Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 21


Igice cya 21

Isirayeli izakoranywa igihe Igitabo cya Morumoni kizaza—Abanyamahanga bazatuzwa nk’abantu bigenga muri Amerika—Bazakizwa nibemera kandi bakumvira; bitabaye bityo, bazacibwa kandi barimburwe—Isirayeli izubaka Yerusalemu Nshya, kandi imiryango yazimiye izagaruka. Ahagana 34 N.K.

1 Kandi ni ukuri ndababwira, ndabaha ikimenyetso, kugira ngo mushobore kumenya igihe ibi bintu bizaba biri hafi kubaho—kugira ngo nzakoranye abantu banjye, bavuye mu kunyanyagizwa rirerire, O nzu ya Isirayeli, kandi nzongere mbatuze mu Siyoni yanjye.

2 Kandi dore, iki ni ikintu nzabahaho ikimenyetso—kuko ni ukuri ndababwira ko igihe ibi bintu mbatangariza, kandi nzabatangariza nyuma ubwanjye, kandi kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu buzabahabwa na Data, bizamenyeshwa Abanyamahanga kugira ngo bashobore kumenya ibyerekeye aba bantu aribo gisigisigi cy’inzu ya Yakobo, n’ibyerekeye aba bantu banjye bazatatanywa na bo;

3 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, igihe ibi bintu bizabamenyeshwa na Data, kandi mukabigaragarizwa na Data, bibaturutseho;

4 Kandi ni ubushishozi buri muri Data bazashyirwa muri iki gihugu, nuko bagatuzwa nk’abantu bigenga kubw’ububasha bwa Data, kugira ngo ibi bintu bizagaragarizwe igisigisigi cy’urubyaro rwanyu bibaturutseho, kugira ngo igihango cya Data yagiranye n’abantu be cyuzuzwe, O nzu ya Isirayeli;

5 Kubera iyo mpamvu, igihe iyi mirimo n’imirimo izakorwa muri mwe hanyuma izagaragarizwa mu Banyamahanga, ku rubyaro rwanyu ruzahenebera mu kutizera kubera ubukozi bw’ibibi.

6 Kuko bityo birakwiriye kuri Data ko byaturuka ku Banyamahanga, kugira ngo ashobore kwerekana ububasha bwe ku Banyamahanga, kubw’iyi mpamvu kugira ngo Abanyamahanga, nibazanangira imitima yabo, kugira ngo bashobore kwihana no kunsanga kandi babatizwe mu izina ryanjye kandi bamenye iby’ingingo nyakuri z’inyigisho yanjye, kugira ngo bashobore kubarirwa mu bantu banjye, O nzu ya Isirayeli;

7 Kandi igihe ibi bintu nibibaho ko urubyaro rwanyu ruzatangira kumenya ibi bintu—bizababera ikimenyetso, kugira ngo bamenye ko umurimo wa Data wamaze gutangira ngo huzuzwe igihango yagiranye n’abantu bo mu nzu ya Isirayeli.

8 Kandi igihe uwo munsi uzagera, hazabaho ko abami bazumirwa, kuko icyo batari barabwiwe bazakibona; n’icyo batari barumvise bazakimenya.

9 Kuko kuri uwo munsi, ku bwanjye Data azakora umurimo, uzaba umurimo ukomeye kandi utangaje muri bo; kandi hazabaho muri bo abatazabyemera, nubwo umuntu azabibatangariza.

10 Ariko dore, ubugingo bw’umugaragu wanjye buzaba mu kuboko kwanjye; kubera iyo mpamvu ntacyo bazamutwara, nubwo azononekara kubera bo. Ariko nzamukiza, kuko nzabereka ko ubushishozi bwanjye bukomeye kuruta uburiganya bwa sekibi.

11 Kubera iyo mpamvu hazabaho ko utazemera amagambo yanjye, njywewe Yesu Kristo, uwo Data azategeka kwigaragariza Abanyamahanga, kandi akazamuha ububasha kugira ngo azayamenyeshe Abanyamahanga, (bizakorwa nk’uko Mose yabivuze) bazacibwa mu bantu banjye aribo b’igihango.

12 Kandi abantu banjye aribo gisigisigi cya Yakobo bazaba mu Banyamahanga, koko, rwagati muri bo nk’intare mu bikoko by’ishyamba, nk’icyana cy’intare mu mikumbi y’intama, cyo, iyo kinyuzemo kiziribatira hasi kandi kikazicagaguzamo uduce, kandi ntawazitabara.

13 Ukuboko kwabo kuzazamurwa ku banzi babo, kandi abanzi babo bose bazacibwa.

14 Koko, baragowe Abanyamahanga keretse nibihana; kuko hazabaho ko kuri uwo munsi, niko Data avuga, ko nzicira amafarashi yanyu hagati muri mwe, kandi nzarimbura amagare y’intambara yanyu.

15 Kandi nzarimbura imirwa y’igihugu cyawe, kandi nshwanyaguze ibihome byanyu byose;

16 Kandi nzaca uburozi mu gihugu cyanyu, kandi ntuzagira abapfumu ukundi.

17 Amashusho abaje yanyu nayo nzayaca, n’amashusho ahagaze nzayaca rwagati muri mwe, kandi ntimuzahimbaza ukundi imirimo y’amaboko yanyu.

18 Kandi nzatembagaza inkingi zanyu rwagati muri mwe; bityo nzarimbura imirwa yanyu.

19 Kandi hazabaho ko ibinyoma byose, n’ububeshyi, n’amashyari, n’intonganya, n’ubutambyi bw’indonke, n’ubusambanyi bizavanwaho.

20 Kuko hazabaho, niko Data avuga, ko kuri uwo munsi abatazihana kandi ntibasange Umwana wanjye Nkunda, nzabaca mu bantu banjye, O nzu ya Isirayeli.

21 Kandi nzabasohozaho uguhora n’umujinya, ndetse nko ku bakiranirwa, uko batigeze bumva.

22 Ariko nibazihana kandi bakumvira amagambo yanjye, kandi ntibanangire imitima yabo, nzashyira itorero ryanjye muri bo, kandi bazinjira mu gihango maze babarirwe muri iki gisigisigi cya Yakobo, nahaye iki gihugu nk’umurage wabo;

23 Kandi bazafasha abantu banjye, igisigisigi cya Yakobo, ndetse uko benshi bo mu nzu ya Isirayeli bazaza, kugira ngo bubake umurwa, uzitwa Yerusalemu Nshya.

24 Kandi noneho bazafasha abantu banjye kugira ngo bashobore gukoranyirizwa muri Yerusalemu Nshya, abari baratataniye mu gihugu.

25 Nuko noneho ububasha bw’ijuru buzamanukire muri bo; kandi nanjye nzabe rwagati muri bo.

26 Nuko noneho umurimo wa Data uzatangira kuri uwo munsi, ndetse icyo gihe iyi nkuru nziza izigishwa mu gisigisigi cy’abantu banjye. Ni ukuri ndababwira, kuri uwo munsi umurimo wa Data uzatangira mu bantu banjye bose banyanyagijwe, koko, ndetse amoko yazimiye, Data yavanywe muri Yerusalemu.

27 Koko, umurimo uzatangizwa na Data mu banyanyagijwe mu bantu banjye, kugirango hategurwe inzira izabangezaho, kugira ngo bashobore gusaba Data mu izina ryanjye.

28 Koko, kandi noneho umurimo uzatangizwa, na Data mu moko yose mu gutegura inzira abantu be bashobora gukoranyirizwa iwabo mu gihugu cy’umurage wabo.

29 Kandi bazaturuka mu moko yose; kandi ntibazavayo bihuta, cyangwa bahunga, kuko nzagenda imbere yabo, niko Data avuga, kandi nzabashorera.