Imbuto Zigumaho
Kugira Roho Mutagatifu akomekanya imigenzo yacu ni ingenzi niba dushaka imigisha twasezeranyijwe ubuziraherezo.
Nk’umuhungu muto, nakundaga peshe zihiye zigitoshye. Kugera uyu munsi, igitekerezo cyo gushuna peshe zifite umutobe mwinshi, zihiye n’icyanga cyazo cy’umunyu gituma ngira amerwe akanwa kakuzura amazi. Iyo peshe zikuze neza zihiye zisaruwe, zimara iminsi ibiri kugera ku minsi ine mbere y’uko zibora. Mfite urwibutso rwimbitse rw’ukuntu twahuraga na mama n’abavandimwe banjye mu gikoni cyacu kuko twabikaga peshe zasaruwe ku bw’itumba ryegereje tukazishyira mu macupa. Iyo twabikaga peshe neza, uru rubuto ruryohera cyane rwashoboraga kumara imyaka, atari iminsi ibiri kugera kuri ine gusa. Iyo ziteguwe neza kandi zigashyushywa, urubuto rurabungabungwa kugeza igihe igishishwa gisadutse.
Kristo yatugiriye inama ati: “mugende mwere imbuto, … imbuto zanyu zigumeho.” ariko ntiyavugaga kubijyanye na peshe. Yavugaga kubijyanye n’imigisha y’Imana kubana Bayo. Nidukora kandi tukanaguma mu bihango n’Imana, imigisha igendana n’ibihango bishobora kugera no mu buzima buzaza kandi ikomekanywa natwe, cyangwa ikabikwa, ubuziraherezo, igahinduka imbuto zigumaho ubuziraherezo.
Roho Mutagatifu, mu ruhare Rwe rw’ubumana nka Roho Mutagatifu w’Isezerano, azomekanya buri mugenzo ku bantu b’indahemuka ku bihango byabo kugira ngo bazagire agaciro nyuma y’urupfu. Kugira ukomekanywa kwa Roho Mutagatifu n’imigenzo yacu ni ibyihariye niba dushaka imigisha twasezeranyijwe iteka ryose, tukaba imbuto zigumaho.
Ibi ni ingenzi cyane niba dushaka kuzakuzwa. Nk’uko Umuyobozi Russell M. Nelson yigishije ko dukwiye “gutangira tuzi iherezo mu mitekerereze. … By’ukuri, kuri buri wese muri twe, ‘intumbero y’ikigamijwe’ twashaka kugeraho ni ukubaho iteka ryose n’imiryango yacu mu ikuzo aho tuzaba turi mu maso y’Imana, Data wo mu ijuru, n’Umwana Wayo Yesu Kristo.” Umuyobozi Nelson yavuze kandi ko: “Ugushyingiranwa kwa Selesitiyeli ari igice cy’ingenzi cy’umwiteguro w’ubugingo buhoraho.” Bisaba ko umuntu ashakana n’umuntu ukwiriye, ahantu hakwiriye, bigakorwa n’ubuyobozi bukwiriye, kandi bakubaha icyo gihango cyera baba indahemuka. Noneho umuntu ashobora kwizera ikuzwa mu bwami bwa selesitiyeli bw’Imana.”
Ni iyihe migisha y’ikuzwa? Irimo kuba mu maso y’Imana ubuziraherezo nk’umugabo n’umugore, ngo bazaragwe “intebe y’ubwami, ubwami, ibikomangoma, n’imbaraga z’ubutegetsi, … n’ikomeza ry’imbuto, iteka n’iteka,” no kwakira ibyo byose Imana Data ifite.
Nyagasani yahishuriye muri Joseph Smith:
“Mu ikuzo rya selesitiyeli harimo ibipimo bitatu cyangwa inzego eshatu.
“Kugirango uzagere hejuru, umuntu agomba kwinjira muri ubu buryo bw’ubutambyi [bivuga igihango gishya nik’iteka ryose cyo gushakana];
“Ubwo atabikoze, ntashobora kuhagera.
“Ashobora kwinjira mu rundi, ariko ubwo iyo mpera y’ubwami bwe; ntashobora kugira aho azamurwa.”
Hano twiga ko umuntu ashobora kuba mu bwami bwa selestiyeli, cyangwa akaba mu maso y’Imana ari ingaragu. Ariko kugirango ugire ikuzwa mu gipimo cyo hejuru mu bwami bwa selesitiyeli, abantu bagomba kuba barashyingiwe n’ububasha bukwiriye kandi bagomba kuba barakomeje ibihango bagiriye muri uko gushyingirwa. Uko tuba indahemuka kuri ibyo bihango, Roho mutagatifu w’amasezerano ashobora komekanya ibihango byo gushakana kwacu. Imigisha nkiyo yomekanyijwe iba “imbuto zigumaho.”
Ni iki gisabwa ngo tugume mu gihango gishya kandi cy’iteka ryose mu gushakana nk’indahemuka?
Umuyobozi Russell M. Nelson yatwigishije ko hari ubwoko bubiri bw’amasano igihe tugiye mu gihango cyo gushyingirwa gihoraho: isano ringana hagati y’umugabo n’umugore, n’isano ryisumbuyeho n’Imana. Kugira imigisha y’ikuzwa yatwomekanyijweho kandi izagumaho nyuma y’ubu buzima, tugomba kuba abukuri kubw’amasano angana n’ayisumbuyeho y’igihango.
Kugira ngo wubahirize isano ringana n’uwo mwashakanye, Imana yatugiriye inama yo “gukunda [umugore] wawe [cyangwa umugabo] n’umutima [wawe] wose, kandi … umwizirikeho umugore [cyangwa umugabo] ntimuzabitandukire.” Kubashakanye, kumwizirikaho ntubitandukire bivuga ko mujya inama hamwe mu rukundo, murakundana kandi mukitanaho, ugashyira umwanya n’umufasha wawe imbere kurusha uwo uha n’inyungu z’abantu bo hanze, kandi mugahamagara Imana ngo ibafashe gutsinda ibibanesha. Bivuga kandi ko nta mishyikirano ishingiye ku marangamutima cyangwa ku gitsina iyo ari yo yose hanze y’urushako rwanyu, birimo gutereta cyangwa kurambagiza, kandi nta kureba amashusho y’urukozasoni, kuko bituma umuntu agira arari.
Kugira ngo ukomeze amasezerano n’uwo mungana mu gihango, buri mufatanyabikorwa agomba kuba yifuza kuba mu rushako. Umuyobozi Dallin H. Oaks vuba aha yigishije: “Tuzi kandi ko We [Imana] ntawe yashyira mu mubano wiyomekanywa ku ngufu atari ku bushake bwe. Imigisha y’abomekanyijweho mu mubano iba yizewe kubagumye mu gihango cyabo ariko atari uwashyizweho ingufu ngo yomekanywe mu mubano n’umuntu udakwiriye cyangwa udafite ubushake.”
Isezerano ryisumbuyeho ryakomojweho n’Umuyobozi Nelson ni iki? Isezerano ryisumbuyeho ni rimwe tugirana n’Imana.
Kugira ngo twubahirize isezerano ryisumbuyeho n’Imana, tuba tugomba kuba ab’ukuri n’ibihango twakoze bijyanye n’amategeko yo kubaha, kwitanga, inkuru nziza, kudasambana, no kwiyegurira Imana. Kandi duhana igihango n’Imana cyo kwakira umufatanya rugendo wacu w’iteka ryose no kuba umufasha n’umubyeyi ukiranutse. Uko twubahiriza isezerano riturenze, tujya mu bakwiriye imigisha yo kuba mu gice cy’umuryango w’Imana binyuze mu gihango cya Aburahamu, harimo n’imigisha y’urubyaro, inkuru nziza, n’ubutambyi. Iyi migisha na yo ni imbuto zigumaho.
Igihe twizera ko bose binjira mu gihango gishya kandi cy’iteka baguma kuba ab’ukuri kandi bafite imigisha yabomekanyijweho ubuziraherezo, rimwe na rimwe ibyo byiza bisa nibiri kure yacu aho tutagera. Mu murimo wanjye nahuye n’abanyamuryango bakora kandi bakaguma mu bihango, ariko abo bashakanye ntibabikore. Hari nabari ingaragu, batagize amahirwe yo gushaka mu buzima bwo muri iy’isi. Kandi hari nabatari indahemuka mu gihango cy’urushako rwabo. Ni iki kiba kuri buri wese igihe habaye ibintu nk’ibi?
-
Nuba indahemuka mu bihango wakoze igihe wahabwaga ingabire, uzakira imigisha yawe bwite wasezeranyijwe mu ngabire nubwo umufasha wawe yishe ibihango bye cyangwa akaba yaravuye mu rushako. Niba mwari mwaromekanyijwe nyuma mugatana, iyo iyomekanywa ryanyu ritavanyweho, imigisha bwite yiryo yomekanywa iguma ikora kuri wowe igihe wagumye kuba indahemuka.
Rimwe na rimwe, tugendeye ku byiyumvo byo guhemukirwa no kubabazwa byukuri, Umufasha w’indahemuka yashaka ko iyomekanywa ryabo n’umufasha we w’umuhemu rivanwaho kugirango bamuge kure bihagije, haba ku isi n’ubuzira herezo. Niba biguhangayikishije ko mu buryo bumwe uzafatanywa n’uwahoze ari umufasha utarihannye, ibuka, ntibizakubaho! Imana ntiyagira uwo isaba kuguma mu mubano mwomekanyweho ubuzira herezo utabishaka. Data wo mu ijuru aduha ikizere cy’uko tuzakira buri mugisha ibyifuzo n’amahitamo yacu atwemerera.
Icyakora, iyo ivanwaho ry’iyomekanywa ukiryifuza, amahitamo yawe ahabwa agaciro. Imikorere runaka ishobora gukurikizwa. Ariko ibi ntibikwiye gukorwa nk’ibisanzwe! Ubuyobozi bwa Mbere nibwo bufite urufunguzo rwo guhuza ku isi no mu ijuru. Iyo havanyweho iyomekanywa n’Ubuyobozi bwa Mbere, imigisha ijyanye niryo yomekanywa rya mbere ntabwoo ikora; ivanwaho mu buryo bungana n’ubwiyongera. Ni ibyingenzi kumva ko kwakira imigisha y’ikuzwa, tugomba kwerekana ko dushaka kwinjiramo no kuguma tudahemuka muri iki gihango gishya n’iteka ryose, yaba muri ubu buzima cyangwa ubukurikiyeho.
-
Ku banyamuryango b’Itorero b’ingaragu, mbasabye ko mujya mwibuka ko “mu buryo n’igihe cyihariye bya Nyagasani, nta migisha izavanywa ku batagatifu b’indahemuka Bayo. Nyagasani azacira urubanza kandi ahembe buri wese agendeye ku [byifuzo] by’umutima n’ibikorwa.”
-
Niba utarabaye indahemuka ku bihango by’ingoro y’Imana, hari icyizere gihari? Yego! Inkuru Nziza ya Yesu Kristo ni inzira nziza y’icyizere. Icyo cyizere kiva muri Yesu Kristo n’ukwihana kw’ukuri kandi ugakurikira wubashye inyigisho za Kristo. Nabonye abantu bakora amakosa akomeye cyane, bica ibihango byera. Mu busanzwe, mbona abihana by’ukuri , bababarirwa, bagasubira mu nzira y’igihango. Iyo wishe ibihango byawe by’ingoro y’Imana, nakugira inama yo gusubira kuri Yesu Kristo, Uge inama n’umwepisikopi wawe, wihane, ubundi ufungurire roho yawe k’umunyembaraga w’ububasha bwo gukiza uhari kubera impongano ya Yesu kristo.
Bavandimwe, Data wo mu Ijuru udukunda yaduhaye ibihango kugira ngo tubashe kugera kuri byose adufitiye mu bubiko. Imigisha yera iva ku Imana iraryoshye cyane kurusha urubuto urwo arirwo rwose rwo kuri iy’isi. Ishobora kubikwa ku bwacu ubuziraherezo, ihinduka imbuto zigumaho, uko tuba indahemuka ku bihango byacu.
Ndahamya ko Imana yagaruye ububasha bwo guhambiranya ku isi no mu ijuru. Ubwo bubasha ubusanga mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera bo mu Minsi ya Nyuma. Bugirwa n’Ubuyobozi bwa Mbere n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi bugashyirwa mu bikorwa bayobowe n’Umuyobozi Russell M. Nelson. Abinjiye mu gihango gishya kandi cy’iteka ryose cyo gushakana kandi bakaguma mu gihango bashobora gutunganywa bikarangira bakiriye ubwinshi bw’ikuzo bwa Data, hatitawe ku mimerere irenze iyo bashobora kugenga.
Iyo migisha twasezeranyijwe yerekeranye n’ibihango ishobora komekanywa natwe na Roho Mutagatifu w’isezerano ubundi ukaba “urubuto rugumaho” iteka n’iteka ryose. Ndabihamya gutyo mu izina rya Yesu Kristo, amena.