Arenze Intwari
Yesu Kristo ntabwo ari intwari yacu gusa, ni Nyagasani n’Umwami wacu, Umukiza n’Umucunguzi w’inyokomuntu.
Kuva mu 1856 kugeza mu 1860, ibihumbi by’abapayiniya b’Abera b’Iminsi ya Nyuma bakururaga ibintu byabo mu tugare mu birometero birenga 1500 ubwo bakoraga urugendo rwerekeza mu Kibaya cya Salt Lake. Imyaka ijana mirongo itandatu n’irindwi ishize iki cyumweru, kuwa 4 Ukwakira 1856, Umuyobozi Brigham Young yatunguwe no kumenya ko amatsinda abiri y’utugare, ayobowe na Edward Martin na James Willie, yari akiri mu birometero byinshi uvuye Salt Lake, itumba na ryo ririmo ryegereza byihuse.1 Umunsi wakurikiyeho, ahatari kure y’aho duteranira uyu munsi, Umuyobozi Young yahagaze imbere y’Abera maze atangaza ko abenshi mu bavandimwe babo bari mu bibaya bafite utugare, kandi bagomba kuzanwa ahoko bagenda maze bakazana abo bantu bari mu Bibaya byihuse. Ko bagenda bakazana abo bantu bari mu bibaya byihuse.2
Nyuma y’iminsi ibiri gusa, abatabazi ba mbere b’inkwakuzi bagiye mu gushakisha abapayiniya bafite utugare.
Umunyamuryango w’itsinda rya Willie yasobanuye imimerere y’akangaratete bari barimo mbere y’uko itsinda ry’abatabazi b’inkwakuzi ry’ibanze rihagera. Yadusangije ko ubwo byasaga neza nk’aho byose byarangiye, kandi bisa nk’aho nta cyizere cyo kubaho gihari, nk’umurabyo urashe mu kirere cyiza, Imana yasubije amasengesho yabo. Itsinda ry’abatabazi b’inkwakuzi, bazanye ibiribwa n’ibikoresho barahingutse. Maze bashimira Imana ku bwo kubatabara.3
Aba batabazi bari intwari ku bapayiniya, bashyiraga ubuzima bwabo mu kaga ikirere gisa nabi kugira ngo bazane benshi bashoboka mu rugo. Intwari imwe nk’iyo yari Ephraim Hanks.
Hagati mu Ukwakira, kandi atazi iby’ishyano utugare twagushije, Hank yarimo asubira imuhira muri Salt Lake nyuma y’urugendo ubwo, hagati mu ijoro, yabyutswaga n’ijwi ryavugaga ko abantu bafite utugare bagendesheje, kandi ko akenewe; rimusaba kujyayo maze akabafasha.
Icyo kibazo kikiri mu mutwe we, yarihuse asubira mu mujyi wa Salt Lake City. Kandi nyuma yo kumva Umuyobozi Heber C. Kimball ahamagara abakorerabushake, Hanks yahise afata iya mbere umunsi wakurikiyeho, ku giti cye, agiye gutabara. Arimo yihuta cyane, yahise asiga abandi batabazi mu nzira kandi, nyuma yo gufata itsinda rya Martin, Hanks yibutse ko ibyo yahise ahanga amaso ubwo yinjiraga mu nkambi yabo bitazigera bishobora gusibama mu bwonko bwe kandi ko byari bihagije ku buryo byakora no ku mutima ukomeye cyane.4
Ephraim Hanks yamaze iminsi ava mu ihema ajya mu rindi aha umugisha abarwayi. Yabigereranyije no mu nshuro mirongo, ubwo bitaga ku barwayi, kandi bakirukana indwara mu izina rya Nyagasani Yesu Kristo, abababaye bahitaga bazanzamuka; ko byari nk’aho bahitaga bakira.5 Ephraim Hanks azahora ari intwari kuri abo bapayiniya bari bafite utugare.
Bimeze kimwe nk’ubwo butabazi butangaje, imihango igira ingaruka ku buzima bwacu ndetse n’uruhererekane rw’amateka akenshi ni umusaruro w’ibyemezo n’ibigwi by’abagabo n’abagore ku giti cyabo—abahanzi bakomeye, abahanga muri siyansi, abayobozi mu bucuruzi n’abanyapolitiki. Aba bantu badasanzwe akenshi bashengererwa nk’intwari, bubakirwa ibibumbano n’inzibutso byubakwa kugira ngo bizihize ibikorwa by’ubutwari bwabo.
Ubwo nari nkiri umuhungu muto, intwari zanjye za mbere zari abakinnyi. Ibyo nibuka nakoze mbere byari ugukusanya amakarita ya beyisibolo ariho amafoto n’imibare y’abakinnyi ba Major League Baseball [Shampiyona ya Beyisibolo muri Amerika]. “Kuramya intwari” nk’umwana bishobora kuba ibishimisha kandi bya cyana, nk’iyo abana bambara nk’intwari rudasumbwa zabo bambarira Halloween [umunsi mukuru muri Amerika]. Nubwo dukunda cyane kandi tukubaha abagabo n’abagore benshi batangaje kubera ubushobozi n’imisanzu byabo, urugero bashengererwamo, iyo rurenze igipimo, rushobora guhwana n’urwo abana ba Isirayeli baramyagamo ikimasa cya zahabu mu butayu bwa Sinayi.
Nk’abantu bakuze, ibyahoze iri ibishimisha byo mu bwana bishobora kutubera igisitaza iyo “kuramya intwari” abanyapolitiki, abanditsi, abavuga rikijyana, abakinnyi, cyangwa abanyamuziki bidutera kureba “turenga ku ntego”6 nuko tukananirwa kubona iby’ingenzi nyakuri.
Ku bana ba Isirayeli, imbogamizi ntabwo yari zahazu baje bitwaje mu rugendo rwabo rugana ku butaka bw’isezerano, ahubwo ni cyo batumye zahabu ihinduka: ikigirwamana, cyahise noneho gihinduka ikintu cyabo cyo kuramya, bagaterera umugongo Yehova, wari waragabanyije Inyanja Itukura mo kabiri kandi akabakura mu buretwa. Intumbero yabo ku kimasa yagize ingaruka ku bushobozi bwabo bwo kuramya Imana nyakuri.7
Intwari intwari yacu, ubu n’igihe cyose, ni Yesu Kristo, kandi ikintu icyo ari cyo cyose, cyangwa umuntu uwo ari we wese, uturangaza mu nyigisho Ze, uko biboneka mu byanditswe bitagatifu kandi binyuze no mu magambo y’abahanuzi bariho, ashobora kutugiraho ingaruka mbi ku iterambere ryacu mu nzira y’igihango. Mbere y’iremwa ry’iyi si, twareberaga kuri Yesu Kristo ubwo byasobanukaga neza ko umugambi watanzwemo igitekerezo na Data wo mu Ijuru, wari ukubiyemo uburyo bwacu bwo gutera imbere no guhinduka nka We, wari urimo kurwanywa.
Yesu Kristo ntabwo yari umuyobozi mu kurwanirira umugambi wa Data gusa, ahubwo kandi yari bugire uruhare rw’ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa ryawo. Yasubije Se maze yitanga ku bushake agira ati: “incungu ya bose,”8 kugira ngo yishyure umwenda buri wese azajyamo kubera icyaha ariko tutari kwishyura ku bwacu.
Umuyobozi Dallin H. Oaks yarigishije ati: “[Yesu Kristo] yakoze ikintu cyose cya ngombwa ku rugendo rwacu runyura mu rupfu rugana ku iherezo ryanditse mu mugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru.”9
Mu Busitani bwa Getsemani, ubwo yarategerejwe n’umurimo ukomeye cyane, Umukiza yavuganye ubutwari ati: “Bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka” maze akomeza kugira ngo yishyireho imibabaro, uburwayi, n’ububabare byikomatanyije ku bw’ibyaha by’abantu bose bazigera kubaho.10 Mu gikorwa gitunganye cy’ukumvira n’ukwiyemeza, Yesu Kristo yasohoje igikorwa rudasumbwa cy’ubutwari mu iremwa ryose, cyasojwe n’Umuzuko We uhebuje.
Mu giterane cyacu giheruka vuba, Umuyobozi Russell M. Nelson yaratwibukije ati: “Ibibazo ibyo ari byo byose cyangwa ingorane izo ari zo zose mufite, igisubizo gihora kiboneka mu buzima n’inyigisho bya Yesu Kristo. Nimurusheho kwiga ibyerekeye Impongano Ye, urukundo Rwe, impuhwe Ze, Inyigisho Ye, n’inkuru nziza Ye yagaruwe y’ugukiza n’iterambere. Nimumuhindukirire! Nimumukurikire!”11 Ndetse nakongeraho nti: “Mumuhitemo.”
Mu isi yacu iruhanyije, bishobora kuba byoroshye guhindukirira intwari za sosiyete mu muhate wo guha ubusobanuro cyangwa ugusobanukirwa ubuzima iyo ibintu bisa nk’ibiteje urujijo cyangwa bidushobeye. Tugura imyambaro batera inkunga, tukisunga politiki bashyigikira, kandi tugakurikiza ibitekerezo byabo basangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byaba byiza nk’ibinezeza by’akanya gato, ariko tugomba kuba maso kugira ngo ubu buryo bwo kuramya intwari budahinduka ikimasa cya zahabu cyacu. Guhitamo intwari nyayo bifite ingaruka zihoraho.
Ubwo umuryango wacu wageraga muri Esipanye kugira ngo dutangire umurimo wacu nk’abayobozi b’ivugabutumwa, twabonye amagambo yashyizwe mu ikadire yavuzwe n’Umukuru Neal A. Maxwell afite icyo avuze ku ntwari duhitamo gukurikira. Yavuze ko niba mbere na mbere utarahisemo ubwami bw’Imana, amaherezo icyo wahisemo mu cyimbo cyabwo kitazakora ikinyuranyo.12 Bavandimwe, ni mu guhitamo Yesu Kristo, Umwami w’Abami, duhitamo Ubwami bw’Imana. Andi mahitamo ayo ari yo yose yandi ahwanye no guhitamo ukuboko k’umuntu, cyangwa ikimasa cya zahabu, kandi amaherezo azadupfira ubusa.
Mu Gitabo cy’Isezerano rya Kera cya Daniyeli, dusomamo inkuru ya Shaduraka, Meshaki na Abedenego, bari bazi neza Intwari yo guhitamo—kandi ntabwo yari imana iyo ari yo yose y’Umwami Nebukadinezari. Batangaje bifitiye icyizere bati:
“Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana. …
“Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.”13
Nk’uko Intumwa Pawulo yigishije iti: “Hariho imana nyinshi,”14 kandi, nshobora kongeraho, ko benshi mu bitwa intwari, duhamagarirwa kubunamira, kubaramya no kubibonamo. Ariko nk’uko inshuti eshatu za Daniyeli zari zibizi, hari Imwe rukumbi ishobora gutanga umusaruro bidasubirwaho—kubera ko yigeze kubikora kandi izahora ibikora.
Kuri twebwe mu rugendo rwacu rusubira mu maso h’Imana, ku butaka bwacu bw’isezerano, ntabwo ari umunyapolitiki, umunyamuziki, umukinnyi, cyangwa umwanditsi w’amavidewo ufite ikibazo, ahubwo, ni uguhitamo kubemerera guhinduka ibintu by’ibanze duhanga amaso kandi dutumbera mu mwanya w’Umukiza n’Umucunguzi wacu.
Tumuhitamo, Yesu Kristo, iyo duhisemo kubahiriza umunsi We byaba turi mu rugo cyangwa mu biruhuko. Tumuhitamo iyo duhisemo amagambo Ye binyuze mu byanditswe bitagatifu n’inyigisho z’abahanuzi bariho. Tumuhitamo iyo duhisemo kugira icyemezo ku ngoro y’Imana kandi tubaho turi indakemwa z’imikoreshereze yacyo. Tumuhitamo iyo turi abanyamahoro kandi twanga gushyamirana, “by’umwihariko iyo dufite ibyo tutumvikanaho.”15
Nta muyobozi n’umwe werekanye ubutwari buruseho, nta munyabuntu werekanye ineza nyinshi, nta muvuzi wavuye indwara nyinshi, kandi nta n’umuhanzi wigeze urusha Yesu Kristo guhanga.
Mu isi y’intwari, yuzuye ibibumbano n’inzibutso zeguriwe ibikorwa by’ubutwari by’abagabo n’abagore bapfa, hari Imwe ihagaze hejuru y’abandi. Ndahamya ko Yesu Kristo atari intwari yacu gusa, ni Nyagasani n’Umwami wacu, Umukiza n’Umucunguzi w’inyokomuntu. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.