Igiterane Rusange
Bavandimwe muri Kristo
Igiterane rusange Ukwakira 2023


Bavandimwe muri Kristo

Mureke kandi twishimire cyane ubuvandimwe bwa roho buri hagati yacu kandi duhe agaciro ibituranga bitandukanye ndetse n’impano zinyuranye twese dufite.

Nshuti nkoramutima zanjye, uyu munsi twagize amateraniro y’akataraboneka y’igiterane. Twese twiyumvisemo Roho wa Nyagasani n’urukundo Rwe binyuze mu butumwa buhebuje twasangijwe n’abayobozi bacu. Uyu mugoroba, mu rwego rwo gusoza iri teraniro, nagize amahirwe yo kubaganirira. Ndasenga ngo Roho wa Nyagasani agumane natwe ubwo twishimana n’abavandimwe nyabo muri Kristo.

Umuhanuzi wacu dukunda, Russell M.Nelson, yavuze ko ahamagarira abanyamuryango bacu aho bari hose ku isi ngo bagire uruhare mu kureka imyifatire mibi n’ibikorwa by’urwikekwe. Nda’bingingira guteza imbere ubwubahane mu bana bose bImana.1 Nk’Itorero riboneka hose kandi rikomeje gukura, gukurikiza ubu butumire buvuye k’umuhanuzi wacu ni ikintu cy’ingenzi mu kubaka ubwami bw’Umukiza mu bihugu byose by’isi.

Inkuru nziza ya Yesu Kristo itwigisha ko turi abahungu n’abakobwa bavutse mu buryo bwa roho ku babyeyi bo mu ijuru badukunda by’ukuri2 kandi ko twabanye n’Imana nk’umuryango umwe na mbere y’uko tuza muri iy’isi. Inkuru nziza kandi yigisha ko twese twaremwe mu ishusho n’inso y’Imana.3 Inkuru nziza kandi itwigisha ko twese twaremwe mu ishusho y’Imana kandi dusa na yo; ku bw’ibyo, turangana imbere Yayo,4 kuko “yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka ku muntu [umwe].”.5 Ku bw’ibyo kandi, twese dufite kamere y’ubumana, umurage n’ubushobozi, kuko hariho “Imana imwe ari yo Data wa twese udusumba twese, uri hagati yacu twese kandi uturimo [twese].”6

Nk’abigishwa ba Kristo, turatumiwe kongera ukwizera kwacu no gukunda abavandimwe bacu bo mu buryo bwa roho, duhuza imitima yacu mu bumwe n’urukundo, tutitaye ku byo dutandukaniyeho, ahubwo bikatwongerera ubushobozi bwo gushyira imbere ijabo ry’abahungu n’abakobwa b’Imana.7

Ntabwo se ari byo Abanefi bahuye na byo mu gihe cy’ibinyejana bibiri nyuma y’uko Yesu abasuye?

“Kandi rwose ntihashoboraga kubaho abantu bishimye mu bantu bose baremwe n’ukuboko kw’Imana …

“Nta n’Abalamani bari bahari, cyangwa ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’aba n’aba; ahubwo bari muri umwe, abana ba Kristo, n’abaragwa b’ubwami bw’Imana.

“Kandi mbega ukuntu bahiriwe!”8

Umuyobozi Nelson yashimangiye kandi akamaro ko gukwirakwiza ijabo n’icyubahiro tugomba bagenzi bacu, ubwo yagize ko : “Umuremyi wacu twese ahamagarira buri wese muri twe kureka imyifatire y’urwikekwe ku itsinda iryo ari ryo ryose ry’abana b’Imana. Umuntu wese muri twe ufite urwikekwe ku yandi moko akeneye kwihana! Birakwiye ko buri wese muri twe, mu nzego zacu zose, akora ibishoboka byose kugira ngo tubungabunge ijabo n’icyubahiro buri muhungu n’umukobwa b’Imana bakwiriye.”9 Mu by’ukuri, ijabo rya muntu riteganya no kubahiriza ibyo abantu batandukaniyeho.10

Urebye rwose ubumwe bwera buduhuza n’Imana nk’abana Bayo, nta gushidikanya ko iki cyerekezo cy’ubuhanuzi cyatanzwe n’umuyobozi Nelson ari intambwe y’ibanze ituganisha ku kubaka ibiraro by’ubwumvikane biduhuza aho kubaka inkuta z’urwikekwe, ivangura n’andi macakubiri muri twe.11 Icyakora, nk’uko Pawulo yaburiye Abefeso, tugomba kumenya ko kugira ngo iyi ntego igerweho, bizasaba imbaraga za buri muntu ku giti cye ndetse n’imbaraga zihuriweho kugira ngo dukore ibintu bito, tugire ubugwaneza no kwihanganirana.12

Hariho umugani wa rabi umwe mu Bayahudi yishimiraga izuba ryarashe ari kumwe n’inshuti ze ebyiri. Maze arababaza ati: “ Wabwirwa n’iki ko ijoro rirangiye ndetse ko n’umunsi mushya watangiye?”

Umwe muri bo yarasubije ati: “Iyo ubasha kureba iburasirazuba kandi ugashobora gutandukanya intama n’ihene.”

Undi na we yahise asubiza ati: “Iyo ushobora kureba hejuru ugatandukanya igiti cy’umwelayo n’igiti cy’umutini.”

Hanyuma bahise bahindukirira rabi w’umunyabwenge bamubaza ikibazo gisa n’icyo yari yababajije. Amaze gutekereza cyane, arasubiza ati: “Iyo ushobora kureba iburasirazuba ukabona isura y’umugore cyangwa isura y’umugabo kandi ukaba ushobora kuvuga ‘ngo ni mushiki wanjye, ni murumuna wanjye cyangwa mukuru wanjye.’”13

Nshuti zanjye nkunda, ndabizeza ko umucyo w’umunsi mushya urabagirana mu buzima bwacu iyo tubonye kandi tukubaha bagenzi bacu nk’abavandimwe nyabo muri Kristo.

Mu murimo We akiri mu isi, Yesu yerekanye iri hame by’intangarugero kuko yagiye “agirira abantu neza”, abatumira ngo bamusange basangire ibyiza bye atitaye ku nkomoko yabo, urwego rw’imibereho cyangwa se imico yabo.14 Yakoreraga buri wese, agakiza indwara kandi buri gihe akitondera ibyo buri wese akeneye cyane cyane abo muri icyo gihe bagaragaraga ko batandukanye, bapfobejwe cyangwa bakumiriwe. Nta n’umwe yigeze aheza ahubwo yabafataga mu buryo bumwe mu rukundo kuko yabonaga ari barumuna na bakuru be, bashiki be, abahungu n’abakobwa ba Data umwe.15

Igihe kimwe gitangaje cyane ibi byabereyeho ni igihe Umukiza yajyaga i Galilaya, abigambiriye maze anyura i Samariya.16 Maze Yesu yahise yiyemeza kwicara iruhande rw’iriba rya Yakobo kugira ngo baruhuke. Bakiri aho, Umusamariyakazi azana ikibindi cye aje kuvoma amazi. Mu bumenyi Bwe bwose, Yesu aramubwira ati: “Mpa utuzi two kunywa.”17

Maze uyu mugore atangazwa n’uko Umuyahudi yasabye umugore w’Umusamariya ubufasha, maze agaragaza ko yatunguwe agira ati: “Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute? Icyatumye abaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya.”18

Ariko Yesu, yirengagije imigenzo mibi yo kwangana yari imaze iminsi hagati y’Abasamariya n’Abayahudi, yagiriye neza uyu mugore abikoranye urukundo, amufasha kumva uwo ari we—ni ukuvuga, Mesiya, uzavuga byose kandi ukuza kwe ariko uwo mugore yari ategereje.19 Ingaruka z’uwo murimo ugira neza wa Yesu zatumye umugore yirukira mu murwa kugira ngo atangarize abantu uko byamugendekeye agira ati: “Murebe ahari ko ari Kristo?”20

Ngirira ibambe cyane abantu bafashwe nabi, bapfobejwe cyangwa bagatotezwa n’abantu batagira umutima kandi badatekereza, kubera ko, mu buzima bwanjye nabonye ubwanjye ububabare abantu beza bagize bwo gucirwa urubanza cyangwa kwirukanwa kuko bavuze, barebye cyangwa babaho bitandukanye. Ndiyumvamo intimba mu mutima ku bw’abantu bakomeza kugira ibitekerezo by’umwijima, icyerekezo cyabo kikaba gito, kandi imitima yabo igakomeza kunangira bishyira hejuru no gusuzugura abatandukanye na bo. Kubona abandi kwabo mu buryo buciriritse bibangamira ubushobozi bwabo bwo kubona ko ari abana b’Imana.

Nk’uko byahanuwe n’abahanuzi, tubayeho mu minsi iteye ubwoba ituganisha ku Kuza kwa Kabiri k’Umukiza.21 Muri rusange, isi yuzuye amacakubiri akomeye kandi ashimangirwa n’imirongo ishingiye ku moko, politiki, imibereho y’abantu n’ubukungu bwabo. Rimwe na rimwe , amacakubiri nk’aya agira ingaruka ku mitekerereze y’abantu no gukorana na bagenzi babo. Kubera iyo mpamvu, ntibisanzwe kubona abantu barangwa n’ubwo buryo bw’imitekerereze, gukora no kuvuga nabi imico y’abandi, kuvuga ko andi moko ari hasi bakoresheje ibitekerezo basanganywe mu mitwe yabo, bibeshya kandi akenshi banasebanya, ibyo bikabyara imyitwarire yo gusuzugura, kutita ku bandi, kutabubaha ndetse no kubagirira urwikekwe. Imyitwarire nk’iyi ifite imizi y’ubwibone, ubwirasi, ishyari n’ibindi bibi biranga kamere muntu,22 kandi bitandukanye cyane n’indangakamere za Kristo. Iyi myitwarire ntikwiye ku bantu baharanira kuba abigishwa Be nyabo.23 Mu by’ukuri, nta mwanya ibitekerezo cyangwa ibikorwa bby’urwikekwe bifite mu muryango w’Abera.

Nk’abahungu n’abakobwa b’igihango, dushobora gufasha gukuraho imyitwarire nk’iyi dusuzuma itandukaniro ryaba riri hagati yacu nk’ uko Umukiza abibona24 kandi dushingiye ku biduhuza—kuba dusa n’Imana ndetse n’ubuvandimwe bwacu. Byongeye kandi, dushobora kwihatira kugaragara mu nzozi, ibyiringiro, intimba n’indi mibabaro ya bagenzi bacu. Turi abasangirangendo n’abana b’Imana badatunganye mu buryo bungana ndetse n’ubushobozi bwacu bwo gukura burangana. Dutumiwe twese kugendana mu mahoro, imitima yacu yuzuye urukundo dukunda Imana n’abantu bose—cyangwa, nk’uko Abraham Lincoln yabibonye tubikora nta bugome dukoreye n’umwe kandi dufite urukundo ruhebuje kuri bose.25

Wigeze utekereza uburyo ihame ry’icyubahiro cy’umuntu n’uburinganire hagati y’abantu byerekanwa mu buryo bworoshye biciye mu myambarire mu nzu y’Imana? Twese tujya mu Ngoro y’Imana twunze ubumwe mu ntego imwe kandi twuzuyemo icyifuzo cyo kuba Abera imbere y’Imana. Twambaye imyenda yera, twese twakirwa na Nyagasani ubwe nk’abana be akunda, abagabo n’abagore, urubyaro rwa Kristo.26 Dufite amahirwe yo gukurikiza imigenzo imwe, gukora ibihango bimwe, kwiyemeza kubaho ubuzima bwo hejuru kandi bwera ndetse tugahabwa amasezerano amwe ahoraho. Twunze ubumwe mu ntego imwe, turebana amaso mashya, kandi mu bumwe bwacu, twishimira itandukaniro ryacu nk’abana b’Imana.

Mperutse kuyobora abanyacyubahiro n’abayobozi ba leta binyuze mu Ngoro y’Imana yafunguwe i Burasiliya muri Burezile. Nahagaze ahantu hamwe na visi perezida wa Burezile, maze tuganira ku myenda yera yambarwa na buri wese imbere mu ngoro y’Imana. Namusobanuriye ko uku gukoresha imyenda yera ku isi hose byerekana ko twese dusa n’Imana kandi ko mu ngoro y’Imana ibituranga atari visi perezida w’igihugu cyangwa umuyobozi w’Itorero ahubwo turangwa n’ikituranga kimwe gihoraho nk’abahungu bakundwa ba Data wo mu Ijuru.

Ishusho
Amasumo ya Iguaçú.

Umugezi wa Iguazu utemba ugana mu majyepfo ya Burezile kandi usuka mu kibaya kigizwe n’amasumo azwi ku isi yose nk’Isumo rya Iguazu—kimwe mu bintu birindwi bitangaje mu biremwa by’Imana ku isi, gifatwa nka kimwe mu bintu birindwi bitangaje by’isi. Ingano nini y’amazi atemba mu ruzi hanyuma agatandukana, akora amasumo amagana ntagereranywa. Mu buryo bw’ikigereranyo, uru rwungano rutangaje rw’amasumo rugaragaza umuryango w’Imana ku isi, kuko dusangiye inkomoko n’ibintu bimwe mu bya roho, bikomoka ku murage wacu w’Imana n’ubuvandimwe. Gusa, buri wese muri twe atembera mu mico itandukanye, amoko atandukanye, ibihugu bitandukanye, ibitekerezo bitandukanye, ubunararibonye butandukanye n’ibyiyumviro bitandukanye. Nubwo bimeze bityo, turi gutera imbere nk’abana b’Imana kandi b’abavandimwe muri Kristo, tudatakaje isano yacu n’Imana, ituma tuba umuryango ukundwa w’abantu badasanzwe.27

Mureke duhuze imitima yacu n’ubumenyi ndetse n’ubuhamya bw’uko twese tungana imbere y’Imana, ko twese twahawe ingabire zuzuye hamwe n’ubushobozi n’umurage bihoraho. Mureke kandi twishimire cyane ubuvandimwe bwa roho buri hagati yacu kandi duhe agaciro ibituranga bitandukanye ndetse n’impano zinyuranye twese dufite. Nidukora dutyo, ndabasezeranya ko tuzatemba mu buryo bwacu, kimwe n’amazi y’isumo rya Iguazu, dufite isano y’Imana ituranga nk’abantu badasanzwe, abana ba Kristo, n’abaragwa b’ubwami bw’Imana.28

Ndabahamiriza ko mu gihe dukomeje gutemba gutya mu buzima bwacu bupfa, umunsi mushya uzatangirana n’umucyo uzamurikira ubuzima bwacu kandi utumurikire amahirwe menshi kandi tuzahabwa imigisha yuzuye n’ubudasa bwakozwe n’Imana mu bana Bayo.29 Rwose tuzahinduka ibikoresho by’amaboko y’Imana maze duteze imbere icyubahiro mu bahungu n’abakobwa Bayo bose. Imana iriho. Yesu ni Umukiza w’isi. Umuyobozi Nelson ni umuhanuzi w’Imana muri iki gihe cyacu. Mpamije uku kuri mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.

Capa