Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 13


Igice cya 13

Yesu yigisha Abanefi Isengesho rya Nyagasani—Bagomba kwibikira ubutunzi mu ijuru—Abigishwa cumi na babiri mu murimo wabo bategekwa kudatekereza ku bintu by’isi—Gereranya na Matayo 6 Ahagana 34 N.K.

1 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko nshaka ko mugirira ubuntu abakene; ariko mwirinde gukorera ibyiza imbere y’abantu kugira ngo babarebe; bitabaye bityo ntimuzabona ingororano ya Data uri mu ijuru.

2 Kubera iyo mpamvu nimugira ubuntu ntimukavuze ihembe imbere yanyu, nk’uko indyarya zibigira mu masinagogi no mu nzira, kugira ngo bashimwe n’abantu. Ni ukuri ndababwira, bafite ingororano yabo.

3 Ariko nimugira ubuntu ukuboko kwanyu kw’ibumoso ntikumenye icyo ukuboko kwanyu kw’iburyo gukora;

4 Kugira ngo ubuntu bwawe bukorwe wiherereye; kandi So ureba ibyiherereye, ubwe azakugororera ku mugaragaro.

5 Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kubera ko bakunda gusenga, bahagaze mu masinagogi no mu nzira, kugira ngo barebwe n’abantu. Ni ukuri ndababwira, bafite ingororano yabo.

6 Ariko mwebwe, nimusenga, mujye mwinjira mu nzu, maze nimumara gukinga urugi, musenge So wiherereye; kandi So, urebera ahiherereye, azakugororera ku mugaragaro.

7 Ariko nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo, nk’umupagani, kuko batekereza ko bazumvirwa kubw’amagambo yabo menshi.

8 Ntimugase na bo, kuko So azi ibintu mukeneye mbere y’uko mumusaba.

9 Kubera iyo mpamvu nimujye musenga muri ubu buryo: Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe.

10 Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.

11 Kandi utubabarire imyenda yacu, nk’uko tubabarira abadufitiye imyenda.

12 Kandi ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi.

13 Kuko ubwami, n’ububasha, n’ikuzo ari ibyawe iteka ryose. Amena.

14 Kuko nimubabarira abantu ibicumuro byabo So wo mu ijuru namwe azababarira.

15 Ariko nimutababarira abantu ibicumuro byabo na So wo mu ijuru ntazababarira ibicumuro byanyu.

16 Byongeye, nimwiyiriza ubusa ntimukabe nk’indyarya, zigaragaza umubabaro, kuko bihindura amasura yabo kugira ngo bereke abantu ko biyirije ubusa. Ni ukuri ndababwira, bafite ingororano yabo.

17 Ariko mwebwe, nimwiyiriza ubusa, mwisige amavuta mu mutwe, maze mwiyuhagire mu maso.

18 Kugira ngo abantu batamenya ko mwiyirije, keretse So uri ahiherereye; kandi So, ureba ibyiherereye, azakugororera ku mugaragaro.

19 Ntimukibikire ubutunzi bwanyu mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba;

20 Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho nta nyenzi cyangwa ingese ziburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe.

21 Kuko aho ubutunzi bwanyu buri ari naho umutima wanyu uba.

22 Itabaza ry’umubiri ni ijisho, ijisho ryanyu nirireba neza, umubiri wanyu wose uzaba ufite umucyo.

23 Ariko ijisho ryanyu nirireba nabi, umubiri wanyu wose uzaba ufite umwijima. Niba, kubera iyo impamvu, umucyo ukurimo ubaye umwijima, mbega uwo mwijima uko ari mwinshi!

24 Nta muntu ushobora gukeza abatware babiri, kuko yakunda umwe kandi akanga undi, cyangwa se yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora gukorera Imana n’Ubutunzi.

25 Kandi habayeho ko ubwo Yesu yari amaze kuvuga aya magambo yarebye aba cumi na babiri yari amaze gutoranya, nuko arababwira ati: Mwibuke amagambo nababwiye. Kuko dore, muri abo natoranyije kugira ngo mufashe aba bantu. Kubera iyo mpamvu ndababwira, ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti: tuzarya iki, cyangwa tuzanywa iki; ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo tuzambara iki? Mbese ubugingo ntiburuta ibyo kurya, kandi umubiri nturuta imyambaro?

26 Dore ibiguruka byo mu kirere, ntibibiba, nta nubwo bisarura cyangwa ngo bihunike mu bigega; nyamara So wo mu ijuru arabigaburira nabyo. None se ntimubiruta cyane?

27 Ni nde muri mwe wiganyira uzashobora kwiyunguraho umukono umwe?

28 None se ni iki gituma mwiganyira mu myambaro? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera; ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda;

29 Kandi nyamara ndababwira, ko ndetse na Salomoni, mu cyubahiro cye cyose, atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri ubu.

30 Kubera iyo mpamvu, niba Imana yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none, ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite ukwizera guke mwe?

31 Kubera iyo mpamvu ntimukiganyire, muvuga muti: Tuzarya iki? cyangwa, Tuzanywa iki? cyangwa, Tuzambara iki?

32 Kuko So wo mu ijuru azi ibyo ko mukeneye ibi bintu byose.

33 Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana n’ubukiranutsi bwayo, maze ibi bintu byose bizabongererwe.

34 Kubera iyo mpamvu ntimukiganyire iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo ubwabo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo.