Igiterane Rusange
Kumirwa mu Munezero wa Kristo
Igiterane Rusange cya Mata 2024


Kumirwa mu Munezero wa Kristo

Ndahamya ko Data wo mu Ijuru yumva ubwingizi bwanyu bwuzuye amarira kandi azahora abasubiza mu bushishozi bwuzuye.

Umukuru Kearon, turabakunda. Ese nakoresha imivugire nk’iyawe mu minota 10?

Mwifuza ibitangaza

Mu Isezerano Rishya twigamo impumyi yitwaga Barutimayo, watakiye Yesu yifuza igitangaza. “Yesu arayibwira ati, igendere; ukwizera kwawe kuragukijije. Nuko uwo mwanya arabona.”

Ikindi gihe umugabo w’i Betesayida yategereje igihe kirekire gukizwa. Binyuranye n’ibya mbere, iki gitangaza ntabwo cyahise kiba Ahubwo, Yesu yamuhaye umugisha kabiri mbere “y’uko akira.”

Mu rugero rwa gatatu, Intumwa Pawulo “yatakambiye Nyagasani inshuro eshatu” mu bubabare bwe, kandi nyamara, nk’uko tubizi, ubusabe bwe ntibwasubijwe.

Abantu batatu batandukanye. Ubunararibonye butatu butandukanye.

Bityo rero, iki kibazo: Ni ukubera iki bamwe bakira ibitangaza byabo banyotewe cyane, mu gihe abandi bategereza bihanganye, bategereje Nyagasani? Dushobora kuba tutazi impamvu, nyamara mu mashimwe menshi, tuzi umuntu udukunda” kandi “ukora byose ku bw’imibereho myiza n’ibyishimo byacu.”

Imigambi y’Imana

Imana, yo ireba iherezo ihereye mu ntangiriro, itwizeza ko “ingorane zacu n’imibabaro yacu bizabaho ariko igihe gito” kandi ko bizezwa “ku bw’inyungu zawe.”

Mu kudufasha gukura ubusobanuro mu bigeragezo byacu, Umukuru Orson F. Whitney yarigishije ati: “Nta bubabare tubabara, nta kigeragezo duhura na cyo bipfa ubusa. Bibaho kugira ngo bitwigishe. … Ibyo … twiyumanganyamo [twihanganye] byose … byubaka imico yacu, bikeza imitima yacu, byagura roho zacu, kandi bikatwuzuza ubwuzu n’urukundo. … Ni mu gahinda n’umubabaro, umuruho n’ibigeragezo, bituma tugira ubumenyi twaje gushaka hano kandi buzadufasha kurushaho kumera nk’ababyeyi bacu bo mu ijuru.”

Isobanukiwe ko “ububasha bwa Kristo buzamuzaho” mu magorwa ye, Intumwa Pawulo yavuze yiyoroheje iti: “Kuko iyo mbaye umunyantege nke ari ho ndushaho kugira imbaraga.”

Ibigeragezo by’ubuzima biradupima. Ndetse n’Umukiza “yize … ukumvira” kandi “yatunganyijwe binyuze mu mibabaro.”

Kandi umunsi umwe azatangazanya ibambe ati: “Dore ntunganyije wowe, nahisemo wowe nkugeragereje mu itanura ry’amagorwa.”

Kugeraho ukagirira icyizere intego z’Imana bihumeka ibyiringiro muri roho zinaniwe kandi bigakongeza ukwiyemeza mu bihe by’ishavu n’intimba.

Intumbero z’Imana

Mu myaka ishize, Umuyobozi Russell M. Nelson yasangije abandi ubu bushishozi bw’agaciro: “Uko tureba ku bintu byose n’intumbero y’ubuziraherezo, bizoroshya cyane umutwaro wacu.”

Ishusho
Holly na Trey Porter.

Umugore wanjye, Jill nanjye vubaha twiboneye uku kuri mu buzima bw’indahemuka Holly na Rick Porter, umuhungu wabo w’imyaka 12, Trey, apfa mu muriro uteye ubwoba. Afite amaboko n’ibirenge byahiye bikabije bitewe n’urugamba rw’ubutwari rwo gushaka gukiza umuhungu we yakundaga, Holly yahagaze mu iteraniro ry’isakaramentu rya paruwasi nuko atanga ubuhamya bukomeye bw’amahoro n’umunezero mwinshi Nyagasani yasutse ku muryango wabo mumubabaro wabo, akoresheje amagambo nka ni igitangaza, ntibisanzwe, kandi biratangaje.

Ishusho
Ibiganza birimo bikira bipfumbatanye.

Agahinda kagoye kwakira k’uyu mubyeyi w’igiciro kahise gasimburwa n’amahoro arenze hamwe n’iki gitekerezo: “Ibiganza byanjye ntabwo ari ibikiza. Ibyo biganza ni iby’Umukiza! Aho kureba ku nkovu zanjye nk’urwibutso rw’ibyo ntashoboye gukora, nibuka inkovu Umukiza wanjye afite.”

Ubuhamya bwa Holly busohoza isezerano ry’umuhanuzi wacu: “Nimutekereza mu buryo bwa selesitiyeli,muzabona ibigeragezo n’ibibarwanya mu rumuri rushya.”

Umukuru D. Todd Christofferson yaravuze ati: “Nizera ko ikibazo cyo gutsinda no gukura mu ngorane byatujeho igihe Imana yatwerekaga umugambi wayo w’agakiza mu isi ya mbere y’iyi ipfa. Tugomba kwakira icyo kibazo ubu tuzineza ko Data wa twese wo mu Ijuru azadushyigikira. Ariko ni ngenzi cyane ko tumugarukira. Nta Mana, ibyo ducamo by’ububabare n’amakuba byatubyarira, ubwihebe, ubwigunge, ndetse no gusharirirwa.”

Amahame y’Imana

Mu kwirinda umwijima wo kutanyurwa ahubwo tukarushaho kubona amahoro, ibyiringiro, ndetse n’umunezero mu gihe imbogamizi z’ubuzima zikomeye, ndatanga amahame y’Imana atatu.

Irya mbere: ukwizera gukomeye kurushaho kuzanwa no gushyira Yesu Kristo imbere. Aratangaza ati: “Nimundangamire muri buri gitekerezo, mwishidikanya, mwigira ubwoba.” Umuyobozi Nelson yarigishije ati:

“Ubuzima [bwacu] buhoraho bushingiye k’ukwizera [kwacu] muri Kristo n’impongano Ye.”

Ubwo narwanaga n’ububabare bukabije bwatewe n’imvune iherutse, numvise ndushijeho gushimira Yesu Kristo n’impano irenze imyumvire y’Impongano Ye. Muyitekerezeho! Umukiza yanyuze mu ‘bubabare n’agahinda n’ibigeragezo bya buri bwoko bwose’ kugira ngo ashobore kuduhumuriza, kudukiza, no kudutabara mu bihe bikenewe.”

Yarakomeje ati: “Imvune yanjye yatumye nongera nanone gutekereza ku ‘buhangange bwa Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli.’ Mu gihe cyo gukira kwanjye, Nyagasani yerekanye imbaraga z’ubumana Bwe mu buryo bw’amahoro no mu nzira zizira kwibeshya.”

Umukiza adutera akanyabugabo agira ati: “Mu isi muzagiramo amakuba, ariko nimuhumure nanesheje isi.”

Irya kabiri: ibyiringiro bikeye kurushaho bizanwa n’igeno ryacu rihoraho. Arimo avuga ku bubasha bukubiye mu kugumana “iyerekwa rya Data ry’imigisha idasanzwe yadusezeranyije … mbere y’amaso yacu buri munsi,” Mushiki wacu Linda Reeves yahamije ati: “Ntabwo nzi impamvu duhura n’ibigeragezo byinshi, ariko niyumvamo ko ingororano iba ikomeye, … yuzuye umunezero kandi irenze imyumvire yacu kuri uwo munsi w’ingororano, dushobora kumva twabwira Data udukunda w’umunyempuhwe tuti: ‘Ese ibyo gusa byasabwaga?’ … Bizamara iki … ibyatubabaje hano niba, amaherezo, ibyo bigeragezo … biduhesha ubugingo buhoraho … mu bwami bw’Imana?”

Umuyobozi Nelson yadusangije ubu bushishozi: “Zirikana igisubizo Nyagasani yahaye Joseph Smith igihe yasabiraga ubutabazi muri gereza ya Liberty. Nyagasani yigishije Umuhanuzi ko ibyo akorerwa bya kinyamaswa bizamuha ubunararibonye kandi bizamuzanira ineza. Nyagasani yamusezeranije ko nabinyuramo neza, Imana izamukuza mu ijuru. Nyagasani yigishaga Joseph gutekereza mu buryo bwa selesitiyeli no gutumbera ingororano ihoraho aho kwibanda ku ngorane zikomeye z’icyo gihe.”

Impinduka y’ibitekerezo ya Joseph yazanye kwezwa kwimbitse kuri Joseph, nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiye inshuti ati: “Nyuma yo kumara amezi atanu mfungiye mu nkuta za gereza bisa nkaho mbona ko umutima wanjye uzahorana ubwuzu nyuma y’ibi bihe kuruta uko byari bimeze mbere hose. … Sinari kuzigera niyumva nk’uko meze uyu munsi iyo ntaza kubabazwa n’ibinyoma nababajwe nabyo.”

Irya gatatu: ububasha bukomeye cyane buzanwa n’umunezero. Mu masaha y’amahina kuruta andi, kandi yashavuzaga, Umukiza wacu ntabwo yasusumiye ahubwo yanyweye ku gikombe gisharira. Ni gute yabikoze? Twiga ko “ku bw’umunezero wamushyizwe imbere [Kristo] ntiyita ku isoni zawo,” ubushake Bwe “bwamizwe n’ubushake bwa Data.”

Ishusho
Kristo i Getsemani.

Iyi nteruro “kumirwa” iranshyigura byimbitse. Yarushijeho kunshamaza ubwo nize ko mu Cyesipanyoro, “kumirwa” bisemurwa nko “gutamirwa”; mu Kidage, nko “guconshomerwa”; no mu Gishinwa, nko “kurigiswa.” Rero, iyo imbogamizi zikomeye z’ubuzima zindenze, nibuka ko iri sezerano rya Nyagasani, ko mu budahemuka bwacu “nta bubabare na buke tuzahura na bwo, ahubwo buzamirwa, [butamirwe, buconshomwe, kandi burigiswe] mu munezero wa Kristo.”

Ndabona muri benshi muri mwe uyu munezero, “[urenze] … imyumvire ya muntu,” ndetse nubwo ibikombe byanyu bisharira bitaramara gukurwaho. Murakoze ku bwo kubahiriza ibihango byanyu no kuguma muri abahamya b’Imana. Murakoze ku bwo kudusanganira kugira ngo muduheshe umugisha “mu mitima [yanyu] ituje ihishemo intimba amaso adashobora kubona.” Umuyobozi Camille Johnson yigishije ko kuko iyo muzaniye abandi ihumure ry’Umukiza, namwe ubwacu muzaryibonera.

Amasezerano y’Imana

Ubu, dusubirane mu iteraniro ry’isakaramentu aho twabaye abahamya b’igitangaza cy’umuryango wa Holly Porter urimo gutabarwa na Nyagasani. Ubwo nari nicaye ntekereza icyo navuga ngo mpumurize uyu muryango w’indahemuka n’inshuti nkoramutima zawo, hari icyiyumviro cyanjemo kigira kiti: “Koresha amagambo y’Umukiza.” Rero, ndasoza uyu munsi nk’uko nasoje ku Isabato, nkoresheje amagambo Ye, “akiza Roho zakomeretse.”

“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.”

“Ndetse nzoroshya imitwaro yashyizwe ku ntugu zanyu, ku buryo ndetse mudashobora kuyumva ku migongo yanyu, ndetse no mu gihe muri mu buretwa; … kandi kugira ngo mushobore kumenya by’ukuri ko njyewe, Nyagasani Imana, ngenderera abantu banjye mu mibabaro yabo.”

“Sinzabasiga nk’impfubyi, ahubwo nzabasanga.“

Ubuhamya bwanjye

Hamwe no gushengerera kuzuye umunezero, ndahamya ko Umukiza wacu ariho kandi “amasezerano Ye yizewe.” Mfitiye by’umwihariko mwebwe mugowe cyangwa “mubabaye mu buryo ubwo ari bwo bwose,” Ndahamya ko Data wo mu Ijuru yumva ubwinginzi bwanyu bwuzuye amarira kandi azahora abasubiza mu bushishozi bwuzuye. “Ndiringira ko Imana izabakomeza.” nk’uko yakomeje umuryango wanjye mu bihe byari bikenewe cyane, “kugira ngo imitwaro yanyu yorohe,” ndetse “buzamirwe mu munezero wa Kristo.” Mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.

Capa