Igiterane Rusange
Indahemuka kugeza ku Iherezo
Igiterane Rusange cya Mata 2024


11:25

Indahemuka kugeza ku Iherezo

Hamwe n’ubufasha bwe, muzashobora gutsinda Goliyati uwo ari we wese uzaza mu buzima bwanyu.

Bakundwa nshuti mukiri bato, uy’umunsi ndagira ngo mvugane namwe by’umwihariko—urubyiruko rw’Itorero.

Hashize umwaka umwe kuva Ubuyobozi bwacu Rusange by’Urubyiruko rw’Abakobwa buhamagawe. Mbega byinshi byabaye muri uyu mwaka ushize!

Twahuye na benshi muri mwe kandi twigiye hamwe inyigisho za Kristo. Twaririmbye indirimbo, twunguka inshuti nshya,kandi dukorana namwe mu midugudu yacu. Twakomejwe no kumva ubuhamya bwanyu mu biterane by’urubyiruko no mu bindi bikorwa kw’isi. Kandi twahimbarije hamwe mu nzu ya Nyagasani.

Buri gihe twasangije ubutumwa buturutse kuri Nyagasani wacu Yesu Kristo. Iri joro naryo ntiritandukanye; mbafitiye ubutumwa, bw’ubyiruko rw’Itorero rya Yesu Kristo.

Ibibazo by’Ingenzi

Mwaba mwarigeze mwibaza uburyo mwaba indahemuka ku Mana mugihe mutuye muri iy’isi y’icyaha? Nihe mukura imbaraga zo kujya imbere no gukomeza gukora ibyiza? Ni gute mwiyumvamo umunezero w’ukuri?

Ntekereza ko urugero rwa Dawidi na Goliyati rwafasha.

Dawudi na Goliyati

Mu isezerano rya kera, Ingabo z’Abafilisitiya zarwanaga n’iza Isirayeli, kandi buri gitondo na buri kigoroba, igihangange cy’Abafilisitiya cyitwaga Goliyati cyahigaga ko haboneka umunya Isirayeli numwe wagihangara.

Dawudi na Goliyati.

Muri abo banya Isiraheli harimo uwitwa Dawidi, umushumba muto w’igihagararo gito ugereranije na Goliyati ariko afite ukwizera gukomeye muri Yesu Kristo. Dawidi aritanga ngo arwane. Ndetse n’umwami agerageza kumubuza, ariko Dawidi ahitamo gushyira ukwiringira kwe muri Yesu Kristo.

Mbere, Dawidi yarwanye n’intare ndetse n’idubu. Mu bunararibonye bwe, yari abizi ko Imana yamurinze kandi imugira umutsinzi. Kuri Dawidi, impamvu y’Imana yari impamvu y’ingenzi cyane. Kubera ukwizera kuzuye mu Mana itarashoboraga kumutererana, yafashe amabuye atanu yoroshye afata n’umuhumetso we nuko ajya guhangana n’icyo gihangange.

Amabuye atanu ya Dawudi.

Ibyanditswe bitubwira ko ibuye rya mbere Dawidi yateye ryakubise Goliyati mu mpanga, rirangiza ubuzima bwe.

Gushakisha Ibisubizo

Mugihe Dawidi yakoresheje ibuye rimwe yica Goliyati, yari yiteguye n’amabuye atanu. Yari afite atanu! Ibi bituma ntekereza uburyo nakwitegura guhangana n’isi.

