Amasomo y’Imana ku burere bw’abana
Ababyeyi bafatanya na Data wa twese wo mu ijuru kugira ngo bayobore abana babo b’agaciro kuzasubira mu ijuru.
Wigeze ufata uruhinja mu maboko yawe? Urumuri ruturuka kuri buri ruhinja ni umurunga w’urukundo rwihariye rushobora kuzuza umunezero imitima y’ababyeyi.1 Umwanditsi wo muri Mexique yaranditse ngo: “Namenye ko igihe uruhinja rubanje gufata urutoki rwa se mu dutoki twarwo dutoya, ruba rumufashe ubuziraherezo.”2
Kurera ni kimwe mu bintu bidasanzwe mu buzima. Ababyeyi bafatanya na Data wa twese wo mu ijuru kugira ngo bayobore abana babo b’agaciro kuzasubira mu ijuru.3 Uyu munsi rero nifuje kubagezaho amasomo ku burere bw’abana dusanga mu byanditswe kandi byigishijwe n’abahanuzi bariho ubu bidufasha kuba twasigira abana bacu umurage wa kibyeyi.
Kujya ahantu hirengeye h’umuco w’inkuru nziza
Tugomba kuzamuka tukajya ahantu hirengeye h’umuco w’inkuru nziza hamwe n’imiryango yacu. Umuyobozi Russell M. Nelson yaratangaje ati: “Imiryango ikwiye ubuyobozi buva mu ijuru. Ababyeyi ntibashobora kugira neza inama abana bagendeye ku burambe bwabo, ubwoba, cyangwa ibindi byiyumvo.”4
N’ubwo imico yacu, uburyo bwacu bwo kurera n’ubunararibonye bwihariye bishobora kuba ingirakamaro ku kurera, ubwo bushobozi ntibuhagije kugira ngo bufashe abana bacu kuzasubira mu ijuru. Dukeneye kugera k’urugero rwo hejuru rwo “gushiraho indangagaciro hamwe …n’ibikorwa,”5 umuco w’urukundo n’ibyifuzo, aho dukorana n’abana bacu “mu buryo bwisumbuyeho kandi bwera.”6 Umuyobozi Dallin H. Oaks yasobanuye umuco w’ubutumwa bwiza nka “uburyo bwihariye bw’indangagaciro, ibyifuzo n’ibikorwa. … Uyu muco w’ubutumwa bwiza ukomoka k’umugambi w’agakiza, amategeko y’Imana, n’inyigisho … z’abahanuzi bariho ubu. Utuyobora mu buryo tuzamura imiryango yacu kandi tukabaho ubuzima bwacu bwihariye.”7
Yesu Kristo niwe gicumbi cy’umuco w’inkuru nziza. Kwemera umuco w’inkuru nziza mu miryango yacu ni ingenzi mu gushyiraho aho imbuto z’ukwizera zishobora kumera. Mu kuzamuka tukajya ahantu hirengeye, Umuyobozi Oaks aradutumirira “kureka imigenzo iyo ari yo yose y’umuntu ku giti cye cyangwa umuryango, kureka ibikorwa binyuranye n’inyigisho z’Itorero rya Yesu Kristo.”8 Babyeyi, gutinya gushyiraho umuco w’inkuru nziza bishobora kwemerera umwanzi gushinga ikirenge mu ngo zacu cyangwa, ndetse birushijeho kuba bibi, mu mitima y’abana bacu.
Niduhitamo kugira umuco w’inkuru nziza nk’ikintu kiganje mu miryango yacu, hanyuma kubw’imbaraga zikomeye za Roho Mutagatifu9 uburyo bwacu bwo kurera, imigenzo yacu, n’ibikorwa byacu bizahindurwa, bihuzwe, binonosorwe, kandi byongerewe imbaraga.
Gira Urugo Igicumbi cyo Kwiga Inkuru Nziza
Umuyobozi Russell M. Nelson yigishije ko urugo rugomba kuba “igicumbi cyo kwiga inkuru nziza.”10 Intego yo kwiga ubutumwa bwiza ni “Ugushimangira guhindukirira Data wa twese wo mu ijuru na Yesu Kristo no kudufasha kumera Nkabo.”11 Reka dusuzume inshingano eshatu z’ingenzi z’ababyeyi zasobanuwe n’abahanuzi n’intumwa zishobora kudufasha kugira umuco wo hejuru w’ubutumwa bwiza mu ngo zacu.
Ubwa mbere: Kwigisha k’ubuntu
Data wa twese wo mu ijuru yategetse Adamu ibyerekeye Yesu Kristo n’inyigisho ze. Yaramwigishije “ kwigisha ibyo bintu k’ubuntu ku bana be.”12 Mu yandi magambo, Data wa twese wo mu ijuru yigishije Adamu kwigisha ibi bintu k’ubuntu kandi nta kwifata.14 Ibyanditswe bitubwira ko “Adamu na Eva bahaye umugisha izina ry’Imana, kandi bamenyesheje byose abahungu babo n’abakobwa babo.”
Twigishanya abana bacu ubuntu cyane iyo tumaranye nabo umwanya uhagije. Twigisha nta kwifata igihe tuganira ku ngingo zo kwitonderwa nka umwanya wo kureba televisiyo, gukoresha ibikoresho Itorero ryatanze.15 Twigisha k’ubuntu igihe twiga ibyanditswe hamwe n’abana bacu dukoresheje Ngwino, Unkurikire no kwemera Roho ikatubera umwarimu.
Uburyo bwo Guhindura Abantu Abigishwa
Mu gitabo cya Yohana, twasomye ko igihe Abayahudi benshi babazaga Umukiza ku myitwarire ye, Yesu yerekeje ibitekerezo bye kuri Se. Yarigishije ati: “Umwana wenyine ntacyo ashobora gukora, ahubwo icyo abona Data akora: kuko ibyo bintu byose akora, ni nabyo Umwana akora.”16 Ababyeyi, dukeneye iki ngo duhe icyitegererezo kiza abana bacu? Guhindura abantu abigishwa
Nk’ababyeyi, dushobora kwigisha akamaro ko gushyira Imana imbere igihe tuganira ku itegeko rya mbere, ariko tunabigaragaze mu gihe dushyize ku ruhande ibirangaza by’isi no gukomeza umunsi w’isabato buri cyumweru. Dushobora kwigisha akamaro k’ibihango mu Ngoro iyo tuvuze inyigisho za selesitiyeli zo gushyingirwa , ariko tukabigaragaza igihe twubaha ibihango byacu, twubaha uwo twashakanye.
Icya gatatu: Turasabwa Gukora
Kwizera Yesu Kristo bigomba kuba ishingiro ry’ubuhamya bw’abana bacu, kandi ubwo buhamya bugomba kuza kuri buri mwana binyuze mu guhishurirwa ku giti cye.17 Mu gufasha abana bacu kubaka ubuhamya bwabo, turabashishikariza gukoresha uburyo bw’amahitamo yabo bagatoranya igikwiye18 no kubitegura ubuzima bwabo bwose mu nzira y’igihango n’Imana.19
Byaba birimo ubushishozi gushishikariza buri umwe mu bana bacu kwemera ubujyanama bw’Umuyobozi Nelson bwo kubaka ubuhamya bwe bwite kuri Yesu Kristo n’inkuru nzia Ye—kubugiramo uruhare kugira ngo bukure, kubugaburira ukuri, no kutabwandurisha icengerabumenyi ry’ibinyoma by’abagabo n’abagore batemera.20
Abakiranutsi, Ababyeyi bafite Ubushake
Intego za Data wa twese wo mu ijuru nk’umubyeyi zamenyekaniye mu guhishurirwa kwa Mose: “Kuko dore, uyu ni umurimo wanjye n’ikuzo ryanjye—Gutuma habaho ukudapfa n’ubugingo buhoraho bw’umuntu.”21 Umuyobozi Nelson yongeyeho, ati: “Imana izakora ibishoboka byose, igihe urenze ku mahitamo yawe, kugira ngo igufashe kutabura imigisha ikomeye y’ibihe byose.”22
Nk’ababyeyi, turi abakozi b’Imana bita ku bana bacu.23 Tugomba gukora ibishoboka byose kugirango dushyireho urubuga, aho abana bacu bashobora kumva imbaraga z’Imana.
