Igiterane Rusange
Ni Ubushishozi muri Nyagasani ko Dukwiye Kugira Igitabo cya Morumoni
Igiterane Rusange cya Mata 2024


Ni Ubushishozi muri Nyagasani ko dukwiye kugira igitabo cya Morumoni

Ni isengesho ryanjye ko gusoma Igitabo cya Morumoni uyu mwaka bizaba umunezero n’umugisha kuri buri umwe muri twe.

Bavandimwe bakundwa, dushimishijwe cyane n’umuhate wanyu mu gusoma ibyanditswe bitagatifu na Ngwino, Unkurikire. Murakoze kubera ibyo muri gukora byose. Ihuriro ryanyu buri munsi n’Imana n’ijambo Ryayo rifite ingaruka zihambaye. “Muri gushyiraho umusingi w’umurimo ukomeye. Kandi mu bintu bito havamo ibinini bihambaye.”

Gusoma inyigisho z’Umukiza mu byanditswe bitagatifu bidufasha guhindura ingo zacu ubuturo bw’ukwizera n’urufatiro rwo kwiga inkuru nziza. Bitumira Roho mu ngo zacu. Roho Mutagatifu yuzuza ubugingo bwacu umunezero kandi akaduhindura mo abigishwa ba Yesu Kristo ubuzima bwose.

Muri iyi myaka ishize, mugihe dusoma ibitabo by’ibyanditswe bitagatifu, twabonye ukwaguka kw’inyigisho z’Imana ku bana Bayo mu busonga bwose bw’inkuru nziza.

Muri buri busonga, tubona ikigereranyo kimenyerewe. Imana igarura cyangwa igahishura inkuru nziza ya Yesu Kristo binyuze mu bahanuzi Bayo. Abantu bakurikira abahanuzi kandi bahabwa umugisha bihebuje. Ariko, uko ibihe bitambuka, abantu bahagarika kwita ku magambo y’abahanuzi ndetse bakajya kure ya Nyagasani n’inkuru nziza Ye. Ibi nibyo twita ubuyobe. Inkuru nziza yabanje guhishurirwa Adamu bwambere, ariko bamwe mu bana ba Adamu na Eva basize Nyagasani bajya mu buyobe. Tubona uburyo ukugarurwa n’ubuyobe byasubiwemo mu busonga bwa Enoke, Nowa, Aburahamu, Mose, n’abandi.

Ubu, uyu munsi, tubaho mu busonga bw’ukuzuzwa kw’ibihe. Ubu nibwo busonga butazarangirira mu buyobe. Ubu nibwo busonga hazatangiramo Ukuza kwa Kabiri k’Umukiza Yesu Kristo no kwima Ingoma Ye y’imyaka igihumbi.

None, ni irihe tandukaniro kuri ubu busonga? Ni iki Nyagasani yaduhaye uyu munsi, cyane cyane mu gihe cyacu, kizadufasha kwegera Umukiza kandi ntituzamusige?

Igisubizo kimwe kiza mu bitekerezo byanjye ni ibyanditswe—by’umwihariko Igitabo cya Morumoni: Irindi Sezerano rya Yesu Kristo.

Mugihe Imana yasezeranije ko hatazigera habaho ubundi buyobe rusange , dukeneye gushishoza no kwitonda tukirinda ubuyobe ku giti cyacu —twibuka, uko Umuyobozi Russell M. Nelson yigishije ati “Twese dufite inshingano zo gukura muri roho kuri buri muntu ” Kwiga Igitabo cya Morumoni, nkuko turi kubikora uyu mwaka, burigihe bituzana hafi y’Umukiza—kandi bikadufasha kuguma hafi Ye.

Tubyita “kwiga,” kandi nibyo byiza kubera ko byerekana umuhate. Ariko ntabwo burigihe dukeneye kwiga ihame rishya. Rimwe na rimwe gusoma igitabo cya Morumoni ni ibyerekeye gusa ukwiyumvamo ko twihuje n’Imana uyu munsi—kugaburira ubugingo, gukomezwa bya roho mbere yuko twerekeza hanze guhanga amaso isi, cyangwa gushaka gukizwa nyuma y’umunsi ugoye hanze mu isi.

Twiga ibyanditswe bitagatifu kugirango Roho Mutagatifu umwarimu ukomeye, ashobore gushimangira guhindukirira Data wa twese wo mu Ijuru na Yesu Kristo no kudufasha kumera Nkabo.

Hamwe nibyo bitekerezo mu mutwe twakwita kuri, “Ni iki Roho Mutagatifu yatwigishije iki cyumweru mugihe twiga Igitabo cya Morumoni?” ndetse “Ni gute ibi bituzana hafi y’Umukiza?”

Ibyo ni ibibazo byiza bijyanye no kwiga ibyanditswe bitagatifu mu rugo. Nanone ni ibibazo byindashyikirwa mu gutangira ishuri ryo Kucyumweru ku rusengero. Duteza imbere imyigishirize yacu ku rusengero Kucyumweru duteza imbere kwiga kwacu mu rugo mu gihe cy’icyumweru. Kubera iyo mpamvu, mu mashuri yacu yo Kucyumweru, “ubwiriza n’uwakira, barumvikana, kandi bombi barubakwa kandi bakanezererwa hamwe.”

Hano hari imirongo mike Roho yatangaje mu bitekerezo byanjye iturutse mu nyigisho z’Igitabo cya Morumoni iki Cyumweru:

  • Nefi yahaye amabwiriza Yakobo yo “kurinda biriya bisate maze akazabishyikiriza urubyaro rwe … uko ibisekuruza bisimburana. Kandi ubwo hariho inyigisho yari ntagatifu, cyangwa ihishurirwa … , cyangwa ubuhanuzi,”, Yakobo yarakwiye kubiharagata … kuri biriya bisate … no ku bw’abantu [babo].”

  • Yakobo nyuma yarahamije ati, “Dushakisha ibyanditswe bitagatifu, … kandi kubera ko dufite ubu buhamya bwose tugira ibyiringiro, kandi ukwizera kwacu ntikunyeganyezwe.”

Ubu, iyi mirongo yanteye kwibuka ibyo Nefi yavuze mbere bijyanye n’ibisate by’umuringa:

“Twabonye inyandiko … nuko turazitatura maze dusanga ko zari … iz’agaciro gakomeye kuri twebwe, ku buryo twazabungabungira amategeko ya Nyagasani abana bacu.

“Kubera iyo mpamvu, byari mu bushishozi bwa Nyagasani ko tugomba kubitwara, ubwo twagendaga mu gasi twerekeza mu gihugu cy’isezerano.”

Ubu, niba byari ubushishozi kuri Lehi n’umuryango we kugira ibyanditswe, ni na ko ari ubushishozi kuri twe. Agaciro gakomeye n’ububasha bwa roho by’ibyanditswe bikomeza kurabagirana mu buzima bwacu uyu munsi.

Ntabwo higeze habaho abantu mu mateka babashaga kubona Igitabo cya Morumoni n’ibindi byanditswe bitagatifu tunezererwa uyumunsi. Yego, Lehi n’umuryango we bahawe umugisha wo gutwara ibisate by’umuringa hamwe nabo, ariko ntabwo bari bafite kopi ya buri hema! Kopi yingenzi y’Igitabo cya Morumoni ni kopi yacu ku giti cyacu. Ni kopi dusoma.

Mu nzozi za Lehi z’igiti cy’ubugingo, Lehi yatwigishije akamaro k’inararibonye ku giti cyacu ku rukundo rw’Imana. Nyuma yuko afashe urubuto, Lehi yabonye umugore we, Sariya, n’abahungu be Nefi na Samu mu ntera ngufi.

“bari bahagaze nkaho batazi aho bakwiriye kujya.

“… I narabarembuje,” Lehi niko yavuze, “ndetse I mbabwiza ijwi riranguruye ngo bansange, bafate ku rubuto, rwari ruteye ubwuzu kurusha izindi mbuto zose.

“Kandi … baransanze nuko nabo bafata kuri urwo rubuto.”

Nkunda urugero rwa Lehi rwo kugambirira kurera. Sariya, Nefi, na Sam babagaho neza, ubuzima bwo gukiranuka. Ariko Nyagasani yarabafitiye ikintu cyiza, ikintu kiryoshye kuri bo. Ntabwo bari bazi aho bagikura ariko Lehi we yarahazi. Nuko arabahamagara “n’ijwi riranguruye,” ngo baze ku giti cy’ubugingo maze bafate ku mbuto ubwabo. Ubuyozi bwe bwari busobanutse. Ntabwo hari kubaho ukutumvikana.

Ndi umusaruro w’uburyo nkubu bwo kugambirira kurera. Igihe nari ingimbi wenda mu myaka 11 cyangwa 12 yamavuko, mama wanjye yarambajije ati, “Mark, uzi ubwawe ubifashijwemo na Roho Mutagatifu ko inkuru nziza ari ukuri?”

Ikibazo cye cyarantunguye. Nahoze buri gihe ngerageza kuba “umwana mwiza,” ndetse natekerezaga ko bihagije. Ariko mama wanjye, nka Lehi, yari aziko hari ikindi kintu cyari gikenewe. Nari nkeneye gukora no kumenya ubwanjye.

Namusubije ko nari ntaragira iryo nararibonye. Nuko ntiyagaragara nkaho atunguwe n’igisubizo cyanjye.

Noneho yavuze ikintu ntigeze nibagirwa. Ndibuka na n’uyu munsi amagambo ye agira ati: “Data wo mu Ijuru arashaka ko umenya ubwawe. Ariko ugomba kubishyiramo umuhate. Ugomba gusoma Igitabo cya Morumoni kandi ugasenga kugirango ubimenyeshwe na Roho Mutagatifu. Data wo mu Ijuru azasubiza amasengesho yawe.”

Byiza, Ntabwo nari narigeze nsoma Igitabo cya Morumoni mbere. Ntabwo natekereje ko nari nkuze bihagije ngo mbikore. Ariko mama wanjye yari abizi kundusha.

Ikibazo cye cyakanguye muri njye icyifuzo cyo kumenya ubwanjye.

Nuko, buri joro mu cyumba nararanagamo n’abavandimwe banjye babiri, nacanye itara ryari hejuru y’uburiri bwanjye maze nsoma igice cyo mu Gitabo cya Morumoni. Maze, nzimya itara, mva ku buriri bwanjye ndapfukama ndasenga. Nasenze mbikuye ku mutima kandi mbyifuza kurusha uko naba narigeze kubikora mbere. Nasabye Data wo mu Ijuru ngo amfashe atume menya ukuri kuzuye kw’Igitabo cya Morumoni.

Kuva igihe natangiriye gusoma Igitabo cya Morumoni, Niyumvisemo ko Data wo mu Ijuru yari azi umuhate wanjye. Kandi niyumvisemo ko ndi uwingenzi kuri We. Uko nasomaga kandi ngasenga, ibyiyumviro bihumuriza, bitanga amahoro byaje muri njye. Igice ku gice, urumuri rwo kwizera rwakomezaga kwiyongera mu bugingo bwanjye. Mu gihe, namenye neza ko ibi byiyumviro byari ibihamya by’ukuri biturutse kuri Roho Mutagatifu. Naje kumenya ubwanjye ko Igitabo cya Morumoni ari ukuri kandi ko Yesu Kristo ari Umukiza w’isi. Mbega ukuntu nishimiye ubutumire bwa mama.

Ubu bunararibonye bwo gusoma Igitabo cya Morumoni nk’umwana byatangije uburyo bwo kwiga ibyanditswe bitagatifu byakomeje kumpa umugisha uyu munsi. Ndacyasoma Igitabo cya Morumoni kandi ngapfukama mu isengesho. Kandi Roho Mutagatifu yampamirije ukuri kwacyo inshuro nyinshi.

Nefi yabivuze ukuri. Bwari ubushishozi muri Nyagasani ko dukwiriye gutwara ibyanditswe mu buzima bwacu. Igitabo cya Morumoni ni “Ibuye fatizo” rituma ubu busonga butandukana n’ubundi busonga bwose bwabanje. Nkuko dusoma Igitabo cya Morumoni kandi tugakurikira umuhanuzi uriho, ntabwo hazabaho ubuyobe bwo ku giti cyacu mu buzima bwacu.

Ubutumire bwo kuza ku giti cy’ubugingo tubanza gufata ijambo ry’Imana ntabwo ari ubutumire bwa Lehi gusa ku muryango we, kandi ntabwo ari ubutumire bwa mama wanjye kuri njye gusa bwo gusoma no gusenga ku Gitabo cya Morumoni. Nanone ni ubutumire bw’umuhanuzi wacu, Umuyobozi Russell M. Nelson, kuri buri umwe muri twe.

Yaravuze ati: “ndabasezeranya ko uko mwiga Igitabo cya Morumoni musenga buri munsi, muzarushaho gufata ibyemezo byiza—buri munsi. Ndabasezeranya ko uko mutekereza byimbitse ku byo mwiga, imigomero y’ijuru izafunguka, kandi muzahabwa ibisubizo by’ibibazo byanyu bwite n’ubujyanama ku bw’ubuzima bwanyu bwite.”

Ni isengesho ryanjye ko gusoma Igitabo cya Morumoni uyu mwaka bizaba umunezero n’umugisha kuri buri umwe muri twe kandi ko iteka bizatuzana hafi y’Umukiza.

Data wo mu Ijuru ariho. Yesu Kristo ni Umukiza n’Umucunguzi.wacu. Igitabo cya Morumoni kirimo amagambo ye kandi cyerekana urukundo rwe. Umuyobozi Russell M. Nelson ni umuhanuzi wa Nyagasani uriho ku isi uyu munsi. Nziko ibyo bintu ari ukuri kubera ubuhamya bwemeza bwa Roho Mutagatifu, ari nabwo buhamya nabanje kwakira igihe nasomaga Igitabo cya Morumoni nk’umuhungu muto. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Inyigisho n’Ibihango 64:33.

  2. “The new home-centered, Church-supported integrated curriculum has the potential to unleash the power of families, as each family follows through conscientiously and carefully to transform their home into a sanctuary of faith. I promise that as you diligently work to remodel your home into a center of gospel learning, over time your Sabbath days will truly be a delight. Your children will be excited to learn and to live the Savior’s teachings, and the influence of the adversary in your life and in your home will decrease. Changes in your family will be dramatic and sustaining” (Russell M. Nelson, “Becoming Exemplary Latter-day Saints,” Liahona, Nov. 2018, 113).

  3. “Verily, verily, I say unto you, I will impart unto you of my Spirit, which shall enlighten your mind, which shall fill your soul with joy” (Doctrine and Covenants 11:13).

  4. “Dispensations are time periods in which the Lord has at least one authorized servant on the earth who bears the holy priesthood and the keys, and who has a divine commission to dispense the gospel to the inhabitants of the earth” (Topics and Questions, “Dispensations,” Gospel Library).

  5. See Moses 5:12–16.

  6. The prophet Daniel saw our day, our dispensation, when he interpreted Nebuchadnezzar’s dream. The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints is the stone in that dream, cut out of the mountain without hands, rolling forward to fill the whole earth (see Daniel 2:34–35, 44–45; Doctrine and Covenants 65:2).

  7. “God the Father and Jesus Christ called upon the Prophet Joseph Smith to be the prophet of this dispensation. All divine powers of previous dispensations were to be restored through him. This dispensation of the fulness of times would not be limited in time or in location. It would not end in apostasy, and it would fill the world” (Russell M. Nelson, “The Gathering of Scattered Israel,” Liahona, Nov. 2006, 79–80).

  8. Russell M. Nelson, “Opening Remarks,” Liahona, Nov. 2018, 8.

  9. See “Conversion Is Our Goal,” Come Follow Me—For Home and Church: Book of Mormon 2024, v.

  10. Doctrine and Covenants 50:22; see also verses 17–21.

  11. Jacob 1:3–4.

  12. Jacob 4:6.

  13. 1 Nephi 5:21–22.

  14. It was recently announced that 200 million copies of the Book of Mormon have been distributed in this dispensation. That is truly remarkable. The Book of Mormon has now been translated into 113 languages, with 17 new translations in process. What a blessing to have the Book of Mormon in print, digital, audio, video, and other formats. (See Ryan Jensen, “Church Distributes 200 Millionth Copy of the Book of Mormon,” Church News, Dec. 29, 2023, thechurchnews.com.)

  15. 1 Nephi 8:14–16; emphasis added.

  16. “The most powerful spiritual influence in the life of a child is the righteous example of loving parents and grandparents who faithfully keep their own sacred covenants. Intentional parents teach their children faith in the Lord Jesus Christ so that they too ‘may know to what source they may look for a remission of their sins’ [2 Nephi 25:26]. Casual and inconsistent covenant keeping leads to spiritual casualty. The spiritual damage is often greatest on our children and grandchildren” (Kevin W. Pearson, “Are You Still Willing?,” Liahona, Nov. 2022, 69).

  17. See Doctrine and Covenants 6:22–24.

  18. The Prophet Joseph Smith said, “I told the brethren that the Book of Mormon was the most correct of any book on earth, and the keystone of our religion, and a man would get nearer to God by abiding by its precepts, than by any other book” (in the introduction to the Book of Mormon).

  19. Russell M. Nelson, “The Book of Mormon: What Would Your Life Be Like without It?,” Liahona, Nov. 2017, 62–63.

Capa