Byagenda bite se buri buye rya Dawidi ryaba ryererekanaga imbaraga dukeneye kugirango dutsinde mu buzima bwacu? Ayo mabuye atanu ashora kuba ahagarariye iki? Natekereje kuri ibi bishoboka:

  1. Ibuye ry’ urukundo nkunda Imana.

  2. Ibuye ry’ ukwizera kwanjye mu Mukiza wacu, Yesu Kristo.

  3. Ibuye ry’ ubumenyi bw’uwo ndi we by’ukuri.

  4. Ibuye ry’ ukwihana kwanjye kwa buri munsi.

  5. Ibuye ryatuma mbona ububasha bw’Imana.

Reka tuvuge uko twahawe umugisha n’izi mbaraga

Icya mbere, ibuye ry’ Urukundo nkunda Imana. Gukunda Imana niryo tegeko rya mbere rikomeye.. Mu Inyobozi yitwa Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko hatwigisha ko: “Imana ibakunda. Ni So. Urukundo rwe rutunganye rushobora gutuma namwe mumukunda. Iyo urukundo mukunda Data wo mu Ijuru ari rwo rugira ingaruka ku mibereho yanyu mu buryo bw’ingenzi cyane, gufata imyanzuro myinshi biroroha.”

Urukundo dukunda Imana n’umubano wacu wa hafi dufitanye nayo biduha imbaraga dukeneye kugirango duhindure imitima yacu kandi byoroshye gutsinda ingorane zacu.

Icya kabiri, ibuye ryo kwizera kwanjye mu Mukiza wacu,Yesu Kristo. Igihe Yesu kristo yazaga ku isi, Yarababajwe kubw’ibayaha byacu, kandi Yishyiraho imibabaro yacu, ububabare bwacu, intege nke zacu, n’indwara zo mu buryo bw’umubiri no mu bwenge. Niyo mpamvu Azi uburyo bwo kudufasha. Kugira ukwizera muri Yesu Kristo bisobanura kwiringira byimazeyo ubwenge Bwe, igihe Cye, urukundo Rwe, n’imbaraga Ze zo guhongerera ibyaha byacu. Ibuye ryo kwizera muri Yezu Kristo rizatsinda “igihangange” icyaricyo cyose mu buzima bwacu. Dushobora kunesha iyi si yaguye kuko yabanje kuyinesha.

Icya gatatu, ibuye ry’ ubumenyi bw’uwo ndi we by’ukuri. Umuhanuzi wacu dukunda cyane, Umuyobozi Russell M.Nelson, yatwigishije ko ibituranga by’ingenzi kuri twe ari uko turi abana b’Imana, abana b’igihango, n’abigishwa ba Yesu Kristo.

Ibintu byose birahinduka iyo menye uwo ndiwe by’ukuri. Iyo nshidikanya ku bushobozi bwanjye, Akenshi nsubiramo mu bwenge bwanjye cyangwa mu ijwi riranguruye nti, “Ndi umukobwa w’Imana, Ndi umukobwa w’Imana, ”incuro nyinshi uko nshoboye kose, kugeza ubwo nongeye kugira icyizere cyo gukomeza.

Icya kane, ibuye ryo kwihana kwanjye kwa buri munsi. Mu mfashanyigisho yitwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , dusoma tuti: “Ukwihana si igihano cy’icyaha; ni uburyo Umukiza adukiza icyaha. Kwihana bisobanura guhinduka―kureka icyaha maze ugahindukirira Imana. Bisobanura kunoza no kwakira imbabazi. Ubu bwoko bw’impinduka si ikintu kiba rimwe gusa; ahubwo ni inzira ikomeza.”

Nta kintu kibohora kuruta kumva imbabazi z’Imana no kumenya ko twejejwe kandi twiyunze nayo. Imbabazi zirashoboka kuri buri wese.

Ibuye rya gatanu n’ibuye rituma mbona uburenganzira ku bubasha bw’Imana. Ibihango dukorana n’Imana, nk’ibyo dukora mu mugenzo w’umubatizo, biduha uburenganzira ku bubasha bw’ubumana. Ububasha bw’Imana ni imbaraga z’ukuri zidufasha guhangana n’ingorane, gufata imyanzuro myiza, no kongera ubushobozi bwacu bwo kwihanganira ibihe bitoroshye. Ni imbaraga dushobora gukura mu bushobozi bwihariye dukeneye.

Inyobozi yitwa Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko isobanura ko: “Ibihango bibahuza na Data wo mu Ijuru ndetse n’Umukiza. Byongera ububasha bw’Imana mu buzima bwanyu.”

