Igiterane Rusange
Ububasha Bukiza bw’Umukiza ku bari mu birwa by’inyanjya
Igiterane rusange Ukwakira 2023


Ububasha Bukiza bw’Umukiza ku bari mu birwa by’inyanjya

Binyuze mu migisha yo mu ngoro y’Imana, Umukiza yomora abantu, imiryango, n’amahanga.

Mu myaka ya za 1960 data yigishaga muri Kaminuza y’Itorero ya Hawaii muri Laie, aho navukiye. Bashiki banjye bakuru barindwi bashimangiye ko ababyeyi banjye banyita “Kimo,” ni izina ryo muri Hawaii. Twari dutuye hafi y’Ingoro y’Imana ya Laie Hawaii yagiriye akamaro abanyamuryango b’Itorero mu ntara ya Aziya Pasifika, harimo n’Ubuyapani.1 Muri ibi bihe, amatsinda y’Abera b’Abayapani yatangiye kuza muri Hawaii kugira ngo bakire imigisha yo mu ngoro y’Imana.

Umwe muri abo banyamuryango yari mushiki wacu wavaga ku kirwa cya Okinawa. Inkuru y’urugendo rwe yerekeza mu Ngoro y’Imana ya Hawaii iratangaje. Imyaka makumyabiri mbere, yari yarashyingiwe mu bukwe bwa gakondo bw’Ababudisite. Iminsi mike nyuma y’ubukwe bwe, Ubuyapani bwateye Pearl Harbor, Hawaii, bishyira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu makimbirane n’Ubuyapani. Nyuma y’urugamba rukomeye nka Midway na Iwo Jima, intambara yatangiye gukomera basunika abayapani ku nkombe za Okinawa, ari wo murongo wa nyuma wo kwirwanaho bahagarara imbere y’ingabo z’ibihugu byishyize hamwe mbere y’uko igihugu cy’ubuyapani kigerwamo hagati.

Mu igihe cy’amezi atatu y’umubabaro mu 1945, Urugamba rwa Okinama rwarasubiriye. Amato y’ibyumva 1300 y’abanyamerika yarakikije ikirwa ahatera ibisasu. Abasirikare n’abaturage bakomeretse bari benshi. Uyu munsi muri Okinawa urwibutso ruhambaye ruriho urutonde rw’amazina azwi arenga 240,000 y’abantu basize ubuzima mu rugamba.2

Mu kugerageza guhunga igitero cyagabwe yihebye, uyu mugore w’umu Okinawan, umugabo we, n’abana babiri bato bashakishije ubuhungiro mu buvumo. Baciye mu makuba menshi cyane mu byumweru n’amezi byakurikiraga.

Ijoro rimwe ryo kwiheba urugamba rurimbanyije, umuryango we wenda kwicwa n’inzara n’umugabo we yataye ubwenge, yateganyije kurangiza akababaro k’ubuzima bw’umuryango we na gerenade yo mu ntoki, abayobozi bo hasi bari baramuhaye ku bw’iyo mpamvu. Icyakora, igihe yiteguraga kubikora, yagize ikintu kimbitse mu buryo burambuye mu bijyanye na roho cyamuhaye ubusobanuro bw’ukuri kw’Imana n’urukundo Rwayo imukunda, ari byo byamuhaye imbaraga zo gukomeza. Mu minsi yakurikiyeho, yagaruje ubuyanja umugabo we nuko agaburira umuryango we ibyatsi, ubuki buvuye mu mutiba wo mu ishyamba, n’ibyo mu mazi byafatirwaga mu mugezi. Mu buryo butangaje, bamaze amezi atandatu mu buvumo kugera ubwo abaturage b’aho bababwiye ko urugamba rwarangiye.

Igihe umuryango wasubiye mu rugo maze ugatangira kongera kwiyubaka, uyu mugore w’umuyapanikazi yatangiye gushaka ibisubizo ku bijyanye n’Imana. Gahoro gahoro yatangiye kurema ukwemera muri Yesu Kristo n’ugukenera kubatizwa. Icyakora, yibazaga abe yakundaga bapfuye batazi Yesu Kristo batanabatijwe, harimo na nyina, wapfuye arimo kumubyara.

Ibaze umunezero we ubwo abavugabutumwa babiri b’abakobwa bo mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma baje mu nzu ye ubundi bamwigisha ko abantu bashobora kumva ibya Yesu Kristo mu isi ya roho. Yakuruwe n’inyigisho ko ababyeyi be bashobora guhitamo gukurikira Yesu Kristo nyuma y’urupfu ubundi bakemera umubatizo we ku bwabo ahantu hatagatifu hitwa ingoro z’Imana. We n’umuryango we bahindukiriye Umukiza maze barabatizwa .

Umuryango we warakoze cyane maze utangira gutera imbere, wongeyeho n’abandi bana batatu. Barizeraga kandi bakora mu Itorero bakora umurimo mu Itorero. Noneho, mu buryo butunguranye, umugabo we yarwaye umutima maze arapfa, byamutegetse gukora amasaha menshi mu mirimo myinshi imyaka myinshi kugira ngo atunge abana be batanu.

Abantu bamwe mu muryango we n’abatuye hafi ye baramunengaga. Bamushyiragaho ibibazo bye ko ariwe wabyikururiye ajya mu itorero ry’abakristo. Adashenguwe n’ibi byago bikomeye ndetse n’ijoro rikakaye, yakomeje ukwizera kwe muri Yesu Kristo, yaramaramaje mu gukomeza imbere, yizera ko Imana imuzi kandi ko hari iminsi icyeye kurushaho imbere.3

Imyaka mike yakurikiye urupfu rutunguranye rw’umugabo we, umuyobozi w’ivugabutumwa ry’Ubuyapani yumvise amurikiwe kugira ngo ashishikarize abanyamuryango b’Abayapani gukora ibishoboka ngo bajye mu ngoro y’Imana. Umuyobozi w’ivugabutumwa yari Umunyamerika wahoze ari umusirikare w’Urugamba rwa Okinawa, urugamba mushiki wacu w’umu Okinawa n’umuryango we bababariyemo.4 Icyakora, uwo mushiki wacu wiyoroshya yamuvuzeho ko icyo gihe yari umwe mu banzi bangwa urunuka, ariko ubwo yari aho afite inkuru nziza y’urukundo n’amahoro. Ibi, kuri njye, byari igitangaza.5

Akimara kumva ubutumwa bw’umuyobozi w’ivugabutumwa, uwo mushiki wacu w’umupfakazi yifuzaga komekanywa ku muryango wabo mu ngoro y’Imana umunsi umwe. Icyakora, ntibyari kumushobokera, kubera inzitizi z’amafaranga n’iz’indimi.

Nuko ibisubizo byinshi bishya byarabonetse. Igiciro cyashobokaga kugabanywamo kimwe cya kabiri iyaba abanyamuryango mu Buyapani barakodesheje indege yose bakajya Hawaii mu gihe cy’ubukerarugendo buke.6 Abanyamuryango kandi bafashe amajwi maze banagurisha indirimbo yitwa Japanese Saints Sing [Abera b’Abayapani Baririmba]. Ndetse abanyamuryango bamwe bagurishije inzu zabo. Abandi banava ku kazi kugira ngo bakore urugendo.7

Indi mbogamizi ku banyamuryango yari uko iyerekana ry’ingoro y’Imana ritari rihari mu kiyapani. Abayobozi b’Itorero bahamagaye umuvandimwe w’Umuyapani kugira ngo tugane mu ngoro y’Imana ya Hawaii gusemura umugenzo w’ingabire.8 Yari umuyapani wa mbere wahindutse nyuma y’intambara, yarigishijwe kandi akabatizwa n’abasirikare b’abanyamerika b’indahemuka.9

Igihe abanyamuryango b’abayapani bahawe ingabire babaga muri Hawaii bumvaga ubusemuzi bwa mbere, bararize. Umunyamuryango umwe yaravuze ati: “Twagiye mu ngoro y’Imana kenshi, inshuro nyinshi. Twumvishe imigenzo mu cyongereza. Ariko twari tutarigera twumva roho y’ingoro y’Imana ikora nk’uko twayumvishe uyu munsi [kuyumva] mu rurimi rwacu bwite rwa kavukire.10

Nyuma muri uwo mwaka, abantu bakuru n’abana bavuyeTokyo baza mu ngoro y’Imana muri Hawaii. Umuvandimwe umwe w’umuyapani yongeye kureba ku rugendo ubwo yarebaga hanze y’indege akabona Pearl Harbor ubundi yibuka ibyo igihugu cyabo cyakoreye abo bantu kuwa 7 Ukuboza 1941, agira ubwoba mu mutima we. Bazabemera? Ariko ko yatunguwe n’uburyo berekanye urukundo rukomeye n’ubugwaneza biruta urwo yigeze kubona mu buzima bwe.11

Ishusho
Abera b’Abayapani bahawe ikaze bakirizwa indabo.

Nyuma y’uko Abera b’abayapani bahageze, abanyamuryango bo muri Hawaii bakiriye Abera b’ababayapani n’ibinigi by’indabo nyinshi mu gihe bahoberanaga banasomana ku matama, umuco w’umunyamahanga ku bayapani. Nyuma y’uko bamaze iminsi 10 y’impinduka muri Hawaii, Abera b’abayapani basezeye Abera bo muri Hawaii banaririmba indirimbo “Aloha Oe” iririmbwa n’Abera bo muri Hawaii.12

Urugendo rwa kabiri rugana mu ngoro y’Imana rwateguriwe abanyamuryango b’abayapani harimo murumuna w’umupfakazi wa Okinawa. Yakoze urugendo rw’ibirometero 16000 abikesheje itike y’indege yari impano y’abavugabutumwa bari barakoze umurimo w’ivugabutumwa mu ishami rye kandi bari barasangiye ku meza amwe. Mu gihe bari mu ngoro y’Imana, yasutse amarira y’umunezero ubwo yakoze nk’uhagarariye umubatizo wa nyina anomekwa ku mugabo we witabye Imana.

Ingendo zigana mu ngoro y’Imana zivuye mu Buyapani zerekeza muri Hawaii zarakomeje kenshi kugeza ubwo ingoro y’Imana ya Tokyo Japan yeguriwe mu 1980, ingoro y’Imana ya 18 irimo gukora. Mu Ugushyingo k’uyu mwaka, ingoro y’Imana y’186 izatahwa muri Okinawa, Ubuyapani. Ntabwo iri kure y’ubuvumo hagati muri Okinawa aho uyu mugore n’umuryango bari bacumbitse.13

N’ubwo ntigeze mpura n’uyu mushiki wacu utangaje uva muri Okinawa, umurage we urakomeza binyuze mu rubyaro rwe rw’indahemuka, abenshi muri bo nzi kandi nkunda.14

Data, wari umusirikare muri Pasifika mu ntambara ya kabiri y’isi, yarishimye cyane ubwo nakiraga umuhamagaro wanjye wo gukorera mu Buyapani nk’umuvugabutumwa muto. Nageze mu Buyapani igihe gito Ingoro y’Imana ya Tokyo imaze kwegurirwa kandi nibonera urukundo bayikunda.

Ibihango byo mu ngoro y’Imana ni impano ziva kuri Data wo mu Ijuru ku bakurikira Umwana We, Yesu Kristo. Binyuze mu ngoro y’Imana, Data wo mu Ijuru ahuza abantu n’imiryango n’Umukiza ngo anigishe abandi.

Umwaka ushize Umuyobozi Russell M. Nelson yatangaje ati:

“Buri muntu ugirira ibihango mu mariba y’umubatizo no mu ngoro z’Imana—kandi akabyubahiriza—yamaze kongera ukugera kwe ku bubasha bwa Yesu Kristo. …

“Ingororano yo kubahiriza ibihango n’Imana ni ububasha bw’ijuru—ububasha budukomeza kugira ngo turusheho guhangana n’ibigeragezo, ibishuko n’agahinda. Ubu bubasha bworoshya inzira yacu.”15

Binyuze mu migisha yo mu ngoro y’Imana, Umukiza yomora abantu, imiryango, n’amahanga—na bamwe bigeze guhagararara nk’abanzi barakaye cyane. Nyagasani wazutse yatangarije sosiyete yari irembejwe n’amakimbirane mu Gitabo cya Morumoni ko ku bubaha “izina ryanjye, Umwana w’Ubukiranutsi azahaguruka afite ugukiza mu mababa ye.”16

Nshimishijwe cyane no kuba umuhamya w’ukuzuzwa gukomeje kw’isezerano rya Nyagasani ko “Igihe kizaza ubwo ubumenyi bw’Umukiza buzakwira muri buri bwoko, umuryango, ururimi, n’abantu,”17 harimo “n’abari mu birwa by’inyanjya.”18

Mpamije iby’ukuri kwa Yesu Kristo n’iby’umuhanuzi We n’intumwa ze muri iyi minsi ya nyuma. Mpamije mu buryo bw’ikirenga ububasha bw’ijuru bwo gufatanya mu ijuru icyafatanyijwe ku isi.

Uyu ni umurimo w’Umukiza, kandi ingoro ni inzu Ze zejejwe.

N’imyumvire idasubirwaho, ndemeza uku kuri mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. The Laie Hawaii Temple was dedicated in 1919 by President Heber J. Grant. As an Apostle, he opened the Church in Japan in 1901. It was the fifth operating temple and the first temple built outside the continental United States.

  2. As of March 2, 2023, there were 241,281 names inscribed on the monument.

  3. See Gordon B. Hinckley, “Keep the Chain Unbroken” (Brigham Young University devotional, Nov. 30, 1999), 4, speeches.byu.edu.

  4. Dwayne N. Andersen was wounded in the Battle of Okinawa. He served as mission president in Japan from 1962 to 1965 and was the first president of the Tokyo Japan Temple, from 1980 to 1982.

  5. I met members of her family while my wife and I served as mission leaders in Tokyo. They provided me with this information from her personal family history accounts.

  6. See Dwayne N. Andersen: An Autobiography for His Posterity, 102–5, Church History Library, Salt Lake City.

  7. See Dwayne N. Andersen, 104.

  8. See Edward L. Clissold, “Translating the Endowment into Japanese,” in Stories of the Temple in Lā‘ie, Hawai‘i, comp. Clinton D. Christensen (2019), 110–13.

  9. The translator, Tatsui Sato, was baptized July 7, 1946, by a US serviceman, C. Elliott Richards. Tatsui’s wife, Chiyo Sato, was baptized on the same day by Boyd K. Packer. Separately, Neal A. Maxwell fought in the Battle of Okinawa, and L. Tom Perry was among the first wave of Marines to go ashore in Japan following the peace treaty. Elders Packer, Maxwell, and Perry would become members of the Quorum of the Twelve Apostles.

  10. In Clissold, “Translating the Endowment into Japanese,” 112.

  11. In Dwayne N. Andersen, “1965 Japanese Excursion,” Stories of the Temple in Lā‘ie, Hawai‘i, 114.

  12. See Andersen, “1965 Japanese Excursion,” 114, 117.

  13. Later in this session of the October 2023 general conference, President Russell M. Nelson announced 20 new temples, including the Osaka Japan Temple, which will be the fifth temple in Japan.

  14. During our mission in Tokyo from 2018 to 2021, amid the challenges of the COVID pandemic, her family extended love and care for me and my family, which we will forever be grateful for.

  15. Russell M. Nelson, “Overcome the World and Find Rest,” Liahona, Nov. 2022, 96.

  16. 3 Nephi 25:2.

  17. Mosiah 3:20.

  18. 2 Nephi 29:7.

Capa