Igiterane Rusange
Ubuhamya kuri Yesu
Igiterane Rusange cya Mata 2024


14:21

Ubuhamya kuri Yesu

Ubutumire bwanjye ni ugukora none aha kugira ngo ubone umwanya wawe nk’umuntu w’intwari mu buhamya kuri Yesu.

Mu 1832, Joseph Smith na Sidney Rigdon bagize iyerekwa ridasanzwe ryerekeye iherezo rihoraho ry’abana b’Imana. Icyi cyahishuwe cyavuze ku bwami butatu bwo mu ijuru. Umuyobozi Dallin H. Oaks yavuze kuri ubwo “bwami bw’ikuzo”mu kwezi kwashize k’Ukwakira, avuga ko binyuze mu ntsinzi n’ikuzo rya Ntama w’Imana, abantu bose uretse bake ugereranyije, amaherezo bacungurwa muri bumwe muri ubwo bwami, hakurikijwe ibyifuzo bigaragarira mu mahitamo yabo. Umugambi w’Imana w’icungurwa ugizwe n’amahirwe rusange ku bana Bayo bose, igihe cyose n’aho bashobora kuba barabaye hose ku isi.

Ndetse nubwo ikuzo ry’ubwami buto muri butatu, ubwa telesitiyeli “burenze imyumvire yose,” Data wa twese yiringira ko tuzahitamo ,kandi, duciye mu buntu bw’Umwana We bwujuje ibisabwa kugira ngo, ubusumba bwose kandi buhebuje muri ubwo bwami, ubwa selesitiyeli, abe ariho tuzashobora kwishimira ubuzima buhoraho “turi abaraganwa na Kristo.” Umuyobozi Russell M. Nelson yadusabye “gutekereza mu buryo bwa selesitiyeli,” duhindura ubwami bwa selesitiyeli intego yacu ihoraho hanyuma “tugasuzuma twitonze aho buri kimwe mu byemezo [byacu] dufata igihe turi hano ku isi bizadushyira mu isi yindi izaza.”

Abazaba bari mu bwami bwa selesitiyeli ni “bo bahawe ubuhamya kuri Yesu, … ni bo bantu b’abakiranutsi kandi batunganye binyuze muri Yesu umuhuza w’igihango gishya.” Abazaba mu bwami bwa kabiri, cyangwa ubwa teresitiriyeli, basobanurwa nk’abazaba barabaye ingirakamaro cyane, harimo “abantu b’abanyacyubahiro b’isi, bahumishijwe n’ubucakura bw’abantu.” Indangakamere yabo nyamukuru ibazitira ni uko “batari intwari mu buhamya kuri Yesu.” Ibinyuranye n’ibyo, abazaba mu bwami buto, telesitiyeli, bo ni “abatarakiriye haba inku nziza, cyangwa ubuhamya kuri Yesu.”

Mumenye ko igitandukanya ibiranga abazaba muri buri bwami ari uburyo bahuza “n’ubuhamya kuri Yesu,” kuva (1) ku babwakiriye bakabukurikiza n’umutima wabo wose kugeza (2) ku batajya batinyuka no (3) ku babumenye bakabwanga burundu. Ejo hazaza hahoraho ha buri muntu hazaterwa n’icyo yabukozeho.

I.

Ubuhamya kuri Yesu ni iki?

Ni ubuhamya bwa Roho Mutagatifu ko Yesu ari Umwana w’Imana, Mesiya n’Umucunguzi. Ni ubuhamya bwa Yohana bwerekana ko Yesu yahoranye n’Imana, Umuremyi w’ijuru n’isi, kandi inkuru nziza yari “muri we, kandi inkuru nziza yari ubuzima, kandi ubuzima bwari urumuri rw’abantu.” Ni ubuhamya bw’Intumwa n’Abahanuzi, ko yapfuye, arahambwa, maze akazuka ku munsi wa gatatu, nuko azamuka mu ijuru. Ni ubumenyi ko “nta rindi zina ryatanzwe ribonerwamo agakiza.” Ni “ubuhamya, bwa nyuma,” bwatanzwe n’Umuhanuzi Joseph Smith “Ko ariho! … Ko ari Ikinege cya Se: ko ku bwe, kandi binyuze muri we, no kuri we, amasi ariho kandi yararemwe, kandi abayatuyeho ni abahungu n’abakobwa b’Imana.”

II.

Nyuma y’ubu buhamya hari ikibazo kigira kiti: Ese tubukoraho iki?

Abazaba mu bwami bwa selesitiyeli “bakira” ubuhamya kuri Yesu mu buryo bwuzuye babatizwa, bakira Roho Mutagatifu, no kunesha ku bw’ukwizera. Amahame n’ukuri kw’inkuru nziza ya Yesu Kristo bigenga ibyo bashyira imbere mu by’ibanze no mu mahitamo yabo. Ubuhamya kuri Yesu bugaragarira mu buryo bahindukamo. Impamvu yabo ni urukundo ruhebuje, “urukundo rutagira inenge rwa Kristo.” Intumbero yabo ni ukugera ku “ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo.”

Nibura bamwe mu bazaboneka mu bwami bwa teresitiriyeli na bo bemera ubuhamya kuri Yesu ariko batandukanywa n’icyo batabukoraho. Kutaba intwari mu buhamya ku Mukiza byerekana urwego rwo kwinangira, ntukonje cyangwa ngo ushyuhe (ukaba “akazuyazi”) bitandukanye n’abantu ba Amoni mu Gitabo cya Morumoni, nk’urugero, “batandukanywaga n’umurava bafitiye Imana.”

Abazaba mu bwami bwa telesitiyeli ni abanga ubuhamya kuri Yesu hamwe n’inkuru nziza Bwe, ibihango Nawe n’abahanuzi Be. Basobanurwa na Abinadi “nk’abagenze bijyanye n’ugushaka kw’ibyisi kwabo bwite n’ibyifuzo; kubera ko batigeze batakambira Nyagasani igihe amaboko y’imbabazi yari abaramburiwe, kandi bakaba batarabishatse.”

III.

Bisobanura iki kuba intwari mu buhamya bwa Yesu?

Hariho byinshi bishoboka byasuzumwa mu gusubiza iki kibazo. Ndavugamo bike. Mu by’ukuri, kuba intwari mu buhamya kuri Yesu bikubiyemo kugaburira ubwo buhamya no kubushimangira. Abigishwa nyabo ntibirengagiza ibintu bisa nk’ibito nyamara bibakomeza kandi bishimangira ubuhamya bwabo kuri Yesu, nk’isengesho, inyigo y’ibyanditswe, kubahiriza Isabato, gusangira isakaramentu, gufashanya no guramiriza mu nzu ya Nyagasani. Umuyobozi Nelson atwibutsa ko “hamwe n’umuvuduko wo hejuru, ubuhamya butagaburiwe buri munsi ‘n’ijambo ryiza ry’Imana’ bushobora [Moroni 6:4] gushegeshwa. Bityo rero, … dukeneye ubunararibonye bwa buri munsi turamya Nyagasani kandi twiga inkuru Ye nziza. Yongeyeho ati: “Ndabingingira kureka Imana ikaganza mu buzima bwanyu. Muyihe umwanya ugaragara. Uko mubikora, muzitegereze umurego mwiza w’ibya roho muzagira.”

Kuba intwari na byo byerekana kubohoka ku mugaragaro ku byerekeye gutanga ubuhamya. Mu mubatizo ni ho twemereza ubushake bwacu bwo “guhagarara nk’abahamya b’Imana mu bihe byose no mu bintu byose, n’ahantu hose [twaba] turi, ndetse kugeza ku rupfu.” Cyane cyane muri iki gihe cya pasika, tunezerewe, ku mugaragaro, kandi dutangaje byimazeyo ubuhamya bwacu kuri Kristo wazutse, muzima.

Kimwe mu bintu byo kuba intwari mu buhamya kuri Yesu ni ukwitoza kumva intumwa Ze. Imana ntabwo iduhatira inzira nziza, inzira y’ibihango, ariko itegeka abahanuzi Bayo kutumenyesha byimazeyo ingaruka z’amahitamo yacu. Kandi ntabwo ari abanyamuryango b’Itorero Rye gusa. Binyuze mu bahanuzi n’intumwa Ze, yinginga isi yose abigiranye urukundo kumvira ukuri kuzababatura, kubarinda imibabaro itari ngombwa no kubazanira umunezero urambye.

Kuba intwari mu buhamya kuri Yesu bisobanura gushishikariza abandi, mu mvugo no mu ngiro kugira ngo na bo babe intwari, cyane cyane abo mu miryango yacu bwite. Umukuru Neal A. Maxwell yigeze kuganira “n’abanyamuryango [b’Itorero] ‘b’abanyacyubahiro’ cyane banyura hejuru ubuhamya kuri Yesu, aho gushimangira kuba abigishwa nyakuri kandi barabyiyemeje byanze bikunze (Doctrine and Covenants 76:75; 58:27).” Azi ko abantu bose bafite umudendezo wo guhitamo, Umukuru Maxwell yarinubye ati: “Ikibabaje ariko, iyo bamwe bahisemo kutagira icyo babukoraho, ntibaba bahisemo ku bwabo gusa, ahubwo no ku bw’ibisekuruza bizaza n’ibindi. ukudafutuka guto mu babyeyi gushobora kubyara gutandukira cyane mu bana babo! Ibisekuru byabanje mu miryango bishobora kuba byaragaragaje ubwitange bukomeye, mu gihe bimwe mu bisekuru by’iki gihe ari byo bibona ibimenyetso by’ukudafutuka. Mu bisekuru bikurikiraho, ikibabaje ni uko bamwe bashobora guhitamo gutatana nk’uko isuri na yo itatanya ibintu.”

Mu myaka yashize, Umukuru John H. Groberg yavuze inkuru y’umuryango ukiri muto wabaga mu ishami rito muri Hawaii mu ntangiriro z’ikinyejana cya 1900. Bari bamaze imyaka igera kuri ibiri ari abanyamuryango b’Itorero ubwo umwe mu bakobwa babo yarwaraga indwara itaramenyekanye maze akajyanwa mu bitaro. Bari mu materaniro yo ku Cyumweru cyakurikiyeho, se n’umuhungu we bateguye isakaramentu nk’uko babikoraga mu byumweru byinshi byashize, ariko se ukiri muto apfukamye kugira ngo aheshe umugisha umugati, umuyobozi w’ishami akimenya uwari ku meza y’isakaramentu, aramusimbukira avuga cyane ati: “Hagarara. Ntushobora gukora ku isakaramentu. Umukobwa wawe afite indwara itazwi. Genda kano kanya mu gihe undi muntu ahesha umugati mushya umugisha. Ntidushobora kukugira hano. Genda.” Se yaratangaye yitegereza umuyobozi w’ishami hanyuma ikoraniro ryose ryumva uburemere bw’umuhangayiko n’isoni kuri bo n’umuryango we, maze basohoka bucece urusorongo bava mu rusengero.

Nta jambo ryigeze rivugwa kuko bari bihebye maze umuryango uragenda ugana mu rugo rwabo ruto. Bagezeyo bicaye mu ruziga maze papa aravuga ati: “Nyabuneka muceceke kugeza niteguye kuvuga.” Umuhungu muto yibajije icyo bazakora kugira ngo bihorere kubera isoni bakojejwe: bari kwica ingurube z’umuyobozi w’ishami cyangwa gutwika inzu ye, cyangwa kwinjira mu rindi torero? Iminota itanu, icumi, cumi n’itanu, makumyabiri n’itanu yashize bacecetse.

Ibipfunsi bya se byari bifunze byatangiye kwifungura, maze amarira aragwa. Mama we yatangiye kurira, maze bidatinze buri mwana atangira kurira bucece. Umugabo yitabaje umugore we agira ati: “Ndagukunda” hanyuma asubiriramo ayo magambo buri mwana wabo. “Ndabakunda mwese kandi ndashaka ko tubana, ubuziraherezo, nk’umuryango. Kandi inzira imwe yonyine ishobora kubaho ni uko twese tuba abanyamuryango beza b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma kandi tukomekanywa n’ubutambyi butagatifu mu ngoro. Ntabwo iri ari itorero ry’umuyobozi w’ishami. Ni Itorero rya Yesu Kristo. Ntabwo tuzemera ko umuntu uwo ari we wese cyangwa igikomere cyangwa ipfunwe cyangwa ubwibone bitubuza kubana ubuziraherezo. Ku Cyumweru gitaha tuzasubira mu rusengero. Tuzicara twenyine kugeza igihe uburwayi bw’umukobwa wacu bumenyekaniye, ariko tuzasubirayo.”

Basubiye mu rusengero, umukobwa wabo arakira, maze umuryango womekanyirizwa mu Ngoro ya Laie Hawaii imaze kuzura. Uyu munsi, abantu barenga 100 bita se, sekuru, na sekuruza umunyamugisha kubera ko yahanze amaso ubuzima buhoraho.

Kimwe mu bintu bya nyuma byo kuba intwari mu buhamya kuri Yesu navuga ni ugukurikirana ukwera kwacu. Yesu ni Umucunguzi wacu w’ingirakamaro, kandi aringinga ati: “Nimwihane, mwebwe mpera zose z’isi, nuko munsange kandi mubatizwe mu izina ryanjye, kugira ngo mwezwe ku bw’ukwakira Roho Mutagatifu, kugira ngo muzashobore guhagarara imbere yanjye kuri uwo munsi.”

Umuhanuzi Morumoni asobanura itsinda rimwe ry’Abera bakomeje muri ubu buryo n’ubwo bari bafite “kunyura mu mibabaro myinshi”:

“Icyakora biyirizaga ubusa kandi bagasenga kenshi, kandi bagiye bagira imbaraga mu bwiyoroshye bwabo, kandi bagiye bakomera mu kwizera muri Kristo, kugeza buzuje roho zabo umunezero n’ihumure, koko, ndetse kugeza ku gusukurwa n’ukwezwa kw’imitima yabo, ukwezwa kubaho kubera ukwegurira imitima yabo Imana.” Ni ku bw’izi mpinduka zikomeye z’umutima (twegurira imitima yacu Imana no kuvuka ubwa kabiri ku bwa roho binyuze mu nema y’Umukiza) dushaka.

Ubutumire bwanjye ni ugukora none aha kugira ngo ubone umwanya wawe nk’umuntu w’intwari mu buhamya kuri Yesu. Nk’uko ukwihana gushobora gukenerwa, “ntimusubike umunsi w’ukwihana kwanyu,” hato “mu gihe mudatekereza ko impeshyi izashira, n’isarura rikarangira, maze roho zanyu ntizikizwe.” Mugire umurava mu kubahiriza ibihango mwagiranye n’Imana. “Ntimukababare kubera ukudakuka kw’ijambo.” “Muzibuke kuzirikana izina [rya Kristo] rihora ryanditse mu mitima yanyu, … kugira ngo mutazajya ibumoso bw’Imana, ahubwo kugira ngo mwumve kandi mumenye ijwi rizabahamagara, ndetse, n’izina muzitwa.” Hanyuma, “mwiyemeze ibi mu mitima yanyu, ko muzakora ibyo Yesu abigisha, kandi abategeka.”

Data wa twese ashaka ko abana Be bose bazishimira ubuzima buhoraho hamwe na we mu bwami Bwe bwa selesitiyeli. Yesu yarababajwe, arapfa, maze arazuka kugira ngo ibyo bishoboke. “Yazamukiye mu ijuru, kandi yicaye iburyo bw’Imana, kugira ngo agabane kuri Se uburenganzira bw’impuhwe afite ku bana b’abantu.” Ndasenga ngo twese dushobore guhabwa imigisha n’ubuhamya bwaka kuri Nyagasani Yesu Kristo, twishimire kandi tugire ubutwari muri ubwo buhamya, kandi tunezererwe imbuto z’inema ye zidashira mu buzima bwacu. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.