Igiterane Rusange
Ingoro, Inzu za Nyagasani Ziri hirya no hino ku Isi
Igiterane Rusange cya Mata 2024


Ingoro, Inzu za Nyagasani Ziri hirya no hino ku Isi

Uko muza mu nzu Ye ntagatifu muri indakemwa kandi mwabisengeye muzambikwa ububasha Bwe.

Ese ntabwo mukunda amagambo meza tumaze kuririmba? “I’ll strengthen thee, help thee, and cause thee to stand, … upheld by my righteous, omnipotent hand.” Nyagasani arimo gukomeza Abera Be b’imyaka yose uko baza mu nzu Ye ntagatifu. Kuva Kinshasa kugera Zollikofen kugera Fukuoka kugera Oakland, urubyiruko, ku bwarwo, rurimo kuzuza aho babatiriza mu ngoro. Mu gihe cyashize, abakora imigenzo bakundwa cyane babaga bafite imvi, ariko ubu si ko bimeze. Abavugabutumwa bahamagawe, abavugabutumwa bafasha, n’abavugabutumwa bacyuye igihe bari ahantu hose muri buri nguni. Ku isi hose hari ibyiyumviro birimo byiyongera bitwerekeza ku nzu ya Nyagasani.

Umwaka umwe gusa ushize, inshuti y’umuryango, y’imyaka 95, ituye mu burasirazuba bwa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, yari imaze imyaka 70 yigishwa n’abavuga butumwa, yabwiye umukobwa we ati: “Ndashaka kujyana nawe mu ngoro.”

Umukobwa we, aramusubiza ati: “Ni byiza, Mama, ariko ugomba kuba warabatijwe.”

Ishusho
Umubatizo wa mushiki wacu ushesha akanguhe.

Arasubiza ati: “Sawa, noneho ndashaka kubatizwa.” Yarabatijwe. Nyuma y’iminsi mike, yinjiye aho babatiriza mu ngoro ashengerera. Nuko nyuma y’ukwezi kumwe, yakiriye ingabire yiwe n’iyomekanywa. “Ubumenyi n’ububasha by’Imana biri kwiyongera; umwenda ukingiriza isi utangiye gutabuka.”

Ishusho
Mushiki wacu ushesha akanguhe uhagaze hanze y’ingoro.

Mwigeze mwibaza impamvu Nyagasani ubu abwira abahanuzi Be kuzuza ingoro Ze mu isi? Ni mpamvu ki aha, muri iki gihe cya none, iterambere rikenewe ku bantu be kugira ngo mu bya cumi byabo byejejwe, inzu za Nyagasani amagana n’amagana zibashe kubakwa?

Iki gitondo, Umuyobozi Dallin H. Oaks yerekanye ishusho nziza y’ingoro zirimo kubakwa hirya no hino ku isi. Kathy nanjye vuba aha twari muri filipine. Tekereza kuri iki gitangaza: Ingoro ya Manila yeguriwe Imana mu 1984. Ni imyaka 26 mbere y’uko ingoro ya kabiri yo mu mujyi wa Cebu yuzura muri 2010. Ubu, nyuma y’imyaka 14, ingoro 11 zirimo kubakwa, zishushanywa, cyangwa zitegurirwa kwegurirwa Imana. Kuva mu majyaruguru kugeza mu majyepfo: Laoag, Tuguegarao, Santiago, Urdaneta, Alabang, Naga, Tacloban, Loilo, Bacolod, Cagayan de Oro, na Davao. Birashimishije cyane kubona imirimo itangaje y’Imana!

Ishusho
Ingoro muri Filipine.

Hirya no hino ku isi, inzu za Nyagasani zirimo kutwegera cyane. Kubera iki birimo kuba mu gihe cyacu?

Iminsi ya Nyuma

Nyagasani yaburiye abantu ko mu minsi ya nyuma, hazabaho amakuba mu bihugu bitandukanye, abantu bazikunda cyane,” “ibintu byose bizaba biri mu gihirahiro,” urujijo ruziyongera, kandi “abantu bazatenguhwa n’imitima yabo.” Twabonye rwose abagabo n’abagore batenguhwa n’imitima yabo: kureshyareshya ku isi, ukurangaza kw’amajwi atera ururjijo, kutita ku byo kurya bya roho, gucika intege ku bisabwa byo kuba umwigishwa. Wenda waba warababaye ubonye umuntu ukunda,wigeze kuvuga abikuye ku mutima iby’ukwizera kwe muri Yesu kristo, atanga ubuhamya ku Gitabo cya Morumoni, kandi afasha kubaka ubwami bw’Imana afite ishaka, aza kugenda bitunguranye, nibura kugeza ubu, kure y’imyizerere ye maza akajya hirya y’Itorero. Inama nabagira ni uko mutakwiheba! Ibintu byose bimeze neza. Kuko hamwe n’Imana, nta kintu kidashoboka.

Hamwe n’uru rujijo rwahanuwe no kutizera mu isi, Nyagasani yasezeranije ko hazabaho abantu b’abakiranutsi, abantu bategereje ukugaruka kwe; abantu bahagaze mu buryo bushikamye kandi badashyigurwa mu myanya yabo. Yavuze ku bantu b’abakiranutsi badakorwaho n’uburiganya bw’umwanzi, bakomeza ukwizera kwabo, batekereza mu buryo bwa selesitiyeli, kandi bizerera byuzuye mu Mukiza Yesu Kristo.

Kubera iki ubu Nyagasani ari kutwegereza ingoro Ze amagana n’amagana? Impamvu imwe ni uko hagati mu rujijo n’ibishuko by’isi, yasezeranije gukomeza no guha umugisha Abera Be b’igihango, kandi amasezerano Ye arimo gusohozwa!

Amasezerano avuye mu Ngoro ya Kirtland

Ni gute izi nzu ntagatifu zidukomeza, zikaduhumuriza, kandi zikaturinda? Tubona igisubizo mu busabe bw’Umuhanuzi Joseph Smith mu iyegurira Imana ry’Ingoro ya Kirtland. Yari muri iyi ngoro aho Abera baririmbye, “Tuzaririmba kandi n’ijwi riranguruye hamwe n’ingabo zo mu ijuru.” Umukiza Ubwe yari yeriyerekanye, n’abahanuzi ba kera baragarutse, batanga imfunguzo z’ubutambyi z’inyongera ku nkuru nziza yagaruwe.

Muri uwo mwanya wera mu Ngoro ya Kirtland, Umuhanuzi yansengeye ko mu nzu ntagatifu ya Nyagasani, Abera bazambikwa ububasha bw’Imana, ko izina rya Yesu Kristo rizabitirirwa, kandi abamarayika Be bazabareberera, kandi ko bazakura muri Nyagasani kandi “bakire Roho mutagatifu wuzuye.” Ubu busabe bukomeye bwuzuzwa mu buzima bwacu uko turamiriza mu nzu ya Nyagasani mu budahemuka.

Twambitswe Ububasha nk’intwaro

Mu nzu Ye, ni ho duhabwa ingabire y’ububasha bwe koko. Ukwizera kwacu muri Yesu Kristo n’urukundo tumukunda biremezwa kandi bigashimangirwa. Twemezwa neza irangamimerere yacu n’intego y’ubu buzima mu buryo bwa roho. Iyo tubaye indahemuka, duhabwa umugisha no kurindwa ibigeragezo n’ibisitaza. Twiyumvamo urukundo rw’Umukiza uko adukuye mu bidukomereye n’imibabaro. Twambikwa ububasha bw’Imana nk’intwaro.

Izina Rye turaryitirirwa

Mu nzu Ye ntagatifu, twitirirwa izina rye mu buryo bwuzuye. Iyo tubatijwe, twemeza imyemerere yacu muri we ndetse n’ubushake dufite bwo gukurikiza amategeko Ye. Mu ngoro, twemeza mu kwera ko, binyuze mu bihango byacu, twiyemeje kumukurikira iteka ryose.

Ishusho
Kumanikwa kw’ifoto y’Ingoro ya Heber Valley, Utah.

Urubyiruko rw’iri Torero ruratangaje cyane. Muri iyi si igoye, bitirirwa izina rya Kristo. Mu mujyi wa Heber, Utah, inama rusange yarakozwe iganirwamo iyubakwa ry’ingoro yari iteganyijwe. Urubyiruko 300 rwuzuye muri icyo cyanya cy’inama rwerekana uburyo rushyigikiye iyo ngoro yari iteganijwe. Umusore umwe muto, aganira n’abayobozi ba leta mu nama yaguye, n’ibakwe ryinshi, yarasobanuye ati: “ndimo kwiringira ko nzashyingirirwa muri iyi ngoro. Ingoro izamfasha guhora nkeye kandi ntunganye.” Undi yasobanuye ingoro nk’ikimenyetso cy’urumuri n’ibyiringiro. Urubyiruko rw’abahungu n’urw’abakobwa b’Itorero ku isi hose barimo kwakira izina rya Yesu Kristo.

