Igiterane Rusange
Intego y’Imana Ni Ukukuzana mu Rugo
Igiterane Rusange cya Mata 2024


Intego y’Imana Ni Ukukuzana mu Rugo

Ibintu byose bijyanye n’umugambi wa Data afitiye abana Be byakorewe kuzana buri wese mu rugo.

Ndifuza gushima ku bw’amasengesho yanyu kuko natangiye urugendo rwo kumenyera umuhamagaro wo gufasha nk’Intumwa ya Nyagasani Yesu Kristo binyuze mu Muyobozi Nelson. Mushobora gutekereza neza uburyo ibi byanyoroheje, kandi byambereye igihe cy’impinduka zidasanzwe n’ukwitekerezaho byimbitse. Icyakora gukorera Umukiza ni ishema rikomeye koko, mu rwego urwo arirwo rwose, no kuba turi kumwe mu gusangiza abandi amakuru meza y’inkuru nziza Ye y’ibyiringiro.

Byiyongereyeho, byavuzwe ko inyuma ya buri Ntumwa nshya haba hari nyirabukwe watunguwe cyane. Ntabwo nzi niba ibyo koko byaravuzwe, ariko muri uyu mwanya, nta shiti bishobora kuvugwa. Kandi ndacyeka ko kuba mabukwe atakiriho bitagira icyo bigabanya ku gutungurwa kwe.

Amezi menshi ashize, ubwo umugore wanjye nanjye twasuraga ikindi gihugu kubera imikoro inyuranye y’Itorero, nabyutse kare igitondo kimwe maze ndebana iroro hanze y’idirishya rya hoteli yacu. Hepfo mu muhanda wuzuye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga, nabonye ko bariyeri yari yashyizweho n’umupolisi uhagaze hafi kugira ngo asubize imodoka inyuma uko zageraga kuri bariyeri. Ubwa mbere, imodoka nkeya gusa nizo zagendeye muri uwo muhanda maze zigasubizwa inyuma. Ariko uko igihe cyagiye maze ibinyabiziga bikiyongera, imirongo y’imodoka yatangiye kwiyongera.

Ndebera mu idirishya hejuru, narebaga uko umupolisi yasaga nk’ushimishwa n’ububasha bwe bwo guhagarika urujya n’uruza rw’ibinyabiziga no gusubizayo abantu. Kandi koko yasaga nk’ugendana ibakwe, nk’aho yatangira kubyina, uko buri modoka yegeraga kuri bariyeri. Iyo umushoferi yabaga agize ipfunwe ryerekeye iyo bariyeri, umupolisi ntiyasaga nk’umuntu wamufasha cyangwa ngo wamwumva. Yahitaga azunguza umutwe kenshi maze akamutungira urutoki mu cyerekezo aturutsemo.

Nshuti zanjye, bigishwa bagenzi banjye mu muhanda w’ubuzima bupfa, umugambi mwiza wa Data, ndetse umugambi We “uhebuje”, wateguwe uhereye ku iremwa ry’isi, ukorewe kubazana mu rugo, ntabwo ari ukubaheza hanze. Nta muntu washyizeho bariyeri kandi akayishyiraho umuntu wo kugusubiza aho uvuye no kukwirukana. Mu by’ukuri, ni imbusane y’ibyo. Imana ntihwema mu kugukurikirana. “Ishaka ko abana Bayo bose bahitamo kuyigarukira,” kandi ikora ibishoboka byose kugira ngo ibagarure.

Data udukunda yarebereye Iremwa ry’iyi si turiho kubera impamvu isobanutse yo guha uburyo njyewe nawe bwo kugira ubunararibonye bukuza kandi bukarushaho kutugira beza muri ubu buzima, amahirwe yo gukoresha amahitamo yacu twahawe n’Imana yo kuyihitamo, kwiga, gukura, gukora amakosa, kwihana, gukunda Imana na mugenzi wacu, ndetse n’umunsi umwe tukamusanga mu rugo.

Yohereje umwana We akunda w’agaciro muri iyi si yaguye kugira ngo anyure mu bintu byose inyokomuntu ihura na byo, ngo abere abandi bana Bayo urugero rwo gukurikiza, ndetse ngo ahongere kandi acungure. Impano ikomeye ya Kristo y’impongano ikuraho buri bariyeri y’urupfu rw’umubiri n’urwa roho yazadutandukanya n’urugo ruhoraho rwacu.

Ibintu byose bijyanye n’umugambi wa Data afitiye abana Be byakorewe kuzana buri wese mu rugo.

Ese intumwa z’Imana, abahanuzi Bayo, bita uyu mugambi ngo iki mu byanditswe by’Ukugarurwa? Bawita umugambi w’icungurwa, umugambi w’impuhwe, umugambi ukomeye w’ibyishimo, n’umugambi w’agakiza ku bantu bose “unyura mu maraso y’Umwana Wayo w’Ikinege.”

Intego y’umugambi wa Data ukomeye w’ibyishimo ni ibyishimobyanyu, aha ngaha, none aha no mu buziraherezo. Ntabwo ubereyeho kubabuza ibyishimo byanyu no kubatera inkeke n’ubwoba.

Intego y’umugambi wa Data w’icungurwa ni incunguyanyu koko, gutabarwa kwanyu binyuze mu mibabaro n’urupfu bya Yesu Kristo, koko mubohorwa ingoyi z’icyaha n’urupfu. Ntabwo ari uwo kubasiga nk’uko mumeze.

Intego y’umugambi wa Data w’impuhwe ni ukubagirira impuhwe uko mumugarukira kandi mukubahiriza igihango cyacu cy’ubudahemuka mwagiranye na We. Ntabwo ari uwo kutatugirira impuhwe kandi ukadutera akababaro n’intimba.

Intego y’umugambi wa Data w’agakiza ni agakiza kanyu koko mu bwami bw’ikuzo bwa selestiyeli uko mwakira “ubuhamya kuri Yesu” kandi mukamutura roho zanyu zose. Ntabwo ari uwo kubaheza hanze.

Ese ibi bisobanuye ko twikorera ibyo dushatse ku bijyanye n’uko tubaho ubuzima bwacu? Ko uburyo duhitamo gukoresha amahitamo yacu budafite icyo buvuze? Ko dushobora kubaha cyangwa ntitwubahe amategeko y’Imana? Oya, birumvikana ko atari byo. Nta gushidikanya bumwe mu butumire buhora bugaruka bwa Yesu budahwema mu gihe cy’umurimo we akiri ku isi bwari uko twahinduka maze tukihana nuko tukamusanga. Umuhamagaro w’iterambere ry’umuntu ku giti cye, w’ukwizera guhindura muri Kristo, w’impinduka ikomeye y’umutima ni ipfundo risobetse mu nyigisho Ze zose zo kubahiriza ibipimo by’imyitwarire mbonezamuco byo hejuru.

Imana ishaka ko dukora impinduka zikomeye tukareka ubwibone n’ubwirasi, kwitandukanya n’umuntu kamere, kugira ngo “tugende maze ntituzakore icyaha ukundi.”

Niba twemera intego y’umugambi wa Data ugera kuri bose ko ari ukudukiza, ukuducungura, ukutugirira impuhwe, kandi bityo ukatuzanira ibyishimo, ese ubwo intego y’Umwana uyu mugambi ukomeye unyuramo ni iyihe?

Mwana aratwibwirira Ubwe ati: “Kuko ntavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka.”

Ugushaka kwa Yesu ni ugushaka kwa Se kugira neza! Ashaka ko bishobokera buri wese mu bana ba Se kwakira intego nyamukuru y’umugambi: ari yo bugingo buhoraho na Bo. Nta numwe uhejwe muri ubu bushobozi bw’ubumana.

Niba ukunda guhangayika ko utazigera uba ku rwego, cyangwa ko ugusanganirwa kw’Impongano idashira ya Kristo yuzuye impuhwe kugera ku bandi gusa, ariko ntikukugereho, ubwo ntabwo ubisobanukiwe. Idashira bisobanuye idashira. Idashira ikugeraho ndetse n’abo ukunda.

Nefi asobanura uku kuri ati: “Ntacyo atakora kitari ku bw’inyungu y’isi; kuko akunda isi, ndetse kugeza aho arambitse hasi ubuzima bwe bwite kugira ngo ashobore kwiyegereza abantu bose. Kubera iyo mpamvu, nta n’umwe abuza gufata ku gakiza ke.”

Umukiza, Umwungeri Mwiza, ajya gushakisha intama Ze zazimiye kugeza azibonye. Ntabwo “ashaka ko hagira n’umwe urimbuka.”

“Ukuboko kwanjye kw’impuhwe kurabaramburiwe, kandi uwo ari we wese uzaza, nzamwakira.”

“Hari abo mufite barwaye muri mwe? Nimubazane hano. Hari abo mufite bamugaye, cyangwa b’impumyi, cyangwa bacumbagira, cyangwa abacitse ingingo, cyangwa abarwaye ibibembe, cyangwa abarabiranye, cyangwa ab’ibipfamatwi, cyangwa abababaye mu buryo ubwo ari bwo bwose? Nimubazane hano maze mbakize, kuko mbafitiye ibambe.”

Ntabwo yigijeyo umugore wari mu mugongo, ntabwo yitaje umubembe, ntabwo yateye utwatsi umugore wafashwe asambana, ntabwo yangiye abicuza ibyaha, uko icyaha cyabo cyaba kimeze kose. Kandi ntabwo azabangira cyangwa abo mukunda nimumuzanira imitima yanyu imenetse na roho zanyu zishengutse. Ibyo ntabwo ari intego Ye cyangwa igishushanyo mbonera Cye, nta n’ubwo ari umugambi, umuhigo, icyifuzo, cyangwa ibyiringiro bye.

Oya, ntabwo ashyiraho inzitiro na bariyeri; Abikuraho. Ntabwo abaheza hanze; abaha ikaze. Umurimo we wose wari itangazo ririho ry’iyi ntego.

Noneho birumvikana ko hariho igitambo Cye cy’impongano ubwacyo, kitugora mu kugisobanukirwa, birenze ubushobozi bwacu bw’umubiri bwo kugisobanukirwa. Ariko, kandi iyi ni “imbusane” y’ingirakamaro, twumwa, dushobora gusobanukirwa intego ntagatifu ikiza y’igitambo Cye cy’impongano.

Umwenda ukingiriza w’ingoro watabutsemo kabiri igihe Yesu yapfiraga ku musaraba, bigaragaza ko ukugaruka imbere ya Data byafunguriwe buri wese: ku bantu bose bazamugarukira, bazamwiringira, bazamwikoreza imitwaro yabo, kandi bazemera kumukorera binyuze mu mubano w’igihango.

Mu yandi magambo, umugambi wa Data ntabwo werekeye bariyeri. Ntiwabyigeze, kandi nta n’ubwo uzabyigera. Ese hari ibintu dukeneye gukora, amategeko yo kubahiriza, indangakamere zacu zo guhindura? Yego. Ariko hamwe n’inema Ye, ibyo byose twabigeraho, ntabwo biturenze.

Aya ni amakuru meza! Nishimira uku kuri koroshye birenze igipimo. Igishushanyo mbonera cya Data, umugambi We, intego Ye, icyifuzo Cye n’ibyiringiro Bye byose bikorewe kubakiza, kubaha amahoro mwese, kubazana mu rugo mwese hamwe n’abo mukunda. Iby’ibi ndabihamya mu izina rya Yesu Kristo, Umwana We, amena.

Capa