Igiterane Rusange
Turi Abana Bayo
Igiterane rusange Ukwakira 2023


9:42

Turi abana Bayo

Twese dufitemo ubumana bukomoka hamwe ndetse n’ubushobozi butagira uko bungana binyuze mu inema ya Yesu Kristo.

Ese wibuka uko umuhanuzi Samweli yumvise amarewe ubwo Nyagasani yamwoherezaga ku nzu ya Yesayi gusiga umwami mushya wa Isirayeli? Samweli yabonye Eliyabu, Imfura ya Yesayi. Eliyabu yasaga nkaho ari muremure kandi afite igihagararo cy’umuyobozi. Samweli ibyo yarabibonye ahita afata umwanzuro. Byagaragaye ko wari umwanzuro mubi, nuko Nyagasani yigisha Samweli ati: “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire … Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Nyagasani we areba mu mutima.”1

Ese wibuka uko umwigishwa Ananiya yumvise amarewe ubwo Nyagasani yamwoherezaga guha umugisha Sawuli? Amateka ya Sawuli yari yaramukurikiranye, kandi Ananiya yari yarumvise ibya Sawuli ndetse n’ubugombe bwe, n’itoteza rikabije yakoreraga Abera. Ananiya yumvise muri we ko adakwiye gufata umwanzuro wo kwita kuri Sawuli. Byagaragaye ko wari umwanzuro mubi, nuko Nyagasani abwira Ananiyasi ati: “Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y’abanyamahanga n’abami n’Abisirayeli.”2

Ni izihe nzitizi za Samweli na Ananiya muri izi ngero ebyiri? Babonye n’amaso yabo ndetse bumva n’amatwi yabo, kandi icyavuyemo ni uko baciriye abandi urubanza bagendeye ku migaragarire n’ibivugwa.

Igihe abanditsi n’Abafarisayo babonye umugore wafashwe asambana, babonye iki? Umugore w’inshinzi, umunyacyaha ukwiye gupfa. Igihe Yesu yamubonaga, Yabonye iki? Umugore wari ufite intege nke z’umubiri by’akanya gato ariko yarigukira binyuze mu kwihana ndetse n’Impongano Ye. Igihe abantu babonye umutware, ufite umugaragu waremaye, babonye iki? Birashoboka ko babonye igisambo, insuhuke, umuntu umuntu ukwiye gusuzugurwa. Igihe Yesu yamubonaga, Yabonye iki? Umuntu ushishikajwe n’imibereho y’umwe mu bagize urugo rwe, washatse Nyagasani mu kuri no mu kwizera. Igihe abantu babonye umugore uri mu mugongo, babonye iki? Birashoboka ko babonye umugore wanduye, igicibwe cyo kujugunywa. Igihe Yesu yamubonaga, yabonye iki? Umugore urwaye, wigunze kandi watereranywe ku bw’ impamvu adafitemo uruhare, wari wiringiye gukira no kugira aho abarizwa na none.

Kuri buri kiciro, Nyagasani yabonye aba bantu abo bari bo ndetse anabitaho umwe kuri umwe. Nk’uko Nefi na murumuna we Yakobo batangaje bati:

“Ahamagarira bose kumusanga … , umwirabura n’umwera, imbohe n’uwisanzuye, umugabo n’umugore; kandi yibuka umupagani; kandi bose barasa ku Mana.”3

“umwe afite agaciro kanini mu maso ye nk’undi.”4

Iyaba natwe tutatumaga amaso yacu, amatwi yacu, cyangwa ubwoba bwacu bituyobya, ahubwo tugafungura imitima yacu n’ubwenge bwacu maze tugafasha nta kiguzi abaturi hafi nk’uko yabikoze.

Imyaka ishize, Umugore wange, Isabelle, yahawe inshingano yo gufasha idasanzwe. Yasabwe gusura umupfakazi ukuze muri paruwasi yacu, wari afite ibibazo by’ubuzima kandi ubwigunge bwe bwari bwaratumye ubuzima bwe busharira. Amarido ye yari afunze; inzu ye yarimo akajagari; Ntiyashakaga gusurwa kandi yaravuze nezi ati: “ sinshobora kugira uwo mfasha.” Isabelle ntiyabyitaho, aramusubiza ati: “ Yego, kirahari! Ushobora kugira icyo udukorera utwemerera kuza kugusura.” Ni uko Isabelle yabikoze mu kwizera.

Mu minsi yakurikiyeho, uwo mugore yaje kubagwa ibirenge byasabaga guhindura ibipfuko buri munsi, kandi ntiyashoboraga kubyifasha wenyine. Muri iyo minsi Isabelle yajyaga iwe akamwoza ibirenge ndetse agahindura ibipfuko bye. Ntiyigeze abona ko ari mubi; ntiyigeze anukirwa. Ahubwo yabonye umukowa mwiza w’Imana ukeneye urukundo ndetse no kwitabwaho gusa.

Imyaka yose, njyewe n’abandi benshi twahawe umugisha n’impano ya Isabelle yo kubona uko Nyagasani abona. Waba uri umuyobozi w’urumambo cyangwa uwakira abantu muri paruwasi, waba uri umwami w’Ubwongereza cyangwa utuye muri nyakatsi, waba uvuga ururimi rwe cyangwa urundi rutandukanye, waba wubaha amategeko yose cyangwa amwe akugora, azakugaburira indyo ye nziza ndetse no ku isahani nziza. Ikiciro cy’ubukungu, ibara ry’uruhu, umuco, ubwenegihugu, urwego rw’ubukiranutsi, uko uhagaze mu mibereho, cyangwa ikindi cyakuranga cyangwa inyito ntabwo abyitaho. Arebesha umutima we; buri wese amubona nk’umwana w’Imana.

Umuyobozi Rusell M. Nelson yigishije ko:

Umwanzi yishimira nyito kubera ko zidutandukanya zikanagena uko twitekerezaho n’uko dutekereza abandi. Byaba bibabaje iyo duhaye agaciro inyito kurusha uko twiha agaciro hagati yacu.

Inyito ziganisha ku gucira abandi urubanza n’umwiryane. Ihohotera cyangwa urwikekwe ibyo ari byo byose bikorewe undi kubera ubwenegihugu, ubwoko, ikoreshabitsina, igitsina, impamyabumenyi z’uburezi, umuco, cyangwa n’ibindi biranga imimerere bibabaza Umuremyi wacu!5

Umufaransa si we ndi we; ahubwo ni ho navukiye. Umuzungu si we ndi we; ahubwo ni ibara ry’uruhu rwanjye, cyangwa kutagira ibara. Umwarimu mukuru si we ndi we; ahubwo ni ibyo nakoze kugira ngo ntunge umuryango wange. Umuyobozi Rusange muri Mirongo Irindwi si we ndi we; ahubwo ni ho nkorera umurimo mu bwami bw’Imana muri iki gihe.

Icya mbere kandi cy’ ingenzi, nk’uko Umuyobozi Nelson yatwibukije, ndi umwana w’Imana.6 Nawe uri we, ndetse n’abandi bantu bose badukikije. Ndasenze kandi nsaba ko mwarushaho kunezezwa n’uku kuri. Guhindura buri cyose!

Dushobora kuba twarakuriye mu mico itandukanye; dushobora kuba duturuka mu byiciro by’ubukungu n’imiberebo bitandukanye; umurage w’ubuzima bwacu, harimo ubwenegihugu bwacu, ibara ry’uruhu, ibiribwa dukunda, ingengabitekerezo ya politike, n’ibindi bishora gutandukana cyane. Ariko turi abana Bayo, twese, nta mwihariko. Twese dufitemo ubumana bukomoka hamwe ndetse n’ubushobozi butagira uko bungana binyuze mu inema ya Yesu Kristo.

C. S. Lewis yavuze muri ubu buryo koari ikintu gikomeye kuba mu isi ifite ibyenda kuba ibigirwamana n’ibigirwamanakazi, kwibuka ko uwari umuswa cyane udashamaje na busa ku buryo wamuvugisha umunsi umwe yaba ikiremwa, iyo ubibona ubu, ukaba washobora kugwa mu gishuko cyo kumuramya. Nta muntu uciriritse uhari. Ntabwo urigera uvugisha umuntu ucuriritse. Amahanga, imico, ubuhanzi, amasanzuramuco—ibi ni ibiremwa bipfa, kandi ubuzima bwabyo kuri twe ni nk’ubuzima bw’agakoko gato. Ariko abo dutera urwenya na bo, abo dukorana, dushyingiranwa, twirengagiza kandi dukoresha uburetwa ni ibiremwa bidapfa.7

Umuryango wacu wagize amahirwe yo kuba mu bihugu n’imico bitandukanye; abana bacu bagize umugisha wo gushyingirwa mu bwoko butandukanye. Naje kumenya ko inkuru nziza ya Yesu Kristo yagaruwe ni yo ituma abantu bareshya bikomeye. Nituyakira by’ukuri, “Roho w’Imana ubwe ahamanya na roho yacu yuko turi abana b’Imana.”8 Uku kuri gutangaje kuratubohora, kandi inyito zose n’ukwitandukanya bishobora kutumunga bitabaye ibyo ndetse n’imibanire ya buri umwe ku wundi ihita “ imirwa muri … Kristo.”9 Bihita bigaragara neza ko twe, ndetse n’abandi, “ tutakiri abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo turi ubwoko bumwe n’abera, ndetse turi abo mu nzu y’Imana.”10

Numvise umuyobozi w’ishami rimwe rigira indimi zitandukanye yitsa kuri ibi, nk’uko Umukuru Gerrit W.Gong yabikoze, nk’uko bituruka ku gihango.11 Mbega imvugo nziza! Turi mu bantu bari kugerageza kugira Umukiza n’ibihango byabo ishingiro ry’ubuzima bwabo ndetse bakubaha inkuru nziza banezerewe. Ni yo mpamvu, aho kwibona mu mboni igoramye y’ubuzima bupfa, inkuru nziza idushyiramo kandi ikatwemerera kubona buri wese mu mboni idahinduka y’ibihango byacu bitagatifu. Mu kubigenza gutyo, dutangira kwiyambura kamere yacu y’urwikekwe no gupfobya abandi, na bo bituma bagabanya urwikekwe no kudupfobya ,12 mu ruhererekane rutangaje. Mu by’ ukuri, dukurikira ubusabe bw’ umuhanuzi wacu: “Bavandimwe banjye bakundwa, uko dufata abandi n’uko ba ni iby’agaciro! Uko tuvugisha abandi n’uko tuvubaga abandi mu rugo, ku rusengero, ku kazi no ku mbuga nkoranyambaga rwose ni iby’agaciro. Uyu munsi, ndimo gusaba ko twabana n’abandi mu buryo butagatifu kandi bwo hejeru.”13

Kuri iki gicamunsi, ngendeye mu mwuka w’ubwo busabe, ndifuza kongera ubwinginzi bwanjye ku bw’abana bo mu Ishuri ry’Ibanze:

Iyo utagenda uko abandi bagenda,

Abantu bamwe na bamwe bagucikaho,

Ariko njye sinzabikora! Sinzabikora!

Iyo utavuga uko benshi bavuga,

Abantu bamwe barakuvuga ndetse bakaguha urwamenyo,

Ariko njye sinzabikora! Sinzabikora!

Nzagendana nawe. Nzavugana nawe.

Uko ni ko nzakugaragariza urukundo ngukunda.

Yesu Kristo nta muntu yigeze asiga.

Yeretse urukundo rwe buri wese.

Nanjye nzabikora! Nzabikora!14

Mpamije ko uwo twita Data wo mu Ijuru ari Data koko, ko adukunda, ko azi neza buri wese mu bana Be umwe kuri umwe, ko yita kuri buri wese cyane, kandi ko twese mu by’ukuri dusa imbere Ye. Mpamije ko uko twifata tukanafata n’abandi ari icyerekana imyumvire n’uko twishimira igitambo n’Impongano by’Umwana We, Umukiza wacu, Yesu Kristo. Ndasenze ngo, tube nka We, Dukunde abandi kubera ko ari cyo kintu gikwiye gukorwa, atari uko bari gukora ibikwiye cyangwa bari gukora ibyo abandi babona nk’“ibikwiye”. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. 1 Samuel 16:7.

  2. Acts 9:15.

  3. 2 Nephi 26:33.

  4. Jacob 2:21.

  5. Russell M. Nelson, “Choices for Eternity” (worldwide devotional for young adults, May 15, 2022), Gospel Library.

  6. Russell M. Nelson, “Choices for Eternity.”

  7. C. S. Lewis, The Weight of Glory and Other Addresses (1949), 14–15.

  8. Romans 8:16.

  9. Alma 31:38.

  10. Ephesians 2:19.

  11. See Gerrit W. Gong, “Covenant Belonging,“ Liahona, Nov. 2019, 80–83.

  12. See Dale G. and Ruth L. Renlund, The Melchizedek Priesthood: Understanding the Doctrine, Living the Principles (2018), 112.

  13. Russell M. Nelson, “Peacemakers Needed,“ Liahona, May 2023, 99.

  14. I’ll Walk with You,” Children’s Songbook, 140–41.