Igiterane Rusange
Amagambo ni Ingenzi
Igiterane Rusange cya Mata 2024


Amagambo ni Ingenzi

Amagambo ashyiraho ikigero cy’ijwi. Asohora ibitekerezo byacu, ibyiyumviro, n’ubunararibonye, bigira ingaruka nziza cyangwa mbi.

Bavandimwe namwe nshuti ziri ku isi yose, ntewe ishema no kuganiriza iyi mbaga y’abantu, benshi muri mwe muri abanyamuryango b’Itorero ryacu abandi benshi muri mwe ni inshuti bakaba ari n’ubwambere bateze amatwi iri sakaza ry’igiterane. Ikaze!

Ubutumwa busangizwa kuri aka gatuti butangazwa mu magambo. Atangwa mu Cyongereza maze agasemurwa mu ndimi hafi 100 zitandukanye. Buri gihe ishingiro ni rimwe. Amagambo. Kandi amagambo ni ingenzi cyane. Reka nongere mbivuge. Amagambo ni ingenzi!

Ni umusingi w’uko duhuza; yerekana imyemerere yacu, imico, n’ibitekerezo byacu. Rimwe na rimwe tuvuga amagambo, ibindi bihe tugatega amatwi. Amagambo ashyiraho ikigero cy’ijwi. Asohora ibitekerezo byacu, ibyiyumviro, n’ubunararibonye, bigira ingaruka nziza cyangwa mbi.

Ku bw’amahirwe make, amagambo ashobora kuba atatekerejweho, yihuse, kandi asesereza. Iyo yavuzwe, ntabwo dushobora kuyasubizayo. Ashobora gukomeretsa, guhana, guca intege, no kuganisha ku bikorwa bisenya. Ashobora kutubabaza cyane.

Ku rundi ruhande, amagambo ashobora kwizihiza intsinzi, agatanga ibyiringiro kandi agashishikariza. Ashobora kudutera kongera gutekereza, kongera gukora, kandi akayobora inzira zacu. Amagambo ategura ibitekerezo byacu kwakira ukuri.

Ni yo mpamvu, mbere na mbere, amagambo ya Nyagasani ari ingenzi.

Mu Gitabo cya Morumoni, umuhanuzi Aluma n’abantu be bo muri Amerika ya kera bahuye n’intambara zidashira n’abasuzuguye ijambo ry’Imana, bakinangira imitima yabo, ndetse bakanangiza umuco wabo. Indahemuka zari kuba zararwanye, ariko Aluma yazigiriye inama ati: “Kandi ubwo, kuko ukubwiriza ijambo kwari kwaragize inkubiri yo kuyobora abantu ku mikorere y’ibikiranutse—koko, byari bifite inkurikizi zikomeye ku bitekerezo by’abantu kurusha inkota, cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose, cyari cyarababayeho—kubera iyo mpamvu Aluma yatekereje ko ari ngombwa ko bagerageza ububasha bw’ijambo ry’Imana.”

“Ijambo ry’Imana” riruta izindi mvugo zose. Byahoze gutyo kuva mu gihe cy’iremwa ry’isi igihe Nyagasani yavuze ati: “Habeho umucyo, umucyo ubaho.”

Mu Mukiza haturutse ibi byiringiro biri mu Isezerano Rishya: “Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.”

N’ibi: “Umuntu nankunda, azitondera amagambo yanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we.

Kandi muri Mariya, nyina wa Yesu, havuye ubu buhamya bworoheje bugira buti: “Dore ndi umuja wa Nyagasani, bimbere uko uvuze.”

Kwemera no kwita ku ijambo ry’Imana bizatuzana hafi Yayo. Umuyobozi Russell M. Nelson yadusezeranije ko ni twiga amagambo Ye, ubushobozi bwacu bwo kurushaho kuba nka we buziyongera.

Twese ntabwo dushaka kuba nk’uko indirimbo ibivuga iti: “more blessed and holy—more, Savior, like thee”?

Ndabona ingimbi Joseph Smith apfukamye yumva amagambo ya Se wo mu Ijuru amubwira ko uwo yari Umwana We Akunda. Kandi ko akwiye kumwumva!

“Tumwumva” mu magambo y’ibyanditswe, ariko se turayakurikiza, cyangwa se tumenya ko arimo kuvugana natwe? Turahinduka?

“Tumwumva” mu guhishurirwa kwacu no mu gushishikarizwa na Roho Mutagatifu, mu bisubizo by’isengesho, kandi no muri bya bihe iyo ari Yesu Kristo gusa, binyuze mu bubasha bw’Impongano Ye, ashobora kwikorera imitwaro yacu, akaduha imbabazi n’amahoro, akadupfumbatira “mu maboko y’urukundo rwe.”

Icya kabiri, amagambo y’abahanuzi ni ingenzi.

Abahanuzi bahamya iby’ubumana bwa Yesu Kristo. Bigisha inkuru nziza Ye kandi bakerekana urukundo Rwe kuri bose. Ndahamya ko Umuhanuzi wacu uriho, Umuyobozi Russell M. Nelson, yumva kandi akavuga ijambo rya Nyagasani.

Umuyobozi Russell M. Nelson azi gukoresha amagambo neza. Yaravuze ati: “Mugume mu nzira y’igihango,” “Mukoranye Isirayeli,” “Mureke Imana iganze,” “Mwihuze n’abandi kugira ngo mwumvikane,” “Mutange amashimwe,” “Mwongere ukwizera kwanyu muri Yesu Kristo,” “Mugire ubuhamya bwanyu inshingano,” kandi “Mube abanyamahoro.”

Vuba aha yadusabye “gutekereza mu buryo bwa selesitiyeli.” Yaravuze ati: “Mu gihe uhuye n’ihurizo, utekereze mu buryo bwa selesitiyeli!” Mu gihe ugeragejwe n’igishuko, utekereze mu buryo bwa selesitiyeli! Mu gihe ubuzima cyangwa abo ukunda bagutengushye, utekereze mu buryo bwa selesitiyeli! Mu gihe umuntu apfuye imburagihe, utekereze mu buryo bwa selesitiyeli …Mu gihe ibibazo by’imibereho byinshi bikwituyeho, utekereze mu buryo bwa selesitiyeli! … Uko utekereza mu buryo bwa selesitiyeli, umutima wawe uzagenda uhinduka, … uzabona ibigeragezo n’ibigutambamira mu yindi sura, … [kandi] ukwizera kwawe kuziyongera.”

Iyo dutekereza mu buryo bwa selesitiyeli, tubona “ibintu nk’uko biri rwose kandi … nk’uko bizaba rwose.” Muri iyi si yuzuye urujijo n’ubushyamirane, dukeneye kurebera muri ubwo buryo.

Umukuru George Albert Smith mbere cyane yo kuba Umuyobozi w’Itorero, yavuze ku gushyigikira umuhanuzi no kumvira amagambo ye. Yavuze ko inshingano dukora iyo tuzamuye ibiganza byacu ari ntagatifu cyane. Bisobanuye ko tuzamushyigikira; tuzamusengera; kandi ko tuzubahiriza amabwiriza ye nk’uko Nyagasani azabisaba. Mu yandi magambo, tuzakorana umwete tugendeye ku magambo y’umuhanuzi wacu.

Nk’umwe mu bahanuzi 15, bamenya n’abahishura bashyigikiwe ejo hashize n’Itorero ryacu ku isi yose, Ndashaka kubasangiza rimwe mu bunararibonye bwanjye nshyigikira umuhanuzi kandi nkemeranya n’amagambo ye. Byangendekeye nk’uko byagendekeye umuhanuzi Yakobo, wagize ati, “Numvise ijwi rya Nyagasani rimbwira ijambo ubwaryo.”

Ishusho
Umukuru na Mushiki wacu Rasband muri Tayilandi.

Ukwakira guheruka umugore wanjye, Melanie, nanjye twari muri Bangkok, Tayilandi, ubwo nari ndimo kwitegura kwegurira Imana icyari cyigiye kuba Ingoro ya 185 y’Itorero. Ku bwanjye, wari umukoro udasanzwe kandi unsaba kwiyoroshya. Iyi yari yo ngoro ya mbere mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Aziya. Yari yubatswe neza: inyubako y’amagorofa atandatu, iminara isongoye hejuru icyenda, “iteranije neza” ibereye kuba inzu ya Nyagasani. Nari maze amezi ntekereza ku kuyegurira Imana. Icyari cyaranje mu bugingo bwanjye no mu bitekerezo byanjye cyari uko igihugu n’ingoro byari bishyigikiwe kandi byitabwaho n’abahanuzi n’intumwa. Umuyobozi Thomas S. Monson yari yararanze ingoro noneho Umuyobozi Nelson ayegurira Imana.

Ishusho
Ingoro ya Bangkok Tayilandi.

Nari narateguye isengesho ryo kuyegurira Imana amezi mbere ho. Ayo magambo matagatifu yari yarasemuwe mu ndimi 12. Twari twiteguye. Cyangwa ni ko nibwiraga.

Ijoro ribanziriza ukuyegurira Imana nakanguwe n’ibyiyumviro byo kudatuza, guhangayika bijyanye n’isengesho ryo kuyegurira Imana. Nagerageje kwirengagiza ibyo byiyumviro, ntekereza ko isengesho riteguye. Ariko Roho akomeza kumbuza amahwemo. Niyumvisemo ko hari amagambo amwe yaburaga, kandi ku bw’ububasha bw’Imana yanziye mu ihishurirwa, maze nongera mu isengesho ahagana ku musozo aya magambo agira ati: “Dutekereze mu buryo bwa selesitiyeli, tureka Roho Wawe akaganza mu buzima bwacu, kandi duharanire kuba abanyamahoro buri gihe.” Nyagasani yari arimo kunyibutsa kwita ku magambo y’umuhanuzi wacu uriho wagize ati: “Mutekereze mu buryo bwa selesitiyeli,” “mureke Roho aganze,” “muharanire kuba abanyamahoro.” Amagambo y’umuhanuzi ni ingenzi kuri Nyagasani no kuri twe.

Icya gatatu, kandi cy’ingirakamaro cyane, ni amagambo yacu ubwacu. Munyizere, mu isi yuzuye udushusho twa emoji , amagambo yacu ni ingenzi.

Amagambo yacu ashobora kuba ayubaka cyangwa arakaza, anezeza cyangwa akarishye, yuzuye ibambe cyangwa akirengagizwa. Mu gihe twashengutse, amagambo ashobora kutubabaza birenze ukwemera, ingaruka zikaguma aho. Amagambo yacu kuri murandasi, ubutumwa bugufi, imbuga nkoranyambaga, cyangwa za tweeter agira ingaruka zikomeye cyane. Rero mujye mwitondera ibyo muvuga n’uburyo mu bivugamo. Mu miryango yacu, cyane cyane hamwe n’abagabo, abagore, n’abana bacu, amagambo yacu ashobora kuduhuriza hamwe cyangwa akadutandukanya.

Mureke ntange imvugo eshatu zoroshye dushobora gukoresha kugira ngo tuvane umubabaro mu ngorane no mu makimbirane, tuzamurane kandi duhumurizanye.

“Murakoze.”

“Mbabarira.”

Na “Ndagukunda.”

Ntimukabikire aya magambo yiyoroheje ibihe bidasanzwe cyangwa ibyago gusa. Mujye muyakoresha kenshi kandi mubikuye ku mutima, kuko agaragaza ko mwubaha abandi. Amagambo agenda ata agaciro; ibyo ntimukabigendereho.

Dushobora kuvuga “murakoze” muri asanseri, muri parikingi, ku isoko, mu biro, ku murongo, cyangwa hamwe n’abaturanyi cyangwa inshuti. Dushobora kuvuga ngo “Mbabarira” mu gihe twakoze ikosa, twabuze mu nama, twibagiwe isabukuru, cyangwa tubona umuntu ubabaye. Dushobora kuvuga tuti: “Ndagukunda,” kandi aya magambo atanga ubutumwa bugira buti: “Ndimo kukuzirikana,” “Nkwitaho,” “Ndahakubereye,” cyangwa “Umbereye byose.”

Mureke mbasangize urugero rwanjye. Bagabo, nimutege amatwi. Bashiki bacu, namwe ibi birabafasha. Mbere y’inshingano zihoraho mu Itorero, nagiye mu nzinduko nyinshi kubera ikigo cyanjye. Nagiye inshuro zihagije z’igihe kure hashoboka ku isi. Umunsi urimo kwira, aho nabaga ndi hose, buri gihe nahamagaraga mu rugo. Igihe umugore wanjye, Melanie, yafataga telefoni nkitaba, ikiganiro cyacu cyahoraga gituma tubwirana “Ndagukunda.” Buri munsi, ayo magambo yakoraga nk’igitsika ku bugingo bwanjye n’imyitwarire yanjye; yari uburinzi kuri njye akandinda imigambi mibisha. “Melanie, ndagukunda” kubivuga byagaragazaga icyizere cy’agaciro hagati yacu.

Umuyobozi Thomas S. Monson yakundaga kuvuga ko hariho ibirenge byo gushikamisha, ibiganza byo gufatwa, ibitekerezo byo gutera inkunga, imitima yo kumurikira, n’ubugingo bwo gukiza. Kuvuga ngo “murakoze,” “Mbabarira,” “Ndagukunda” bizakora ibyo.

Bavandimwe, amagambo ni ingenzi koko.

Ndabasezeranya ko “niturya amagambo ya Kristo” kubikora biyobora ku gakiza, amagambo y’umuhanuzi wacu atuyobora kandi akadutera ingabo mu bitugu, n’amagambo yacu ubwacu avuga abo turi bo n’ibyo dufite dukunda, ububasha bw’ijuru buzamanukira kuri twe. “Amagambo ya Kristo azababwira ibintu byose mugomba gukora.” Turi abana ba Data wo mu Ijuru kandi na We ni Imana yacu, kandi atwitezeho kuvuga “n’ururimi rw’abamarayika” ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu.

Nkunda Nyagasani Yesu Kristo. Ni, mu magambo y’Isezerano rya Kera muri Yesaya agira ati: “Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Igikomangoma cy’Amahoro.” Kandi nk’uko Intumwa Yohana yabisobanuye neza, Yesu Kristo Ubwe ni “Jambo”.

Ibi mbihamije nk’Intumwa yahamagariwe gukora umurimo wa Nyagasani w’ubumana (gutangaza ijambo Rye) kandi yahamagariwe guhagarara nk’umuhamya We udasanzwe. Mu izina rya Nyagasani Yesu Kristo, amena.

Capa