Igiterane Rusange
Gutanga Ubuhamya bwa Yesu Kristo mu Magambo no mu Bikorwa
Igiterane rusange Ukwakira 2023


Gutanga Ubuhamya bwa Yesu Kristo mu Magambo no mu Bikorwa

Mu gihe tugerageza kubaho ubuzima bwacu tubusanisha n’inkuru nziza ya Yesu Kristo, imyitwarire yacu izaba ubuhamya buzima bw’Umucunguzi wacu.

Iyo tubatizwa, rimwe mu masezerano dusezerana ni uko twiyemeza kwitirirwa izina rya Yesu Kristo. Intego yanjye uyu munsi ni ukutwibutsa ko twakwereka Imana ko twitirirwa izina ry’Umwana Wayo tubihamya mu magambo ndetse no mu bikorwa, ndetse kenshi gashoboka, tugahamya ko Yesu ari Kristo.

Igihe yafashaga kandi akigisha abantu bo muri Amerika nyuma yo Kuzuka Kwe, Umukiza yaratangaje ati:

“Mbese ntibasomye ibyanditswe, bivuga ko mugomba kwitirirwa izina rya Kristo, ariryo zina ryanjye? Kuko iri zina niryo muzahamagarwa ku munsi wa nyuma;

“Kandi uzitirirwa izina ryanjye, kandi akihangana kugeza ku ndunduro, uwo azakizwa ku munsi wa nyuma.”

Umuyobozi Russell M. Nelson yaratwigishije ati “kwitirirwa izina ry’Umukiza bikubiyemo gutangaza ndetse no guhamiriza abandi—binyuze mu bikorwa byacu ndetse no mu magambo—ko Yesu ari Kristo.”

Nk’abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, dufite imigisha n’amahirwe yo guhagarara nk’abahamya ba Nyagasani ndetse n’izina Rye aho turi hose. Mu gihe tugerageza kubaho ubuzima bwacu tubusanisha n’inkuru nziza ya Yesu Kristo, imyitwarire yacu izaba ubuhamya buzima bw’Umucunguzi wacu n’izina Rye. Byongeye kandi, duhamya Kristo mu magambo dusangiza abandi ibyo twizera, twiyumvamo, cyangwa tuzi kuri Kristo.

Igihe dusangije ubuhamya bwacu kuri Nyagasani twicishije bugufi binyuze mu magambo no mu bikorwa, Roho Mutagatifu ahamiriza abafite intego, imitima ifunguye, n’ubushake bwo kumenya ko Yesu ari Kristo koko.

Ngiye kubasangiza ingero ebyiri za vuba kandi zinejeje z’abanyamuryango beretse Imana ko bitwikiriza izina rya Yesu Kristo kuri bo baganira ibimwerekeye ndetse batanga ubuhamya bwuzuye bwa Nyagasani mu materaniro y’Itorero.

Urugero rwambere: Igihe umugore wanjye, Elaine, nanjye twajyaga muri Esipanye muri 2022, twitabiriye amateraniro yo ku Cyumweru mu itsinda rito ry’Itorero hariya. Igihe nari nicaye kuri imbere ndetse numugore wanjye yicaye mu iteraniro, nabonye yicaranye n’umugore ukuze. Iteraniro ry’isakaramentu rirangiye, naratambutse nsanga Elaine musaba ko yampuza n’inshuti ye nshya. Yarabikoze ndetse ambwira ko uyu mugore, utari umunyamuryango w’Itorero, ko yaramaze imyaka ibiri aza mu Rusengero. Numvise ibyo, nabajije uyu mugore utinya Imana icyatumaga agaruka akitabira amateraniro yacu icyo gihe cyose. Uwo mugore yansubije by’igikundiro ati: “ Nkunda kuza hano kuko muvuga ibya Yesu Kristo mu materaniro yanyu.”

Ikigaragara, ni uko abanyamuryango b’Itorero muri iryo tsinda ryo muri Esipanye Baganiraga, bagatekereza, ndetse bagahamya Kristo mu materaniro yabo.

Urugero rwa kabiri: Nyuma yo gukorera mu Ntara ya Burezile, nahawe inshingano nshya zo gukorera ku cyicaro gikuru cy’Itorero. Igihe twimukiraga mu mujyi wa Salt Lake, mu mpera za Nyakanga muri uyu mwaka, twitabiriye amateraniro yo ku Cyumweru muri paruwasi yacu nshya kandi nziza. Rimwe muri ayo materaniro ryari iteraniro ryokwiyiriza n’ubuhamya. Nyuma yo gufata isakaramentu mu mutuzo, abanyamuryango barahagurutse batanga ubuhamya bw’Umukiza bukora ku mutima umwe ku wundi. Iteraniro ryari ryibanze kuri Yesu Kristo, kandi twashoboraga kwiyumvamo Roho. Twarubatswe kandi ukwizera kwacu kurakomera. Niba inshuti z’Itorero, muby’ukuri zishaka ukuri, zari muri iryo teraniro, zakabaye zaramenye ko iri ari Itorero rya Yesu Kristo.