Reka tuvuge kuri uko guhuzwa. Wibuke igihe Yezu Kristo yigishaga itandukaniro riri hagati y’inzu yubatswe ku rutare n’indi ku mucanga? Umukuru Dieter F. Uchtdorf yasobanuye ko: “Inzu ntabwo ishikama mu muhengeri kubera ko inzu ikomeye. Kandi ntabwo ishikama kubera ko urutare rukomeye gusa. Inzu ishikama mu muhengeri kubera ko iba ihagaze bwuma kuri urwo rutare rukomeye. Izo mbaraga zo guhuzwa n’urutare zifite icyo zivuze.”

Inzu yubatse ku rutare.

Isano yacu bwite dufitanye na Yesu Kristo izaduha imbaraga n’icyizere cyo gukomeza kujya mbere hagati y’abantu batubaha imyizerere yacu cyangwa badutoteza. Kristo adusaba kumwibuka mu bitekerezo byacu buri gihe; Atubwira ati, “Mundebereho mu bitekerezo byose.” Gutekereza ku Mukiza bituma tugira ubwenge bwo gufata imyanzuro, gukora nta bwoba, kandi tukamagana ibintu binyuranye n’inyigisho z’Imana. Iyo umunsi wanjye utoroshye kandi numva ntagishoboye kwihangana, gutekereza kuri Kristo binzanira amahoro kandi bimpa ibyiringiro.

Ni gute twakwishingikiriza izi mbaraga za Yesu Kristo? Kumvira ibihango byacu no kongera ukwizera kwacu muri Yesu Kristo ni ingenzi.

Mu by’ukuri nifuje ko Dawidi yaba yarafite irindi buye ryinyongera; ryari kuba ibuye ry’ubuhamya bwanjye. Ubuhamya bwacu bwubatswe n’ibyatubayeho mu buryo bwa roho aho twabonye imbaraga z’Imana mu buzima bwacu. Nta muntu ushobora kutwambura ubwo bumenyi. Kumenya ibyo tuzi ubwo kubaho kwacu mu bya roho ni ntagereranywa. Kuba abanyakuri kuri ubwo bumenyi biduha umudendezo. Biduha umunezero! Niba dukunda ukuri, tuzagushakisha, nitumara kukubona, tuza kurwanirira.

Ubutumire

Nk’uko nahisemo ibuye rya gatandatu, ndabatumiye ngo muhure n’ishuri ryanyu, ihuriro, cyangwa umuryango hanyuma mutekereze ku mbaraga mukeneye kugirango mukomeze kuba indahemuka ku Mana, bityo muzashobore kunesha isi.

Isezerano

Nshuti bakundwa, Kristo ashishikajwe no kuduherekeza mu rugendo rw’ubuzima bwacu. Ndabasezeranya ko, uko mukomeza inkoni y’icyuma, nimukomera, muzagendana na Yesu Kristo. We ubwe azabayobora, kandi We ubwe azabigisha. Mu biganza Bye muzashobora gutsinda Goliyati uwo ari we wese uzaza mu buzima bwanyu.

Ubuhamya

Ndahamya ko hari umunezero uva mu gusenga buri munsi, mu gusoma Igitabo cya Morumoni buri munsi, mu gufata Isakaramentu ritagatifu buri ku cyumweru, no kujya muri seminari—ndetse no mu gitondo cya kare! Hari umunezero mu gukora ibyiza.

Hari umunezero mu kuba indahemuka ku Mana y’ijuru n’isi, Umukiza w’isi n’Umwami w’abami. Hari umunezero mu kuba umwigishwa wa Yezu Kristo.

Imana ni Data. Izi ibyifuzo by’imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu, kandi irabizera.

Bakundwa rubyiruko, Yesu Kristo azabafasha kuba indahemuka kugeza ku iherezo. Iby’uku kuri ndabihamya mu izina rya Yesu Kristo, amena.