Igiterane Rusange
Yesu Kristo ni Ubutunzi
Igiterane rusange Ukwakira 2023


12:24

Yesu Kristo ni Ubutunzi

Mwibande kuri Yesu Kristo. Ni Umukiza akaba n’umucunguzi wacu,“intumbero” tugomba kureba, kandi akaba ubutunzi bwacu bukomeye cyane.

Mu 1907, umugabo w’Umwongereza w’umukire witwa George Herbert, Igikomangoma cya gatanu,1 yagiye mu Misiri atangira kugira amatsiko kubijyanye n’ubucukumbuzi. Yegereye umucukumbuzi mu bya Egiputa ya kera wari uzwi cyane, Howard Carter, ubundi amusaba ko bagira ubufatanye. Carter yacungaga ubucukumbuzi bwabo, na Carnarvon agatanga inkunga yo kwishyura ibikenewe.

Bombi hamwe, basuzumye neza ahantu hatandukanye. Noneho, babona uruhushya rwo gucukura mu Kibaya cy’Abami, kiri hafi ya Luxor yo muri iki gihe, aho imva z’abafarawo benshi ziboneka. Banzura gushaka imva y’Umwami Tutankamuni. Tutankhamun yimye ingoma muri Egiputa hashize imyaka irenga ibihumbi bitatu mbere yaho kandi yategetse imyaka icumi mbere y’urupfu rwe rutunguranye.2 Yarazwiho kuba yarashyinguwe mu ikibaya cy’Abami,3 ariko aho imva ye yari iherereye hatazwi.

Carter na Carnarvon bamaze imyaka itanu batabasha gushaka ngo babone imva ya Tutankamuni. Mu nyuma Carnarvon yabwiye Carter ko yararangizanyije no gukora ibintu bidatanga umusaruro. Carter aratakamba ngo bamwongere ikindi gihe cyo gucukumbura, nuko Carnarvon yisubiraho akomeza kumutera inkunga.

Carter yabonye ko ikibaya cyose cy’Abami cyacukuwe neza—uretse ahantu bari bakambitse ubwo. Mu minsi mike yo gucukura, babonye intambwe ya mbere ijyana hasi mu mva.

Carter byarangiye arebye neza mu cyumba cyo gutegererezamo mbere yo kugera mu imva ya Tutankamuni ubundi abona zahabu ahantu hose. Nyuma y’amezi atatu bakora urutonde rw’ibyari muri icyo cyumba cyo gutegererezamo, bafunguye icyumba gishyinguyemo cyari gifunze neza mu 1923—imyaka 100 ishize. Ubu bwari ubucukumbuzi bwamenyekanye cyane bw’ikinyejana cya makumyabiri.

Muri iyo myaka yose yo gushaka ariko kutagiraga umusaruro, Carter na Carnarvon bari batarabonye ibyari munsi y’ibirenge byabo. Ibinyejana bitanu mbere y’ivuka ry’Umukiza, Igitabo cya Morumoni umuhanuzi Yakobo yagereranyije kutita cyangwa ngo uhe agaciro ibiri hafi “nk’ubuhumyi bwabateye kurenga ku ntego.” Yakobo yabonye ko abantu b’i Yerusalemu batazamenya Mesiya igihe azaza. Yakobo yahanuye ko kandi abantu [basuzuguraga] amagambo yeruye … , kandi [bagashakashakisha] ibintu badashobora gusobanukirwa. Kubw’ibyo, kubera ubuhumyi bwabo, [ubuhumyi] bwatewe no kurenga ku ntego, byabaye ngombwa ko bagwa.”5 Mu yandi magambo, bari gusitara.

Yakobo ibyo yavuze byari ukuri byarabaye. Igihe Yesu yakoraga umurimo we hano ku isi, benshi ntibamurebaga, ntibari bamwitayeho. Ntibashoboye kubona Umukiza w’isi. Aho kubona akamaro ke m’ukuzuza umugambi wa Data, bamuciriyeho iteka. Barashatse kandi bategereza umuntu wundi kubazanira agakiza.

Nk’abantu b’iYerusalemu, nka Carter na Carnarvon, natwe dushobora kureba ibirenze ibigaragara. Dukeneye kwirinda kugira ngo tutagira iyi myumvire tukabura Yesu Kristo mu ubuzima bwacu tukananirwa kubona imigisha myinshi aduha. Turamukeneye. Tugirwa inama yo “kumwishingikiriza burundu ku bigwi bye we munyabubasha bwo gukiza.”6

Ni intumbero yacu. Nitwibwira ibitari byo ko hari ikintu dukeneye kirenze ibyo atanga, tuba duhakanye cyangwa tugabanyije imbibi n’ubushobozi ashobora kugira mu ubuzima bwacu. Yafashe uburenganzira bw’impuhwe yagura impuhwe ze kuri twe.7 Ni isoko isumba byose “dukwiriye [gushakiramo] ukubabarirwa kw’ibyaha[byacu].”8. Ni umuvugizi wacu udufasha kuri Data aribyo Data yashakaga kuva kera, ko tuzamusubiraho nk’abaragwa b’ubwami Bwe. Ducyeneye ko, mu magambo y’umuhanuzi Aluma, “ariko niba atari uko bimeze, noneho [nimuraranganye] amaso yanyu kandi mutangire kwemera Umwana w’Imana, ko azaza gucungura abantu be, kandi ko azababara kandi agapfa kugira ngo ahongerere [ibyaha] byacu; kandi ko azongera kuzamuka mu bapfuye, bikazatuma habaho umuzuko.”9 Yesu Kristo ni ubutunzi bwacu.

Umukiza yaduhaye inzira nyinshi zo kwibanda kuri We kandi tubishaka, harimo amahirwe yo kwicuza. Igihe kimwe, duha agaciro gato imigisha myinshi aduha. Igihe nari mfite imyaka umunani, nabatijwe na Data. Nyuma y’aho, mfata ikiganza cye ubwo twajyaga kwambuka umuhanda ugoye. Sinari mbyitayeho nuko nkandagira ahajya mu muhanda nibwo imodoka nini yazaga isakuza. Data arankurura, angarura mu kayira twagendagamo. Iyo atabikora, narikuba naragonzwe n’imodoka. Bitewe nuko nari nzi imiterere yanjye idafututse, naratekereje nti: “Wenda byari kuba byiza kurushaho kuri njye iyo nicwa n’imodoka kubera ko ntazigera nera nk’uko ndi uyu munsi nyuma y’umubatizo.”

Nk’umuntu ufite imyaka umunani, mu buryo butari bwo nibwiraga ko amazi y’umubatizo yogeje ibyaha byanjye by’ubu. Ntibyari byo. Mu myaka kuva k’umubatizo wanjye, nize ko ibyaba bihanagurwa n’ububasha bwa Yesu Kristo binyuze mu igitambo cy’impongano uko dukora kandi tukanubahiriza igihango cy’umubatizo.10 Nyuma y’ibyo, binyura mu mpano yo kwihana, dushobora kwiyeza. Nanize kandi ko isakaramentu rizana ubushobozi bw’ingirakamaro mu buzima bwacu, bidufasha gukomeza kubabarirwa ibyaha byacu.11

Nk’ubutunzi bwari munsi y’ibirenge bya Carter na Carnarvon, ubutunzi bw’imigisha iva mu isakaramentu irahari kuri twe buri gihe tujya mu iteraniro ry’isakaramentu. Twasezeranyijwe ko Roho Mutagatifu ko azahora ari umuherekeza wacu uhoraho ni twegera isakaramentu mu buryo umuntu ukigirana igihango n’Imana yitwara abigenza mu mubatizo n’ugukomezwa, n’umutima umenetse na roho ishengutse, kandi agakomera ku igihango cy’umubatizo. Roho Mutagatifu aduha umugisha n’ububasha bwo kwera kugirango tubashe buri gihe gukomeza kwihana ibyaha byacu, icyumweru ku kindi.12

Umusingi wacu mu bijyanye n’ibya roho ukomezwa binyuze mu kwihana, kandi tumenya kwitegura gufata isakaramentu tubikwiye. Gusa hamwe n’umusingi ukomeye mu bya roho dushobora gukoresha imvugo ngereranyo y’imvura iguye, imivu ikaze, n’imiyaga igahuha, biza mu buzima bwacu dushobora guhangana nabyo.13 Bitandukanye, umusingi wacu mu bya roho ugira intege nkeya igihe dusibye iteraniro ry’isakaramentu tubishaka. Ubwacu tubishaka dushobora “kwivana [ubwacu] muri Roho ya Nyagasani, kugira ngo atagira umwanya muri [twebwe] ngo [atuyobore] mu nzira z’ubushishozi kugira ngo dushobore guhabwa umugisha, dutunganirwe, kandi turindwe.”14

Nituba dufite Roho Mutagatifu kuri twe, tuzahumekerwamo kandi tuyoborwe mu kurinda ibindi bihango, nka bimwe dukora mu ngoro. Kubikora gutyo bizatuma umubano wacu n’Imana ukomera.15 Ushobora kuba warabonye ko ingoro nyinshi nshyashya zavuzwe mu myaka ishize, kuzana ingoro hafi y’abanyamuryango.16 Mu uburyo budahuje n’ukuri, uko ingoro ziboneka, bishobora gutuma tugabanya kujyamo tukabigira ibisanzwe. Igihe ingoro ziri kure, dutegura umwanya n’ubushobozi bwo kujya mu ngoro guhimbarizayo. Dushyira imbere izo ngendo.

Iyo ingoro iri hafi, birashoboka kobyatuma n’ibintu bito byitambika mu nzira ntitujyemo, twibwira ngo, “Tuzajyayo ikindi gihe.” Kuba hafi y’ingoro bitera ubunebwe mugukora gahunda yo kujya mu ngoro, kandi ubwo bunebwe bwatuma byoroha kudaha agaciro kujya mu ngoro. Iyo tubikoze uko, “duta intumbero,”duha agaciro gato amahirwe yo kuza hafi Umukiza mu nzu Ye yera. Ukwiyemeza kwacu ko kujya gusenga kugomba kuba gukomeye igihe ingoro iri hafi cyangwa iri kure.

Nyuma y’uko Carter na Carnarvon bacukumburaga ahandi mu kibaya cy’abami bashaka imva ya Tutankamuni, babonye ko batashatse neza. Ntiducyeneye gukora bidafite umumaro, nk’uko babikoze igihe kinini, ngo babone ubutunzi. Kandi ntiducyeneye gukura inama ahantu hadasanzwe, ngo duhe agaciro ibishyashya dutekereza ko izo nama zizatumurikira kurusha ibyo dushobora gukura k’umuhanuzi uciye bugufi w’Imana.

Nk’uko byanditswe mu isezerano rya kera, igihe Namani yashakaga umuti w’ibibembe, yararakaye kubera ko yarasabwe kujya kwibiza inshuro zirindwi mu mugezi usanzwe. Ariko yagiriwe inama ko yakurikiza inama ya Elisa, aho kugendera ku myumvire ye y’uko ibitangaza bigomba kuba. nk’igisubizo, Namani yarakize.17 Iyo twizeye umuhanuzi ku isi uyu munsi, tugakurikiza inama ze, tubona ibyishimo, kandi natwe dushobora gukira. Ntidukeneye gushakashakira kure.

Bavandimwe, mbashishikarije kwibuka no guhora mwibanda kuri yesu Kristo. Ni Umukiza akaba n’umucunguzi wacu,“intumbero” tugomba kureba, kandi akaba ubutunzi bwacu bukomeye cyane. Uko umusanga, uzabihemberwa n’imbaraga zo kunesha ibigeragezo by’ubuzima, umurava wo gukora igikwiriye, n’ubushobozi bwo gukora ubutumwa bwawe muri ubu buzima. Ha agaciro umwanya wo kwihana, uburenganzira budasanzwe bwo gufata isakaramentu, umugisha uri mu gukora no kubahiriza ibihango byo mu ngoro y’Imana, ibyishimo byo kuramya mu uri yo n’umunezero wo kugira umuhanuzi uriho.

Ndahamya nkomeje kandi nizeye ko Imana, Data Uhoraho, ko ari Data kandi Ariho; ko Yesu ari Kristo; Ni inshuti yacu yo mu ijuru, igwa neza, ishishoza,18 kandi iri ni Itorero Rye ryagaruwe. Mwakoze ku bw’ukwizera kwanyu n’ubudahemuka bwanyu. Ndasenga ngo muhabwe umugisha, ngo mukungahare, kandi murindwe mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. The full name of the fifth Earl of Carnarvon is George Edward Stanhope Molyneux Herbert.

  2. A computed tomography (CT) scan done in 2005 indicated that King Tutankhamun may have suffered a compound fracture of one of his leg bones, perhaps leading to an infection and death.

  3. Most of the New Kingdom pharaohs of Egypt were buried in the Valley of the Kings. Most of those tombs were found and robbed in antiquity.

  4. This account of the discovery of Tutankhamun’s tomb is primarily based on Eric H. Cline, “King Tut’s Tomb,” in Archaeology: An Introduction to the World’s Greatest Sites (2016), 60–66.

    Numerous factors contributed to Carter’s and Carnarvon’s choices of where to excavate—and where not to excavate—in the Valley of the Kings. The area around the base camp was not immediately appealing for excavation. The triangular area provided visitor access to the tomb of Ramses VI, so excavations there would be particularly disruptive. The area was covered by, in Carter’s words, “a number of roughly constructed workmen’s huts, used probably by the labourers in the tomb of Rameses[,] … [and] three feet of soil that lay beneath them.” It did not seem likely that huts would have been built on top of the entrance to a tomb (see Howard Carter and A. C. Mace, The Tomb of Tut-ankh-Amen: Discovered by the Late Earl of Carnarvon and Howard Carter, vol. 1 [1923], 124–28, 132).

    For other accounts of the discovery of Tutankhamun’s tomb, see Zahi Hawass, Tutankhamun and the Golden Age of the Pharaohs (2005); Nicholas Reeves, The Complete Tutankhamun: The King, the Tomb, the Royal Treasure (1990), 80–83; and Nicholas Reeves and Richard H. Wilkinson, The Complete Valley of the Kings: Tombs and Treasures of Egypt’s Greatest Pharaohs (1996), 81–82.

  5. Jacob 4:14.

  6. 2 Nephi 31:19.

  7. See Moroni 7:27–28.

  8. 2 Nephi 25:26.

  9. Alma 33:22.

  10. See Doctrine and Covenants 76:52.

  11. See David A. Bednar, “Teach to Build Faith in Jesus Christ” (address given at the seminar for new mission leaders, June 23, 2023); Rachel Sterzer Gibson, “Teach to Build Faith in Jesus Christ, Elder Bednar Instructs,” Church News, June 23, 2023, thechurchnews.com.

  12. The sacrament was, however, not instituted as a specific means of securing a remission of our sins (see James E. Talmage, The Articles of Faith, 12th ed. [1924], 175). A person cannot willfully sin on Saturday evening and expect that all he or she needs to do is eat a piece of bread and drink a cup of water on Sunday and magically be cleansed. But the sanctifying effect of the Holy Ghost can cleanse all who repent with a sincere heart and with real intent.

  13. See 3 Nephi 18:12–13.

  14. Mosiah 2:36.

  15. President Russell M. Nelson said: “God has a special love for each person who makes a covenant with Him in the waters of baptism. And that divine love deepens as additional covenants are made and faithfully kept” (“Choices for Eternity” [worldwide devotional for young adults, May 15, 2022], Gospel Library). The multiple covenants on the covenant path are not just sequential but additive and even synergistic. They facilitate a closer and stronger connection with God. Such a connection allows us to be transformed to the point that His image is in our countenances and our hearts have been mightily and permanently changed (see Alma 5:14).

  16. President Nelson explained that the Lord “is making His temples more accessible. He is accelerating the pace at which we are building temples. He is increasing our ability to help gather Israel. He is also making it easier for each of us to become spiritually refined” (“Focus on the Temple,” Liahona, Nov. 2022, 121).

  17. See 2 Kings 5:9–14.

  18. See “I Know That My Redeemer Lives,” Hymns, no. 136.