Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 27


Igice cya 27

Yesu abategeka ko Itorero ryitirirwa Izina Rye—Ubutumwa bwe n’impongano nibyo bikoze Inkuru Nziza ye—Abantu bategetswe kwihana no kubatizwa kugira ngo bashobore kwezwa na Roho Mutagatifu—Bagomba kumera ndetse nka Yesu. Ahagana 34–35 N.K.

1 Kandi habayeho ko ubwo abigishwa ba Yesu bagendaga kandi bigisha ibintu bari barumvise kandi barabonye, habayeho ko abigishwa bikoranyirije hamwe kandi bibumbira mu isengesho rifite imbaraga nyinshi n’ukwiyiriza.

2 Kandi Yesu yongeye kubigaragariza, kuko barimo gusenga Data mu izina rye; nuko Yesu araza maze ahagarara rwagati muri bo, nuko arababwira ati: Ni iki mushaka ko mbaha?

3 Nuko baramubwira bati: Nyagasani, turashaka ko watubwira izina tuzita iri torero; kuko hariho impaka mu bantu zerekeranye n’iki kibazo.

4 Nuko Nyagasani arababwira ati: Ni ukuri, ni ukuri, ni kuki abantu bakwijujuta kandi bakajya impaka kubera iki kintu.

5 Mbese ntibasomye ibyanditswe byera, bivuga ko mugomba kwitirirwa izina rya Kristo, ariryo zina ryanjye? Kuko iri zina niryo muzahamagarwa ku munsi wa nyuma.

6 Kandi uzitirirwa izina ryanjye, kandi akihangana kugeza ku ndunduro, uwo azakizwa ku munsi wa nyuma.

7 Kubera iyo mpamvu, icyo aricyo cyose muzakora, muzagikore mu izina ryanjye; kubera iyo mpamvu muzitirire itorero izina ryanjye; kandi muzasabe Data mu izina ryanjye kugira ngo azahe umugisha itorero ku bwanjye.

8 None se ryaba itorero ryanjye rite, rititirirwa izina ryanjye? Kuko niba itorero ryitirirwa izina rya Mose ubwo riba ari itorero rya Mose; cyangwa niba ryitiriwe izina ry’umuntu ubwo riba ari itorero ry’umuntu; ariko niba ryitiriwe izina ryanjye ubwo ni itorero ryanjye, niba bibaye ko ryubatswe ku nkuru nziza yanjye.

9 Ni ukuri ndababwira, ko mwubakiye ku nkuru nziza yanjye; kubera iyo mpamvu ibintu byose muzasaba, muzabisabe mu izina ryanjye; kubera iyo mpamvu nimwinginga Data, kubw’itorero, nibiba mu izina ryanjye Data azabumva.

10 Kandi nibiba ko itorero ryubatse ku nkuru nziza yanjye ubwo Data azabagaragariza imirimo ye bwite muri ryo.

11 Ariko niriba ritubatse ku nkuru nziza yanjye, kandi ryubakiye ku mirimo y’abantu, cyangwa ku mirimo ya sekibi, ni ukuri ndababwira ko bafite umunezero mu mirimo yabo mu gihe runaka, kandi mu gihe gitoya indunduro iraje; nuko batemwe maze bajugunywe mu muriro, aho badashobora kugaruka.

12 Kuko imirimo yabo irabakurikira, kuko ni ukubera imirimo yabo batemwe; kubera iyo mpamvu nimwibuke ibintu bababwiye.

13 Dore, nabahaye inkuru nziza yanjye, kandi ibi ni inkuru nziza nabahaye—ko naje mu isi gukora ugushaka kwa Data, kubera ko Data yanyohereje.

14 Kandi Data yaranyohereje kugira ngo nzamurwe hejuru ku musaraba; kandi nyuma y’uko nzaba nzamuwe ku musaraba, nshobore kwiyegereza abantu bose, kugira ngo nk’uko nazamuwe n’abantu ariko n’abantu bazamurwa na Data, kugira ngo bahagararire imbere yanjye, gucirwa urubanza rw’imirimo yabo, niba ari myiza cyangwa niba ari mibi.

15 Kandi ni kubw’uyu mugambi nazamuwe; kubera iyo mpamvu, bijyanye n’ububasha bwa Data nziyegereza abantu bose, kugira ngo bashobore gucirwa urubanza bijyanye n’imirimo yabo.

16 Kandi hazabaho, ko bityo uzihana kandi akabatizwa mu izina ryanjye azuzuzwa; kandi niyihangana kugeza ku ndunduro, dore nzamugira umwere imbere ya Data kuri uwo munsi ubwo nzahagurukira gucira urubanza isi.

17 Kandi utihangana kugeza ku ndunduro, uwo niwe na none utemwa kandi akajugunywa mu muriro, aho badashobora kugaruka, kubera ubutabera bwa Data.

18 Kandi iri niryo jambo yahaye abana b’abantu. Kandi kubw’umugambi yujuje amagambo yatanze, kandi ntabeshya, ahubwo yuzuza amagambo ye yose.

19 Kandi nta kintu cyanduye gishobora kwinjira mu bwami bwe; kubera iyo mpamvu nta kintu kinjira mu buruhukiro bwe keretse abameshe imyambaro yabo mu maraso yanjye, kubera ukwizera kwabo, n’ukwihana ibyaha byabo byose, n’ubudahemuka kugeza ku ndunduro.

20 Ubu iri niryo itegeko: Nimwihane, mwebwe mpera zose z’isi, nuko munsange kandi mubatizwe mu izina ryanjye, kugira ngo mwezwe kubw’ukwakira Roho Mutagatifu, kugira muzashobore guhagarara imbere yanjye kuri uwo munsi.

21 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, iyi niyo nkuru nziza yanjye; kandi muzi ibintu mugomba gukora mu itorero; kuko imirimo mwabonye nkora namwe muzayikore; kuko ibyo mwabonye nkora abe ari nkabyo muzakora.

22 Kubera iyo mpamvu, nimukora ibi bintu murahirwa, kuko muzazamurwa ku munsi wa nyuma.

23 Nimwandike ibintu mwabonye kandi mwumvise, keretse ibibujijwe.

24 Nimwandike imirimo y’aba bantu, izaba, ndetse nk’uko yanditswe, y’ibyabayeho.

25 Kuko dore, mu bitabo byanditswe, kandi bizandikwa, aba bantu bazacirwa urubanza, kuko ku bwabo imirimo izamenyeshwa abantu.

26 Kandi dore, ibintu byose byanditswe na Data, kubera iyo mpamvu ibyo ibitabo bizandikwamo nibyo isi izahanishwa.

27 Kandi mumenye ko muzaba abacamanza b’ubu bwoko, bijyanye n’urubanza nzabaha, ruzaba intabera. Kubera iyo mpamvu mukwiriye kuba bantu ki? Ni ukuri ndababwira nk’uko, meze.

28 Kandi ubu ngiye kwa Data. Kandi ni ukuri ndababwira, ibintu ibyo aribyo byose muzasaba Data mu izina ryanjye muzabihabwa.

29 Kubera iyo mpamvu, nimusabe kandi muzahabwa; mukomange, kandi muzakingurirwa; kuko usaba, ahabwa; n’ukomanga, akingurirwa.

30 Kandi ubu dore, umunezero wanjye urakomeye, ndetse kugeza ku bwuzure, kubera mwebwe, ndetse n’iki gisekuru; koko, ndetse Data aranezerewe, ndetse n’abamarayika bose, kubera mwebwe n’iki gisekuru; kuko nta n’umwe muri bo wazimiye.

31 Kuko dore, ndashaka ko mwasobanukirwa; kuko ndashaka kuvuga abakiriho b’iki gisekuru; kandi nta n’umwe muri bo wazimiye, kandi muri bo mfitemo ubwuzure bw’umunezero.

32 Ariko dore, mfite ishavu kubera igisekuru cya kane nyuma y’iki gisekuru, kuko bajyanywe bunyago nk’umwana wo kurimbuka; kuko bazangurisha feza na zahabu, n’ibyo inyenzi zirya kandi abajura bashobora gucukura maze bakiba. Kandi kuri uwo munsi nzabagenderera, ndetse mbagerekeho imirimo yabo ku mitwe yabo.

33 Kandi habayeho ko ubwo Yesu yari amaze kurangiza aya magambo yabwiye abigishwa be ati: Nimunyure mu irembo ry’impatanwa, kuko irembo ari impatanwa, kandi inzira igana ku buzima ni imfunganwa, kandi hazabaho bakeya bayibona; ariko ni rigari irembo, kandi ni kivogera inzira ijyana abantu ku rupfu, kandi hariho benshi banyuramo, kugeza ijoro riguye, aho umuntu adashobora gukora.