Umusangirangendo Wacu Uhoraho
Wowe nanjye dufite uburyo bwo kugira Roho Mutagatifu nk’umusangirangendo wacu uhoraho.
Bavandimwe banjye nkunda, muri iki giterane twagize umugisha wo guhishurirwa byimazeyo. Abagaragu ba Nyagasani Yesu Kristo bavuze kandi baraza no kuvuga amagambo y’ukuri, atera inkunga, kandi atuyobora.
Nakozwe ku mutima n’ubuhamya bwatanzwe muri iki giterane ko Nyagasani atuvugisha umuntu ku giti cye binyuze muri Roho Mutagatifu. Uko dusenga maze noneho tukumvira inamabyifuzo za Roho, turushaho kunguka ubushishozi n’imigisha byo kutuyobora mu minsi irushaho kugorana iri mbere.
Umuyobozi Russell M. Nelson yatuburiye ko mu minsi iri imbere, bitazashoboka kurokoka mu bya roho nta ruhare, ruyobora, rutanga icyerekezo, ruhumuriza kandi ruhozaho rwa Roho Mutagatifu.1
Uwo muburo w’ubuhanuzi watumye ntekereza byimbitse ibyo nakwigisha abana, abuzukuru n’abuzukuruza banjye ku byerekeye uko bagira ubwo bujyanama bw’ingenzi mu minsi igoranye kuri bo iri mbere.
Bityo rero ubu butumwa ni ibaruwa ngufi ku rubyaro rwanjye bishoboka ko yabafasha ubwo nzaba ntari kumwe na bo mu minsi iteye amatsiko iri imbere. Ndashaka ko bamenya ibyo naje kumenya bishobora kuzabafasha.
Naje gusobanukirwa neza kurushaho icyo bizadusaba kugira ngo duhorane uruhare ruhamye rwa Roho Mutagatifu muri iyi minsi turimo. Kandi numvise nshimishijwe cyane uyu munsi no kuvuga ku bunararibonye bwanjye mu gutumira Roho Mutagatifu, hafi yanjye uko mbishoboye, kugira ngo abe umusangirangendo wanjye uhoraho. Isengesho ryanjye ni uko nshobora kubasha kubashishikariza namwe gukora nk’ibyo.
Nabatangiza gutekereza no gusengera abahungu ba Helamani, Nefi na Lehi n’abandi bagaragu ba Nyagasani bakoranaga na bo. Bararwanyijwe bikomeye. Bakoreraga ahantu habi kandi bagombaga guhangana n’uburiganya buteye ubwoba. Nkura ubutwari, nawe wabuhakura, muri uyu murongo umwe uri mu nyandiko ya Helamani ugira uti:
“Kandi mu mwaka wa mirongo irindwi n’icyenda hatangiye kubaho impaka nyinshi. Ariko habayeho ko Nefi na Lehi, na benshi b’abavandimwe babo bari bazi ibyerekeranye n’izo ngingo eshatu z’inyigisho, kubera ko bagiraga amahishurirwa buri munsi, ni yo mpamvu babwirije abantu, ku buryo barangije impaka muri uwo mwaka nyine.”2
Iyi nkuru iranshishikaza, kandi nawe ishobora kugushishikaza. Abahungu ba Helamani bigishijwe kandi bayoborwa n’urukurikirane rw’ubunararibonye hamwe na Roho Mutagatifu. Ibi bimpamiriza ko dushobora kwigishwa kandi tukiga biturutse kuri Roho umurongo ku wundi, tukakira ibyo dukeneye, maze igihe tuzaba twiteguye, tukazakira ibyisumbuyeho.
Ni muri ubwo buryo natewe ingabo mu bitugu na none n’inkuru ya Nefi asabwa gusubira i Yerusalemu kuzana ibisate bya Labani. Muribuka ihitamo yakoze. Yaravuze ati: “Nzagenda nkore ibintu Nyagasani yategetse.”3
Ubunararibonye bwa Nefi na Roho Mutagatifu kuri kiriya gikorwa byanteye ubutwari bwo kumenya ko akenshi iyo natangiraga imirimo ko zabaga ari inshingano ziturutse kuri Nyagasani ariko zirenze cyane uburambe bwanjye kandi zirenze ibyo nabonye nk’ubushobozi bwanjye.
