Igiterane Rusange
Wimitswe mbere ngo Ufashe
Igiterane Rusange cya Mata 2024


Wimitswe mbere ngo Ufashe

Data wo mu Ijuru yifuza kuguhishurira ukwimikwa mbere kwawe, kandi azabikora uko ushaka kwiga no gukurikira ugushaka Kwe.

Uyu mugoroba ndabwira urubyiruko rw’Itorero, urubyiruko rw’abasore n’inkumi aribo rugero rwejo hazaza.

Mu Ukwakira 2013, umuhanuzi wacu dukunda, Umuyobozi Russell M. Nelson yaravuze ati:“ Data Wawe wo mu Ijuru yakumenye igihe kinini gishize. Wowe, nk’umuhungu cyangwa umukobwa We, watoranyijwe nawe ngo uze ku isi muri iki gihe kizwi, ngo ube umuyobozi mu murimo we ukomeye ku isi.”

Imyaka ibiri ishize, Umuyobozi Nelson yarakomeje ati:

“Uyu munsi ndongera guhamya nkomeje ko Nyagasani yasabye buri musore wese ukwiriye kandi ushoboye, kwitegura agakora ivugabutumwa. Ku basore b’Abera b’Iminsi ya Nyuma, umurimo w’ivugabutumwa ni inshingano z’ubutambyi. Mwabasore mwe mwagenewe iki gihe iteraniro rya Isirayeli rizaba riri gukorana. …

“Kuri mwe bashiki bacu bato bashoboye, ivugabutumwa naryo rirakomeye, ariko ni amahirwe, muhitamo. … Senga umenye niba Nyagasani azareka ukajya mu ivugabutumwa, Roho Mutagatifu azagusubiza mu mutima no mu bwenge.”

Abahanuzi bacu berekeza kuri Nyagasani bashyira urubyiruko rwubu rwagenewe iki gihe mu iteraniro rya isirayeli n’ubutumwa bwe bwo gusenga ngo umenye ibyo Nyagasani ashaka ko ukora, mu gice, amerekezo ku buzima wabayeho n’imigisha wakiriye kuva ku Imana mbere yuko uvukira kuri iy’isi. Twese twavukiye kuri iy’isi mbere twarabanaga na Data wo mu Ijuru nk’abana ba roho Be. Nyagasani yabwiye Monse ati, “Njyewe, Nyagasani Imana, yaremye ibintu byose … muri roho, mbere bari abakamere bari ku isi.”

Igihe yabaremaga muri roho, yabakundaga nk’abahungu n’abakobwa Be ba roho kandi ashyira muri buri wese muri mwe kamere y’Imana n’umugambi wayo witeka.

Mu buzima bwawe bwa mbere yo ku isi, “wakoze umwirindoro wawe uranakura mu bijyanye n’ububasha mubya roho.” Wahawe umugisha n’impano y’amahitamo, ububasha bwo gukora amahitamo kubwawe, unafata imyanzuro ifite akamaro, nk’umwanzuro wo gukurikira umugambi w’ibyishimo wa Data wo mu ijuru, ari uwo “kugira umubiri ukanagira uburambe bwo ku isi bikujyana … amaherezo ukamenya [ibyo] Imana yaguteganyirije nk’umuzungura w’ubuzima bw’iteka.” Uyu mwanzuro wagize ingaruka ku buzima bwawe icyo gihe, mu buzima bwawe bwa mbere y’urupfu kandi uracyakomeza kugira ingaruka ku buzima bwawe ubu. Nk’umwana w’Imana uri kubaho ubuzima bwawe bwa mbere yo kuza ku isi, wakuze “mu bwenge wiga gukunda ukuri.”

Mbere yuko uvuka, Imana yashyizeho buri wese ngo yuzuze ubutumwa bwihariye mu gihe cy’ubuzima bwawe ku isi. Nuguma kuba mwiza, imigisha yatanzwe mbere yo gupfa izagufasha kugira amahirwe yose muri ubu buzima, harimo n’amahirwe yo gukora mu Itorero no kugira icyo ufasha mu kazi gakomeye kari gukorwa ku isi uyu munsi: ikoraniro rya Isirayeli. Ayo masezerano ya mbere y’urupfu n’imigisha babyita kwitegura mbere y’igihe. “Inyigisho zo kwitegura mbere y’igihe zireba abanyamuryango bose b’Itorero.” Kwitegura mbere ntibitanga icyizere ko uzakira imihamagaro cyangwa inshingano. Iyi migisha n’amahirwe biza muri ubu buzima nk’igisubizo cyo gukoresha amahitamo yawe y’ubukiranutsi, mbega nko kwitegura mbere kwawe mu buzima bwa mbere bwawe bwavuyemo ko uri umukiranutsi. Uko wigaragariza ko uri mwiza kandi ugakomeza kujya imbere mu nzira y’igihango, uzakira amahirwe yo gukora mu ishuri ry’Abangavu cyangwa ihuriro ry’abatambyi. Uzahabwa umugisha wo gukora mu ingoro y’Imana, ube umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ukorera Itorero ukanakora ivugabutumwa nk’intumwa ya Yesu Kristo.

Ni ukubera iki bigize icyo bimaze kumenya no gusobanukirwa kwitegura mbere kwawe? Muri iyi minsi abantu bafite ibibazo byinshi, aho benshi bashaka kumenya imyirondoro yabo yukuri, kuba Imana izikandi ikaba yarahaye umugisha buri wese muri twe ku giti cye mbere yuko tunavuka kuri iy’isi “ibirango [byingenzi] bya … mbere y’urupfu, iy’urupfu n’imyirondoro y’iteka n’intego” bizana amahoro aryohereye n’ubwishingizi mu bwenge n’umutima. Kumenya uwo uri we bitangirwa no gusobanukirwa imigisha yo kwitegura mbere wahawe mbere yuko uvuka kuri iy’isi. Data wo mu Ijuru yifuza kuguhishurira ukwimikwa mbere kwawe, kandi azabikora uko ushaka kwiga no gukurikira ugushaka Kwe.

Nkunda gusoma ibyo Umuyobozi Nelson ashyira kuri insitagaramu ye. Imwe muzo nakunze cyane yari kuri 20 Nyakanga, 2022. Yaranditse ati:

“Ndizera ko Imana ibaye yakuvugishaga mu buryo butaziguye, ikintu cya mbere yakora buryo ki gikoreka ni uko ubasha gusobanukirwa umwirondoro wawe. Nshuti nkoramutima zanjye, mu by’ukuri muri abana b’Imana. …

“… Ntiwibeshye kuri byo: Ubushobozi bwawe buhebuje buva ku Imana. Hamwe n’umwete wo gushaka, Imana izaguha ubusobanuro bw’uwo ushobora kuba.”

Nabasangiza ukuntu data wanjye wo ku isi yanyigishije kuvumbura umwirondoro wanjye n’umugambi w’Imana mu buzima bwanjye?

Igitondo kimwe kuwa gatandatu mfite imyaka 13, narindi gutema ibyatsi nk’igice cy’imirimo yo gukora yo mu rugo ya buri cyumweru. Maze kurangiza, numvishe urugi rufunze inyuma y’inzu yacu ndebye mbona ni papa ampamagara ngo musange. Nagiye ku ibaraza ry’inyuma, ubundi antumira kwicarana nawe kuma esikariye. Cyari igitondo cyiza. Nibuka yicara hafi yanjye kuburyo intugu zacu zakoranagaho. Yatangiye ambwira ko ankunda. Yambajije intego zanjye mu buzima. Naratekereje, “Ibyo, birororshye.” Nari nzi neza ibintu bibiri: nashakaga kuba umuhereza, kandi nashakaga kujya gukambika kenshi. Nari Roho yoyoshye. Araseka, ahagarara akanya gato, maze aravuga ati: “Steve, nashakaga kugira ikintu kingenzi ngusangiza. Nasenze ngo Data wo mu Ijuru atume ibyo ngiye kukubwira nonaha byiyandike bidasubirwaho mu bwenge bwawe no kuri roho yawe kugirango ntuzigere na rimwe ubyibagirwa.

Muri icyo gihe numvise ngomba kumutega amatwi. Yarahindukiye andeba mu maso maze aravuga ati, “muhungu wanjye, uzarinde ibihe byihariye by’ubuzima bwawe.” Yararetse hacamo umwanya kugirango ubusobanuro bujyee mu mutima wanjye mo imbere.

Nyuma yaho arakomeza ati: “uzi, bya bihe uba uri wenyine ntawundi muntu uzi icyo uri gukora? Birya bihe utekereza ko ibyo ukora byose ntawundi bigiraho ingaruka, uretse wowe gusa’?”

Nyuma aravuga ati, “Kurusha ikindi gihe mu buzima bwawe, ibyo ukora mu bihe byihariye byawe by’ubuzima bwawe bizagira impinduka zikomeye bitera mu buryo uhangana n’ibibazo no kubabara umutima uzahura nabyo; kandi ibyo ukora mu bihe byawe byihariye mu buzima bwawe bifite impinduka zikomeye mu buryo uhangana n’insinzi n’ibyishimo uzahura nabyo kurusha ibindi bihe byo mu buzima bwawe.”

Papa yabonye icyifuzo cy’umutima we. Amajwi n’umuvuduko w’ijwi rye, n’urukundo numvise mu magambo ye, byiyanditse bidasubirwaho mu bwenge bwanjye no kuri roho yanjye uwo munsi.

Nigiye mu myaka ishize ko igitangaza gikomeye cy’uwo munsi kuma esikariye yo mu rugo mu buto bwanjye byari, ko mu bihe byanjye byihariye mu buzima bwanjye, nshobora kujya ku Imana mu masengesho kugirango mbone ibyahishuwe. Papa yarari kunyigisha uko nakwitegura mbere imigisha y’Imana. Muri bya bihe byihariye, Nize Igitabo cya Morumoni ko ari ijambo ry’Imana. Nize ko Imana yanteguye mbere ngo nzajyee mu ivugabutumwa. Nize ko Imana inzi kandi ko yumva ndetse igasubiza amasengesho yanjye. Nize ko Yesu ari Kristo, Umukiza wacu n’Umucunguzi wacu.

Nubwo nakoze amakosa menshi kuva kuri uwo munsi utakwibagirana na papa, guharanira kurinda ibihe byihariye mu buzima bwanjye byagumye kuba urufatiro mu nkubi y’imiyaga y’ubuzima kandi byanamfashije gushaka ahantu hatuje no gukira, imigisha yo gukomeza y’urukundo rw’Umukiza wacu n’igitambo cye cyo guhonga.

Bavandimwe banjye bato, nkuko urinda ibihe byawe byihariye by’ubuzima bwawe n’imyidagaduro myiza, kumva umuziki ukuzamura, gusoma ibyanditswe bitagatifu, guhora ugira isengesho rifite icyo rivuze, no gushyira umwete mu kwakira no gutekereza imigisha yawe yabakubanjirije, uzakira ibyahishuwe. Mu magambo y’Umuyobozi Nelson, amaso yawe azafunguka “cyane ubone ukuri nyako k’icyo ubu buzima buri cyo igihe uzaba ugirango wanzure ubwoko bw’ubuzima ushaka kubaho iteka.”

Data wo mu ijuru azasubiza amasengesho yawe, cyane cyane amasengesho yatanzwe muri cya gihe cyawe kihariye mu buzima bwawe. Azaguhishurira impano zawe zo kwitegura mbere, kandi uzumva urukundo rwe rugukikije, nubazanya ubushake bw’ukuri bwo kumenya. Uko urinda ibihe byawe byihariye by’ubuzima bwawe, uruhare rwawe rwo mu migenzo n’ibihango by’inkuru nziza bizatuma bigira ubusobanuro bufite icyo buvuze kurushaho. Uzabasha kwihuza ubwawe n’Imana mu bihango ugirana Nayo, kandi uzazamurwa mukugira amizero akomeye, ikizere, no kumva ufite ikizere mu masezerano yaguhaye. Ushaka kumenya umugambi w’Imana kuri wowe? Ndahamya ko ashaka ko umenya, kandi Yahumekeye mu Muhanuzi bayo ku isi ngo atumire buri wese muri twe gusenga kandi ngo tunakire ubu burambe bwo gufungura amaso ku bwacu. Ndahamya Ukuri n’imbaraga z’igitambo cyo guhonga cy’Umukiza wacu gituma bishoboka ko tubaho tukana nezererwa n’imigisha y’Imana yo kwitegura mbere, mu izina rya Yesu Kristo, amen.

Aho byavuye

  1. Russell M. Nelson, “Decisions for Eternity,” Liahona, Nov. 2013, 107.

  2. Russell M. Nelson, “Preaching the Gospel of Peace,” Liahona, May 2022, 6.

  3. See Russell M. Nelson, “Hope of Israel” (worldwide youth devotional, June 3, 2018), Gospel Library: “Our Heavenly Father has reserved many of His most noble spirits—perhaps, I might say, His finest team—for this final phase. Those noble spirits—those finest players, those heroes—are you!”

  4. See Jeremiah 1:5.

  5. Moses 3:5.

  6. See “The Family: A Proclamation to the World,” Gospel Library; “Young Women Theme,” Gospel Library; “Aaronic Priesthood Quorum Theme,” Gospel Library.

  7. Topics and Questions, “Premortal Life: Overview,” Gospel Library.

  8. The Family: A Proclamation to the World,” Gospel Library.

  9. See Alma 13:1–4.

  10. Topics and Questions, “Premortal Life: Overview,” Gospel Library; see also Doctrine and Covenants 138:55–56.

  11. See Topics and Questions, “Foreordination,” Gospel Library.

  12. See Russell M. Nelson, “Hope of Israel.”

  13. Topics and Questions, “Foreordination,” Gospel Library; see also Jeremiah 1:5; “What Is the Relationship between Foreordination and Agency?,” Liahona, Oct. 2023, 47; Guide to the Scriptures, “Foreordination,” Gospel Library.

  14. See Alma 13:1–4; Doctrine and Covenants 130:20–21.

  15. The Family: A Proclamation to the World,” Gospel Library.

  16. See Jeremiah 1:5.

  17. Russell M. Nelson, Instagram, July 20, 2022, Instagram.com/russellmnelson.

  18. Russell M. Nelson, “Choices for Eternity” (worldwide devotional for young adults, May 15, 2022), Gospel Library.

  19. See Russell M. Nelson, “Revelation for the Church, Revelation for Our Lives,” Liahona, May 2018, 93–96.

Capa