Igiterane Rusange
Dutekereze mu buryo bwa Selesitiyeli!
Igiterane rusange Ukwakira 2023


Dutekereze mu buryo bwa Selesitiyeli!

Amahitamo yawe azagena aho uzaba ubuziraherezo, ubwoko bw’umubiri uzazukana, hamwe n’abo muzabana ubuziraherezo.

Bavandimwe nkunda, nshimishijwe no kuvugana namwe uyu munsi. Ku myaka yanjye, buri munsi mushya uzana ibintu bitangaje ariko kandi n’ibigeragezo bitungurana. Mu byumweru bitatu bishize, nakomeretse imikaya y’umugongo. Bityo, mu gihe natanze ibyigisho birenga 100 mu biterane rusange mpagaze, uyu munsi natekereje ko nabikora nicaye. Ndasenga ngo Roho ajyane ubutumwa bwanjye mu mitima yanyu uyu munsi.

Mperutse kwizihiza isabukuru yanjye y’imyaka 99 nuko ntangira umwaka wanjye w’100 mvutse. Nkunze kubazwa kenshi ibanga ryo kurama bigeze aha. Ikibazo cyiza kurushaho cyari kuba ngo “Ni iki nize mu gihe kingana hafi n’ikinyejana ndiho?”

Uyu munsi umwanya ntunyemerera gusubiza icyo kibazo ku buryo burambuye, ariko reka nsangize rimwe mu mu masomo y’ingenzi nize.

Nize ko umugambi wa Data wo mu Ijuru adufitiye utangaje, ko ibyo dukora muri ubu buzima bifite rwose umumaro, kandi ko Impongano y’Umukiza ari yo ituma umugambi wa Data wo mu Ijuru ushoboka.1

Ubwo narwanaga n’ububabare bukabije bwatewe n’imvune iherutse, numvise ndushijeho gushimira Yesu Kristo n’impano irenze imyumvire y’Impongano Ye. Muyitekerezeho! Umukiza yanyuze mu “bubabare n’imibabaro n’ibigeragezo bya buri bwoko”2 kugira ngo ashobore kuduhumuriza, kudukiza, kudutabara mu bihe bikenewe.3 Yesu Kristo yasobanuye ko ibyamubayeho i Getsemani n’i Nyabihanga byari ububabare bwamuteye we ubwe, ndetse n’Imana, iruta byose, guhinda umushyitsi kubera ububabare, no kuva amaraso muri buri mwenge.4 Imvune yanjye yatumye nongera nanone gutekereza ku “bubasha bwa Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli.”5 Mu gihe cyo gukira kwanjye, Nyagasani yerekanye imbaraga z’ubumana Bwe mu buryo bw’amahoro no mu nzira zizira kwibeshya.

Kubera Impongano itagira akagero ya Yesu Kristo, umugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru ni umugambi uzira amakemwa! Gusobanukirwa umugambi utangaje w’Imana bivana amayobera mu buzima bwacu no gushidikanya mu bihe byacu bizaza. Bituma buri wese muri twe ahitamo uburyo tuzabaho hano ku isi hamwe n’aho tuzaba ubuziraherezo. Igitekerezo kidafite ishingiro ngo “murye, munywe, kandi munezerwe, kuko ejo tuzapfa; kandi bizatugendekera neza”6 ni kimwe mu binyoma bihambaye kurusha ibindi biri muri iyi sanzure.

Dore amakuru meza ashimishije y’umugambi w’Imana: bya bindi bizatuma ubuzima bwawe bupfa bushobora kuba bwiza ni na byo bizatuma ubuzima bwawe mu buziraherezo buba bwiza uko bishoboka! Muri iki gihe, kugira ngo ngufashe kwemererwa kubona imigisha ikungahaye Data wo mu Ijuru agufitiye, ndaguhamagarira gukurikiza umuco wo “gutekereza mu buryo bwa selesitiyeli!”7 Gutekereza mu buryo bwa selesitiyeli bisobanura gutekereza mu buryo bwa roho. Twigira ku muhanuzi Yakobo wo mu Gitabo cya Morumoni ko “kugengwa na roho ni ubuzima buhoraho.”8

Ubuzima bupfa ni ishuri rihanitse mu kwiga guhitamo ibintu by’ingenzi kurusha ibindi by’umumaro uhoraho. Abantu benshi cyane babaho nk’aho ubu buzima ari cyo kintu cyonyine kibaho. Icyakora, amahitamo yawe uyu munsi azagena ibintu bitatu: aho uzaba ubuziraherezo, ubwoko bw’umubiri uzazukana, hamwe n’abo muzabana ubuziraherezo. Bityo rero utekereze mu buryo bwa selesitiyeli.

