Igiterane Rusange
Urukundo Ruri Kuvugwa Hano
Igiterane rusange Ukwakira 2023


Urukundo Ruri Kuvugwa Hano

Ndiringira ko twakwiga kuvuga no kumva urukundo rwe hano, mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu mihamagaro yacu, mu bikorwa, mu gufasha no mu murimo w’Imana.

Abana bo mu Ishuri ry’Ibanze baririmba ngo, “Love is spoken here [Urukundo Ruri Kuvugwa Hano].”1

Nigeze guha Mushiki wacu Gong umudari muto. Narinyufite wanditseho ngo akadomo-akadomo, akadomo-akadomo, akadomo-akadomo-akarongo. Abamenyereye kode ya Morse bazamenya ko ari inyuguti I, I, U. Ariko nashyizemo kode ya kabiri. Mu gishinwa cya Mandarin, “ai ” bisobanura “urukundo.” Noneho, muri ibyo bibiri, ubutumwa bwari “Ndagukunda.” Susana, mukunzi,“I, ai (爱), U.”

Tuvuga urukundo mu ndimi nyinshi. Nabwiwe ko umuryango w’abantu uvuga indimi 7,168 nzima. Mu Itorero tuvuga indimi 575 zizwi z’ibanze, hamwe n’indimi gakondo nyinshi. Tumenyekanisha kandi intego, guhindagurika n’amarangamutima binyuze mu buhanzi, umuziki, imbyino, ibimenyetso byumvikana, imvugo hagati y’abantu n’iy’umuntu bwite.3

Uyu munsi, mureke tuvuge imvugo eshatu z’inkuru nziza y’urukundo: imvugo y’urugwiro n’icyubahiro, imvugo ya gufasha n’ukwitanga, imvugo yo kuba mu gihango.

Icya mbere, imvugo y’inkuru nziza y’urugwiro n’icyubahiro.

Hamwe n’urugwiro n’icyubahiro, Mushiki wacu Gong abaza abana n’urubyiruko ati: “ Wabwirwa n’iki ko ababyeyi bawe n’imiryango yawe bagukunda?”

Muri Guatemala, abana baravuga bati: “Ababyeyi banjye bakora cyane kugira ngo bagaburire umuryango wacu.” Muri Amerika ya Ruguru, abana baravuga bati: “ Ababyeyi banjye baransomera inkuru hanyuma banjyane kuryama mu buriri nijoro.” Mu Gihugu Gitagatifu, abana baravuga bati: “Ababyeyi banjye barandinze.” Muri Ghana, Afurika y’Iburengerazuba, abana baravuga bati: “Ababyeyi banjye bamfasha mu ntego z’Abana n’urubyiruko zanjye.”

Umwana umwe yagize ati: “N’ubwo aba ananiwe cyane nyuma yo gukora umunsi wose, mama aza hanze maze tugakina.” Nyina yararize yumvise ko ubwitange bwe bwa buri munsi bufite agaciro. Umukobwa ukiri muto yaravuze ati: “Nubwo njye na mama rimwe na rimwe tutemeranya, nizera mama.” Nyina na we yarararize.

Rimwe na rimwe, dukeneye kumenya ko urukundo ruvugwa hano rwumvikana kandi rushimwa hano.

Hamwe n’urugwiro n’icyubahiro, isakaramentu ryacu n’andi materaniro byibanda kuri Yesu Kristo. Tuvuga twubaha Impongano ya Yesu Kristo, nk’umuntu nyawe, ntabwo ari impongano gusa ivugwa mu kirere. Twita Itorero ryagaruwe rya Yesu Kristo mu izina rye, Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Dukoresha imvugo yo gusenga yubaha iyo tubwira Data wo mu Ijuru kandi tutubahana cyane iyo tuvugana. Nk’uko tuzi ko Yesu Kristo ari ku isonga ry’ibihango tugirira mu Ngoro, tuvuga bike ku “kujya mu Ngoro” tukavuga byinshi ku “kuza kuri Yesu Kristo mu nzu ya Nyagasani.” Buri gihango kirongorera kigira kiti: “Urukundo ruri kuvugwa hano.”

Abanyamuryango bashya bakunda kuvuga ko amagambo akoreshwa mu Itorero yasobanurwa byimbitse. Turaseka cyane iyo dutekereje ko “inzu ya stake” bishobora no kwitiranywa ifunguro ry’inyama z’inka zikaranze; “inyubako ya ward” ishobora kwitiranywa n’ibitaro; “opening exercises” ikadutumira gukoresha umutwe, ibitugu, amavi, n’amano muri parikingi y’itorero. Ariko, nyabuneka, mureke twumve kandi tube abitonzi ubwo twigira hamwe imvugo nshya z’urukundo. Akiri mushya mu Itorero, umunyamuryango yabwiwe ko amajipo ye yambara ari mugufi cyane. Aho kurakara, yarasubije ati: “Umutima wanjye warahindutse; nyamuneka ihangane mu gihe amajipo yanjye atarajya ku murongo.”4

Amagambo dukoresha ashobora kuduhuza cyangwa akadutandukanya n’abandi Bakirisito ndetse n’inshuti. Rimwe na rimwe tuvuga iby’umurimo w’ivugabutumwa, umurimo w’Ingoro y’Imana, ibikorwa by’ubutabazi n’imibereho myiza mu buryo bushobora gutera abandi kwemera ko twibwira ko dukora twenyine. Mureke duhore twishimira byimazeyo kandi twubahe umurimo w’Imana n’ikuzo, impuhwe, n’ubuntu bwa Yesu Kristo binyuze mu gitambo cye cy’impongano.5

Icya kabiri, ururimi rw’inkuru nziza yo gufasha n’ukwitanga.

Uko twongeye guterana ku rusengero buri cyumweru kugira ngo twubahirize kandi tunezererwe mu munsi w’Isabato, dushobora kwerekana igihango cyacu kijyanye n’isakaramentu twiyemeje kuri Yesu Kristo no hagati yacu binyuze mu mihamagaro yacu mu Itorero, ubusabane n’abandi no gufasha.

Iyo mbajije igihangayikishije abayobozi b’ibanze b’Itorero, abavandimwe, bashiki bacu baravuga bati: “Bamwe mu banyamuryango bacu ntibemera imihamagaro mu Itorero.” Imihamagaro yo gukorera Nyagasani mu Itorero rye itanga amahirwe mu kongera kugira ibambe, ubushobozi, no kwicisha bugufi. Mu gihe duhawe umwihariko, twakira amahishurirwa ya Nyagasani yo kuzamura no gukomeza abandi natwe ubwacu. Nibyo koko ibihe bihinduka by’ubuzima bwacu bishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwacu bwo gufasha, ariko twizera ko nta na rimwe ubushake buvaho. Hamwe n’Umwami Benyamini, turavuga tuti: “Iyo nza kugira nari gutanga”6 kandi ngatanga ibyo nshoboye byose.

Bayobozi b’Urumambo na Paruwase, mureke dukore uruhare rwacu. Mu gihe duhamagaye (cyangwa turuhuye) abavandimwe na bashiki bacu gukorera mu Itorero rya Nyagasani, mureke nyabuneka tubigereho mu bwubahane kandi tuyobowe n’Imana. Mufashe buri wese kumva ko yashimiwe ubufasha yatanze kandi ko ashobora guhirwa mu buzima bwe. Nyabuneka musabe kandi mwumve bashiki bacu b’abayobozi. Ndiringira ko twakwibuka, uko Umuyobozi J. Reuben Clark yigishije, mu Itorero rya Nyagasani dukora aho twahamagawe, “umwanya tutashakishije cyangwa ngo tuwange.”7

Igihe jye na Mushiki wacu Gong twashyingirwaga, Umukuru David B. Haight yatanze inama ati: “Buri gihe ubee ufite umuhamagaro mu Itorero. Mu gihe cyane cyane duhugiranye mu mirimo itandukanye y’ubu buzima, yaravuze ati: “ dukeneye kumva urukundo rwa Nyagasani kubo dufashandetse n’urukundo kuri twe igihe tubakorera.” Ndasezeranya ko urukundo ruri kuvugwa hano, hariya, n’ahandi hose uko dusubije abayobozi b’Itorero yego ku gukorera Nyagasani mu Itorero Rye dufashijwe na Roho We n’ibihango byacu.

Itorero rya Nyagasani ryagaruwe rishobora kuba ahantu heza hazaturuka umuryango wa Siyoni. Mu gihe duteranye dusenga, dukorera Imana, twishimye, kandi twigira hamwe urukundo rwe, duhurire hamwe ku bw’inkuru nziza Ye. Dushobora kutemeranya ku bya politiki cyangwa ku bibazo by’imibereho ariko dushake ubwumvikane mu gihe turirimbira hamwe muri korari ya Paruwase. Twite cyane ku biduhuza kandi turwanye kwigunga ubwo duhora dufashanya n’imitima yacu ikunze mu ngo z’abandi no mu nsisiro.

Mu gihe abayobozi b’Imambo basurana n’abanyamuryango, ndumva urukundo bakundana mu bihe ibyo aribyo byose. Igihe twanyuraga imbere y’ingo z’abanyamuryango b’Urumambo, Umuyobozi w’urwo Rumambo umwe yabonye ko niyo twaba mu rugo rufite pisine cyangwa inzu ifite umwanda, gukorera Itorero ni amahirwe arimo ukwitanga. Nyamara, yabibonanye ubushishozi, ko iyo dukorera hamwe twitanga mu nkuru nziza, tugira amakosa make kandi tukagira amahoro menshi. Igihe tumwemereye, Yesu Kristo adufasha kuvuga iby’urukundo rwe hano.

Muri iyi mpeshyi, umuryango wacu wahuye n’abanyamuryango beza bagize Itorero ry’ i Loughborough na Oxford mu Bwongereza. Ibi biterane bifatika byanyibukije uburyo ibikorwa by’imibereho no gufasha bishobora kubaka ubumwe bushya kandi burambye. Igihe runaka numvise ahantu henshi mu Itorero, aho ibikorwa bya Paruwase byateganijwe kandi bigashyirwa mu bikorwa hagamijwe imigambi y’inkuru bishobora kudufasha kunga ubumwe.

Umuyobozi na Komite y’ibikorwa bya Paruwase bafasha abantu ku giti cyabo n’umuryango w’Abera. Ibikorwa byateguwe neza byabo bifasha abantu bose kumva bafite agaciro, babirimo neza kandi batumiwe kugira uruhare rukenewe muri ibyo bikorwa. Ibikorwa nk’ibi bihuza abantu batandukanye mu myaka no mu mico, bigasiga urwibutso rurambye kandi bishobora gukorerwa hamwe ku giciro gito cyangwa nta n’ikiguzi. Ibikorwa by’inkuru nziza birashimishije, ni byiza cyane ko bitumirwamo abaturanyi n’inshuti.

Imibereho no gufasha akenshi birajyana. Abasore n’inkumi bazi ko iyo ushaka kumenya umuntu, uguma hafi ye hanyuma mugatunganyiriza hamwe imishinga ifite ireme.

Ishusho
Urubyiruko ruri gusiga amarangi mu murimo wo gufasha.

Birumvikana ko nta muntu ku giti cye cyangwa umuryango utunganye. Twese dukeneye ubufasha bwiza bwo kuvuga urukundo hano. “Urukundo rutunganye rwirukana ubwoba.”8 Ukwizera, gufasha, no kwigomwa bitwegereza Umukiza wacu. Uko ibambe, ubudahemuka no kutikunda biranga umurimo w’ubwitange biri muri We, ni ko dushobora gutangira kumva ibambe ry’impongano ihoraho n’inema bya Yesu Kristo adufitiye.

Hanyuma kandi ibyo bitugejeje ku mvugo y’inkuru nziza yo kuba mu gihango.

Tuba mu isi y’abantu bikunda. Byinshi ni “Nihisemo.” Nink’aho twemera ko tuzi ibyiza n’inyungu zacu bwite n’uburyo bwo kuzikurikirana.

Ariko amaherezo ibi ntabwo ari ukuri. Yesu Kristo agaragaza uku kuri gukomeye, kudahinduka:

“Kubera ko umuntu wese uzashaka kurengera ubuzima bwe azabubura: ariko utazita ku buzima bwe ku bwanjye azabubona.”

“Ni iki umugabo [cyangwa umugore] yunguka, aramutse atunze ibintu byose byo mu isi, ariko agatakaza ubugingo bwe?”9

Yesu Kristo atanga inzira nziza iruseho—isano ishingiye ku gihango n’Imana ikomeye kuruta imigozi y’urupfu. Kuba mu gihango n’Imana na buri wese bishobora gukiza no gutagatifuza imibano n’abo dukunda cyane. Mu by’ukuri, atuzi neza kurushaho kandi aradukunda kurusha uko twikunda. Mu by’ukuri, iyo tugiranye igihango uko turi kose, dushobora kuba ibirenze ibyo turi byo. Imbaraga n’ubushishozi by’Imana bishobora kuduha imigisha yose mu gihe cye.

Bavuga ko ubwenge bw’ubukorano bw’ibijyanye na mudasobwa (AI) bwakemuye cyane ikibazo cy’ubusemuzi bw’indimi. Hashize imyaka myinshi mudasobwa yarahinduraga imvugo ngo “ Roho ifite ubushake, ariko umubiri ufite intege nke” igasemura ngo “divayi ni nziza, ariko inyama zangiritse.” Igishimishije ni uko gusubiramo ingero nyishi z’ururimi byigisha mudasobwa ururimi neza kuruta kwigisha mudasobwa amategeko yikibonezamvugo.

Mu buryo nk’ubwo, ibyatubayeho inshuro nyishi bitaziguye bishobora kuba inzira nziza ya roho yo kwiga imvugo nziza z’urugwiro n’icyubahiro, gufasha no kwitangan’imvugo z’igihango.

None, Yesu Kristo avugana ate nawe mu rukundo?

Nihe kandi ni gute wumva urukundo rwe ruri kuvugwa hano?

Ndiringira ko twakwiga kuvuga no kumva urukundo rwe hano, mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu mihamagaro yacu, mu bikorwa, mu gufasha no mu murimo w’Imana.

Muri gahunda y’Imana, umunsi umwe tuzava muri ubu buzima tujye mu bundi buzima. Mu gihe twahura na Nyagasani, ndimo ndibaza aramutse avuze aya magambo y’inyigisho n’ibihango ngo “Urukundo rwanjye ruri kuvugwa hano.” Mu izina ryera rya Yesu Kristo, amena.

Capa