Igiterane Rusange
Ikirara n’Umuhanda Werekeza mu Rugo
Igiterane rusange Ukwakira 2023


14:32

Ikirara n’Umuhanda Werekeza mu Rugo

Nubwo amahitamo yawe ashobora kuba yaragutwaye kure y’umukiza n’Itorero Rye, Umuvuzi Mukuru ahagarara ku muhanda werekeza mu rugo, akakwakira.

Umugabo Umwe Yari Afite Abahungu Babiri

Bamwe bayise inkuru ngufi ihambaye mu zigeze kubarwa.1 Kuva yahindurwa mu ndimi ibihumbi n’ibihumbi ku isi, birashoboka rwose ko mu binyagihumbi bibiri bishize, izuba ritarenga iyo nkuru itavuzwe ahantu runaka ku isi.

Yabazwe na Yesu Kristo, Umukiza n’Umucunguzi wacu, waje ku isi “gukiza abazimiye.”2 Yatangije aya magambo yoroshye ati: “Umugabo umwe yari afite abahungu babiri.”3

Ako kanya duhita tumenya amakimbirane ababaza umutima. Umuhungu umwe4 abwira se ko arambiwe kuba mu rugo. Yifuzaga ubwigenge bwe. Arashaka gusiga inyuma umuco n’inyigisho z’ababyeyi be. Asaba umugabane we ku murage we—ako kanya.5

Washobora kwiyumvisha uko se yumvise ameze igihe yumvaga ibyo? Amaze kubona ko icyo umuhungu we yashakaga kuruta ikindi kintu kindi cyose ari ugusiga umuryango kandi wenda ntazigere agaruka?

Urugendo Rurerure

Umuhungu agomba kuba yarumvise ashimishijwe no kugenda anabishishikariye. Amaherezo, yisanze ari wenyine. Kubera amahame n’amabwiriza agenga umuco w’ubusore bwe, birangiye agiye kwikorera amahitamo ye atabangamiwe n’ababyeyi be. Nta kwicuza ukundi. Yashoboraga kwishora mu matsinda bahuje imyumvire no kubaho ubuzima bwe uko yishakiye.

Ageze mu gihugu cya kure, yahise agira inshuti nshya atangira kubaho ubuzima yahoraga arota. Agomba kuba yarakunzwe na benshi, kuko yakoresheje amafaranga nta rutangira. Inshuti ze nshya—abagenerwabikorwa b’uburara bwe—ntizamukebuye. Baramunezerewe, bakoma amashyi, kandi bashyigikira amahitamo ye.6

Iyaba harabagaho imbuga nkoranyambaga muri kiriya gihe, byanze bikunze yari kuzuza paji nyinshi amafoto y’inshuti ziseka: #MbayehoUbuzimaBwiza! #SinigezeNishimaGutya! #NarinkwiyeKubaNarakozeIbiKeraCyane!

Inzara

Ariko ikirori nticyigeze kiramba—ntikijya kiramba. Habaye ibintu bibiri: icya mbere, yabuze amafaranga, icya kabiri, inzara ikwira mu gihugu.7

Uko ibibazo byarushijeho kwiyongera, yagize ubwoba. Wa wundi igihe kimwe utaragiraga ikimutangira, wishimye cyane, winezezaga ubu ntiyashoboraga kugura ifunguro rimwe, uretse n’aho kuba. Ese yari kubaho ate?

Yari yaragiriye neza inshuti ze—ese bari kumufasha ubu? Ndamubona asaba ubufasha bukeya—bw’aka kanya—kugeza atoye agatege

Ibyanditswe biratubwira biti: “Nta muntu wamuhaye.”8

Kubera ko yarwanaga cyane ngo abeho, yasanze umworozi wo muri ako gace wamuhaye akazi ko kugaburira ingurube.9

Arashonje cyane ubungubu, yaratereranywe kandi ari wenyine, wa musore agomba kuba yaribajije uburyo ibintu byashoboraga kugenda nabi biteye ubwoba gutyo.

Ntabwo ari igifu kirimo ubusa gusa cyamuhangayikishije. Yari ubugingo burimo ubusa. Yari yizeye neza ko kwirekurira ibyifuzo bye by’isi bizamuzanira ibyishimo, ku buryo amategeko mbonezamuco yari inzitizi ngo agere kuri ibyo byishimo. Ubu yarasobanukiwe kurushaho. Kandi yemwe, mbega ikiguzi yatanze ku bw’ubwo bumenyi!10

Uko inzara y’umubiri n’iya roho yagendaga yiyongera, ibitekerezo bye byagarutse kuri se. Ese azamufasha nyuma y’ibyabaye byose? Ndetse n’abaciriritse cyane mu bagaragu ba se bari bafite ibiryo byo kurya n’aho kwikinga.

Ariko se agaruka kwa se?

Ntibishoboka.

Yaturire umudugudu we ko yasesaguye umurage we?

Ntibyakunda.

Arebane n’abaturanyi bari baramuburiye neza ko asuzugura umuryango we kandi ashengura imitima y’ababyeyi be? Agaruke ku nshuti ze za kera nyuma yo kuba yarirase uburyo yari yaribohoye?

Ntiyabyihanganira.

Ariko inzara, irungu, no kwicuza ntibyari gushira byoroshye—kugeza “yisubiyeho.”11

Yamenye icyo yagombaga gukora.

Ukugaruka

Noneho ubu mureke dusubire kwa se, umutware w’urugo washengutse umutima. Ni Amajana angahe, cyangwa ibihumbi bingahe by’amasaha, yamaze ahangayikishijwe n’umuhungu we?

Ni inshuro zingahe yari yararebye muri iyo inzira nyine umuhungu we yanyuzemo akongera akagira agahinda k’igihombo yagize abona umuhungu we arenga? Ni amasengesho angahe yari yarasenze mu gicuku, atakambira Imana kugira ngo umuhungu we abe afite umutekano, ngo avumbure ukuri, ngo azagaruke?

Noneho umunsi umwe, se yarebye muri uwo muhanda utarimo ikintu na kimwe—umuhanda werekeza mu rugo—maze abona umuntu uri kure agenda amugana.

Birashoboka se?

Nubwo uwo muntu yari kure cyane, se amenya ako kanya ko ari umuhungu we.

Arirukanka, aramuhobera, maze aramusoma.12

Umuhungu mu ijambo rye agomba kuba yaritoje inshuro igihumbi ati: “Data,” nacumuye ku Yo mu ijuru no mu maso yawe. Ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe. Icyo nsaba cyonyine ni uko wanyakira nk’umugaragu wawe.”13

Ariko se byaramugoye kumureka ngo arangize. N’amarira mu maso ye, ategeka abagaragu be: “Mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi muwumwambike. Mumwambike n’impeta ku rutoki n’inkweto mu birenge. Mukore ibirori byo kwishima. Umuhungu wanjye yagarutse!”14

Kwizihiza umunsi mukuru

Mu biro byanjye hamanitse igishushanyo cy’umuhanzi w’umudage witwa Richard Burde. Harriet nanjye dukunda iki gishushanyo. Cyerekana ikintu kimwe cyiza mu mugani w’umukiza muburyo bwimbitse.

Ukugaruka k’Umwana w’Ikirara, Cyahanzwe na Richard Burde.

Mu gihe hafi ya buri muntu wese anejejwe no kugaruka k’umuhungu, hari umwe utari unezerewe—mukuru we.15

Yari aremerewe n’amarangamutima amwe.

Yari ari aho igihe murumuna we yasabaga umurage we. Yari yariboneye imbonankubone uburemere bukabije bw’agahinda ka se.

Kuva murumuna we yagenda, yari yaragerageje kugabanya uburemere bw’umutwaro wa se. Umunsi ku wundi, yakoraga ibishoboka ngo yomore umutima wa se washengutse.

Ubu noneho umwana utaritondaga aragarutse, kandi abantu ntibashobora kureka kwita kuri murumuna we wigometse.

Abwira se ati: “Maze imyaka myinshi ngukorera, ntabwo nanze itegeko ryawe. Ariko hari ubwo wigeze umpa n’agasekurume, ngo nishimane n’incuti zanjye?.”16

Se yabisobanuranye urukundo ati: “Mwana wanjye, ibyanjye byose ni ibyawe! Ibi ntabwo birebana n’ukugereranya ibihembo cyangwa ibirori. Ibi bijyanye no gukira. Ibi ni ibihe twiringiye muri iyi myaka yose. Murumuna wawe uyu yari yarapfuye, none arazutse! Yari yarazimiye, none ubu arabonetse!”17

Umugani wo mu Gihe Cyacu

Bavandimwe nkunda cyane, nshuti nkunda, nk’imigani yose y’Umukiza, uyu ntabwo ureba abantu babayeho kera gusa. Byerekeranye nawe hamwe nanjye, uyu munsi.

Ninde muri twe utarigeze ava mu nzira y’ubutagatifu, atekereza ko dushobora kubona ibyishimo biruseho tugendeye mu nzira zacu bwite?

Ni inde muri twe utarigeze yiyumvamo gucishwa bugufi, n’umutima umenetse, kandi wifuza cyane imbabazi n’impuhwe?

Wenda bamwe bashobora kuba baranibajije bati: “Ese no gusubira inyuma birashoboka? Ese nzashyirwaho ikimenyetso iteka ryose, nangwe, kandi abahoze ari inshuti zanjye zimpunge? Byaruta kuguma uzimiye? Imana izabyifatamo ite ningerageza gutaha? ”

Uyu mugani uduha igisubizo.

Data wa twese wo mu Ijuru azatwirukira adusanganira, umutima We wuzuye urukundo n’ibambe. Azaduhobera; atwambike ikanzu ku bitugu, impeta ku rutoki, ndetse n’inkweto ku birenge; maze atangaze ati: “Uyu munsi, turizihije! Kuko umwana wanjye wigeze gupfa, yazutse!”

Ijuru rizishimira kugaruka kwacu.

Umunezero Utavugwa kandi Wuzuye Ikuzo

Nshobora gufata akanya nkavugana nawe ku giti cyawe?

Nta kibazo cyaba cyarabaye mu bihe byashize, ndabisubiramo kandi ntangaza amagambo y’inshuti n’intumwa mugenzi wanjye nkunda Umukuru Jeffrey R. Holland: “Ntibishoboka ko urohama munsi y’umucyo utagira ingano w’[igitambo cy’impongano] cya Kristo kimurika.”18

Nubwo amahitamo ashobora kuba yaragutwaye kure y’umukiza n’Itorero Rye, Umuvuzi Mukuru ahagarara ku muhanda ugana mu rugo, akakwakira. Natwe nk’abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo turashaka gukurikiza urugero rwe no kubabikira nk’abavandimwe, nk’inshuti zacu. Turishimye kandi tunezerewe hamwe nawe.

Kugaruka kwawe ntibizagabanya imigisha y’abandi. Kubera ko ubuntu bwa Data butagira iherezo, kandi ibyo umuntu ahabwa ntibigabanya na gato ibyahawe abandi.19

Ntabwo mvuga ko kugaruka ari ikintu cyoroshye gukora. Nshobora kubihamya. Birashoboka, mu byukuri, ari amahitamo akomeye uzakora.

Kandi ndahamya ko mu gihe muhisemo kugaruka no kugendera mu nzira y’Umukiza n’Umucunguzi wacu, ububasha Bwe buzinjira mu buzima bwanyu kandi bunabuhindure.20

Abamarayika mu ijuru bazanezerwa.

Natwe ni uko, umuryango wanyu muri Kristo. Kandi burya, tuzi icyo kuba ikirara uko bisa. Twese twishingikiriza buri munsi bwa bubasha bw’impongano ya Kristo. Tuzi iyi nzira, kandi tuzayigendana namwe.

Oya, inzira yacu ntizizarangwamo umubabaro, intimba, cyangwa agahinda. Ariko twavuye kure “kubw’ijambo rya Kristo tumwizera tutajegajega, twishingikirije rwose ku bikorwa by’umuntu ufite imbaraga zo gukiza.” Kandi twese hamwe “tujya imbere dushikamye muri Kristo, dufite ibyiringiro byuzuje ubutungane muri Kristo, n’urukundo rw’Imana n’urw’[abantu] bose.”21 Twese, “tuzanezerwa n’umunezero utavugwa ndetse twuzuye ikuzo,”22 kuko Yesu Kristo ari imbaraga zacu!23

Ni isengesho ryanjye ngo buri wese muri twe yumve, muri uyu mugani wimbitse, ijwi rya Data riduhamagarira kwinjira mu nzira igana mu rugo—kugira ngo tugire ubutwari bwo kwihana, kwakira imbabazi, no gukurikira inzira igaruka ku Mana yacu y’ibambe n’impuhwe. Iby’ibi ndabihamya kandi mbasigiye umugisha wanjye, mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Found in Luke 15, the parable is one of three (the lost sheep, the lost coin, and the lost son) that illustrate the value of lost things and the celebration that occurs when that which was lost is found.

  2. Luke 19:10.

  3. Luke 15:11.

  4. This son was probably young. He was unmarried, which may be an indication of his youth, but not so young that he wasn’t able to demand his inheritance and leave home once he had obtained it.

  5. By Jewish law and tradition, the older of two sons was entitled to a two-thirds portion of the father’s inheritance. The younger son, therefore, was entitled to a one-third portion. (See Deuteronomy 21:17.)

  6. See Luke 15:13.

  7. See Luke 15:14.

  8. Luke 15:16.

  9. To the Jews, pigs were considered “unclean” (see Deuteronomy 14:8) and were offensive. Practicing Jews would not have raised swine, which indicates the overseer was a Gentile. It could also suggest how far the young son had traveled to be away from practicing Jews.

  10. Elder Neal A. Maxwell taught: “Of course, it is better if we are humbled ‘because of the word’ rather than being [humbled] by circumstances, yet the latter may do! (see Alma 32:13–14). Famine can induce spiritual hunger” (“The Tugs and Pulls of the World,” Liahona, Jan. 2001, 45).

  11. Luke 15:17.

  12. See Luke 15:20.

  13. See Luke 15:18–19, 21.

  14. See Luke 15:22–24.

  15. Remember, the younger son had already received his inheritance. For the older one, that meant that everything else belonged to him. Giving anything to the younger son would mean to take it away from the son who stayed.

  16. See Luke 15:29.

  17. See Luke 15:31–32.

  18. Jeffrey R. Holland, “The Laborers in the Vineyard,” Liahona, May 2012, 33.

  19. What is given to one does not in the slightest diminish the birthright of others. The Savior taught this doctrine when He offered the parable of the laborers in Matthew 20:1–16.

  20. See Alma 34:31.

  21. 2 Nephi 31:19–20.

  22. 1 Peter 1:8.

  23. See Psalm 28:7.