Mu butumwa bwanjye bwa mbere nk’Umuyobozi w’Itorero, nabashishikarije gutangira buri gikorwa mufite intumbero y’ikigamijwe kugerwaho. Ibi bivuze kugira ubwami bwa selesitiyeli intego yawe ihoraho hanyuma ugasuzuma witonze aho buri kimwe mu byemezo byawe mu gihe uri hano ku isi kizagushyira mu buzima buzakurikiraho.9

Nyagasani yigishije neza ko abagabo n’abagore bomekanywe nk’umugabo n’umugore mu ngoro y’Imana, kandi bagakomeza ibihango byabo, ari bo bonyine bazabana ubuziraherezo. Yavuze ko ibihango byose, amasezerano, ibyumvikanweho, inshingano, indahiro, imihigo, ibikorwa, amasano, amashyirahamwe, cyangwa ibyateganijwe, bitakorewe kandi bitinjijwe ndetse bitomekanijwe na Roho Mutagatifu w’Isezerano bigira iherezo igihe abantu bapfuye.10

Bityo rero, niduhitamo nta gushishoza kubaho ubu mu mategeko y’uburyo bwa telesitiyeli , turimo guhitamo kuzazurwa dufite umubiri wa telesitiyeli . Turi guhitamo kutazabana n’imiryango yacu ubuziraherezo.

Bityo rero, bavandimwe nkunda, ni gute kandi ni hehe ndetse nande ushaka kubana nawe ubuziraherezo? Ugomba guhitamo.11

Mu gihe uri guhitamo, ndagushishikariza kureba mu cyerekezo kirekire—intumbero ihoraho. Shyira imbere Yesu Kristo, kuko ubugingo bwawe buhoraho bushingiye ku kwizera kwawe muri We no mu Mpongano Ye.12 Bushingiye kandi no ku buryo wumvira amategeko Ye. Ukumvira biguha inzira y’ubuzima bwuje umunezero kuri wowe uyu munsi n’igihembo gihambaye, gihoraho ejo hazaza.

Mu gihe uhuye n’ihurizo, utekereze mu buryo bwa selesitiyeli! Mu gihe ugeragejwe n’igishuko, utekereze mu buryo bwa selesitiyeli! Mu gihe ubuzima cyangwa abo ukunda bagutengushye, utekereze mu buryo bwa selesitiyeli! Mu gihe umuntu apfuye imburagihe, utekereze mu buryo bwa selesitiyeli! Mu gihe umuntu atindanye uburwayi bukabije, utekereze mu buryo bwa selesitiyeli! Mu gihe ibibazo by’imibereho byinshi bikwituyeho, utekereze mu buryo bwa selesitiyeli! Mu gihe ukize impanuka cyangwa igkomere, nk’uko ndimo koroherwa, utekereze mu buryo bwa selesitiyeli!

Mu gihe wibanze mu gutekereza mu buryo bwa Selesitiyeli, tegereza guhura na n’ibikuzitira.13 Mu myaka mirongo ishize, mugenzi wanjye twakoranaga yanenze ko “natwawe bikabije n’iby’ingoro y’Imana”, kandi abayobozi banjye barenze umwe bampoye imyemerere yanjye. Icyakora nzi neza ko gutekereza mu buryo bwa selesitiyeli byakomeje iterambere ry’umwuga wanjye.

Uko utekereza mu buryo bwa selesitiyeli, umutima wawe uzahinduka buhoro buhoro. Uzashaka gusenga kenshi kandi ubikuye ku mutima. Ndakwinginze ntukemere ko amasengesho yawe amera nk’urutonde rw’ibintu ushaka guhaha. Imibonere ya Nyagasani irenze kure ubushishozi bwawe bwo mu buzima bupfa. Igisubizo cye ku masengesho yawe gishobora kuzagutungura kandi kizagufasha gutekereza mu buryo bwa selesitiyeli.

Zirikana igisubizo Nyagasani yahaye Joseph Smith igihe yasabiraga ubutabazi muri gereza ya Liberty. Nyagasani yigishije Umuhanuzi ko ibyo akorerwa bya kinyamaswa bizamuha ubunararibonye kandi bizamuzanira ineza.14 Nyagasani yamusezeranije ko nabinyuramo neza, Imana izamukuza mu ijuru.15 Nyagasani yigishaga Joseph gutekereza mu buryo bwa selesitiyeli no gutumbera ingororano ihoraho aho kwibanda ku bibazo bikomeye by’icyo gihe. Amasengesho yacu ashobora kuba—kandi agomba kuba—ibiganiro bizima na Data wa twese wo mu Ijuru.

Uko utekereza mu buryo bwa selesitiyeli, uzisanga uhunga icyo ari cyo cyose cyakwambura amahitamo yawe. Icyakubataicyo ari cyo cyose—cyaba imikino ya videwo, urusimbi, ideni, ibiyobyabwenge, inzoga, umujinya, amashusho y’urukozasoni, imibonano mpuzabitsina, cyangwa n’ibiryo—bibabaza Imana. Kubera iki? Kubera ko ububata bwawe buhinduka ikigirwamana cyawe. Ni byo ureba, aho kuyireba ngo uronke ihumure. Niba urwana no kureka ibiyobyabwenge, shakisha ubufasha bwa roho n’ubw’ubuvuzi bw’umwuga ukeneye. Ndakwinginze ngo ntureke icyakubase kikwambure umudendezo wawe wo gukurikiza umugambi utangaje w’Imana.

Gutekereza mu buryo bwa selesitiyeli na byo bizagufasha kumvira itegeko ryo kudasambana. Ni ibintu bike byagora ubuzima bwawe byihuse kuruta kurenga kuri iri tegeko ry’imana. Ku bakoranye igihango n’Imana, ubusambanyi ni kimwe mu buryo bwa mbere bwihuse bwo gutakaza ubuhamya bwawe.

Byinshi mu bishuko by’umwanzi bidacogora birimo kurenga ku myitwarire myiza yo kutiyandarika. Ububasha bwo kurema ubuzima ni wo mwihariko wonyine w’ubumana Data wo mu Ijuru yemereye abana Be bapfa gukoresha. Rero, Imana yashyizeho imirongo ngenderwaho isobanutse ku bw’imikoreshereze y’ubu bubasha buriho bw’Imana. Guhuza imibiri bikorwa gusa hagati y’umugabo n’umugore bashyingiranywe.

Benshi ku isi ntibabyemera, ariko igitekerezo cya benshi ntabwo ari cyo kigena ukuri. Nyagasani yategetse ko nta muntu utubahiriza itegeko ryo kudasambana uzagera mu bwami bwa selesitiyeli. Ubwo rero mu gihe ufata ibyemezo bijyanye n’imyitarire mboneramuco, ndakwinginze ngo utekereze mu buryo bwa selesitiyeli. Niba kandi wararenze ku itegeko ryo kudasambana, ndakwingingira kwihana. Ngwino kuri Kristo kandi wakire isezerano Rye r’imbabazi zuzuye uko wihana byuzuye ibyaha byawe.16

Uko utekereza mu buryo bwa selesitiyeli, uzabona ibigeragezo n’ibigutambamira mu yindi sura. Mu gihe umuntu ukunda yibasiye ukuri, utekereze mu buryo bwa selesitiyeli, kandi ntugashidikanye ubuhamya bwawe . Intumwa Pawulo yahanuye ko “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite kuri roho ziyobya n’inyigisho z’abadayimoni.”17

Nta herezo rihari ku buriganya bw’umwanzi. Ndabinginze ngo mwitegure. Ntuzigere ushakira inama ku batemera. Shakisha ubujyanama mu bantu ushobora kwizera—uhereye ku bahanuzi, bamenya, n’abahishura no kongorerwa na Roho Mutagatifu, “uzabereka.ibintu byose mugomba gukora.”18 Ndabinginze ngo mukore umurimo w’ibya roho kugira ngo uzamure ubushobozi bwawe bwo kwiyakirira icyahishuwe.19

Uko utekereza mu buryo bwa selesitiyeli, ukwizera kwawe kuziyongera. Nkiri umukozi muto wimenyereza umwuga, ninjizaga amadolari 15 ku kwezi. Ijoro rimwe, umugore wanjye Dantzel yambajije niba nishyura icya cumi muri utwo dufaranga tudafatika. Ntabwo nabikoraga. Nahise nihana kandi ntangira kwishyura idorari 1,50 buri kwezi nk’icya cumi.

Ese Itorero ryarahindutse kuko twongereye icya cumi cyacu? Birumvikana ko ari oya. Icyakora, kuba umuntu wishyura icya cumi cyuzuye byarampinduye. Ni bwo namenye ko kwishyura icya cumi ni ibijyanye n’ukwizera, atari amafaranga. Uko natanze icya cumi cyuzuye, imigomero y’ijuru yatangiye kungomororera. Mbona narakesheje amahirwe menshi y’akazi kakurikiyeho nyuma yo kwishyurana ubudahemuka ibya cumi byacu.20

Kwishyura icya cumi bisaba ukwizera, ndetse byongeyeho byubaka ukwizera mu Mana n’Umwana Wayo ukundwa.

Guhitamo kubaho ubuzima bukiranuka mu isi yimakaza imibonano mpuzabitsina n’ibya politiki byubaka ukwizera.

Kurushaho kumara umwanya mu ngoro y’Imana byubaka ukwizera. Kandi guteranira no kuramya kwawe ngoro y’Imana bizagufasha gutekereza mu buryo bwa selesitiyeli. Ingoro y’Imana ni ahantu ho guhishurirwa. Aho ngaho werekwa uburyo bwo gutera imbere ugana mu buzima bwa selesitiyeli. Aho ngaho urushaho kwegera Umukiza kandi ukabona ubushobozi buruseho bwo kugera ku bubasha Bwe. Aho ngaho uyoborwa uburyo ukemura ibibazo mu buzima bwawe, ndetse n’ibibazo byawe bitesha umutwe kurusha ibindi.

Imigenzo n’ibihango byo mu ngoro y’Imana bifite umumaro uhoraho. Turakomeza kubaka izindi ngoro z’Imana kugira ngo ayo mahirwe matagatifu ahinduke impamo mu buzima bwanyu mwese. Twishimiye gutangaza gahunda zacu zo kubaka ingoro y’Imana mu hantu 20 hakurikira:

  • Savai’i, Samowa

  • Cancún, Megizike

  • Piura, Peru

  • Huancayo, Peru

  • Viña del Mar, Shili

  • Goiânia, Burezile

  • João Pessoa, Burezile

  • Calabar, Nijeriya

  • Cape Coast, Gana

  • Luanda, Angola

  • Mbuji-Mayi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo

  • Laoag, Filipine

  • Osaka, Ubuyapani

  • Kahului, Maui, Hawaii

  • Fairbanks, Alaska

  • Vancouver, Washington

  • Colorado Springs, Colorado

  • Tulsa, Oklahoma

  • Roanoke, Virginia

  • Ulaanbaatar, Mongolia

Nyagasani arimo kudutegeka kubaka izi ngoro z’Imana kugira ngo bidufashe gutekereza mu buryo bwa selesitiyeli. Imana iriho. Yesu ni we Kristo. Itorero Rye ryaragaruwe ngo riheshe umugisha abana b’Imana bose. Ndabihamya ntyo mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. See John 6:38.

  2. Alma 7:11.

  3. See Alma 7:12.

  4. Doctrine and Covenants 19:18.

  5. 2 Nephi 9:40.

  6. 2 Nephi 28:7.

  7. It may prove to be easier to repent and progress spiritually here, while our spirit is united with our body, than in the next world between the time we die and are resurrected. As Amulek taught the apostate Zoramites, “This life is the time … to prepare to meet God” (see Alma 34:32–35).

  8. 2 Nephi 9:39.

  9. See Mosiah 4:30, where King Benjamin admonishes his people, “If ye do not watch yourselves, and your thoughts, and your words, and your deeds, and observe the commandments of God, and continue in the faith … , ye must perish.”

  10. Doctrine and Covenants 132:7; emphasis added.

  11. Of course, your agency cannot override another’s agency and the attendant consequences. I was desperate to be sealed to my parents. However, I had to wait until they chose to be endowed, when they were more than 80 years of age. Then they were sealed as husband and wife, and we children were sealed to them.

  12. The scriptures repeatedly testify that the gift of eternal life is only possible through the merits, mercy, and grace of the Savior Jesus Christ (see, for example, Moroni 7:41; see also 2 Nephi 2:6–8, 27).

  13. See 2 Nephi 2:11.

  14. See Doctrine and Covenants 122:7.

  15. Doctrine and Covenants 121:8.

  16. See Isaiah 1:16–18; Doctrine and Covenants 58:42–43.

  17. 1 Timothy 4:1. The next verse continues, “Speaking lies in hypocrisy; having their conscience seared with a hot iron” (verse 2). Paul also declared that all who “live godly in Christ Jesus shall suffer persecution” (2 Timothy 3:12).

  18. 2 Nephi 32:5; emphasis added. If we will ask, we may “receive revelation upon revelation, knowledge upon knowledge” (Doctrine and Covenants 42:61).

  19. See Russell M. Nelson, “Revelation for the Church, Revelation for Our Lives,” Liahona, May 2018, 96.

  20. This is not to imply a cause-and-effect relationship. Some who never pay tithing attain professional opportunities, while some who pay tithing do not. The promise is that the windows of heaven will be opened to the tithe payer. The nature of the blessings will vary.

Capa