Igiterane Rusange
Ibihango n’Inshingano
Igiterane Rusange cya Mata 2024


Ibihango n’Inshingano

Itorero rya Yesu Kristo rizwi nk’itorero rishimangira gukorana ibihango n’Imana.

“Ni gute Itorero ryawe ritandukanye n’andi?” Igisubizo cyanjye kuri iki kibazo cy’ingirakamaro cyagiye gihinduka uko nagiye nkura kandi n’uko Itorero ryagiye rikura. Igihe navukiye muri Utah mu 1932, abanyamuryango b’Itorero ryacu banganaga na 700000 bibumbiye hamwe cyane cyane muri Utah n’izindi leta bituranye. Icyo gihe, twari dufite ingoro 7 gusa. Ubu abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma basaga miliyoni 17 mu bihugu nka 170. Kugeza ku itariki ya 1 y’iyi Mata, twari dufite ingoro 189 zeguriwe Imana mu bihugu byinshi n’izindi 146 ziri mu byiciro bitandukanye by’imyiteguro no kubakwa. Numvise navuga ku byerekeye intego y’izi ngoro n’amateka ndetse n’uruhare rw’ibihango mu kuramya kwacu. Ibi bizunganira inyigisho zahumetswe z’abafashe ijambo kare.

I.

Igihango ni ukwiyemeza kuzuza inshingano runaka. Ukwiyemeza kwa buri muntu ni ingenzi mu gushyira ubuzima bwacu ku murongo umuntu ku giti cye ndetse no mu mikorere isanzwe y’umuryango mugari. Iki gitekerezo ubu kirimo kurwanywa. Abantu bake bahangana n’ubutegetsi basakuza kandi bagatsimbarara ko abantu bakwiye kwisanzura bisesuye ku bintu byose byazitira ubwisanzure bw’umuntu ku giti cye. Nyamara mu myaka ibihumbi y’ubunararibonye tuzi ko abantu bigomwa ubwisanzure bw’umuntu ku giti cye kugira ngo twungukire mu kuba mu nsisiro zimeze neza. Ukwigomwa ubwisanzure bw’umuntu ku giti cye nk’uko gushingiye cyane cyane ku kwiyemeza cyangwa ibihango, ibivuzweho cyangwa ibikomojweho.

Ishusho
Abakozi mu gisirikare.
Ishusho
Abakozi bo kwa muganga.
Ishusho
Abazimya umuriro.
Ishusho
Abavugabutumwa b’igihe cyuzuye.

Hano hari ingero zimwe z’imikorere y’inshingano z’igihango mu muryango mugari wacu: (1) abacamanza, (2) abasirikare, (3) abakozi bo kwa muganga (4) n’abazimyi b’umuriro. Abantu bose bafite uruhare muri iyi mirimo tuzi bariyemeza (bikorwa akenshi ku mugaragaro mu ndahiro cyangwa igihango) kugira ngo bashyire mu bikorwa inshingano bahawe. Ni na cyo kimwe n’abavugabutumwa bacu b’igihe cyuzuye. Imyambaro n’ibirango byabo byihariye bigamije gusobanura ko ubyambaye yakoze igihango bityo kandi afite inshingano yo kwigisha no gufasha abandi kandi akwiye gushyigikirwa muri uwo murimo. Intego bifitanye isano ni ukwibutsa ababyambaye inshingano z’ibihango byabo. Nta bitangaza biri mu myambaro cyangwa ibimenyetso byabo byihariye, uretse urwibutso rukenewe rw’inshingano zihariye ababyambaye biyemeje. Ibi kandi ni ukuri ku bimenyetso by’impeta z’abakunzi n’iz’abashyingiranwe n’uruhare rwazo mu kumenyesha abazibona cyangwa kwibutsa abazambaye inshingano zabo z’igihango.

Ishusho
Impeta z’abakunzi.

II.

Ibyo navuze ku byerekeye uko ibihango ari urufatiro rwo gushyira ubuzima bwacu ku murongo umuntu ku giti cye bikora by’umwihariko ku bihango by’iyobokamana. Umusingi n’amateka y’imigenzereze myinshi n’ibisabwa byinshi by’amadini bishingiye ku bihango. Urugero, igihango cya Aburahamu ni ishingiro ry’imico myinshi ikomeye y’iyobokamana. Gitangiza igitekerezo gitagatifu cy’amasezerano y’Imana y’igihango hamwe n’abana Bayo. Isezerano rya Kera akenshi rikomoza ku gihango hagati y’Imana na Aburahamu n’urubyaro rwe.

Igice cya mbere cy’Igitabo cya Morumoni cyanditswe mu gihe cy’Isezerano rya Kera, cyerekana neza uruhare rw’ibihango mu mateka n’ukuramya by’Abisirayeli. Nefi yabwiwe ko inyandiko z’Abisirayeli z’icyo gihe zari “inyandiko y’Abayuda, zirimo ibihango bya Nyagasani, yagiranye n’Inzu ya Isirayeli.” Ibitabo bya Nefi bikomoza ku gihango cya Aburahamu kenshi no ku Bisirayeli “nk’abantu b’igihango ba Nyagasani.” Imigenzereze yo kugirana Igihango n’Imana cyangwa abayobozi b’amadini na yo yanditse mu nyandiko z’Igitabo cya Morumoni ku byerekeye Nefi, Yozefu muri Egiputa, Umwami Benyamini, Aluma n’Umutware w’ingabo Moroni.

III.

Igihe cy’Ukugarurwa k’ubwuzure bw’inkuru nziza ya Yesu Kristo kigeze, Imana yahamagaye umuhanuzi, Joseph Smith. Ntabwo tuzi amabwiriza yose ya mbere umumarayika Moroni yahaye uyu muhanuzi wari ukirimo gukura. Tuzi ko Moroni yasobanuye ko Imana yahaye Joseph umurimo wo gukora kandi ko ubwuzure bw’Inkuru Nziza ihoraho bugomba gusohozwa, harimo imigisha yasezeranyijwe ba sogokuruza. Tuzi kandi ko ibyanditswe Joseph ukiri muto yasomye cyane (ndetse mbere y’uko ayoborwa mu gutunganya itorero) byari inyigisho nyinshi zerekeye ibihango yari arimo gusemura mu Gitabo cya Morumoni. Kiriya gitabo ni isoko y’ibanze y’Ukugarurwa kw’inkuru nziza yuzuye, harimo umugambi w’Imana ifitiye abana Bayo, kandi cyuzuye amafatizo ku bihango.

Kuko yari azi neza Bibiliya, Joseph agomba kuba yari azi ifatizo ry’igitabo cy’Abaheburayo ku mugambi w’Umukiza ugira uti: “nzasezerana igihango gishya n’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda.” Abaheburayo bakomoza kandi kuri Yesu “nk’umuhuza w’igihango gishya.” Mu buryo busobanutse, inkuru za bibiliya z’umurimo w’Umukiza akiri ku isi ziswe “Isezerano Rishya,” icyenda kuba impuzanyito y’“Igihango Gishya.”

Ibihango byari ishingiro mu Kugarurwa kw’inkuru nziza. Ibi biragaragara mu ntambwe za mbere Nyagasani yayoboyemo Umuhanuzi mu gutunganya Itorero Rye. Igitabo cya Morumoni kikimara gusohorwa, Nyagasani yayoboye imitunganyirize y’Itorero Rye Ryagaruwe, ryaje ryitwa Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Icyahishuwe cyabonetse muri Mata 1830 kiyobora ko abantu “bazakirwa ku bw’umubatizo mu Itorero rye” nyuma y’uko “bahamya” (bisobanuye guhamya ku mugaragaro) “ko bihannye ibyaha byabo byose mu by’ukuri, kandi bifuza kwitirirwa izina rya Yesu Kristo, bariyemeje kumukorera kugeza ku ndunduro.”

Iki cyahishuwe ni cyo kiyobora Itorero ko “rihurira hamwe kenshi kugira risangire umugati na vino [amazi] ryibuka Nyagasani Yesu.” Akamaro k’uyu mugenzo kagaragara cyane mu magambo y’igihango avugwa n’umukuru cyangwa umutambyi uyasoma. Aha umugisha ibimenyetso by’umugati ku bwa “roho z’abawusangira bose … , kugira ngo … baguhamirize, O Mana, Data Uhoraho, ko bifuza kwitirirwa izina ry’Umwana wawe, kandi bahore bamwibuka kandi bubahirize amategeko ye yabahaye.”

Uruhare shingiro rw’ibihango rw’ishingiro rwongeye kwemezwa mu ijambo ry’ibanze Nyagasani yatanze mu isohorwa rya mbere ry’ibyahishuwe Bye. Aho Nyagasani atangaza ko yahamagaye Joseph Smith kubera ko abatuye isi “bataye imigenzo yanjye, kandi batatiriye igihango cyanjye gihoraho.” Iki cyahishuwe gikomeza gusobanura ko amategeko Ye yatanzwe “kugira ngo igihango cyanjye gihoraho gishobore kwimakazwa.”

Uyu munsi dusobanukiwe uruhare rw’ibihango mu nyigisho yihariye y’Itorero ryagaruwe n’ukuramya kw’abanyamuryango baryo. Umuyobozi Gordon B. Hinckley yatanze incamake y’ingaruka z’umubatizo wacu no gusangira isakaramentu buri cyumweru ko buri munyamuryango w’iri Torero winjiye mu mazi y’umubatizo yahindutse ufite uruhare mu gihango cyera. Buri gihe dusangira isakaramentu ry’ifunguro rya Nyagasani, tuvugurura icyo gihango.

Twibukijwe n’abafashe ijambo benshi muri iki giterane ko Umuyobozi Russell M. Nelson akomoza kenshi ku mugambi w’agakiza “nk’nzira y’igihango ituyobora ku [Mana], kandi ko “yerekeranye n’umubano wacu n’Imana.” Atwigisha ibyerekeye umumaro w’ibihango mu mihango yo mu ngoro kandi adukangurira kubona impera z’ikintu tukiri mu ntangiriro yacyo no “gutekereza mu buryo bwa selestiyeli.”

IV.

Ubu ndavuga byinshi ku bihango byo mu ngoro. Umuhanuzi Joseph Smith yamaze imyaka ye isigaye ayoboye imirimo yo kubaka ingoro muri Nauvoo Illinois, mu kuzuza inshingano ye yo kugarura ubwuzure bw’inkuru nziza ya Yesu Kristo. Binyuze muri we Nyagasani yahishuriye imyemerere, inyigisho n’ibihango byera abamukurikiye kugira ngo bakorere mu ngoro. Aho abantu bari bafite ingabire bigishwaga umugambi w’Imana w’agakiza kandi bagahamagarirwa gukora ibihango byera. Abantu babayeho bubahiriza ibyo bihango basezeranywaga ubugingo buhoraho kubera iyo mpamvu “ibintu byose bikazaba ibyabo” kandi ko “bazatura imbere y’Imana na Kristo Wayo iteka n’iteka”.

Imigenzo y’ingabire mu Ngoro ya Nauvoo yaratangwaga mbere gato y’uko abapayiniya birukanwa kugira ngo batangire guterera imisozi yitaruye mu burengerazuba, byaje kuba amateka. Dufite ubuhamya bwinshi buturutse mu bapayiniya ko ububasha bakiriye mu guhuzwa na Kristo mu ngabire zabo mu Ngoro ya Nauvoo bwabahaye imbaraga zo gukora urugendo rwabo ruhebuje no gutura mu burengerazuba.

Abantu bahawe ingabire mu ngoro ntagatifu bafite inshingano yo kwambara gamenti y’ingoro, umwambaro utaboneka kuko wambarwa imbere y’indi myambaro y’inyuma. Yibutsa abanyamuryango bafite ingabire ibihango byera bakoze n’imigisha basezeranyijwe mu ngoro ntagatifu. Tubwirizwa kwambara gamenti z’ingoro ubudasiba, keretse habaye impamvu zigaragarira buri wese, kuriga ngo tugere kuri izo ntego ntagatifu. Kubera ko ibihango bidafata “umunsi w’ikiruhuko,” gukuramo gamenti bishobora kumvikana nko gukura amaboko ku nshingano n’imigisha bizana nabyo. Ku rundi ruhande, abantu bambara gamenti zabo mu budahemuka kandi bakubahiriza ibihango byabo byo mu ngoro ubudahwema bashimangira uruhare rwabo nk’abigishwa ba Nyagasani Yesu Kristo.

Ishusho
Ikarita y’ingoro.

Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ririmo kubaka ingoro ku isi hose. Intego zazo ni uguhesha abana b’Imana b’igihango imigisha yo kuramiriza mu ngoro hamwe n’inshingano zera n’ububasha ndetse n’imigisha idasanzwe yo guhuzwa na Kristo babonera mu gihango.

Ishusho
Ingoro ya São Paulo Brazil.

Itorero rya Yesu Kristo rizwi nk’itorero rishimangira gukorana ibihango n’Imana. Ibihango biboneka muri buri mugenzo w’agakiza n’ikuzwa iri Torero ryagaruwe riyobora. Umugenzo w’umubatizo n’ibihango bigendana nawo ni ibisabwa by’ingenzi mu kwinjira mu bwami bwa selestiyeli. Imigenzo n’ibihango bigendana nawo byo mu ngoro ni ibisabwa by’ingenzi mu ikuzwa mu bwami bwa selestiyeli, ariryo bugingo buhoraho, “impano iruta izindi mu mpano zose z’Imana.” Ibyo ni byo ntumbero y’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.

Ndahamya ibya Yesu Kristo, ari we ukuriye iryo Torero, kandi nambaje imigisha Ye ku bantu bose bashaka guharanira ibihango byabo byera. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa