Igiterane Rusange
Kugendera mu Mubano w’Igihango na Kristo
Igiterane rusange Ukwakira 2023


Kugendera mu Mubano w’Igihango na Kristo

Wa wundi wajanjaguwe akanakomeretswa ku bwacu azemerera ubuzima bupfa gukora akazi kabwo muri twe, ariko ntadusaba guhangana n’izo ngorane twenyine.

Namenyeshejwe bwa mbere iby’umuharuro udasanzwe muri Isirayeli n’inshuti yanjye nziza Ilan. Yaravuze ati: “witwa umuharuro wa Yesu,” “kubera ko ari inzira iva i Nazareti ikagera i Kaperinawumu abenshi bemera ko ari yo Yesu yagenze.” Nafashe icyemezo icyo gihe kandi nashakaga kugendera muri uwo muharuro, nuko ntangira gutegura urugendo muri Isirayeli.

Ibyumweru bitandatu mbere y’urugendo, navunitse akaguru. Umugabo wanjye yahangayikishijwe n’imvune; icyari kimpangayikishije cyane ni uburyo nagenda inzira yitiriwe Yesu bitarenze ukwezi kumwe. Ndi umuntu winangiye muri kamere, ntabwo rero nahinduje itike y’indege.

Ndibuka ko nahuye n’uyobora abakerarugendo wacu muri Isirayeli muri icyo gitondo cyiza cya Kamena. Nahise nsohoka mu modoka hanyuma nkuramo imbago hamwe n’akagare ko kugengeraho udakoresheje ivi. Mya, uwatuyoboraga, yaransuhuje, aterera ijisho ku buryo meze, aravuga ati: “Yewe, ndakeka ko utabasha kugenda muri uyu muharuro n’uku kuntu umeze.”

Narasubije nti: “Wenda, sinabibasha.” “Ariko nta kintu kimbuza kugerageza.” Yakoresheje umutwe nk’ikimenyetso gito cyo kwemera , turatangira. Ni cyo mukundira, kwemera ko nashoboraga kugenda mu muharuro naravunitse.

Nanyuze mu nzira ihanamye umwanya kandi amabuye ayinyanyagiyemo ntawumfashije. Hanyuma, ahereye ku murava mwishi yambonyeho, Mya yakuyemo umugozi muto, awuhambira ku mahembe y’akagare kanjye, atangira gukurura. Yankuruye ku misozi, mu busitani bw’indimu bwose, no ku nkombe z’umucanga zo ku nyanja y’i Galilaya. Urugendo rumaze kurangira, nashimiye byimazeyo umwana mwiza watuyoboye, wamfashije kugera ku kintu ntashoboraga kuzigera ngeraho njyenyine.

Igihe Nyagasani yahamagaye Henoki ngo ajye mu gihugu kandi amuhamye, Henoki yarashidikanyije1 Yari umusore gusa, uvuga arandaga. Ni gute yari gushobora kugenda muri iyo nzira mu miterere ye? Yari ahumishijwe n’ibitameze neza muri we. Igisubizo cya Nyagasani ku byari bimubangamiye cyari cyoroshye kandi kihuse: “Gendana nanjye.“2 Kimwe na Henoki, tugomba kwibuka ko wa wundi wajanjaguwe akanakomeretswa ku bwacu3 azemerera ubuzima bupfa gukora akazi kabwo muri twe, ariko ntadusaba guhangana n’izo ngorane twenyine.4 Uko ibyo twanyuzemo byaremera kose cyangwa imiterere y’inzira yacu magingo aya, Azadutumira ngo tugendane nawe.5

Tekereza umusore uri mu bibazo wahuye na Nyagasani ahantu h’agasi. Yakobo yari yaragiye kure y’urugo. Mu mwijima w’ijoro, yarose inzozi zitarimo urwego gusa ahubwo zinarimo amasezerano y’igihango asobanutse, harimo n’yo nkunda kwita isezerano ry’intoki eshanu.6 Muri iryo joro, Nyagasani ahagarara iruhande rwa Yakobo, yigaragaza nk’Imana ya se wa Yakobo, maze asezeranya ibi:

  • Ndi kumwe nawe.

  • Nzakurinda.

  • Nzongera nkugarure mu rugo.

  • Sinzagusiga.