Ishusho
Urubyiruko rurimo kuzura parike mu Mujyi wa Heber.

Abamarayika bari kumwe natwe

Mu ngoro ya Kirtland, Umuhanuzi Joseph yasengeye ko “abamarayika bazabarebera [Abera Be].” Gukora imigenzo ku bw’abakurambere bacu kenshi bitera ihame ryuzuye y’uko ubuzima bukomeza nyuma y’ubu.

Nubwo ibyinshi mu byatubayeho mu nzu ya Nyagasani biba byejejwe cyane bitagomba kuganirwaho mu ruhame, bimwe na bimwe dushobora kubiganiraho. Mu myaka 40 ishize,ubwo twari dutuye muri Florida, Kathy nanjye twagiye mu ngoro ya Atlanta, Georgia. Kuwa Gatatu nijoro, kuwa 9 Gicurasi 1984, ubwo twari turangije iteraniro rimwe mu ngoro, umukozi wo mu ngoro ukora mu by’ibihango yaranyegereye ambaza niba nabonye umwanya wo gukora nibura umugenzo umwe w’ibanze. Izina ry’umuntu nari mpagarariye ntiryari rimenyerewe. Izina rye ryari Eleazer Cercy.

Umunsi wakurikiyeho, ingoro yari yuzuye Abera benshi. Ubwo nari ndimo kwitegura kwakira ingabire yanjye ya kabiri y’umunsi, Nahawe izina ry’umuntu ngomba guhagararira. Bitunguranye, izina ryari irya wa muntu wo mu ijoro ryabanje, Eleazer Cercy. Niyumvisemo roho wa Nyagasani ubwo umugenzo w’ingabire wari urangiye. Nyuma ku gicamunsi, tukiri mu ngoro, Kathy yabonye inshuti y’umuryango ikuze, Mushiki wacu Dolly Fernandez, wari usigaye atuye muri Atlanta. Ku bw’uko nta munyamuryango w’itorero w’umugabo yari afite mu muryango we, yansabye niba bishoboka ko namufasha komekanya se ku babyeyi be. Birumvikana ko byanteye ishema.

Ubwo napfukamye ku rutambiro ku bw’uwo mugenzo wejejwe, nongeye kumva rya zina n’ubundi mu mutwe wanjye, izina rya se, Eleazer Cercy. Ndizera nezako nyuma y’ubu buzima, nzahura kandi nkanahobera umugabo wamenyekanye muri ubu buzima nka Eleazer Cercy.

Ibyinshi mu byatubayeho mu nzu ya Nyagasani bizana amahoro yuzuye umunezero n’ihishurirwa rituje kuruta ukwivanga gukomeye. Ariko nimuhumure: abamarayika baratureberera!

Ubwuzure bwa Roho Mutagatifu

Impano ya Roho Mutagatifu tumuhabwa iyo twemezwa nk’abanyamuryango b’Itorero. Buri cyumweru uko dufata ku mugati n’amazi twibuka Umukiza wacu, dusezeranywa ko Roho We azabana natwe ibihe byose. Uko tuza mu nzu ya Nyagasani n’imitima ishyaka, ahantu hatunganye cyane ku isi, dukura muri Nyagasani kandi dushobora “kwakira Roho Mutagatifu wuzuye.” Hamwe n’ububasha bwa Roho Mutagatifu, twuzuzwa amahoro n’umunezero n’ibyiringiro bitavugwa. Twakira ububasha bwo kuguma turi abigishwa Be ndetse no mu bihe twisanga hanze y’ahantu hatagatifu.

Umuyobozi Russell M. Nelson yaravuze ati: “Umukiza n’Umucunguzi wacu, Yesu Kristo, azakora imirimo Ye ikomeye kuva none kugeza igihe azagarukira. Tuzabona ibimenyetso bigaragara ko Imana Data na … Yesu Kristo … bayoborana ijabo n’ikuzo iri Torero.” Kuzuza inzu za Nyagasani isi ni umurimo ukomeye n’ikimenyetso gitangaje.

Nshuti nkoramutima zanjye, niba dushoboye kandi tukaba tutarongera inshuro tujya mu ngoro, mureke dushake umwanya uhagije wo kuramiriza mu nzu ya Nyagasani bihoraho. Mureke dusengere ingoro zatangajwe, kugira ngo ibibanza bigurwe, leta zemeze gahunda yazo, ngo abakozi bafite impano babone zikoreshwa, kandi ngo n’iyegurira Imana ritunganye rizazane ukwemezwa kw’ijuru no gusurwa n’abamarayika.

Amasezerano

Ingoro mu by’ukuri ni inzu ya Nyagasani. Ndabasezeranya ko nimuza mutunganye kandi mwuzuye amasengesho mu nzu Ye ntagatifu, muzambikwa ububasha Bwe, izina Rye rizaba kuri mwe, abamarayika Be bazabareberera, kandi muzakura mu mugisha wa Roho Mutagatifu.

Nyagasani yasezeranije ko “Buri roho izareka ibyaha byayo ikansanga, kandi igahamagara izina ryanjye, ikubaha ijwi ryanjye, kandi ikarinda amategeko yanjye, izambona n’amaso kandi izamenya ko Ndi we.” Hari uburyo bwinshi bwo kubona isura ya Kristo, kandi nta hantu heza haruta mu nzu Ye ntagatifu.

Muri iyi minsi y’urujijo n’imvururu, Ndahamya ko buri imwe mu ngoro zacu zose ari inzu Ye kandi izatubungabunga, ikaturinda, kandi ikadutegurira wa munsi uhambaye igihe, hamwe n’abamarayika Be batagatifu, Umukiza wacu azagarukana ijabo, ububasha n’ikuzo rikomeye. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. “How Firm a Foundation,” Hymns, no. 85.

  2. “The Spirit of God,” Hymns, no. 2.

  3. There are currently 182 operating temples. Six are under renovation. Seven are awaiting dedication, with one more awaiting rededication. There are 45 under construction and 94 more which have been announced or are in planning and design.

  4. See Luke 21:10.

  5. 2 Timothy 3:2.

  6. Doctrine and Covenants 88:91.

  7. Elder David A. Bednar said: “Gospel principles are for me and you what a helm is to a ship. Correct principles enable us to find our way and to stand firm, steadfast, and immovable so we do not lose our balance and fall in the raging latter-day storms of darkness and confusion” (“The Principles of My Gospel,” Liahona, May 2021, 126).

  8. Doctrine and Covenants 45:26.

  9. “If any man will come after me, let him deny himself, and take up his cross, and follow me” (Matthew 16:24).

  10. See Luke 1:37.

  11. See Doctrine and Covenants 87:8.

  12. Hymns, no. 2.

  13. See Doctrine and Covenants 110. Prior to this time, the Prophet Joseph Smith had received the Aaronic Priesthood and its keys from John the Baptist, and he had received the Melchizedek Priesthood and its keys from the Apostles Peter, James, and John (see Doctrine and Covenants 13:1; 27:12–13).

  14. Doctrine and Covenants 109:15; see also verse 22.

  15. President Russell M. Nelson said: “The temple can help us in our quest. There we are endowed with God’s power, giving us the ability to overcome Satan, the instigator of all contention” (“Peacemakers Needed,” Liahona, May 2023, 101).

  16. See Russell M. Nelson, “Choices for Eternity” (worldwide devotional for young adults, May 15, 2022), Gospel Library.

  17. Elder Colin Stauffer, personal correspondence, Jan. 30, 2024.

  18. Doctrine and Covenants 109:22.

  19. See Doctrine and Covenants 20:77, 79.

  20. Doctrine and Covenants 109:15.

  21. See Romans 15:13.

  22. Russell M. Nelson, “Revelation for the Church, Revelation for Our Lives,” Liahona, May 2018, 96.

  23. President Brigham Young said, “We will have hundreds of temples and thousands of men and women officiating therein for those who have fallen asleep, without having had the privilege of hearing and obeying the Gospel” (Teachings of Presidents of the Church: Brigham Young [1997], 312). And President Ezra Taft Benson said: “Our predecessors have prophesied that temples will dot the landscape of North and South America, the isles of the Pacific, Europe, and elsewhere. If this redemptive work is to be done on the scale it must be, hundreds of temples will be needed” (The Teachings of Ezra Taft Benson [1988], 247).

  24. Doctrine and Covenants 93:1.

  25. Elder David B. Haight said:

    “It is true that some have actually seen the Savior, but when one consults the dictionary, he learns that there are many other meanings of the word see, such as coming to know Him, discerning Him, recognizing Him and His work, perceiving His importance, or coming to understand Him.

    “Such heavenly enlightenment and blessings are available to each of us” (“Temples and Work Therein,” Ensign, Nov. 1990, 61).

Capa