo gufasha nk’abayobozi b’ivugabutumwa by’igihe cyuzuye, umuryango wacu wiyemeje kumenya buri zina ry’umuvugabutumwa mbere yo gutangira ubutumwa. Twabonye amafoto, duhanga udukarita twibutsa, maze dutangira kwiga amasura no gufata mu mutwe amazina.
Tumaze kuhagera, twakoresheje ibiterane hamwe n’abavugabutumwa byo kwibwirana. Uko twagendaga tunyuranamo, numvirije umuhungu wacu ufite imyaka icyenda:
“Nishimiye kukumenya, Sam!”
“Rachel, uturuka mu kihe gihugu?”
“Egoko David, uri muremure!”
Binteye ikibazo, negereye umuhungu wacu mpangayitse maze ndamwongorera nti: “Yewe, ibuka kwita abavugabutumwa Umukuru cyangwa Mushiki wacu.”
Yandebanye indoro yuzuye urujijo maze aravuga ati: “Data, nari nzi ko tugomba gufata mu mutwe amazina yabo.” Umuhungu wacu yakoze ibyo yaterezaga ko ari ibikwiye ashingiye ku myumvire ye.
Bityo rero, imyumvire yacu y’ukuri ni iyihe mu isi ya none? Duhora dusukwaho ibitekerezo byihagararaho, raporo zibogama n’amakuru atuzuye. Mu gihe kimwe, ingano n’amasoko y’amakuru bigenda birushaho kwiyongera. Gukenera kumenya ukuri kwacu ntabwo byigeze birushaho kuba ingirakamaro!
Ukuri ni ingenzi kuri twebwe kugira ngo dushyireho kandi dukomeze umubano wacu n’Imana, tubone amahoro n’umunezero, kandi tugere ku bushobozi bwacu bw’ubumana. Uyu munsi, mureke tuzirikane ibibazo bikurikira:
-
Ukuri ni iki, kandi ni ukubera iki ari ingirakamaro?
-
Ni gute tubona ukuri?
-
Iyo tubonye ukuri, ni gute twagusangiza?
Ukuri Guhoraho
Nyagasani yatwigishije mu cyanditswe gitagatifu ko ukuri ari ubumenyi bw’ibintu uko biri, uko byahoze, kandi n’uko bizabaho mu gihe kizaza (Inyigisho n’Ibihango 93:24). Ntabwo kwigeze kuremwa cyangwa ngo gukorwe (Inyigisho n’Ibihango 93:29) kandi nta herezo kugira (Inyigisho n’Ibihango 88:66).1 Ukuri ni ntakuka, ntiguhinduka, kandi ntikugorekwa. Mu yandi magambo, ukuri guhoraho.2
Ukuri kudufasha kwirinda uburiganya,3 gutandukanya icyiza n’ikibi,4 kwakira uburinzi,5 no kubona ihumure n’ugukira.6 Ukuri gushobora kandi kuyobora ibikorwa byacu,7 kutubohora,8 kudutagatifuza,9 no kutugeza ku bugingo buhoraho.10
Imana Ihishura Ukuri Guhoraho
Imana iduhishurira ukuri guhoraho binyuze mu rusobe rw’imibano yo guhishura irimo Yo Ubwayo, Yesu Kristo, Roho Mutagatifu, abahanuzi natwe. Nimureke tuganire ku mimaro itandukanye nyamara inafitanye isano buri muntu afite muri uru rugendo.
Uwa mbere, Imana ni isoko y’ukuri guhoraho.11 Yo n’Umwana Wayo, Yesu Kristo,12 bafite imyumvire itunganye y’ukuri kandi ihora ikorera mu bwumvikane bw’amahame nyakuri n’amategeko.13 Ubu bubasha bubemerera guhanga no gutegeka isi14 hamwe no gukunda, kuyobora no kurera buri umwe muri twe mu buryo butunganye.15 Bashaka ko twebwe dusobanukirwa kandi dukoresha ukuri kugira ngo twebwe dushobore kunezererwa imigisha banezererwa.16 Ashobora gusangiza ukuri ubwe cyangwa, ibisanzwe kurushaho, binyuze mu ntumwa nka Roho Mutagatifu, abamarayika, cyangwa abahanuzi bariho.
Uwa kabiri, Roho Mutagatifu ahamya iby’ukuri kose.17 Aduhishurira ukuri nta handi anyuze kandi akaduhamiriza ukuri kwigishijwe n’abandi. Mu busanzwe ibyiyumviro biturutse kuri Roho biza nk’ibitekerezo mu bwenge bwacu n’amarangamutima mu mitima yacu.18
Uwa gatatu, abahanuzi bakira ukuri kuvuye ku Mana kandi bakadusangiza uko kuri.19 Twiga ukuri guturutse mu bahanuzi ba kera mu byanditswe bitagatifu20 no mu bahanuzi bariho mu giterane rusange kandi binyuze no mu bundi buryo bwemewe bw’itumanaho.
Uwa nyuma, wowe nanjye tugira umumaro w’ingenzi muri uru rugendo. Imana idutezeho ko dushaka, tukamenya, maze ubundi tugakoresha ukuri. Ubushobozi bwacu bwo kwakira no gukoresha ukuri buterwa n’imbaraga z’umubano wacu hamwe na Data n’Umwana, uburyo dusubizamo ibyiyumviro bya Roho Mutagatifu, ndetse n’imibanire yacu n’abahanuzi b’iminsi ya nyuma.
Dukeneye kwibuka ko Satani akora iyo bwabaga kugira ngo aduhishe ukuri. Azi ko nta kuri guhari, tudashobora kuronka ubugingo buhoraho. Agenda asobekanya uduce tw’ukuri hamwe n’icengerabumenyi ry’isi kugira ngo atujijishe kandi aturangaze ku byo Imana itumenyesha.21
Gushaka, Kumenya no Gukoresha Ukuri Guhoraho
Uko dushaka ukuri guhoraho,22 ibibazo bibiri bikurikira bishobora kudufasha kumenya niba igitekerezo gituruka ku Mana cyangwa iyindi soko:
-
Ese iki gitekerezo cyigishwa mu byanditswe bitagatifu n’abahanuzi bariho mu buryo buhozaho?
-
Ese iki gitekerezo cyemejwe n’ubuhamya bwa Roho Mutagatifu?
Imana ihishura ukuri kw’inyigisho binyuze mu bahanuzi, kandi Roho Mutagatifu atwemeza uko kuri maze akadufasha kugukoresha.23 Tugomba gushaka no kwitegura kwakira ibi byiyumviro bya roho igihe bije.24 Twakira ubuhamya bwa Roho cyane iyo twiyoroheje,25 dusenze tubikuye ku mutima kandi twize amagambo y’Imana,26 kandi tukubahiriza amategeko Ye.27
Roho Mutagatifu akimara kutwemeza ukuri kwihariye, imyumvire yacu iraguka uko dushyize iryo hame mu bikorwa. Nyuma y’igihe, uko duhojejeho mu kubahiriza iryo hame, twunguka ubumenyi bwizewe bw’uko kuri.28
Urugero, nakoze amakosa kandi kandi naricujije ku bw’amahitamo mabi. Ariko binyuze mu isengesho, inyigo n’ukwizera muri Yesu Kristo, nakiriye ubuhamya bw’ihame ry’ukwihana.29 Uko nakomeje kwihana, imyumvire yanjye y’ukwihana yakomeje kwaguka. Niyumvise hafi y’Imana n’Umwana Wayo. Ubu nzi ko icyaha gishobora kubabarirwa binyuze muri Yesu Kristo, kubera ko niyumvamo imigisha y’ukwihana buri munsi.30
Kwizera Imana Iyo Ukuri Kutarahishurwa
Bityo, ni iki dukwiye gukora iyo dushatse ukuri kutarahishurwa tubikuye ku mutima? Ngirira ikigongwe cyinshi abo muri twe barwaye ibisubizo bisa nk’aho bitaboneka.
Abwira Joseph Smith, Nyagasani yagiriye inama Joseph yo kwicecekera kugeza ubwo azabona bikwiye guhishura ibintu byerekeranye n’ibyo (Inyigisho n’Ibihango 10:37).
Maze ategeka Emma Smith ko adakwiye kwinuba, kubera ibintu atarabona, byamuhishwe kandi bigahishwa n’abisi, ari byo bushishozi muri We ku bw’igihe kizaza (Inyigisho n’Ibihango 25:4).
Nanjye nashatse ibisubizo ku bibazo bivuye ku mutima bitarabonerwa ibisubizo. Ibisubizo byinshi byarabonetse; bimwe ntabwo byabonetse.31 Uko turindira—tugirira icyizere ubushishozi n’urukundo by’Imana, twubahiriza amategeko Yayo, kandi twishingikiriza ku byo tuzi koko—Idufasha kubona amahoro kugeza ihishuye ukuri kw’ibintu byose.32
Gusobanukirwa Inyigisho n’Ingamba
Iyo turimo dushakisha ukuri, bifasha gusobanukirwa itandukaniro riri hagati y’inyigisho n’ingamba. Inyigisho ikomoza ku kuri guhoraho, nka kamere y’Ubumana, umugambi w’agakiza n’igitambo cy’impongano cya Yesu Kristo. Ingamba ni ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho rishingiye ku mimerere iriho. Ingamba idufasha kuyobora Itorero mu buryo bufite umurongo.
Mu gihe inyigisho itazigera ihinduka, ingamba zirahinduka rimwe na rimwe. Nyagasani akorera mu bahanuzi Be kugira ngo ahagarare ku nyigisho Ye kandi kugira ngo ahindure ingamba z’Itorero agendeye ku byo abana Be bakeneye.
Ikibabaje ni uko, rimwe na rimwe twitiranya ingamba n’inyigisho. Niba tudasobanukiwe itandukaniro, twishyira mu kaga ko gutenguhwa iyo ingamba zihindutse ndetse bishobora kudutera kwibaza ku bushishozi bw’Imana cyangwa uruhare rwo guhishura rw’abahanuzi.33
Kwigisha Ukuri Guhoraho
Iyo tubonye ukuri kuvuye ku Mana, idushishikariza gusangiza abandi ubwo bumenyi.34 Dukora ibi iyo twigishije isomo, twerekereye umwana, cyangwa tuganira ukuri kw’inkuru nziza hamwe n’inshuti.
Intego yacu ni ukwigisha ukuri mu buryo butumira ububasha bwa Roho Mutagatifu buhindura.35 Mureke mbasangize ubutumire bumwe bworoshye buvuye kuri Nyagasani n’abahanuzi Be bushobora gufasha.36
-
Mwibande kuri Data wo mu Ijuru, Yesu Kristo n’inyigisho y’ishingiro Yabo.37
-
Mushikame mu byanditswe bitagatifu no mu nyigisho z’abahanuzi b’iminsi ya nyuma.38
-
Mwishingikirize inyigisho yashyizweho binyuze mu bahamya benshi babifitiye ubushobozi.39
-
Mwirinde ibihuha, ibitekerezo by’umuntu ku giti cye, cyangwa ibitekerezo by’abisi.40
-
Mwigishe ingingo y’inyigisho iri mu ishusho y’ukuri kw’inkuru nziza byerekeranye.41
-
Mukoreshe imigenzereze yo kwigisha itumira uruhare rwa Roho.42
-
Muvuge mwerura kugira ngo murwanye ukutumvikana neza.43
Kuvugisha Ukuri mu Rukundo
Uko mwigisha ukuri bifite icyo bivuze koko. Pawulo yadushishikarije kuvugisha “ukuri turi mu rukundo” (reba Abefeso 4:14–15). Ukuri gufite amahirwe meza kurusha andi yo guha umugisha undi iyo kubwizanywe urukundo rwa Kristo.44
Ukuri kwigishijwe nta rukundo gushobora gutera ibyiyumviro by’urubanza, urucantege n’irungu. Akenshi gutera inzigo n’amacakubiri—ndetse n’amakimbirane. Ku rundi ruhande, urukundo rudafite ukuri ruba nta gaciro rufite kandi rutagira isezerano ry’ubukure.
Ukuri n’urukundo byombi ni ingenzi ku bw’iterambere ryacu mu bya roho.45 Ukuri gutanga inyigisho, amahame n’amategeko bikenewe kugira ngo twunguke ubugingo buhoraho, mu gihe urukundo rubyara imvano ikenewe kugira ngo twakire kandi tugire icyo dukora ku kuri.
Nzahora nshimira abandi banyigishije ukuri guhoraho bihanganye bafite urukundo.
Umwanzuro
Nk’umwanzuro, mureke mbasangize ukuri guhoraho kwahindutse igitsikamutima. Naje kumenya uku kuri nkurikiza amahame yaganiriweho uyu munsi.
Nzi ko Imana ari Data wo mu Ijuru.46 Izi byose,47 irakomeye cyane,48 kandi ikunda mu buryo butunganye.49 Yahanze umugambi udushoboza kuronka ubugingo buhoraho no guhinduka nka Yo.50
Nk’igice cy’uwo mugambi, yohereje Umwana Wayo, Yesu Kristo, kugira ngo adufashe.51 Yesu yatwigishije gukora ugushaka kwa Data52 no gukundana.53 Yaduhongereye ibyaha byacu54 kandi atanga ubuzima Bwe ku musaraba.55 Yazutse mu bapfuye nyuma y’iminsi itatu.56 Binyuze muri Kristo n’inema Ye, tuzazurwa,57 dushobora kubabarirwa,58 kandi dushobora kubona imbaraga mu magorwa.59
Mu murimo We wo ku isi, Yesu yashyizeho Itorero Rye.60 Nyuma y’igihe, iryo Torero ryarahinduwe, maze ukuri kuratakara.61 Yesu Kristo yagaruye Itorero Rye n’ukuri kw’inkuru nziza binyuze mu Muhanuzi Joseph Smith.62 Kandi uyu munsi, Kristo akomeza kuyobora Itorero Rye binyuze mu bahanuzi bariho n’intumwa ziriho.63
Nzi ko uko dusanga Kristo, amaherezo dushobora gutunganyirizwa muri We (Moroni 10:32), kubona umunezero wuzuye (Inyigisho n’Ibihango 93:33), no kwakira ibintu byose Data afite (Inyigisho n’Ibihango 84:38). Kuri uku kuri guhoraho ndabihamya mu izina rya Yesu Kristo, amena.