  • Nzakomeza isezerano naguhaye.7

Yakobo yari afite amahitamo yagombaga gukora. Yashoboraga guhitamo kubaho ubuzima bwe gusa azi Imana ya se, cyangwa agahitamo kubaho mu buzima mu mubano w’igihango yagiranye na Yo. Nyuma y’imyaka, ni bwo Yakobo yatanze ubuhamya bw’ubuzima yabayemo mu masezerano y’igihango ya Nyagasani: “Imana… yansubije ku munsi w’umubabaro wanjye, kandi yari kumwe nanjye mu nzira nagenze.”8 Nk’uko yakoreye Yakobo, Nyagasani azasubiza buri wese muri twe mu minsi y’umubabaro niba duhisemo guhuza ubuzima bwacu n’ubwe. Yadusezeranije kugendana natwe mu rugendo.

Twita ibi kugendera mu nzirra y’igihango—inzira itangirana n’igihango cy’umubatizo kandi ikaganisha ku bihango byimbitse dukorera mu ngoro y’Imana. Ahari urumva ayo magambo ugatekereza utuzu wagenda wemerezamo igisubizo cy’ukuri. Birashoboka ko ibyo ubona byose ari inzira y’ibisabwa. Urebye neza bigaragaza ikintu gikomeye. Isezerano ntabwo ryerekeye amasezerano gusa, n’ubwo ari ngombwa. Byerekeranye n’umubano. Umuyobozi Russell M. Nelson yarigishije ati: “Inzira y’igihango ireba umubano dufitanye n’Imana.”9

Mutekereze igihango cy’abashakanye. Itariki y’ubukwe ni ngombwa, ariko kimwe cy’ingirakamaro ni umubano wabayeho mu buzima bwakurikiyeho nyuma. Ni na ko bimeze no ku mibanire y’igihango n’Imana. Ibisabwa byamaze gushyirwaho, kandi hazabaho ibyitezwe inzira yose. Kandi nyamara atumira buri wese muri twe kuza uko tubishoboye, tubikuye ku mutima, kandi “dukomeza kujya imbere”10 ari hamwe natwe iruhande rwacu, twizeye ko imigisha Ye yadusezeranije izaza. Icyanditswe gitagatifu kitwibutsa ko akenshi iyo migisha iza mu gihe Cye no mu buryo Bwe: imyaka 38,11 imyaka 12,12 ako kanya.13 Nk’uko umuharuro wawe uzabisaba, ni ko ubutabazi Bwe buzabisaba.14

Ubutumwa bwe ni ubw’ukwicisha bugufi. Yesu Kristo azadusanganira aho turi n’uko turi. Ni yo mpamvu y’ubusitani, umusaraba, hamwe n’imva Umukiza yoherejwe kugira ngo adufashe kunesha.15 Ariko kuguma aho turi ntibizazana ugutabarwa dukeneye. Nk’uko atasize Yakobo hariya mu mwanda, Nyagasani ntashaka gusiga n’umwe muri twe aho turi.

Ubutmwa bwe kandi ni ubw’izamurwa. Azadukoreramo16 kugira ngo atuzamure aho ari, mu rugendo, atubashishe kuba nk’uko ameze. Yesu Kristo yaje kutuzamura.17 Ashaka kudufasha kuba icyo ashaka. Niyo mpamvu y’ingoro.

Tugomba kwibuka ko: atari urugendo rwonyine ruzadukuza; ni umusangirangendo wacu—Umukiza wacu. Kandi iyi niyo mpamvu y’umubano w’igihango.

Igihe nari muri Isirayeli, nasuye urukuta rw’iburengerazuba. Ku Bayahudi, aha niho hantu hera cyane muri Isirayeli. Nicyo kintu gisigaye ku ngoro yabo. Benshi bambara neza iyo basuye aha hantu hera; amahitamo ya gamenti yabo ni ikimenyetso cy’ukwiyegurira kwabo ku mubano wabo n’Imana. Basura urukuta bashaka gusoma ibyanditswe, kuramya no gusenga byimazeyo. Kwingingira Imana ngo igarure ingoro yayo hagati yabo bimara uminsi wabo wose, isengesho ryabo ryose, uku kwifuza inzu y’igihango. Nishimiye ubwitange kwabo.

Igihe nasubiraga mu rugo mvuye muri Isirayeli, numvise neza ibiganiro byangose bijyanye n’ibihango. Numvise abantu bavuga ngo, Kuki nagendera mu nzira y’igihango? Ese nkeneye kwinjira mu ngoro ngo nkore ibihango? Kuki nambara gamenti ntagatifu? Ese nkwiye gushora mu bucuti bw’umubano w’igihango na Nyagasani? Igisubizo cy’ibi bibazo byiza kandi by’ingirakamaro kiroroshye: Giterwa n’urwego rw’imibanire ushaka kubamo na Yesu Kristo.18 Buri wese muri twe agomba kumenya igisubizo cyacu kuri ibyo bibazo byimbitse.

Ngiki icyanjye: Ngenda iyi nzira nk’umukobwa “ukundwa w’ababyeyi bo mu Ijuru,”19 bo mu bumana uzwi20 kandi wizewe.21 Nk’umwana w’igihango, nemerewe kwakira imigisha nasezeranijwe22 . Namaze guhitamo23 kugendana n’Imana. Namaze guhamagarirwa24 guhagarara nk’umuhamya wa Kristo. Mu gihe numva inzira ingoye, nkomezwa25 n’inema ishoboza. Igihe cyose ntambutse umuryango w’inzu Ye, niyumvamo umubano w’igihango wimbitse na We. Njyewe ndatagatifujwe26 muri Roho Ye, mpabwa ingabire27 hamwe n’impano Ze, ndetse kandi nshyirwa mu muhamagaro28 kugira ngo nubake ubwami Bwe. Binyuze rugendo rw’ukwihana buri munsi no gusangira buri cyumweru isakaramentu, ndimo kwga guhinduka umuntu ushikamye29 kandi utanyeganyezwa, ugenda ukora icyiza.30 Ngenda muri iyi nzira hamwe na Yesu Kristo, ntegerezanye amatsiko umunsi wasezeranijwe ubwo azagaruka. Noneho ubwo nzomekanywa na We31 maze nzamurwe nk’umukobwa mutagatifu32 w’Imana.

Ni yo mpamvu ngendera mu nzira y’igihango.

Ni yo mpamvu nizirika ku masezerano y’igihango.

Niyo mpamvu ninjira mu nzu Ye y’igihango.

Ni yo mpamvu nambara gamenti ntagatifu nk’ikintu kinyibutsa buri gihe.

Kubera ko nshaka kubaho niyemeje umubano w’igihango na We.

Wenda nawe urabikora. Tangirira aho uri.33 Ntutume imbogamizi zawe zikuzitira. Wibuke, umuvuduko cyangwa aho uri mu nzira ntabwo ari ingirakamaro nko kujya mbere.34 Baza umuntu wizeye uri mu nzira y’igihango kukumenyekanisha ku Mukiza yamenye. Wige byinshi bimwerekeye. Shora mu mubano winjira mu gihango hamwe na We. Imyaka cyangwa imimerere yawe ntabwo ari ngombwa. Ushobora kugendana na We.

Nyuma y’uko tumaze kugendera mu nzira yitiriwe Yesu, Mya ntabwo yasubiranye umugozi we. Yawuretse uziritse ku kagare kanjye. Mu minsi mike yakurikiyeho, abishywa banjye b’ingimbi n’inshuti yabo basimburanye mu kunkurura mu mihanda ya Yerusalemu.35 Bakoze ku buryo ntacikanywe n’inkuru za Yesu zose. Nibukijwe iby’imbaraga z’igisekuru kirimo kuzamuka. Dushobora kubigiraho. Mufite icyifuzo kivuye ku mutima cyo kumenya umuyobozi, Yesu Kristo. Mugirira icyizere imbaraga z’umugozi utuzirika kuri We. Mufite impano idasanzwe mu gukoranyiriza abandi kuri We.36

Ku bw’ishimwe, tugendera muri iyi nzira hamwe, dusaba ingabo mu bitugu mu rugendo rwose.37 Uko dusangiza abandi ubunararibonye bwacu bwite hamwe na Kristo, tuzakomeza ukwiyegurira Imana kwacu. Iby’ibi ndabihamya mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. The people of Enoch had gone astray, they had denied Christ, and they “sought their own counsels in the dark” (see Moses 6:27–28). In a time when he had lost faith in humanity, Enoch turned to the Lord for guidance. This call to Enoch is the same call the Lord extends to all of us: “Walk with me” (Moses 6:34; see also Matthew 11:28). But maybe, like Enoch, you are unsure if you can walk this path in your condition. Maybe you feel hindered in some way. Perhaps the very reason we need to walk the covenant path is because of our condition, because we are hindered in some way and we need His help.

  2. See Moses 6:23–34.

  3. See “Jesus of Nazareth, Savior and King,” Hymns, no. 181.

  4. See Ether 12:27.

  5. See Matthew 11:28–30.

  6. My girls want to whisper this five-finger promise to their children (my grandchildren) every morning—a reminder of a Father in Heaven who is divinely aware of each of His children.

  7. See Genesis 28:10–22. The Abrahamic covenant was also a significant emphasis of that night. These elements of the Abrahamic covenant play a central role in our lives and in the gospel of Jesus Christ: (1) the promise of an eternal inheritance (verse 13); (2) eternal posterity (verse 14); and (3) the blessing and responsibility to bless all nations of the earth (verse 14).

  8. Genesis 35:3; emphasis added. Jacob’s parents directed him to leave home to distance himself from Esau, who had threatened to kill him, and to have the opportunity to meet someone whom he could marry in the covenant (see Genesis 27:41–45; 28:1–2, 5).

  9. Russell M. Nelson, “The Everlasting Covenant,” Liahona, Oct. 2022, 11.

  10. 2 Nephi 31:20.

  11. See John 5:5, the story of the pool of Bethesda.

  12. See Mark 5:25, the story of the woman who touched Christ’s robe.

  13. See Matthew 14:31, the story of Peter walking on water.

  14. See “How Firm a Foundation,” Hymns, no. 85.

  15. See 1 Nephi 11:16–33.

  16. See Philippians 1:6; 2:13; Words of Mormon 1:7.

  17. See John 12:32.

  18. A path is often defined by key characteristics such as guideposts or mile markers. It is a way to make sure you are on the right trail or making progress in the right direction. A relationship also can be defined by key characteristics. Some of these include expectation (see Jeremiah 29:11; Doctrine and Covenants 132:7); submissiveness (see Mosiah 3:19; Alma 7:23; 13:28); humility; obedience; patience; yielding; trust (see Proverbs 3:5); and love (see Romans 8:31–39).

  19. Young Women Theme,” Gospel Library, emphasis added; see also Bonnie H. Cordon, “Beloved Daughters,” Liahona, Nov. 2019, 67.

  20. See John 4:1–29, the story of the woman at the well.

  21. See Alma 38:1–3.

  22. See Numbers 6:23–27.

  23. See Joshua 24:22.

  24. See Doctrine and Covenants 25:3, the story of Emma Smith.

  25. See 1 Corinthians 15:9–10.

  26. See 2 Chronicles 20:1–17, especially verse 14.

  27. See Doctrine and Covenants 109:1–46.

  28. See 1 Samuel 16:11–13.

  29. See Esther 4:16, the story of Esther.

  30. See Acts 10:38.

  31. See Isaiah 43:1–5.

  32. See Deuteronomy 28:1–9.

  33. A good friend reminded me that a call to action is important in any relationship.

  34. Conversation with Kristen Olsen, Sept. 2023.

  35. To Mack Oswald, Camden Oswald, Ashton Matheny, and Jack Butler, thanks for pulling me along.

  36. “You will remember that I have invited the youth of The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints to enlist in the Lord’s youth battalion to participate in the greatest cause on earth today––the gathering of Israel. I issued this invitation to our youth because they are unusually gifted in reaching out to others and sharing what they believe in a convincing fashion” (Russell M. Nelson, “Witnesses, Aaronic Priesthood Quorums, and Young Women,” Liahona, Nov. 2019, 39).

  37. “The kingdom of God … is like a besieged city surrounded on all sides by death. Each man has his place on the wall to defend and no one can stand where another stands, but ‘nothing prevents us from calling encouragement to one another’” (Martin Luther, in Lewis William Spitz, The Renaissance and Reformation Movements [1987], 335).

Capa