Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 5


Igice cya 5

Abanefi bihana kandi bakava mu byaha byabo—Morumoni yandika amateka y’abantu be kandi akabatangariza ijambo rihoraho—Isirayeli izakoranyirizwa hamwe ivanwe mu butatane. Ahagana 22–26 N.K.

1 Kandi ubwo dore, nta muntu muzima wariho mu bantu bose b’Abanefi washidikanyije ku magambo ya nyuma y’abahanuzi batagatifu bose bari baravuze, kuko bari bazi ko ari ngombwa ko agomba kuzuzwa.

2 Kandi bari bazi ko byari ngombwa ko Kristo yaba yaraje, kubera ibimenyetso byinshi byari byaratanzwe, bijyanye n’amagambo y’abahanuzi; kandi kubera ibintu byari byarabayeho bari basanzwe bazi ko ari ngombwa ko ibintu byose bigomba kuzabaho bijyanye n’ibyari byaravuzwe.

3 Kubera iyo mpamvu banze ibyaha byabo byose, n’amahano yabo, n’ubusambanyi bwabo, kandi bakoreye Imana n’umurava wose umunsi n’ijoro.

4 Kandi ubwo habayeho ko igihe bari bamaze gufata abambuzi bose b’imbohe, ku buryo nta n’umwe wacitse utarishwe, bajugunye imbohe zabo mu nzu y’imbohe; kandi batumye ijambo ry’Imana baryigishwa; kandi benshi bihannye ibyaha byabo maze binjira mu gihango kugira ngo batazahotora ukundi bahawe umudendezo.

5 Ariko abenshi bari bahari batinjiye mu gihango, kandi bari bagikomeje kugira ubuhotozi bw’ibanga mu mitima yabo, koko, abenshi bagaragaye bavuga ibikangisho ku bavandimwe babo baciriwe urubanza kandi barahanwa binjyanye n’itegeko.

6 Kandi bityo barangije abo bagome bose, kandi b’ibanga, n’udutsiko tw’amahano, barimo ubugome bwinshi cyane, n’abahotozi babyiyemeje benshi cyane.

7 Kandi uko niko umwaka wa makumyabiri na kabiri wahise, ndetse n’umwaka wa makumyabiri na gatatu, n’uwa makumyabiri na kane, n’uwa makumyabiri na gatanu; kandi bityo imyaka makumyabiri n’itanu yari imaze guhita.

8 Kandi habayeho ibintu byinshi, byo mu maso ya bamwe, byabaye ibikomeye kandi bitangaje; nyamara, ntibishoboka byose kwandikwa muri iki gitabo; koko, iki gitabo ntigishobora kujyamo ndetse n’icy’ijana cy’ibakozwe mu bantu benshi cyane mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’itanu;

9 Ariko dore hariho inyandiko zirimo ibikorwa byose by’aba bantu; kandi inkuru ngufi kurusha izindi kandi y’ukuri yatanzwe na Nefi.

10 Kubera iyo mpamvu nakoze inyandiko yanjye y’ibi bintu bijyanye n’inyandiko ya Nefi, yari yaraharagaswe ku bisate byitwaga ibisate bya Nefi.

11 Kandi dore, ndakora inyandiko ku bisate nakoze n’ibiganza byanjye ubwanjye.

12 Kandi dore, nitwa Morumoni, kubera ko nitiriwe igihugu cya Morumoni, igihugu Aluma yashinzemo itorero mu bantu, koko, itorero rya mbere ryashinzwe muri bo nyuma y’igicumuro.

13 Dore, ndi umwigishwa wa Yesu Kristo, Umwana w’Imana. Nahamagawe na we kugira ngo ntangaze ijambo rye mu bantu be, kugira ngo bashobore kubona ubugingo budashira.

14 Kandi byabaye ngombwa ko njyewe, bijyanye n’ugushaka kw’Imana, kugira ngo amasengesho y’abagiye, bahoze ari abatagatifu, ashobore kuzuzwa bijyanye n’ukwizera kwabo, nshobore gukora inyandiko y’ibi bintu byakozwe—

15 Koko, inyandiko ntoya y’ibyabaye uhereye igihe Lehi yaviriye i Yerusalemu, ndetse kugeza iki gihe.

16 Kubera iyo mpamvu ndakora inyandiko yanjye mpereye ku nkuru zatanzwe n’ababayeho mbere yanjye, kugeza ku ntangiriro y’umunsi wanjye.

17 Kandi noneho ndakora inyandiko y’ibintu nabonye n’amaso yanjye bwite.

18 Kandi nzi ko inyandiko nkora ari inyandiko ikwiriye kandi y’ukuri; nyamara hariho ibintu byinshi, bijyanye n’ururimi rwacu, tudashobora kwandika.

19 Kandi ubu ndangije ijambo rinyerekeyeho, ryanjye ubwanjye, kandi nkomeje gutanga inkuru yanjye y’ibintu byabayeho mbere yanjye.

20 Njyewe Morumoni, kandi nkomoka mu rubyaro rwa Lehi. Mfite impamvu yo gusingiza Imana yanjye n’Umukiza wanjye Yesu Kristo, kubera ko yavanye abasogokuruza bacu mu gihugu cya Yerusalemu, (kandi ntawabimenye uretse yo ubwayo n’abo yavanye muri icyo gihugu) kandi ko yampaye n’abantu banjye ubumenyi bwinshi cyane bwerekeye agakiza ka roho zacu.

21 Mu by’ukuri yahaye umugisha inzu ya Yakobo, kandi yabereye umunyempuhwe urubyaro rwa Yozefu.

22 Kandi igihe cyose abana ba Lehi bubahirije amategeko ye yabahaye umugisha kandi abaha gutunganirwa bijyanye n’ijambo rye.

23 Koko, kandi mu by’ukuri azongera ageze urubyaro rwa Yozefu ku bumenyi bwa Nyagasani Imana yabo.

24 Kandi nk’uko mu by’ukuri Nyagasani ariho, azavana mu bice bine by’isi igisigisigi cyose cy’urubyaro rwa Yakobo, cyari cyaratataniye mu mahanga ku isi yose.

25 Kandi nk’uko yagiranye igihango n’inzu yose ya Yakobo, ndetse ni nk’uko igihango yagiranye n’inzu ya Isirayeli kizuzuzwa mu gihe gikwiriye cyayo bwite, kugeza agaruye inzu yose ya Yakobo ku bumenyi bw’igihango yagiranye nabo.

26 Kandi bityo bazamenya Umucunguzi wabo, ari we Yesu Kristo, Umwana w’Imana; nuko noneho bazavanwe mu bice bine by’isi maze bakoranire ku isi mu bihugu byabo bwite, aho bari baravanywe bakanyanyagizwa; koko, nk’uko Nyagasani ariho niko bizabaho. Amena.