Mbega umugisha kubona ko amateraniro y’Itorero ryacu ari amahirwe y’amahitamo twagiriwe yo guhamya Kristo ndetse no kwereka Imana ko twishimira kwemera kwitirirwa izina ry’Umwana Wayo.

Ubu, reka nkomoze k’urugero rukomeye rwo kwitirirwa izina rya Yesu Kristo dutanga ubuhamya Bwe binyuze mu bikorwa.

Kanama ishize, naherekeje Umukuru Johnathan S. Schmitt gufungura ku mugaragaro Ingoro ya Feather River yo muri California mu mujyi wa Yuba. Aho ngaho, nagize umugisha wo gutambagizwa amatsinda mu ngoro. Rimwe muri ayo matsinda harimo umunyamuryango w’Itorero, Virgil Atkinson, n’izindi nshuti indwi ziri mu yindi myizerere. Tugana ku gusoza uko gusura, mu cyumba cy’iyomekanywa, Umuvandimwe Atkinson yari yagizeamarangamutima mu gihe yerekaga urukundo inshuti ze zari zaje mu ngoro uwo munsi. Akimara gukora ibyo, umugore muri iryo tsinda yarahagurutse aravuga ati, “Twese dukunda Virgil. Ntiyigeze aduhatira kujya mu kwizera kwe. Ariko nanone ntanubwo atewe isoni nako. Gusa abaho mu myemerere ye.”

Nyuma y’imyaka, mibereho nk’iya Kristo y’Umuvandimwe Atkinson yabaye ubuhamya bukomeye ku nshuti ze. Urugero rwe ni igihamya gikomeye cy’uko yemeye kwitirirwa izina rya Kristo.

Nsoza, reka mbasangize isomo nize ryerekeye uburyo bwo kwemera kwitirirwa izina rya Kristo no kumuhamya dukoresheje izina rya nyaryo ry’Itorero.

Umuyobozi Nelson, umuhanuzi w’Imana uriho, mu giterane rusange cyo muri 2018 mu nyigisho yiswe “ Izina Rya nyaryo ry’Itorero,” yaravuze ati: “ ni ikosora. Ni itegeko rya Nyagasani. Joseph Smith ntabwo yise izina Itorero ryagaruwe bivuye muri we; ndetse nta n’ubwo ari Morumoni. Ni Nyagasani Ubwe wavuze ko ku bw’ibyo ari ko itorero rye rizitwa mu minsi ya nyuma, ndetse Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma [Doctrine and Covenants 115:4].

Twese twasohotse mu giterane rusange uwo munsi twiyemeje kandi twiteguye gukurikira umuhanuzi kandi tugakoresha izina ryahishuwe ry’Itorero kuva ubwo. Naritegereje ubwanjye ngo ndebe ko nkoresha izina nyaryo ry’Itorero. Ibihe bya mbere nagombaga gushishoza cyane kandi sinemere gusubira mu nzira za kera. Nyuma yo kugerageza bwa mbere, numvise ntatewe ikibazo no gukoresha izina ryahishuwe ry’Itorero. Ndemera ko kenshi cyane, Navugaga izina ry’Itorero byihuse. Numvaga mpangayikishijwe n’uko abantu batazita ku izina ryose ry’Itorero, kandi ko bazatekereza ko ari rirerire.

Ariko, nyuma naje kubona ko kuvuga izina ryuzuye ry’Itorero nshize amanga byampaye amahirwe akomeye yo kuvuga izina rya Yesu Kristo kandi muby’ukuri ngatanga ubuhamya bw’Umukiza mu gutangaza izina Rye binyuze mu izina ry’Itorero Rye. Nanone nasanze ko iyo mbwiye abandi izina ryuzuye ry’Itorero, nibuka kenshi biruseho Yesu Kristo kandi nkumva akamaro ke mu buzima bwanjye.

Binyuze mu gukurikira umuhanuzi, twese dushobora kwiga guhamya Yesu Kristo biturutse mu gukoresha izina ryuzuye ry’Itorero, maze bigatuma tubasha kwitirirwa byuzuye izina rya Nyagasani.

Iki gitondo cy’isabato, nejejwe no kubahamiriza ko Umuyobozi Nelson ari umuhanuzi w’Imana uriho kandi ko Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ari Itorero ryagaruwe rya Yesu Kristo. Mpamije nicishije bugufi Umwana w’Imana n’ubumana Bwe. Niwe Mfura y’Imana ndetse n’Ikinege wenyine, Umukiza ndetse n’Umucunguzi wacu, Emanweli. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa