Igiterane Rusange
Senga, Arahari
Igiterane Rusange cya Mata 2024


Senga, Arahari

Ndagutumirira gusengera kumenya ko Data wo mu Ijuru ahari, gusengera gukura kugira ngo uhinduke nka We, ndetse usengere kwerekana urukundo Rwe mu bandi.

Bavandimwe, ndumva mfite umunezero uko nsubiza icyifuzo cyo kuvugana n’abana!

Bakobwa namwe bahungu, aho muri hose ku isi, ndashaka kubasangiza ikintu.

Data wo mu Ijuru aragukunda! Uri umwana We. Arakuzi. Arashaka kuguha umugisha. Ndasenga n’umutima wanjye wose kugira ngo wumve urukundo Rwe.

Ese ukunda kwakira impano? Ndashaka kuvugana nawe ku byerekeye impano idasanzwe Data wo mu Ijuru yaguhaye kugira ngo agufashe. Ni impano y’isengesho. Mbega ukuntu isengesho ari umugisha! Dushobora kuvugana na Data wo mu Ijuru igihe icyo ari cyo cyose, ahantu aho ari ho hose.

Ishusho
Yesu hamwe n’abana.

Igihe Yesu yari ku isi, yatwigishije gusenga. Yaravuze ati: “Musabe, muzahabwa.”

Mbese ni izihe mpano wasengera? Ni nyinshi, ariko uyu munsi ndashaka kubasangiza eshatu:

  1. Senga kugira ngo umenye.

  2. Senga kugira ngo ukure.

  3. Senga kugira ngo werekane.

Reka tuvuge imwe ku yindi.

Iya mbere, Senga kugira ngo Umenye.

Ese ni iki ukeneye kumenya?

Hari indirimbo ivuga ku isengesho abana bo mu Ishuri ry’Ibanze baririmba ku isi yose. Itangira ibaza ikibazo. Ese muzi iyo ndirimbo iyo ari yo? Iyaba nari nshabutse bihagije, nari kuyibaririmbira!

“Heavenly Father, are you really there? And do you hear and answer ev’ry child’s prayer?”

Ni gute ushobora kumenya ko Data wo mu Ijuru ahari rwose, nubwo udashobora kumubona?

Umuyobozi Russell M. Nelson yagutumiriye “kwaturira So wo mu Ijuru. Maze noneho ugatega amatwi! Tega amatwi ibyo wumva mu mutima wawe n’ibitekerezo biza mu mitekerereze yawe.

Data wa wo mu Ijuru afite umubiri n’amagufa kandi ni Se wa roho yawe. Kubera ko Data wo mu Ijuru afite ububasha bwose kandi azi ibintu byose, ashobora kubona abana Be bose kandi ashobora kumva no gusubiza buri sengesho. Ushobora kumenya ubwawe ko ahari kandi ko agukunda.

Iyo uzi ko Data wo mu Ijuru ariho koko kandi ko agukunda, ushobora kubaho ufite ubutwari n’ibyiringiro! “Senga, arahari; vuga, ateze amatwi.”

Ese waba warigeze kumva wigunze? Umunsi umwe ubwo umwuzukuru wacu Ashley yari afite imyaka itandatu, ni we wenyine utari ufite inshuti yo gukinana mu kibuga cy’ishuri. Ubwo yari ahagaze aho, yiyumva nta kamaro afite kandi atagaragara, mu bwenge bwe haje igitekerezo kigira kiti: “Tegereza! Ntabwo ndi njyenyine! Mfite Kristo!” Ashley yapfukamye rwagati mu kibuga, ahuza amaboko, maze asenga Data wo mu Ijuru. Akimara kubumbura amaso, umukobwa wo mu kigero cye wari uhagaze aho amubaza niba ashaka gukina. Ashley yaje kumenya ko: “Turi ingenzi kuri Nyagasani, kandi ntituzigera tuba twenyine.”

Rimwe na rimwe ushobora gukenera kumenya impamvu ikintu kibi kikubaho mu buzima bwawe cyangwa impamvu utabonye umugisha wasengeye. Akenshi ikibazo cyiza cyo kubaza Data wo mu Ijuru ntabwo ari kubera iki ahubwo ni iki.

Muribuka igihe Nefi n’umuryango we bari bashonje bakiri mu rugendo mu gasi? Igihe Nefi n’abavandimwe be bajyaga guhiga ngo babone ibyo kurya, Nefi yavunnye umuheto we. Ariko ntiyabajije ngo kubera iki.

Ishusho
Nefi abaza Lehi aho gushakira ibyo kurya.

Nefi yakoze umuheto mushya maze abaza se, Lehi, aho yajya gushaka ibyo kurya. Lehi yarasenze, maze Nyagasani abereka aho Nefi ashobora kujya. Data wo mu Ijuru azakuyobora mu gihe umubajije icyo ushobora gukora n’ icyo ushobora kwiga.

Iya kabiri, Senga kugira ngo Ukure

Data wo mu Ijuru ashaka kugufasha gukura! Aradukunda cyane ku buryo yohereje Umwana We, Yesu Kristo, kugira ngo atwereke uburyo bwo kubaho. Yesu yarababajwe, arapfa, arazuka kugira ngo dushobore kubabarirwa ibyaha byacu kandi dukure kugira ngo duhinduke nka We.

Urashaka gukura mu kwihangana cyangwa mu bunyangamugayo? Urashaka gukura mu bumenyi runaka? Birashoboka ko ugira isoni kandi ushaka gukura mu butwari. “Senga, arahari”! Binyuze muri Roho We, umutima wawe ushobora guhinduka kandi ushobora kwakira imbaraga.

Inshuti yanjye nshya Jonah yaranditse ati: “Mu gitondo iyo ndimo kujya ku ishuri njya numva mfite ubwoba. Mfite impungenge ku bintu nko gucyererwa, kwibagirwa ikintu no gukora ibizamini. Mfite imyaka 10, natangiye kuvuga amasengesho mu modoka mu nzira njya ku ishuri hamwe na mama. Ngasaba ubufasha nkeneye, kandi nsengera n’umuryango wanjye. Nkatekereza kandi ku bintu nshimira. [Gusenga Data wo mu Ijuru] byaramfashije. Rimwe na rimwe, ntabwo numva nduhutse ako kanya nkiva mu modoka, ariko mu gihe ndi mu ishuri ryanjye numva mfite amahoro.”

Ukwizera kwa Jonah kurimo gukura uko asenga buri munsi maze akajya mbere.

Iya gatatu, Senga kugira ngo Werekane

Ushobora gusengera ubufasha bwo kwerekana urukundo rwa Data wo mu Ijuru ku bandi. Binyuze muri Roho We, Data wo mu Ijuru azagufasha kubona umuntu ubabaye kugira ngo ubashe kumuhumuriza. Ashobora kugufasha kwerekana urukundo Rwe mu gihe ubabariye umuntu. Ashobora kuguha ubutwari bwo kugirira neza umuntu no kumusangiza ko ari umwana w’Imana. Ushobora gufasha abandi kumenya no gukunda Yesu na Data wo mu Ijuru nk’uko ubikora.

Mu buzima bwanjye bwose nasenze nsaba ko data yaba umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Ndetse nk’umukobwa muto, nari nzi imigisha myinshi we ashobora kwakira. Umuryango wacu washoboraga kwakira imigisha yo komekanywa ubuziraherezo. Umuryango wanjye, inshuti, ndetse nanjye twamusengeye kenshi, ariko ntabwo yinjiye mu Itorero. Data wo mu Ijuru ntahatira umuntu uwo ari we wese guhitamo. Ashobora kutwoherereza ibisubizo by’amasengesho yacu mu bundi buryo.

Ishusho
Umuyobozi Porter hamwe n’ababyeyi ndetse n’abavandimwe be.

Igihe nari nkuze bihagije, nakiriye umugisha wanjye wa patiriyaki. Mu mugisha patiriyaki yambwiye ko ikintu cyiza nakora kugira ngo mfashe umuryango wanjye kubana mu ijuru ari ukuba urugero rw’inkuru nziza ya Yesu Kristo. Ni cyo nashoboraga gukora!

Data yabayeho kugeza ku myaka 86. Nyuma y’iminsi itanu apfuye, nakiriye ibyiyumviro byera by’umunezero. Data wo mu Ijuru yamenyesheje abinyujije kuri Roho We ko data yashakaga kwakira imigisha y’inkuru nziza ya Yesu Kristo! Sinzigera nibagirwa umunsi napfukamye ku rutambiro mu ngoro hamwe n’abavandimwe banjye kugira ngo twomekanywe n’ababyeyi banjye. Nari naratangiye gusengera uyu mugisha igihe nigaga mu Ishuri ry’Ibanze, kandi nawakiriye ubwo nari nujukuruje.

Ahari urimo urasengera imigisha ku bw’umuryango wawe n’abandi ukunda. Ntucike intege! Data wo mu Ijuru azakwereka icyo ushobora gukora.

Sangiza Data wo mu Ijuru ikiri mu mutima wawe. Uko usabye ubufasha bwe ubikuye ku mutima, uzakira Roho We kugira ngo akuyobore. Gusenga buri munsi bizakuzuza urukundo ukunda Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Ibi bizagufasha gushaka kubakurikira ubuzima bwawe bwose!

Tekereza uko byagenda mu gihe abana bose bo muri Afurika, Amerika y’Epfo, Aziya, Uburayi, Amerika y’Amajyaruguru na Ositaraliya basenga buri munsi. Isi yose yaba ihiriwe n’urukundo rw’Imana ruruseho!

Ishusho
Abana ku isi hose barimo gusenga.

Ndagutumirira gusengera kumenya ko Data wo mu Ijuru ahari, gusengera gukura kugira ngo uhinduke nka We, ndetse usengere kwerekana urukundo Rwe mu bandi. Nzi ko ariho kandi abakunda mwebwe. “Senga, arahari.” Mu izina ryera rya Yesu Kristo, amena.

Capa