Data wa twese wo mu ijuru ntabwo yigeze agambirira ko, twe nk’ababyeyi, twakwicara k’uruhande nk’abarebera ubuzima bwa roho bw’abana bacu. Mureka ngaragaze iki gitekerezo cyo kureresha ubushake ugendeye k’uburambe bwawe bwite. Ubwo nateraniraga mu ishuri ry’ibanze mu ishami rito muri Guatemala, ababyeyi banjye batangiye kunyigisha agaciro k’imigisha ya patiriyaki. Mama yafashe umwanya wo gusangiza ubunararibonye bwe bwo guhabwa umigisha we wa patiriyaki. Yanyigishije inyigisho zijyanye n’imigisha ya patiriyaki, kandi atanga n’ubuhamya ku migisha yasezeranyijwe. Uwo mubyeyi w’ubushake yanteye kwifuza kwakira umugisha wanjye wa patiriyaki.
Igihe nari mfite imyaka 12, ababyeyi banjye bamfashije gushakisha patiriyaki. Ibi byari ngombwa kuko nta patiriyaki wari uhari mu Karere twabagamo. Nagiye kureba patiriyaki wari mu rumambo kure nko mu bilometero 156. Ndibuka neza igihe patiriyaki yarambuye amaboko ku mutwe wanjye kugira ngo ampe umugisha. Nta gushidikanya, nemezwaga bikomeye naroho ko Data wo mu ijuru yari anzi.
Nk’umwana w’umuhungu w’imyaka 12 ukomoka mu mujyi muto, ibyo byari bivuze byinshi kuri njye. Uwo munsi, umutima wanjye wahise uhindukira kuri Data wa twese wo mu ijuru kubera mama na papa, ababyeyi b’ubushake, kandi nzahora mbibashimira.
Mushiki wacu Joy D. Jones wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’ishuri ry’ibanze, yarigishije ati: “ Ntidushobora gutegereza gusa ko abana bacu bahinduka byizanye. Guhinduka by’impanuka ntabwo ari ihame ry’inkuru nziza ya Yesu Kristo.”24 Urukundo rwacu n’ubutumire bwahumetswe n’Imana bishobora kugira icyo bihindura ku buryo abana bacu bakoresha amahitamo bahawe. Umuyobozi Nelson yashimangiye ko “Nta kindi gikorwa kiruta kurera gukiranuka, kurerana ubushake! ”25
Umwanzuro
Babyeyi, iyi si yuzuyemo filozofiya nyinshi, imico itandukanye n’ibitekerezo bihatanira kwangiza abana bacu. Buri munsi, inyubako nini kandi yagutse yamamaza abanyamuryango bayo ikoresheje imiyoboro y’ibitangazamakuru biriho ubu. “Ariko mu mpano y’Umwana we, ”umuhanuzi Moroni yarigishije ati: “Imana yateguye inzira nziza cyane.”26
Mugihe tugirana ibihango n’Imana kandi tugahinduka abakozi bayo mu kwita ku bana bacu, Imana izeza imigambi yacu, izahumekera inyigisho zacu, kandi izaha agaciro gakomeye ubutumire bwacu kuko “abana bacu bashoboye gushaka no kumenya inkomoko yabo babarirwamo ibyaha byabo.”27 Mu izina rya Yesu Kristo, amena.