Igiterane Rusange
Kwiyoroshya kugira ngo Wemere kandi ukurikire
Igiterane rusange Ukwakira 2023


Kwiyoroshya kugira ngo Wemere kandi ukurikire

Ukwiyoroshya ni igisabwa cya ngombwa kuri twe kugira ngo tube twiteguye gusibira imbere y’Imana.

Mu gice cya gatanu cya Aluma, hatanzwe ikibazo cyimbitse kigira kiti:“Mushobora se kuvuga, niba muhamagariwe gupfa iki gihe, muri mwebwe ubwanyu, ko mwiyoroheje bihagije?”1 Icyo kibazo kerekana ko ukwiyoroshya ari itegeko dusabwa kugira ngo twitegure gusubira imbere y’Imana.

Twese dukunda gutekereza ko twiyoroshya bihagije, ariko ibyo duhura na byo mu buzima bituma tubona ko umuntu kamere w’umwibone kenshi atura muri twe.

Imyaka ishize, ubwo abakobwa bacu bari bakiba mu rugo, nahisemo kubereka n’umugore wanjye igice cy’ishoramari nari nshinzwe mu kigo nakoreraga.

Intego yanjye nyayo koko yari ukubereka ahantu , hatari mu rugo, aho buri muntu yashoboraga gukora icyo musabye gukora atambajije. Ubwo twageraga ku irembo ry’imbere, ubusanzwe rihita ryifungura iyo imodoka yanjye irisatiriye, natunguwe n’uko ritigeze rifunguka kuri iyi nshuro. Ahubwo, umurinzi ntari narigeze mbona mbere yaje ku modoka ansaba ikarita y’akazi indanga.

Namubwiye ko ntajya nkenera ikarita y’akazi indanga kugira ngo ninjire mu nyubako n’imodoka maze mubaza ikibazo cyuzuye ubwibone nti : “ Uzi uwo muri kuvugana?”

Maze aransubiza ati,“Byiza, Kuva udafite ikarita y’akazi ikuranga, sinamenya uwo uriwe, kandi mu gihe ndi kuri iri rembo ntabwo wemererwa kwinjira muri iki kibanza udafite ikikuranga.”

Natekereje kureba ku ndorerwamo yerekana inyuma, ariko narinzi ko abakobwa banjye barimo baryoherwa na burisegonda ry’ako kanya! Umugore wanjye wari iruhande rwanjye yazunguzaga umutwe yerekana ko atemeranya n’imyitwarire yanjye. Ikintu cya nyuma narinsigaje gukora kwari ukwaka imbabazi umurinzi nkamubwira ko musabye imbabazi kuba namubwiye nabi. “Ndakubabariye,” niko yavuze, “ ariko uyumunsi ntabwo winjira udafite ikarita yakazi ikuranga!”

Nahise ntwara imodoka gake cyane nsubira mu rugo kuzana ikarita indanga, maze kwiga irisomo ryingirakamaro ko iyo duhisemo kutiyoroshya, birangira dusebye.

Mu migani dusangamo ko, “Ubwibone bw’umuntu buzamucisha bugufi, Ariko uwicisha bugufi mu mutima azabona icyubahiro.”2 Kugira ngo duharanire ubwiyoroshye, tugomba kumva neza icyo bisobanuye mu by’ukuri mu buryo bw’inkuru nziza.

Abantu benshi bitiranya ukwiyoroshya n’ibindi bintu harimo, nk’urugero, no kuba umukene. Ariko mu by’ukuri hariho abantu benshi bakennye ariko barangwa n’ubwibone n’abandi bakize ariko bakaba biyoroshya. Hakaba n’abandi bagira isoni ndetse ntibiyizere bikagaragaza ko biyoroshya ariko muri bo buzuye ubwibone.

Noneho ukwiyoroshya ni iki? Tugendeye kuri Bwiriza Inkuru nziza Yanjye, ni “ubushake bwo gukora ugushaka kwa Nyagasani. … Ni ukuba umwigishwa. … [Ni] umusemburo w’ingenzi mu gukura mu bijyanye na roho.”3

Hariho amahirwe menshi kuri twe twese kugira ngo tunoze iyi myitwarire isa nk’iya Kristo. Ndifuza mbere na mbere kubereka uburyo twiyoroheje, cyangwa uko tagakwiye kwicisha bugufi, mu gihe dukurikiye inyigisho z’umuhanuzi wacu. Ikibazo cyihuse kuri twe ku giti cyacu cyaba:

  • Ese tuvuga izina ryuzuye ry’Itorero ryacu mu biganiro byacu byose? Umuyobozi Nelson yaravuze ati, “Kuvana izina rya Nyagasani mu izina ry’Itorero ni intsinzi ikomeye ya Satani.”4

  • Ese turi kwemerera Imana gutsinda mu buzima bwacu twemera ubutumire bwihariye bw’umuhanuzi wacu? “Uno munsi ndahamagarira abanyamuryango ku isi hose kuyobora abandi mu kureka imico n’ibikorwa by’urwikekwe.”5

  • Ese turimo gutsinda isi, twizera inyigisho za Kristo kurusha imyumvire y’abantu, nk’uko umuhanuzi wacu abitwigisha?6

  • Ese twamaze kuba abanyamahoro tubwira abandi ibyiza? Umuyobozi Nelson mu giterane rusange giheruka yaratwigishije ati: “Niba hari ikintu cy’imico myiza, cyiza, gishimwa cyangwa gisingizwa” dushobora kuvuga ku wundi muntu—mu maso ye cyangwa tumuteye umugongo—icyo kigomba kuba igipimo cyacu cy’uburyo tuvugana n’abandi.”7

Ayo ni amabwiriza yoroshye ariko akomeye. Mwibuke, icyo abantu bose ba Musa bagombaga gukora kugira ngo bakire kwari ukureba inzoka y’umuringa yari yazamuye.8 Ariko “kubera koroha , cyangwa ukutagorana kwabyo, hari benshi batikiyekiye.”9

Muri iki giterane twumvise kandi turacyumva impanuro zidacogora z’abahanuzi bacu ndetse n’intumwa. Ni umwanya mwiza wo guharanira ubwiyoroshye no kureka ibitekerezo byacu bikomeye bikamirwa no kwizera gukomeye ko Nyagasani avuga binyuze muri aba bayobozi batoranijwe.

Hejuru ya byose, mu guharanira ubwiyoroshye, tugomba kumva ndetse no kwemera ko tutashobora gutsinda ingorane cyangwa kugera ku bushobozi bwacu binyuze mu mbaraga zacu gusa. Abashishikariza abantu mu mvugo, abanditsi, abatoza ndetse n’abaterankunga ku isi, cyane cyane kumbuga za interineti, bavuga ko buri kintu cyose gituruka muri twe n’ibikorwa byacu. Isi yizera ko byose biva mu ku boko.

Ariko binyuze mu nkuru nziza yagaruwe twize ko twishingikiriza cyane ubuntu bwa Data wo mu Ijuru n’Impongano y’Umukiza wacu Yesu Kristo, “kuko tuzi ko ari ku bw’inema twakijijwe, nyuma y’ibyo dushobora gukora byose.”10 Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kugirana ndetse no gukurikiza ibihango n’Inama, Ibyo nitubikora bizaduha uburenganzira bwo gukiza, gushoboza, n’imbaraga zitunganye za Yesu Kristo binyuze mu Mpongano Ye.

Kwitabira amateraniro y’isakaramentu buri cyumweru no guhimbariza mu ngorobihoraho kugira uruhare mu mihango mitagatifu no kwakira no gusubira mu bihango ni ikimenyetso cyuko twumva ukwishingikiriza kwacu kuri Data wo mu Ijuru n’Umukiza wacu Yesu Kristo. Ibyo bizatumira imbaraga zabo mu buzima bwacu bidufashe mu bibazo byacu byose kandi amaherezo twuzuze igipimo cyo kuremwa kwacu.

Ntabwo hashize igihe kinini igipimo cyo kwiyoroshya kwanjye n’uko numva ukwishingikiriza kuri Nyagasani byongeye na none gupimwa. Nari ndi muri tagisi ngiye ku kibuga cy’indege gufata urugendo rw’indege rugufi njya ahantu hari ikibazo kitoroshye cyo gukemura. Umushoferi utwara tagisi, utari umunyamuryango w’Itorero yandebeye mu ndorerwamo arambwira ati, “Ndabona utameze neza uyu munsi!”

“Biragaragara?” Ndamubaza.

“Yego rwose,” arambwira. Noneho ambwira ikintu kimeze nka: “Uzengurutswe n’urumuri rutari rwiza!”

Namusobanuriye ko narimfite ikibazo gikomeye cyo kwitaho ahita ambaza ati, “Ese wakoze icyo ushoboye cyose mu mbaraga zawe ngo ugikemure?”

Namusubije ko nari nakoze byose nshoboye.

Nuko aravuga ati: “Noneho ibi bishyire mu maboko y’Imana, byose biraza kugenda neza.”

Ndatuye ko nageragejwe no kumubaza nti, “Uzi uwo muri kuvugana?” Ariko sinabikoze! Icyo nakoze cyari ukwiyoroshya njyewe ubwanjye mu isengesho imbere ya Nyagasani muri urwo rugendo rw’indege, nsaba Imana ubufasha. Nsohoka mu ndege, namenye ko icyo kibazo gikomeye naringiye gukemura cyari cyamaze gukemuka kandi ko kuhaboneka bitagikenewe.

Bavandimwe, itegeko, ubutumire n’isezerano rivuye kuri Nyagasani rirasobanutse kandi rirahumuriza riti: “Icishe bugufi; kandi Nyagasani Imana yawe izakuyoboresha ukuboko kwayo, kandi izaguha ibisubizo by’amasengesho yawe.”11

Reka twiyoroshye dukurikire impanuro z’umuhanuzi kandi twemere ko Imana yonyine na Yesu Kristo bashobora kuduhindura—binyuze mu mihango mitagatifu n’ibihango twakirira mu Itorero rye—muri twe ba nyabo muri ubu buzima kandi, umunsi umwe, tuzaba intungane muri Kristo. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa