Igiterane Rusange
Guhuriza hamwe Amategeko abiri aruta ayandi
Igiterane Rusange cya Mata 2024


Guhuriza hamwe Amategeko abiri aruta ayandi

Ubushobozi bwacu bwo gukurikira Yesu Kristo bushingiye ku ntege n’ububasha bwo kubahiriza amategeko yombi dufite iringaniza n’ubwitange bingana.

Iriburiro

Uko njye na Lesa tujya mu nshingano hirya no hino ku isi, tunezezwa no guhura namwe mu makoraniro manini n’amato. Ubwitange bwanyu mu murimo wa Nyagasani burabakomeza kandi bukaguma ari ubuhamya mu nkuru nziza ya Yesu Kristo. Muri buri rugendo dusubira mu rugo twibaza niba twarabashije gutanga ibingana nk’ibyo tubakuraho.

Ishusho
Ikiraro cya Rainbow.
Ishusho
Ikiraro cya Tsing Ma.
Ishusho
Ikiraro cya Tower.

Iyo turi mu rugendo, tuba dufite igihe gito cyo kureba no gusura ahantu. Icyakora, igihe bishoboka, mara umwanya muto mu binezeza byihariye. Nkunda ubugeni no gutunganya ibishushanyo ndetse n’ubumenyi bwihariye ku biraro. Ibiraro bifatwa n’imirunga y’ibyuma biranezeza. Yaba Rainbow Bridge (Ikiraro cy’Umukorombya) muri Tokyo, ikiraro cya Tsing Ma muri Hong Kong, Tower Bridge (Ikiraro cy’Umunara) muri London, cyangwa se n’ibindi nabonye, ntangarira abubatsi b’abahanga bubatse ibi bikorwa bigoye. Ibiraro bitugeza ahantu tutashobora kugera. (Mbere y’uko nkomeza, mbonye ko ubu butumwa bwari buteguye, impanuka mbi cyane yabereye muri Baltimore. Tubabajwe no kubura ubuzima kandi twihanganishije imiryango yose byagizeho ingaruka.)

Ikiraro gitangaje gifashwe n’imirunga y’ibyuma

Vuba aha, umukoro mu giterane wanjyanye muri California, aho nongeye kwambuka ikiraro cy’icyitegererezo cya Golden Gate Bridge (Ikiraro cy’Irembo rya Zahabu) gifatwa nk’igitangaza cy’ubwubatsi ku isi. Iki gikorwa gihebuje gikubiyemo byinshi byiza, imikorere ndetse n’ubwubatsi butangaje. Ni ikiraro kihariye gifashwe n’imirunga y’ibyuma hamwe n’iminara ibiri ku mpera, ishyigikiwe n’inkingi nini. Iminara y’impanga minini itangaje yikorera uburemere hejuru y’inyanja ni byo bintu bya mbere byubatswe. Yombi yikorera umutwaro w’imirunga y’ibyuma y’ibanze itambitse n’imirunga y’ibyuma ihagaritse, bifata umuhanda mugari munsi. Ubushobozi butangaje bwo kuringaniza (imbaraga z’umunara) ni amayobera yihishe inyuma y’ubwubatsi bw’ikiraro.

Ishusho
Ikiraro cya Golden Gate kirimo kubakwa.

Akarere ka Golden Gate Bridge

Amashusho ya mbere yo kubaka ikiraro ni ubuhamya bw’iri hame ry’abubatsi. Buri gace kagize ikiraro kagira igifata uburemere bwako kivuye kuminara, byose bigahuzwa muburyo buri magirirane kimwe kukindi.

Ishusho
Ikiraro cya Golden Gate kirimo kubakwa.

Inyandiko nshyinguramakuru za Getty/Underwood

Iyo ikiraro cyuzuye, iminara yacyo ihagaze bwuma, n’inkingi zihagaze ku musingi uri ku rutare rushashe, ni ishusho y’ubwiza no gukomera.

Ishusho
Ikiraro cya Golden Gate.

Uyu munsi ndimo kubasaba kureba iki kiraro (n’iminara y’impanga yacyo yubatse ku musingi ukomeye) mu mboni y’inkuru nziza.

Ku musozo w’ivugabutumwa rya Yesu Kristo, mu cyumweru twita Igitagatifu, umufarisayo wari umunyamategeko yabajije Umukiza ikibazo yari aziko kigoye gusubiza: “Mwigisha, ni irihe tegeko riruta ayandi?” Umunyamatego,“amugerageza” kandi ashaka igisubizo cya gonganisha amategeko, bisa nk’aho agambiriye gucabiranya, yahawe igisubizo nyakuri, cyera, cy’ubumana.

“Yesu aramubwira ati: Ukundishe Nyagasani Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.

“Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye.” Byumvikana nk’ikiraro cyacu, umunara wa mbere!

“N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri, Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Uyu niwo munara wa kabiri!

“Kuri ayo mategeko abiri ni ho amategeko yose n’abahanuzi bashamikiye.” Ibindi bice bisigaye by’ikiraro!

Nimureke dusuzume buri rimwe mu mategeko abiri akomeye, yahishuwe kandi agasubirwamo mu gisubizo cya Yesu Kristo. Uko tubigenza dutyo, mureke ishusho y’ikiraro kidasanzwe gifashwe n’imirunga y’ibyuma, hamwe n’iminara yacyo minini ireba mu ijuru, bigire igisobanuro mu ijisho ry’ubwenge bwanyu.

Nkunda Nyagasani.

Irya mbere, gukunda Nyagasani n’umutima wawe wose, ubugingo, n’ubwenge.

Muri iki gisubizo, Yesu kristo yashimangiye neza itegeko riri mu nyigisho ntagatifu zo mu Isezerano rya Kera. Gukunda Nyagasani bijye mu mitima yanyu mbere: kamere yanyu. Nyagasani asaba ko ukunda n’ubugingo bwawe bwose(uwo uri we wese wejejwe) maze nyuma, ugakunda n’ubwenge bwawe bwose: ubuhanga n’imitekerereze. Urukundo rw’Imana ntirufite iherezo cyangwa ngo rurangire. Ntirurangira kandi ruhoraho.

Ku bwanjye, ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rya mbere riruta ayandi kenshi na kenshi byumvikana mu bitekerezo, ndetse bigoranye. Nshimira, uko nkomeza gutekereza amagambo ya Yesu, iri tegeko rirushaho kumvikana cyane: “niba unkunda, ubaha amategeko yanjye.” Iki nanjye nshobora kugikora. Nshobora gukunda Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo, aribyo biganisha ku gusenga, kwiga ibyanditswe bitagatifu, no kujya mu ngoro y’Imana. Dukunda Data ndetse na Mwana binyuze mu gutanga icya cumi, twubahiriza umunsi w’Isabato, tubaho ubuzima bukiranuka kandi twifata, kandi tukubaha.

Gukunda Nyagasani kenshi na kenshi bipimirwa mu bikorwa bito dukora buri munsi, intambwe mu nzira y’igihango: ku rubyiruko, gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kubaka aho gusenya; kureka ibitaramo, firime, cyangwa ibikorwa bihabanye n’ukwemera; mugaragaza gushengerera ibintu byera.

Zirikana uru rugero. Byari Icyumweru cyo kwiyiriza ubwo Vance nanjye twakomanze ku muryango w’urugo ruto rworoheje. Twebwe n’abandi badiyakoni mu ihuriro twari twiteze amagambo “Turabasaba mwinjire,” avugwa mu mivugire y’Ikidage yumvikana cyane ku buryo wayumvira mu muryango. Mushiki wacu Muellar yari umwe mu bapfakazi bo muri paruwasi. Ntabwo yashobora gufungura umuryango byoroshye, kuko mu mategeko yari impumyi. Tukinjira mu nzu irimo urumuri ruke, yadusuhuje atubaza ibibazo byuje ineza bigira biti: Amazina yanyu ni inde? Ni amakuru ki? Ese mukunda Nyagasani? Twarasubije kandi dusangiza ko twaje gutwara amaturo y’ukwiyiriza ye. Ndetse yewe tukiri bato, imibereho ye ikennye yagaragariraga buri wese, kandi igisubizo cye cyuzuye ukwizera cyakoraga ku mutima cyane: “nashyize igiceri ku meza manini kare mu gitondo. Nishimiye cyane gutanga ituro ry’ukwiyiriza ryanjye. Ese mwambera abana beza ku buryo mwakinshyirira mu ibahasha kandi mukanyuzuriza gitansi yanjye y’imitangire y’ituro ry’ukwiyiriza?” Urukundo yakundaga Nyagasani rwakujije ukwizera kwacu buri gihe twasohokaga iwe.

Umwami Benyamini yasezeranyije ububasha butagereranywa ku bazubaha itegeko rya mbere rikomeye. “Ndifuza ko muzirikana imibereho y’umugisha kandi y’ibyishimo y’abubahiriza amategeko. … Barahirwa mu bintu byose, … kandi nibakomeza kuba indahemuka kugeza ku ndunduro bazakirwa mu ijuru … mu mibereho y’ibyishimo bitagira iherezo.”

Gukunda Nyagasani bitugeza kubyishimo bihoraho!

Ukunde mugenzi wawe

Yesu arongera aravuga ati: “N’irya kabiri rihwanye na ryo, ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Uyu ni umunara wa kabiri w’ikiraro.

Hano Yesu ahuza ibyifuzo byacu by’ijuru byo gukunda Nyagasani hamwe n’ibyufuzo byacu byo mu isi byo gukunda bagenzi bacu b’abagabo n’abagore. Kandi byose biruzuzanya. Urukundo rwa Nyagasani ntirwaba rwuzuye tudakunze bagenzi bacu. Gukunda bagenzi bacu hakubiyemo abana b’Imana bose ntavangura rishingiye ku gitsina, imibireho, uruhu, ubukungu, imyaka, cyangwa irondabwoko. Tugera ku bababaye kandi bafite agahinda, abahejwe, kuko “bose ari bamwe imbere y’Imana.” “Dutabara abanyantege nke, tuzamura abafite amaboko atentebutse, tugorora amavi acitse intege.”

Muzirikane uru rugero: Umuvandimwe Evans yatunguwe ubwo yahagarikaga imodoka ye maze agakomanga ku rugi rutazwi rw’umuryango utazwi. Igihe umupfakazi w’abana 10 yafunguye urugi, ingorane zabo n’ibyo bakeneye cyane byahise bimworohera kubikora. Icya mbere cyari cyoroshye, gusiga irange inzu yabo, byaherukaga nyuma y’imyaka myinshi uyu muryango witabwaho mu by’umubiri no mu bya roho.

Uyu mubyeyi ushima nyuma yanditse kuri iyi nshuti yoherejwe iyobowe na roho: “Wamaze ubuzima bwawe ufasha benshi muri twe. Mbega ukuntu nakwishimira kumva ibintu Nyagasani yakuvugaho uko agaragaza ishimwe Rye ku neza wakoze mu buryo bw’imari n’ubwa roho, ukorera abantu wowe na We gusa muzamenya. Warakoze kuduha umugisha muburyo bwinshi, … ku bw’abavugabutumwa wafashije. … Kenshi na kenshi nibaza niba ari wowe Nyagasani yahisemo gusa cyangwa se niba ari wowe wamwumviye wenyine.”

Gukunda bangenzi bacu hakubiyemo ibikorwa bya Kristo byo kugira ubuntu na serivise. Ese ushobora kureka inzika, ukababarira abanzi bawe, ugaha ikaze abaturanyi bawe kandi ugafasha abakuze? Ese mwese muzagira ubushake bwo kubaka umunara w’urukundo na bagenzi banyu.

Umuyobozi Russell M. Nelson yarigishije ati: “Gufasha abandi (Kugira umuhate ukomeye wo kwita ku bandi cyane nk’uko cyangwa kurusha uko twiyitaho) ni wo munezero wacu. Cyane cyane … igihe bitugoye kandi bitatworoheye. Kubahiriza iryo tegeko rya kabiri rikomeye ni urufunguzo rwo kuba umwigishwa nyakuri wa Yesu Kristo.”

Ni magirirane (biruzuzanya)

Yesu akomeza yigisha ati: “Kuri ayo mategeko abiri, hashingiweho amategeko yose n’abahanuzi.” Iki ni ingezi. Hari ikintu cy’ingirakamaro cyuzuzanya hagati yo gukunda Nyagasani no gukunda umwe ku wundi. Kubera ko kugira ngo ikiraro cya Golden Gate gikore mu buryo cyateguriwe gukoramo, iminara yombi igomba kuba ikomeye bingana kandi ngo yikorere uburemere bw’imirunga y’ibyuma, umuhanda mugari, ndetse n’ibinyabiziga byambukiranya ikiraro mu buryo bungana. Hatabaye ubuhanga buhambaye mu kubaka, ikiraro cyaba gisondetse, kandi biganisha mu gusenyuka. Kuri buri kiraro cyose gifashwe n’imirunga y’ibyuma kugirango gikore ibyo cyagenewe, iminara yacyo yombi igomba gukora mu buryo bungana. Kimwe natwe, ubushobozi bwacu bwo gukurikira Yesu Kristo bushingiye ku ntege n’ububasha bwo kubaha amategeko yombi dufite iringaniza n’ubwitange bingana.

Ishusho
Ikiraro cya Golden Gate.

Icyakora, ukwiyongera k’ubushyamiranare mu isi, byerekana ko rimwe na rimwe tutabona ibi cyangwa ngo tubyibuke. Bamwe bashishikajwe no kubaha amategeko bigatuma batorohera abo babona bagifite intege nke. Bamwe birabagora gukunda abo babona bahitamo kubaho ubuzima buri hanze y’igihango cyangwa ntibagire gahunda y’idini na rimwe babarizwamo.

Muri make, ni babandi bashishikazwa n’akamaro ko gukunda abandi ntibakire ko twese turi ab’Imana. Bamwe bahakana byimazeye ko hariho ikintu nk’ukuri nyako, cyangwa ikiza n’ikibi, kandi ko ikintu kimwe dusabwa gukora ari ukoroherana byuzuye no kwemera amahitamo y’abandi. Kimwe muri iyi migenzereze gishobora gutuma ikiraro cy’ibya roho cyawe kigwa cyangwa kigasenyuka.

Umuyobozi Dallin H.Oaks yasobanuye ibi igihe yavuze ati: “Dusabwe gukunda buri wese, nk’uko umugani wa Yesu w’umusamaritani mwiza wigisha ko buri wese ari mugenzi wacu. Ariko umurava wacu wo kubaha itegeko rya kabiri ntugomba kutwibagiza irya mbere, gukunda Imana n’umutima wacu wose, ubugingo, n’ubwenge.”

Umwanzuro

Rero ikibazo kuri twese, ni gute twakubaka ikiraro cyacu cy’ukwizera n’ubwitange: tuzamura ikiraro kirekire n’iminara yombi yo gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu? Rero, twatangiye. Mu ntangiriro umuhate wacu ushobora kugaragara nka gahunda yo kubaka iri ku gapapuro ko kwihanaguza cyangwa imbata y’ikiraro twifuza kubaka mu maza yambere. Bishobora kugirwa n’intego nke zifatika zo gushaka kurushaho gusobanukirwa inkuru nziza ya Nyagasani cyangwa kurahirira kugabanya gucira abandi urubanza. Nta n’umwe muto cyangwa mukuru kuba yatangira.

Ishusho
Igishushanyo mbonera cy’Ikiraro.

Igihe kinini, hamwe no gusenga no gukora gahunda ushishoje, ibitekerezo bikocamye biragororwa. Ibikorwa bishyashya bihinduka umuco. Imigambi y’agateganyo ihinduka iya nyayo. Twubaka ikiraro cya roho hamwe n’imitima n’ubwenge bigambiriye gukorera Data wo mu Ijuru n’Umwana Wayo w’Ikinege ndetse n’abavandimwe na bashiki bacu abo dukorana, dukinana ndetse tubana.

Mu minsi iri imbere, nunyura ku kiraro gitamaje gifashwe n’imirunga y’ibyuma cyangwa nubona ifoto, hamwe n’iminara yacyo ireba hejuru, mbasabye kuzibuka amategeko abiri aruta ayandi, yasobanuwe na Yesu Kristo mu Isezerano Rishya. Ndiringira ko amabwiriza ya Nyagasani yadufasha. Ndiringira ko imitima yacu n’ubwenge bwacu byakwibanda ku gukunda Nyagasani kandi bigahindukirira gukunda bagenzi bacu.

Ndiringira ko ibi byakomeza ukwizera kwacu muri Yesu Kristo n’Impongano Ye, ibyo ndabihamya, mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. “In the New Testament, [the term lawyer was] equivalent to scribe, one who was by profession a student and teacher of the law, including the written law of the Pentateuch, and also ‘the traditions of the elders’ (Matt. 22:35; Mark 12:28; Luke 10:25)” (Bible Dictionary, “Lawyer”).

  2. Anciently, Jewish scholars had enumerated 613 commandments in the Torah and actively debated the relative importance of one versus the other. Perhaps the lawyer intended to use Jesus’s answer against Him. If He said one commandment was the most important, it might allow an opening to accuse Jesus of ignoring another aspect of the law. But the Savior’s response silenced those who had come to entrap Him with a foundational statement that today is the bedrock for all we do in the Church.

  3. Matthew 22:36–40.

  4. See Doctrine and Covenants 88:15.

  5. John 14:15.

  6. Both names changed in this story to protect privacy.

  7. Mosiah 2:41.

  8. Matthew 22:39.

  9. 2 Nephi 26:33.

  10. Doctrine and Covenants 81:5.

  11. Name changed to protect privacy.

  12. Russell M. Nelson, “The Second Great Commandment,” Liahona, Nov. 2019, 100.

  13. Matthew 22:40.

  14. Dallin H. Oaks, “Two Great Commandments,” Liahona, Nov. 2019, 73–74.

Capa