Muribuka ibyo Nefi yavuze bijyanye n’ubunararibonye bwe ati: kandi hari nijoro; nuko mbategeka [abavandimwe banjye] ko bagomba kwihisha inyuma y’inkike. Nuko nyuma yuko bari bamaze kwihisha , njyewe, Nefi, nagiye nikurura hasi mu murwa maze nerekeza ku nzu ya Labani.”
Akomeza avuga ati: “Kandi nari nyobowe na Roho kubera ko nari ntaramenya icyo ngomba gukora.”4
Natewe ingabo mu bitugu no kumenya ko Nefi yayobowe na Roho umunota ku munota kugeza nijoro atumwe na Nyagasani.
Dukeneye, kandi muzakenera, ubusabane buhamye bwa Roho Mutagatifu. Ubu, turabyifuza, nyamara biturutse mu bunararibonye tuzi ko bitoroshye kubigeraho. Twese dutekereza kandi tuvuga ndetse tugakora ibintu bishobora kubabaza Roho mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Iyo ibyo bibaye, nk’uko bizaba, dushobora kwiyumvamo ko Nyagasani atatwemera. Kandi dushobora no gushukwa no kwiyumvamo ko turi twenyine. Ni ingirakamaro kwibuka isezerano ryizewe twakira buri cyumweru iyo twihana tugasangira isakaramentu tugira tuti: “Kugira ngo bahorane Roho we abane na bo.”5
Niba wiyumvisemo kuyoborwa na Roho Mutagatifu uyu munsi, ushobora kubifata nka gihamya ko Impongano irimo gukorera mu buzima bwawe.
Nkuko Umukuru Jeffrey R. Holland yabivuze ko igihe cyose ibi bihe byacu bikabije byaza, ntitugomba kugwa mu bwoba bw’uko Imana yadutereranye cyangwa ngo ko itumva amasengesho yacu. Iratwumva bya nyabyo. Iratubona bya nyabyo. Iradukunda bya nyabyo.6
Ibyo byiringiro byaramfashije. Iyo numva nagiye kure ya Nyagasani, iyo ibisubizo by’amasengesho yanjye bisa nk’ibyatinze, nize gukurikiza inama y’umuyobozi Nelson yo gusuzuma ubuzima bwanjye kugira ngo mbone amahirwe yo kwihana. Aratwibutsa ko ukwihana kwa buri munsi ari inzira iganisha ku buziranenge, kandi ubuziranenge buzana ububasha.7
Nusanga wowe ubwawe bikugora kwiyumvamo Roho Mutagatifu, watekereza niba wenda hari ikintu bishoboka ko ukeneye kwihana kandi ukakira imbabazi.8 Ushobora gusenga ufite ukwizera kugira ngo umenye icyo wakora kugira ngo wezwe bityo rero ubashe kurushaho kwemererwa kugira ubusabane na Roho Mutagatifu.
Niba wifuza kwakira ubusabane na Roho Mutagatifu, ugomba kubishakana impamvu nziza. Intego zawe zigomba kuba intego za Nyagasani. Niba impamvu zawe zirimo ukwikunda cyane, uzasanga bikugora kwakira no kwiyumvamo inamabyifuzo za Roho.
Urufunguzo ku bwanjye no ku bwanyu ni ugushaka ibyo Umukiza ashaka. Impamvu zacu zikeneye kugendera mu rukundo ruzirinenge rwa Kristo. Amasengesho yacu akeneye kuba “Ibyo nshaka byose ni ibyo ushaka. Habeho ugushaka kwawe.”
Ngerageza kwibuka igitambo n’urukundo by’Umukiza ku bwanjye. Nuko, iyo nsenga kuri Data wo mu Ijuru mushimira, niyumvamo urukundo n’ibyiringiro ko amasengesho yanjye yumvishwe kandi ko nzakira icyiza gishoboka ku bwanjye no ku bw’abo nkunda. Rikomeza ubuhamya bwanjye.
Mu bintu byose Roho Mutagatifu ahamya, icy’agaciro kuruta ibindi kuri twe ni uko Yesu ari Kristo, Umwana w’Imana uriho. Umukiza yaradusezeranije ati: “Umuhoza naza, uwo nzaboherereza ava kuri Data, ari we Roho w’ukuri, ukomoka kuri Data, azampamya.”9
Imyaka ishize nahamagawe kuri telefoni n’umubyeyi wahungabanye. Yambwiye ko umukobwa we yimukiye kure yo mu rugo. Yagendeye ku kanya gato yamaranye n’umukobwa we amenya ko hari ikintu kitameze neza rwose. Yaranyinginze ngo mufashe.
Naje kumenya uwari umwarimu wo mu rugo w’uwo mukobwa. Ushobora kubyumvira muri iryo zina ko byari kera cyane. Ndamuhamagara. Yari muto. Yambwiye ko we n’umusangirangendo we bose bakangutse mu ijoro badahangayikishijwe n’umukobwa wabo gusa ahubwo biyumvamo ko yari agiye gukora amahitamo azamuzanira akababaro n’inkeke. Kubera uko kumurikirwa na Roho, bagiye kumureba.
Bwa mbere ntabwo yashakaga kubabwira ibyamubayeho. Babimurikiwe, bamwingingiye kwihana maze agahitamo inzira Nyagasani yamuteguriye. Nuko aribwira ati: Nizerera muri Roho, ko uburyo bwonyine bwashobokaga kubafasha kugira icyo bamumenyaho bwari ubuvuye ku Mana. Umubyeyi yerekeje impungenge ze z’urukundo kuri Data wo mu Ijuru n’Umukiza. Roho Mutagatifu yoherejwe kuri abo barimu bo mu rugo kubera ko bashakaga gukorera Nyagasani. Bakurikije inama n’isezerano dusanga mu gitabo cy’Inyigisho n’Ibihango :
Reka ubura bwawe na bwo bwuzuremo urukundo ruhebuje ku bantu bose, no ku rugo rw’abizera, kandi ureke ingeso nziza ziganze ibitekerezo byawe ubudasiba; bityo icyizere cyawe kizakomera imbere y’Imana; kandi inyigisho z’ubutambyi zizatunganyirizwa muri roho yawe nk’ikime kiva mu ijuru.
Roho Mutagatifu azaba umusangirangendo wawe uhoraho, n’inshyimbo yawe inshyimbo idahinduka yo gukiranuka n’ukuri; kandi ubutware bwawe buzaba ubutware bw’iteka, kandi nta buryo bw’agahato buzakugeraho iteka n’iteka.10
Ndahamya ko Nyagasani yakomeje isezerano Rye. Roho Mutagatifu ari koherezwa ku banyamuryango b’ibihango b’indahemuka b’Itorero rya Yesu Kristo. Ubu, ubunararibonye bwawe buzaba umwihariko, kandi Roho azakuyobora mu buryo bujyanye n’ukwizera kwawe n’ubushobozi bwo kwakira icyahishuwe cyawe n’icy’abo ukunda kandi ukorera. Nsenze mbikuye ku mutima ko icyizere cyanyu kiziyongera.
Mbahamirije ko Imana Data iriho. Aragukunda. Yumva buri sengesho ryawe. Yesu Kristo yarasenze kuri Data kugira ngo yohereze Roho Mutagatifu ngo atuyobore, aduhumurize, kandi aduhamirize ukuri. Data n’Umwana We w’igikundiro babonekeye Joseph Smith mu gashyamba. Umuhanuzi Joseph Smith yasemuye Igitabo cya Morumoni ku bw’impano n’ububasha by’Imana.
Intumwa ziturutse mu Ijuru zagaruye infunguzo z’ubutambyi. Umuyobozi Russell M. Nelson ni umuhanuzi w’Imana ku isi yose.
Nk’umuhamya wa Yesu Kristo, nzi ko ariho kandi ayoboye Itorero Rye. Mwe nanjye dufite amahirwe yo kugira Roho Mutagatifu nk’umusangirangendo wacu duhorana no kugira uko kuri kwemejwe mu gihe twibuka kandi tugakunda Umukiza, tukihana, kandi tugasaba ko urukundo Rwe ruba mu mitima yacu. Ndasenga ngo dushobore kugira umugisha no kugendana na Roho Mutagatifu uyu munsi n’iminsi yose mu buzima bwacu. Ndabakunda. Mu izina ryera rya Yesu Kristo, amena.