Imbusane mu Bintu Byose
Dukeneye kugira ibyo guhitamo binyuranye byo kuzirikana kugira ngo tubashe gukoresha amahitamo yacu.
Vuba aha, mu gihe nari ntwaye imodoka mu mujyi tutazi, nakase ahatari ho ntabishaka, byatumye umugore wanjye nanjye tugendera mu muhanda mugari ibirometero byinshi tudashobora guhindukira. Twari twahawe ubutumire bwo kuza mu rugo rw’inshuti maze dutinya ko ubwo turi buhagere dukererewe cyane kuruta uko biteganyijwe.
Turi muri uwo muhanda mugari kandi dushaka byihuse kuwusohokamo, niryoje uburangare nagize mu kutareba neza uburyo bw’imitwarire. Ubu bunararibonye bwanteye gutekereza ku buryo dufatamo ibyemezo bidakwiye mu buzima bwacu n’uburyo tugomba kwirengera ingaruka twiyoroheje kandi twihanganye kugeza ubwo tubashije guhindura icyerekezo cyacu nanone.
Ubuzima ni ugukora amahitamo. Data wo mu Ijuru yaduhaye impano y’ubumana y’amahitamo kugira ngo tuzashobore kwigira mu mahitamo yacu nyine: mu mahitamo meza kandi no mu mabi. Dukosora amahitamo yacu mabi iyo twihannye. Aha ni ho ubukure bubera. Umugambi wa Data wo mu Ijuru kuri twese ujyanye no kwiga, gutera imbere no gutera intambwe twerekeza ku bugingo buhoraho.
Guhera ubwo umugore wanjye nanjye twigishwaga n’abavugabutumwa maze tukaza mu Itorero imyaka myinshi ishize, igihe cyose nakozwe ku mutima n’inyigisho zimbitse Lehi yahaye umwana we Yakobo mu Gitabo cya Morumoni. Yamwigishije ko “Nyagasani yahaye umuntu guhitamo ku bwe” kandi ko “bigomba kubaho, ko habaho imbusane mu bintu byose.” Dukeneye kugira ibyo guhitamo binyuranye byo kuzirikana kugira ngo tubashe gukoresha amahitamo yacu. Mu gukora ibyo, Igitabo cya Morumoni kitwibutsa kandi ko “twabwirijwe bihagije” kandi ko “Roho wa Kristo” yahawe buri umwe muri twe kugira ngo “dutandukanye icyiza n’kibi.”
Mu buzima, duhora duhura n’amahitamo menshi y’ingirakamaro. Urugero:
-
Guhitamo niba dukurikiza cyangwa ntidukurikize amategeko y’Imana.
-
Guhitamo kugira ukwizera no kumenya igihe ibitangaza bibereye cyangwa gutegerezanya amakenga ko ikintu kibaho mbere yo guhitamo kwemera icyo gihe.
-
Guhitamo kongera icyizere mu Mana cyangwa tugateganya imbogamizi yindi umunsi ukurikiraho dufite ubwoba.
Nk’igihe nakatiye ahatari ho mu muhanda mugari, kubabazwa n’ingaruka z’ibyemezo byacu bwite bidahwitse bishobora akenshi kubabaza by’umwihariko kubera ko ari twe twenyine tuba turi mu makosa nk’igihe nakase ahatari ho mu muhanda mugari. Nyamara, dushobora guhora duhitamo kwakira ihumure binyuze mu rugendo rw’ubumana rwo kwihana, dukosora ibibi, kandi mu gukora ibyo tukiga amasomo amwe ahindura ubuzima.
Rimwe na rimwe dushobora kandi guhura n’ikinyuranyo ndetse n’ibigeragezo biturutse mu bintu bitaduturutseho, nka:
-
Ibihe by’ubuzima butameze neza n’indwara.
-
Ibihe by’amahoro n’iby’intambara.
-
Amasaha y’umunsi n’ay’ijoro ndetse n’ibihe by’impeshi n’iby’itumba.
-
Ibihe by’umurimo bikurikiwe n’ibihe by’ikiruhuko.
Nubwo mu bisanzwe tudashobora guhitamo ubu bwoko bw’imimerere y’ibihe kubera ko tubona bibayeho gusa, turacyafite umudendezo wo guhitamo uko twabyitwaramo. Dushobora kubigenza dutyo dufite imyifatire yo gutekereza neza cyangwa yo kwiheba. Dushobora gushaka kwigira kuri ubwo bunararibonye kandi tugasaba ubufasha n’ingabo mu bitugu bya Nyagasani, cyangwa dushobora gutekereza ko turi twenyine muri iki kigeragezo kandi ko tugomba kukibabaramo twenyine. Dushobora gukora impinduka ku kuri gushya, cyangwa dushobora gufata umwanzuro wo kutagira icyo duhindura. Mu mwijima w’ijoro, dushobora gucana amatara yacu. Mu bukonje bw’itumba, dukwiye guhitamo kwambara imyenda idushyushya. Mu bihe by’uburwayi, dushobora kwitabaza abaganga n’ubufasha bwa roho. Duhitamo uko twitwara muri iyi mimerere.
Guhindura, kumenya, gushaka, guhitamo zose ni inshinga z’ibikorwa. Mwibuke ko turi abakozi tutari ibikoresho. Kandi nimureke ntituzigere twibagirwa ko Yesu yasezeranyije “kwikorera ububabare n’indwara z’abantu be … kugira ngo ashobore … gutabara” cyangwa kudufasha, uko tumugarukira. Dushobora guhitamo kubakira umusingi wacu ku rutare ari rwo Yesu Kristo, kugira ngo ubwo serwakira izaza “itazatugiraho ububasha.” Yasezeranyije ko “uwo ari we wese uzamusanga, azamwakira; kandi barahirwa abamusanga.”
Ubu, hari ihame rimwe ry’inyongera ry’ingirakamaro by’umwihariko. Lehi yavuze ko “hagomba kubaho … imbusane mu bintu byose.” Ibi bisobanuye ko imbusane zitabaho ziri kure cyane. Zishobora ndetse kuzuzanya. Ntabwo twabasha gutahura umunezero keretse kandi twarahuye n’umubabaro igihe kimwe. Kumva inzara rimwe na rimwe bidufasha by’umwihariko gushimira iyo dufite ibyo kurya bihagije nanone. Ntabwo twabasha gutahura ukuri keretse kandi twarabonye ibinyoma hirya no hino.
Izi mbusane zose ni nk’impande ebyiri z’igiceri kimwe. Impande zombi zihora zihari. Charles Dickens yatanze urugero rw’iki gitekerezo ubwo yandikaga ngo “byari ibihe byiza cyane, byari ibihe bibi cyane.”
Mureke ntange urugero ruvuye mu buzima bwacu bwite. Gushyingiranwa, gutangiza umuryango no kugira abana byatuzaniye ibihe biruta ibindi by’umunezero tutigeze tugira mu buzima bwacu ariko nanone ibihe bikomeye kuruta ibindi by’akababaro, ishavu n’agahinda ni igihe ikintu kibi kibaye k’uwari we wese muri twe. Umunezero n’ibyishimo bisesuye hamwe n’abana bacu rimwe na rimwe byakurikirwaga n’ibihe by’uburwayi, gushyirwa mu bitaro no kurara amajoro yuzuye inkeke, ndetse no kubona ihumure mu masengesho n’imigisha y’ubutambyi. Ubu bunararibonye bubusana bwatigishije ko nta na rimwe tuba turi twenyine mu bihe by’umubabaro, bwatweretse kandi ibyo twabasha kwihanganira dufite ubutabazi n’ubufasha bwa Nyagasani. Ubu bunararibonye budufasha kuba abo turi bo mu buryo butangaje, kandi bwose bwari bukwiriye. Ese ibi ntabwo ari byo byatumye tuza hano?
Mu byanditswe na ho tuhabona ingero zishamaje:
-
Lehi yigishije umwana we Yakobo ko ububabare bwe bwose yahuye na bwo mu gasi byamufashije kumenya gukomera kw’Imana kandi ko “[Imana] izahindura imibabaro [ye] ku bw’inyungu [ze].”
-
Mu gihe Joseph Smith yari afunzwe bunyamaswa muri gereza ya Liberty, Nyagasani yaramubwiye ati: “ibi bintu byose bizaguha ubunararibonye kandi bizabaho ku bw’ibyiza byawe.”
-
Amaherezo, igitambo cya Yesu Kristo cy’ibihe byose nta kabuza cyari urugero rusumba izindi rw’ububabare n’umubabaro byigeze kubaho, ariko kandi cyazanye imigisha itangaje y’Impongano Ye ku bana bose b’Imana.
Ahari umucyo w’izuba, ibicucu cucu bigomba kuhaba na byo. Imyuzure ishobora kurimbura, ariko mu busanzwe izana n’ubuzima. Amarira y’agahinda akenshi ahinduka ay’ihumure n’ibyishimo. Ibyiyumviro by’akababaro iyo abantu dukunda batabarutse nyuma bisimburwa n’umunezero wo kuzongera guhura na bo. Mu bihe by’intambara n’ukurimbura, ibikorwa bito by’ineza n’urukundo na byo biba biri kubaho ku bafite “amaso areba n’amatwi yumva.”
Muri iki gihe, isi yacu ikunze kurangwa n’ubwoba n’umuhangayiko: ubwoba bw’ibyo ejo hazaza hatuzanira. Ariko Yesu yatwigishije kumugirira icyizere no “Kumurangamira muri buri gitekerezo, kudashidikanya, kutagira ubwoba.”
Nimureke duhozeho mu gushyira umuhate mu kureba impande zombi za buri giceri zaduterewe mu buzima bwacu. Nubwo impande zombi rimwe na rimwe tutahita tuzibona ako kanya, dushobora kumenya no kugira icyizere ko zihora ziri aho.
Dushobora kugira icyizere ko ingorane zacu, imibabaro yacu, amagorwa n’ububabare bitatugira abo turi bo; ahubwo ari uburyo tubyitwaramo bizadufasha gukura no kwegera Imana. Ni imyifatire n’amahitamo yacu bitugira abo turi bo kuruta imbogamizi zacu.
Iyo mufite ubuzima buzira umuze, mubufate neza kandi mubwishimire buri gihe. Iyo murwaye, mushake kubyigiramo mwihanganye kandi mumenye ko ibi bishobora guhinduka nanone bijyanye n’ugushaka kw’Imana. Iyo mubabaye, mugire icyizere ko ibyishimo biri hafi; akenshi tuba tutarashobora kubibona. Muhindure intumbero yanyu mubishaka kandi mutekereze ku byiza by’imbogamizi , kubera ko nta kabuza na byo bihora bihari! Ntimuzigere mwibagirwa gushimira. Muhitemo kwemera. Muhitemo kugira ukwizera muri Yesu Kristo. Muhitemo guhora mugirira icyizere Imana. Muhitemo “gutekereza mu buryo bwa selesitiyeli,” nk’uko Umuyobozi Russell M. Nelson yatwigishije vuba aha!
Nimureke twibuke umugambi uhambaye wa Data wo mu Ijuru adufitiye. Aradukunda kandi yatwohereje Umwana We Akunda kugira ngo adufashe mu bigeragezo byacu no kudufungurira irembo ryo kumugarukira. Yesu Kristo ariho kandi ahoraho igihe cyose, adutegereje kugira ngo duhitemo kumwambaza kugira ngo aduhe ubutabazi, imbaraga n’agakiza. Iby’ibi ndabihamya mu izina rya Yesu Kristo, amena.