Igiterane Rusange
Mutabaze, Ntimugwe
Igiterane Rusange cya Mata 2024


Mutabaze, Ntimugwe

Nidutabaza Imana, ndahamya ko tutazagwa.

Uyu munsi, ndashaka gutangira ntanga ubuhamya bwuzuye mu mutima wanjye bw’uko Imana yumva amasengesho yacu kandi ikayasubiza mu buryo bw’umuntu ku giti cye.

Mu isi inyura mu bihe bishidikanywaho, ububabare, ugutenguhwa no kubabazwa umutima, dushobora kumva dushaka kwishingikiriza cyane ku bushobozi bwite bwacu no ku byo dukunda, ndetse n’ubumenyi n’umutekano uva mu isi. Ibi bishobora gutuma dushyira inyuma isoko nyayo yo gutabarwa n’inkunga ishobora guhangana n’ingorane z’ubu buzima bupfa.

Ishusho
Icyumba cy’ibitaro.

Ndibuka igihe nari mu bitaro kubera uburwayi n’ukuntu byangoraga gusinzira. Igihe nazimyaga amatara maze icyumba kikijima, nabonye ikimenyetso kigaragaza ku gisenge imbere yanjye kivuga kiti: “mutabaze, ntimugwe.” Icyantangaje, bukeye bwaho nabonye ubutumwa bumwe bwisubiramo mu bice byinshi by’icyumba.

Ishusho
Ikimenyetso cya mutabaze, ntimugwe.

Kuki ubwo butumwa bwari ingenzi cyane? Ubwo nabazaga umuforomokazi iby’ubwo butumwa, yagize ati: “Ni ukurinda imvune iguturutseho yatuma ububabare usanganywe bwiyongera.”

Ubu buzima, muri kamere yabwo, buzana ibintu bibabaza, bimwe ni byo bigize imibiri yacu, bimwe biterwa n’intege nke zacu cyangwa imibabaro yacu, bimwe biterwa n’uburyo abandi bakora amahitamo yabo, n’ibindi biterwa n’uko dukora amahitamo yacu.

Haba hari isezerano rikomeye riruta iry’Umukiza we ubwe yagize igihe yatangazaga ati: “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi (cyangwa mutabaze) muzakingurirwa”?

Isengesho ni uburyo bwo gushyikirana na Data wo mu Ijuru utwemerera “gutabaza kandi ntitugwe.” Ariko, hari aho dushobora gutekereza ko gutabaza kwacu kutigeze kumvikana kuko tutakiriye igisubizo ako kanya cyangwa icyo mu byo twari twiteze.

Ibi rimwe na rimwe biganisha ku mihangayiko, umubabaro, cyangwa ugutenguhwa. Ariko wibuke uko Nefi yerekanye ukwizera kwe muri Nyagasani igihe yavugaga ati: “Ni gute atampa amabwiriza, kugira ngo nshobore kubaka ubwato?” Noneho rero, ndakubajije, ni gute Nyagasani atashobora kuguha amabwiriza, kugira ngo utagwa?

Icyizere mu bisubizo by’Imana cyerekana kwemera ko inzira Zayo atari inzira zacu kandi ko “ibintu byose bigomba kuza mu gihe cyabyo.”

Kumenya neza ko turi abana ba Data wo mu Ijuru wuje urukundo n’imbabazi bigomba kuba intandaro yo “gutabaza” mu isengesho ryubaha Imana hamwe n’imyitwarire yo “gusenga iteka kandi ntiturabirane; … kugira ngo imikorere myiza yacu ibe iy’imibereho y’ubugingo bwacu.” Tekereza ibyiyumvo bya Data wo mu Ijuru mu gihe muri buri sengesho twinginga mu izina ry’umwana we, Yesu Kristo. Mbega ububasha n’ubwuzu nizera ko bigaragazwa iyo tubikoze gutyo!

Ibyanditswe byuzuyemo ingero nyinshi z’abatabaje Imana kugira ngo batagwa. Helamani n’ingabo ze, mu gihe bari bahuye n’imibabaro yabo, batabaje Imana, batura ibiri mu mitima yabo mu isengesho. Bakiriye icyizere, amahoro, ukwizera, n’ibyiringiro, bagira ubutwari no kwiyemeza kugeza bageze ku ntego yabo.

Tekereza uko Mose yatabaje kandi agatakambira Imana igihe yisangaga hagati y’Inyanja Itukura n’abanyagiputa begereye gutera, cyangwa Aburahamu mu gihe yubahirizaga inshingano yo gutamba umuhungu we Isaka.

Nzi neza ko buri wese muri mwe yagize kandi azagira ubunararibonye aho gutabaza bizaba igisubizo cyo kutagwa.

Imyaka 30 irashize, ubwo njye n’umugore wanjye twiteguraga gushyingirwa imbere y’amategeko no gusezeranira mu ngoro, twarahamagawe tumenyeshwa ko gushyingirwa imbere y’amategeko byahagaritswe kubera imyigaragambyo. Twahamagawe mbere y’iminsi itatu y’imihango yari iteganijwe. Nyuma yo kugerageza inshuro nyinshi ku bindi biro no kutabona indi gahunda, twatangiye kumva tubabaye kandi dushidikanya ko dushobora rwose gushyingirwa nk’uko byari byateganijwe.

Umukunzi wanjye nanjye “twarakomanze,” twatura ibiri ku mitima yacu ku Mana mu isengesho. Nyuma yaho, umuntu yatubwiye ibiro biri mu mujyi muto uri mu nkengero z’umujyi aho yari aziranye n’uwari meya w’aho. Tudashidikanyije, twahise tujya kumusura tumubaza niba bishoboka ko yadushyingira. Icyadushimishije, yarabyemeye. Umunyamabanga we yashimangiye ko tugomba kubona icyemezo muri uwo mujyi no gutanga ibyangombwa byose mbere ya saa sita z’umunsi ukurikiyeho.

Ku munsi ukurikiyeho, twagiye muri uwo mujyi muto tujya kuri sitasiyo ya polisi gusaba icyangombwa twasabwe. Icyadutangaje ni uko umupolisi yavuze ko atakiduha kubera ko abashakanye benshi bakiri bato bagiye bahunga imiryango yabo kugira ngo bashyingirwe rwihishwa muri uwo mujyi, birumvikana ko atari ko byari bimeze kuri twe. Nanone, ubwoba n’agahinda byaraturenze.

Ndibuka ukuntu natabaje bucece Data wo mu Ijuru kugira ngo ntagwa. Nakiriye neza igitekerezo gisobanutse cyaje mu mutwe wanjye, mvuga nsubiramo inshuro nyishi nti: “Uruhushya rwo kujya mu ngoro.” Nahise nkuramo uruhushya rwanjye rwo kujya my ngoro ngishyikiriza umupolisi, umukunzi wanjye arumirwa.

Mbega ukuntu byari bitangaje ubwo twumvaga umupolisi avuga ati: “Kuki utambwiye ko ukomoka mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma? Nzi itorero ryanyu neza.” Ako kanya yahise atangira gutegura icyangombwa. Na bwo twaratunguwendetse cyane ubwo umupolisi yavaga kuri sitasiyo ntacyo avuze.

Hashize iminota mirongo itanu, ntiyagaruka. Byari bimaze kuba saa 11:55 za mu gitondo, kandi twari dufite kugeza saa sita gusa kugira ngo dutange ibyangombwa. Mu buryo butunguranye, yaje afite imbwa nziza atubwira ko ari impano y’ubukwe arayiduha hamwe n’icyangobwa.

Twirutse twerekeza ku biro bya meya dufite icyangombwa cyacu n’imbwa yacu nshya. Hanyuma tubona imodoka y’umuyobozi iza itugana. Nitambitse imbere yayo. Imodoka yarahagaze, tubona wa munyamabanga imbere mu modoka. Atubonye, aravuga ati: “mumbabarire, nababwiye saa sita. Ngomba kujya mu kindi gikorwa.”

Nicishije bugufi ncecetse, ntabaza n’umutima wanjye wose Data wo mu Ijuru, nsaba ubufasha nanone kugira ngo “ntagwa.” Mu buryo butunguranye, igitangaza cyarabaye. Umunyamabanga yaratubwiye ati: “Mbega imbwa nziza ufite. Nabona he indi nk’iyo y’umuhungu wanjye?”

“Ni iyawe,” twahise dusubiza gutyo.

Umunyamabanga yaraturebye aratungurwa ati, “SAWA, reka tujye ku biro dukore gahunda.”

Nyuma y’iminsi ibiri, njye na Carol twarashyingiwe imbere y’amategeko nk’uko byari biteganijwe, hanyuma twomekanywa mu Ngoro ya Lima Peru.

Birumvikana ko dukeneye kwibuka ko gutabaza kujyanye n’ukwizera n’igikorwa: ukwizera kugira ngo tumenye ko dufite Data wo mu Ijuru usubiza amasengesho yacu akurikije ubwenge Bwe butagira akagero, hanyuma, n’ibikorwa bihoraho bihuye n’ibyo twasabye. Gusenga (gutabaza) bishobora kuba ikimenyetso cy’ibyiringiro byacu. Ariko gukora nyuma yo gusenga ni ikimenyetso cy’uko ukwizera kwacu ari ukuri: ukwizera kugeragejwe mu gihe cy’ububabare, ubwoba, cyangwa ugutenguhwa.

Ndabagira inama yo kwita kuri ibi bikurikira:

  1. Buri gihe mutekereze kuri Nyagasani nk’uburyo bwanyu bwa mbere bwo kubona ubufasha.

  2. Mutabaze, ntimugwe. Muhindukirire Imana mu isengesho rivuye ku mutima.

  3. Nyuma yo gusenga, kora ibyo ushoboye byose kugira ngo ubone imigisha wasengeye.

  4. Mwicishe bugufi kugira ngo mwemere igisubizo mu gihe cye n’inzira Ye.

  5. Ntimurekere aho! Mukomeze mutere imbere mu nzira y’igihango mu gihe mutegereje igisubizo.

Ahari wenda hari umuntu ubu ngubu, bitewe n’ibyo ari kunyuramo, wumva ari hafi kugwa kandi wifuza gutabaza nk’uko Joseph Smith yabigenje igihe yatakambaga ati: “O Mana, urihe? … Mbese ukuboko kwawe kuzageza he gutinda”

Ndetse no mu bihe nk’ibi, musenge mufite “umurego wa roho,” nk’uko Umuyobozi Russell M. Nelson yabyigishije, kubera ko amasengesho yawe buri gihe yumvwa!

Mwibuke iyi ndirimbo:

Ere you left your room this morning,

Did you think to pray?

In the name of Christ, our Savior,

Did you sue for loving favor

As a shield today?

Oh, how praying rests the weary!

Prayer will change the night to day.

So, when life gets dark and dreary,

Don’t forget to pray.9

Uko dusenga, dushobora kumva twegeranye na Data wo mu Ijuru, wohereje Umwana We w’Ikinege kugira ngo aturuhure imitwaro yacu, kuko nidutabaza Imana, ndahamya ko tutazagwa. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa