Ingarukagihe Ikomeye, Itunganye y’Inyigisho ya Kristo
Ndabahamagarira gukurikiza inyigisho ya Kristo inshuro nyinshi, intambwe ku yindi, kandi mubigambiriye maze mugafasha abandi mu nzira yabo.
Mu myaka ishize, umugore wanjye, Ruth; umukobwa wacu Ashley; nanjye twifatanyije n’abandi bakerarugendo mu rugendo rwo mu bwato bwa kayaki muri Leta ya Hawaii muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kayaki ni ubwato buto busa nk’ubw’umuvure bwitwa canoe, umuntu yicaramo akaba ari hafi cyane y’amazi, bubamo umurongo w’intebe zireba imbere kandi bugakoresha ingashya y’amugi abiri ikurura ivana imbere ijyana inyuma ku ruhande rumwe, noneho no ku rundi ruhande. Umugambi wari ugukora urugendo muri ubwo bwato bugufi tujya mu birwa bibiri bitoya uvuye ku nkombe ya Oahu tukongera tukagaruka. Nari mfite icyizere kubera ko, ubwo nari umusore, natwaraga kayaki mu biyaga byo mu misozi. Icyizere gikabije ntikigera kigena ejo hazaza, sibyo?
Uwatuyoboraga yaduhaye amabwiriza kandi atwereka kayaki z’inyanja twagombaga gukoresha, Zari zitandukanye n’izo nari naratwaye mbere. Nagombaga kwicara ku gasongero ka kayaki, aho kwicaramo rwagati. Ubwo nageraga muri kayaki, insanganyareme yanjye yari hejuru kurusha ibyo nari menyereye, kandi numvaga ntaringaniye mu mazi.
Ubwo twatangiraga, natwaye nihuta kurusha Ruth na Ashley. Nyuma y’igihe gitoya, nari nabasize kure. Nubwo nari nishimiye umuvuduko wanjye w’intsinzi, narahagaze maze ndabategereza ngo bamfate. Umuraba munini—ungana utya hafi ya sentimetero 13—wakubise uruhande rwa kayaki yanjye nuko umbirindurira mu mazi. Mu gihe nari maze kwegura kayaki kandi narwanye no gusubira ku gasongero, Ruth na Ashley bari bamaze kumpitaho, ariko umuyaga wankubitaga ari mwinshi umbogamira ngo nongere gutwara. Mbere y’uko mfata umwuka, undi muvumba, uyu wari munini cyane—ungana utya nibura sentimetero 20—wakubise kayaki yanjye nuko wongera kumbirindura. Mu gihe natunganyaga kwegura kayaki, nabuze umwuka ku buryo nagize ubwoba ko ntari bushobore kurira ku gasongero.
Arebye ibyo ndimo, uwatuyoboraga yaransimbuye arabutwara maze aringaniza kayaki yanjye, atuma binyorohera kurira ku gasongero. Ubwo yabonaga ko nari nkomeje kubura umwuka ngo ngashye ku bwanjye, yahambiriye umugozi kuri kayaki yanjye maze atangira kugashya, ankurura iruhande rwe. Mu kanya gatoya nabonye umwuka kandi ntangira kugashya mu buryo bukwiye ubwanjye. Yarekuye umugozi, nuko ngera ku kirwa cya mbere nta yindi nkunga yiyongereyeho. Nkihagera, nikubise hasi mu mucanga naniwe.
Nyuma y’uko abo twari kumwe bari bamaze kuruhuka, uwatuyoboraga yarambwiye atuje ati: “Bwana, Renlund, nugashya gusa, ugahamana umurego wawe, ndatekereza ko uza kumererwa neza.” Nakurikije inama ye ubwo nagashyaga nerekeza ku kirwa cya kabiri, nuko dusubira aho twatangiriye. Ubugira kabiri uwatuyoboraga yatwaraga iruhande rwanjye maze akambwira ko mbikora neza. Ndetse n’imivumba minini yakubitaga kayaki yanjye ku ruhande, ariko sinabirandukaga.
Mu kugashya kayaki mu buryo bumwe, nahamanye umurego kandi nkigira imbere, nkoroshya ingaruka z’imivumba yankubitaga ituruka ku ruhande. Iryo hame ryakoreshwa mu buzima bwacu bwa roho. Ducika intege igihe tugenda gahoro kandi by’umwihariko igihe duhagaze. Iyo dukomeje umurego w’ibya roho “udutwara” ubudahwema ku Mukiza, tugira ituze kandi tukarushaho gutekana kubera ko ubuzima bwacu buhoraho bushingiye ku kwizera kwacu muri We.
Umurego w’ibya roho ubaho “mu gihe cy’ubuzima uko twakira inyigisho ya Kristo inshuro nyinshi”. Mu gukora dutyo, Umuyobozi Russell M.Nelson yigishije ko utanga “ingarukagihe ikomeye itunganye.” Koko, ibice by’inyigisho ya Kristo (nk’ukwizera Nyagasani Yesu Kristo, ukwihana, kugira imibanire y’igihango na Nyagasani binyuze mu mubatizo, ugahabwa impano ya Roho Mutagatifu, no kwihangana kugeza ku ndunduro) ntibibereyeho kubinyuramo nk’umuhango wa rimwe ritagira irya kabiri. By’umwihariko, “kwihangana kugeza ku ndunduro” ntabwo ari intambwe yihariye mu nyigisho ya Kristo: nkaho turangiza ibice bine bya mbere noneho tukikinga, dugashinyiriza, maze tugategereza gupfa. Oya, kwihangana kugeza ku ndunduro ni ugushyira mu bikorwa ibindi bice by’inyigisho ya Kristo inshuro nyinshi kandi intambwe ku yindi, ukora “ingarukagihe ikomeye kandi itunganye” Umuyobozi Nelson yasobanuye.
Inshuro nyinshi bisobanura ko tunyura mu bice by’inyigisho ya Kristo inshuro nyinshi mu buzima bwacu. Intambwe ku yindi bisobanura ko twubaka kandi tukanoza ibyo dukora uko tubisubiramo. Kandi n’ubwo dusubiramo ibice, ntabwo tuba tuzenguruka gusa ntaho twerekeza. Ahubwo, twegera Yesu kristo buri gihe muri iyo ngarukagihe.
Umurego ubamo umuvuduko n’icyerekezo. Iyo mba naragashyije kayaki n’imbaraga nyinshi mu cyerekezo nayobye, nari kuba narateye umurego ugaragara, ariko ntabwo mba narageze ku iherezo. Muri buryo nk’ubwo, mu buzima, dukeneye “kugashya” twerekeza ku Mukiza kugira ngo tumusange.
Ukwizera kwacu muri Yesu Kristo gukeneye kugaburirwa buri munsi. Kugaburirwa igihe dusenga buri munsi, twiga ibyanditswe buri munsi, dutekereje ku bwiza bw’Imana buri munsi, twihana buri munsi, kandi dukurikiza ibyifuzo bya Roho Mutagatifu buri munsi. Gusa nk’uko byica ubuzima gusubika ifunguro ryacu kugeza ku Cyumweru kandi noneho tugacuranwa ifunguro ryacu ryagenewe icyumweru, kuzitira imyitwarire yo kugaburira ubuhamya bwacu mu munsi umwe mu cyumweru bituma tutagira ubuzima bwa roho.
Igihe twemeye inshingano ku bw’ubuhamya bwacu bwite, turonka umurego w’ibya roho kandi buhoro buhoro twagura ukwizera kw’ifatiro muri Yesu Kristo, kandi inyigisho ya Kristo igahinduka ishingiro ry’intego y’ubuzima. Umurego na wo uriyongera uko duharanira kubahiriza amategeko y’Imana kandi tukihana. Ukwihana bitera umunezero kandi gutera kwigira mu makosa yacu, bikaba ari uko dutera intambwe ubuziraherezo. Nta gukeka tubona ibihe iyo tubirindutse kuri kayaki zacu maze tukisanga mu mazi maremare. Binyuze mu kwihana, dushobora gusubira ku gasongero kandi tugakomeza, tutitaye ku nshuro nyinshi twaguye Uruhare rw’ingezi ni uko tutarekura.
Igice gikurikiyeho cy’inyigisho ya Kristo ni umubatizo, harimo umubatizo w’amazi kandi, binyuze mu kwemezwa, umubatizo wa Roho Mutagatifu. Mu gihe umubatizo ari umuhango wihariye, tuvugurura kenshi igihango cyacu cy’umubatizo igihe dusangira isakaramentu. Isakaramentu ntirisimbura umubatizo, ariko ihuza ibice by’intangiriro mu nyigisho ya Kristo–ukwizera n’ukwihana–hamwe n’ukwakira Roho Mutagatifu. Uko dusangira isakaramentu bituvuye ku mutima, dutumira Roho Mutagatifu mu buzima bwacu, kimwe nko mu gihe twabatizwaga kandi twemezwa. Uko twubahiriza igihango cyerekanwa mu masengesho y’isakaramentu, Roho Mutagatifu ahinduka umusangirangendo wacu.
Uko Roho Mutagatifu agira uruhare rukomeye cyane mu buzima bwacu, buhoro buhoro kandi intambwe ku yindi twagura imico isa n’iza Kristo. Imitima yacu igahinduka Amarere yacu yo gukora ikibi akagabanuka. Inkubiri yacu yo gukora ibyiza ikiyongera kugeza ubwo dushaka gusa.“gukora ibyiza ubudahwema” Kandi bituma tugera ku bubasha bw’ijuru bukenewe ngo twihangane kugera ku ndunduro. Ukwizera kwacu kwariyongereye, kandi twiteguye kongera gusubira ingarukagihe ikomeye kandi itunganye.
Umurego w’ibya roho werekeza imbere udusunikira kandi gukora ibihango by’inyongera n’Imana mu nzu ya Nyagasani. Ibihango bitandukanye bitwegereza Kristo kandi bikaduhuza na We bikomeye kurushaho. Binyuze muri ibi bihango, turushaho kwegera ububasha Bwe. Kugira ngo bisobanuke neza, ibihango byo mu mubatizo no mu ngoro ntabwo ari isoko y’ububasha ubwabyo. Isoko y’ububasha ni Nyagasani Yesu Kristo na Data wo mu Ijuru. Gukora no kubahiriza ibihango na bo birema umuyoboro w’ububasha Bwabo mu buzima bwacu. Uko tubaho bijyanye n’ibi bihango, dushobora guhinduka abaragwa b’ibyo Data wo mu Ijuru afite byose. Umurego uturuka ku iyubahirizwa ry’inyigisho ya Kristo ntiwihutisha gusa ko kamere yacu y’ubutagatifu ihindukamo ingeno yacu ihoraho, ahubwo nanone idushishikariza gufasha abandi mu buryo bukwiriye.
Nimutekereze uko uwatuyoboraga muri urwo rugendo yamfashije nyuma y’uko nari maze kubirinduka hejuru ya kayaki. Ntiyasakurije kure ambaza ikibazo kidafite umumaro, nka, “Bwana Renlund, urimo gukora iki mu mazi?” Ntiyagashyije nuko ngo antonganye, avuga ati: “Bwana Renlund, ntiwari kuba uri muri iki kibazo iyo wari kuba ufite umubiri ukomeye”. Ntiyatangiye kuvanaho kayaki yanjye mu gihe narimo kugerageza kuyurira. Kandi ntiyankosoreye imbere y’abo twari kumwe. Ahubwo, yampaye ubufasha nari nkeneye mu gihe nari mbukeneye. Yangiriye inama ndamwumva. Kandi yagize umuhate wo kunshyigikira.
Mu gihe dufasha abandi, ntidukeneye kubaza ibibazo bidafite umumaro cyangwa ngo tuvuge ibyo dusanzwe tuzi. Abantu benshibari mu ngorane baba bazi ko bazirimo. Ntidukwiye guca urubanza; urubanza rwacu ntiruba rufite umumaro cyangwa ngo rwakirwe neza, kandi akenshi tudafite amakuru nyayo.
Kwigereranya n’abandi bishobora gutuma dukora amakosa ateye ubwoba, by’umwihariko nitwanzura ko turi abakiranutsi kuruta abafite ingorane. Ikigereranyo nk’icyo gisa nko kurohama nta kivurira muri metero eshatu z’amazi, kubona uwo uzi arohama muri metero enye z’amazi, umucira urubanza ko ari umunyabyaha ukomeye, kandi ukumva ari wowe mwiza. Nyuma ya byose, twese turimo kurwana na byinshi mu buryo bwacu bwite. Nta n’umwe muri twe wunguka agakiza. Ntidushobora na rimwe. Yakobo, mu Gitabo cya Morumoni, yarigishije ati: “Mwibuke, nyuma y’uko twiyunze n’Imana, ko dukirizwa gusa kandi binyuze mu nema y’Imana.” Twese dukeneye Impongano idashira y’Umukiza, atari gusa igice cyayo.
Dukeneye ibambe ryacu ryose, ukwishyira mu mwanya w’abandi n’urukundo mu gihe dushyikirana n’abadukikije. Abafite ingorane “bakeneye kubona urukundo rutagira inenge rwa Yesu Kristo rubagaragarira mu magambo n’ibikorwa [byacu].” Mu gihe dufasha, dushyigikire kenshi abandi kandi tubahe ubufasha. Ndetse niba hari umuntu utabyakira, dukomeze kumufasha uko bishobotse. Umukiza yarigishije ati: “abo muzakomeza kubafasha; kuko ntimuzi niba bazagaruka nuko bakihana, maze bakansanga n’umutima wabo wose, nuko nkazabakiza, kandi muzaba igikoresho cyo kuzabazanira agakiza.” Umurimo w’Umukiza ni gutanga umukiro. Umurimo wacu ni ukugunda—gukunda no gufasha muri ubu buryo kugira ngo abandi begerezwe Kristo. Ibi ni imwe mu mbuto z’ingarukagihe Ikomeye, y’inyigisho ya Kristo.
Ndabahamagarira gukurikiza inyigisho ya Kristo inshuro nyinshi, intambwe ku yindi, kandi mubigambiriye maze mugafasha abandi mu nzira yabo. Ndahamya ko inyigisho ya Kristo ishingiye ku mugambi wa Data wo mu Ijuru, nibyo, ijyanye rwose, n’Inyigisho Ye. Uko twitoza kugira ukwizera muri Yesu Kristo n’Impongano Ye, tugendana n’inzira y’igihango kandi dushishikajwe no gufasha abandi guhinduka abigishwa b’indahemuka ba Yesu Kristo. Dushobora guhinduka abaragwa mu bwami bwa Data wo mu Ijuru, bikaba ari agahebuzo ko kubaho wubahiriza inyigisho ya Kristo. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.