Umugabo Nasingizwe
Mbega ukuntu turi abanyamugisha mwinshi wo kumenya ibyo tuzi byose kubera Joseph Smith, umuhanuzi w’ubusonga bwa nyuma.
Bavandimwe nkunda, ni iby’agaciro kuba ndi kumwe namwe iki gitondo. Ndasenga ngo Nyagasani ampe umugisha.
Amaso yanjye ntabwo ameze nk’uko yahoze ameze. Nagiye kureba umuganga w’amaso maze ndamubwira nti, “Sinshobora kureba mu nsakazamashusho.”
Maze aravuga ati: “Ni byo, amaso yawe arashaje. Ntabwo agiye guhinduka.”
Rero ndakora uko nshoboye.
Ndifuza kubasangiza ibintu bimwe biri mu bitekerezo byanjye. Nsa nk’umuntu umaze amezi make ashize ntekereza ku Muhanuzi Joseph Smith mu bitekerezo. Naricaye ntekereza byimbitse ku nshingano ze zihambaye zo kuba umuhanuzi w’ubu, busonga bw’ubwuzure bw’ibihe.
Ntekereza uburyo twishimira nk’abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’iminsi ya Nyuma ko Joseph Smith, umuhungu wifuzaga kumenya icyo yari akeneye gukora ngo ababarirwe ibyaha bye, akabona ubutwari bwo kujya mu ishyamba ry’ibiti hafi yo mu rugo muri Palmyra, New York, noneho agapfukama aho mu isengesho, maze—nkuko yivugira ubwe—agasenga aranguruye ku nshuro ya mbere (reba Joseph Smith—Amateka 1:14).
Muri uwo mwanya, igihe Joseph yapfukamaga aho twita mu Ishyamba Ritagatifu, ijuru ryarakingutse. Abantu babiri, bakaga kurusha izuba ryo ku gicamunsi, baramubonekeye. Umwe aramubwira ngo Joseph, uyu ni Umwana Wanjye Nkunda. Umwumvire Joseph Smith—Amateka 1:17). Nuko hatangira Ukugarurwa kw’inkuru nziza yuzuye kandi y’iteka ya Yesu Kristo.
Kubera Yesu, Umukiza n’Umucunguzi wacu, yavuganye n’umuhungu Joseph maze agafungura ubusonga bw’ikigihe ubu turi kubamo, turaririmba tuti, “Praise to the man who communed with Jehovah!” (“Praise to the Man,” Indirimbo, no. 27). Turashimira Nyagasani ku bwa Joseph Smith ndetse n’ubutwari bwe bwo kujya muri ririya shyamba ry’ibiti mu 1820, hafi yo mu rugo iwabo muri Palmyra, New York.
Nahoze ntekereza ku bintu byose bitangaje tuzi ndetse n’ibintu byose dufite. Bavandimwe bakundwa, ubuhamya bwanjye mbafitiye iki gitondo ni uburyo turi abanyamugisha mwinshi wo kumenya ibyo tuzi byose kubera ko dufite Joseph Smith, umuhanuzi w’ubu busonga bwa nyuma bw’igihe.
Twumva intego y’ubu buzima, n’iy’abo turi bo.
Tuzi Imana iyo ari yo; tuzi umukiza uwo ari we, kubera ko dufite Joseph, wagiye mu ishyamba ry’ibiti ari umuhungu, ashakisha, bya nyabyo, imbabazi ku bw’ibyaha bye.
Ndatekereza ko ari kimwe mu bintu bihambaye kandi bihebuj buri muntu wese muri iyi si ashobora kumenya—ko Data wa twese wo mu Ijuru ndetse na Nyagasani Yesu Kristo bihishuye bo ubwabo muri iyi minsi ya nyuma kandi ko Joseph yahagurukijwe no kugarura inkuru nziza yuzuye kandi ihoraho ya Yesu Kristo.
Dufite Igitabo cya Morumoni. Mbega ukuntu Igitabo cya Morumoni ari impano itangaje kandi nziza k’ubunyamuryango bw’Itorero. Ni ubundi buhamya, irindi sezerano ko Yesu ari Kristo. Turagifite kubera ko Joseph yari indakemwa yo kujya gufata ibisate, yahumekewe ho n’ijuru ngo abisemure ku bw’impano n’imbaraga z’Imana ngo maze ahe iki gitabo isi.
Nubwo ubutumwa bwanjye iki gitondo bworoheje, buracukumbuye, kandi bwuzuye urukundo rw’Umuhanuzi Joseph Smith n’urw’abandi bose, bavandimwe banjye, bamushyigikiye kandi bari bafite ubushake bwo kumushyigikira mu busore bwe.
Ndashaka guha icyubahiro nyina muri iki gitondo. Nahoze ntekereza uburyo byari bihebuje ubwo Joseph yavaga mu byo yari amaze kunyuramo mu ishyamba ritagatifu akabwira mama we ibyabaye, Lucy Mack Smith yaramwizeye.
Nshimira papa we n’abavandimwe be na bashiki be ndetse n’umuryango we, bamushyigikiye muri izi nshingano zikomeye Nyagasani yari yamushyizeho zo kuba umuhanuzi wagaruye inkuru nziza kandi ihoraho ya Yesu Kristo na none hano ku isi.
Rero ubuhamya bwanjye iki gitondo ni uko nzi ko Yesu Kristo ari Umukiza n’Umucunguzi w’isi. Kandi na none nzi ko Data wa twese wo mu Ijuru na Nyagasani Yesu Kristo babonekeye kandi bakavugana na Joseph kandi bakamutegurira kuzaba umuhanuzi.
Ntangazwa, kandi nzi neza ko namwe ariko bimeze, uburyo turi abanyamugisha wo kumenya ibyo tuzi ku ntego yacu muri ubu buzima, impamvu turi aha, ibyo tugomba kugerageza gukora no kuzuza mu buzima bwacu bwa buri munsi. Turi mu nzira yo kugerageza kwitegura ubwacu, umunsi ku wundi, kuba beza kurushaho, kugwa neza kurushaho, kwitegura birushijeho uwo munsi, ubwo tuzongera gutambuka mu maso ya Data wo mu Ijuru na Nyagasani Yesu Kristo.
Ibyo bigenda binyegera gake gake. Vubaha nzuzuza imyaka 95. Abana banjye bambwira ko batekereza ko nshaje cyane kurusha indi minsi, ariko nta kibazo Ndi gukora uko nshoboye.
Ariko mu myaka 50 ishize, bavandimwe na bashiki banjye, nagize umugisha wo kuzenguruka isi mu nshingano nahawe mu buyobozi bukuru bw’Itorero. Byari umugisha udasanzwe. Ndatekereza narabashije kugera hafi mu bice byose by’isi Nahuye n’abanyamuryango b’Itorero ku isi yose.
Oh, mbega ukuntu mbakunda. Mbega ukuntu byari iby’ikuzo—kubareba mu maso, kuba aho muri, no kwiyumvamo urukundo mukunda Nyagasani n’inkuru nziza Yagaruwe ya Yesu Kristo.
Ndiringira ko Data wo mu Ijuru naturebe ubu kandi ahe umugisha izindi gahunda zikurikiraho z’iki giterane. Kandi Roho wa Nyagasani nabe mu mitima yacu, kandi urukundo dukunda inkuru nziza ya Yesu Kristo—Umukiza wacu w’igikundiro, Nyagasani Yesu Kristo—ni rwiyongere buri uko tugerageza kumukorera no kubaha amategeko ye kandi tukemera nka we nk’igisubizo cyo kwitabira igiterane rusange. Aho muri hose muri iyi si Imana nibahe umugisha. Roho wa Nyagasani nabane namwe. Nitwiyumvemo ububasha bw’Ijuru nk’uko turi gusingiriza hamwe muri iri teraniro ry’igiterane.
Mbahamirije kandi mbasigiye ubuhamya bwanjye ko nzi ko Yesu ari Kristo. Ni Umukiza wacu, ni Umucunguzi wacu. Ni inshuti yacu. Mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.