Igiterane Rusange
Abanyamahoro Bakenewe
Igiterane rusange Mata 2023


Abanyamahoro Bakenewe

Ufite amahitamo yawe yo gutoranya ubushyamirane cyangwa ubwiyunge. Ndagushishikariza guhitamo kuba umunyamahoro, ubu n’igihe cyose.

Bavandimwe, ni umunezero kubana na mwe. Muri aya mezi atandatu ashize,mwagumye kenshi mu bitekerezo no mu masengesho yanjye. Ndasenga ngo Roho Mutagatifu ababwire icyo Nyagasani ashaka ko mwumva mu gihe ndimo kubavugisha muri aka kanya.

Mu gihe nari ndimo kwimenyereza kubaga imyaka myinshi ishize, nafashije umuganga ubaga warimo aca akaguru kari kuzuyeho igisebe cy’umufunzo. Icyo gikorwa cyo kubaga cyari kigoye. Noneho, hiyongera kuri izo ngorane, ko umwe mu bagize ikipe yakoze umurimo we nabi, maze umuganga ubaga atombokana uburakari. Rwagati mu kwirakaza kwe, yajugunye icyuma cye cyuzuyeho imigera (mikorobe). Cyaguye ku kaboko kanjye ahagana hepfo!

Buri wese wari mu cyumba—usibye wa muganga nsanamibiri wari wananiwe kwifata—yatewe ubwoba n’imyitwarire y’igikatu iciye icyuho mu migenzereze y’umwuga wo gusana imibiri. Kubw’amahirwe,ntabwo nanduye. Ariko ibi byabaye byiyanditse muri njye igihe kirekire. Ubwo muri iyo saha, nihaye isezerano ko icyo ari cyo cyose cyabera mu iseta yanjye, nta na rimwe nzananirwa kwifata mu marangamutima yanjye. Narahiye kandi uwo munsi ko nta kintu nzigera njugunyana umujinya—byaba ibyuma cyangwa amagambo.

Ndetse n’ubu, nyuma y’imyaka mirongo , nisanga nibaza niba cya cyuma cyari cyanduye cyaguye ku kuboko kwanjye kitararushaga uburozi amacakubiri afite ubumara yanduza ibiganiro hagati y’abaturage cyangwa imibanire y’abantu benshi cyane muri iki gihe. Kwitwara neza no kwiyubaha bisa n’ibyacitse muri iki gihe cy’ihangana no kugira ishyaka mu kutavuga rumwe.

Imvugo nyandagazi, gushakisha kuvuguruza, kuvuga amabi ku bandi ni ibintu byeze. Impuguke nyinshi cyane, abanyapolitiki, abahanzi, abavuga rikumvikana basohora ibitutsi buri kanya. Mpangayikishijwe no kuba abantu benshi nk’abo basa nk’abatekereza ko byemewe rwose guca imanza, kubeshya, no kubeshyera uwo ari ariwe wese batavuga rumwe. Abenshi bashyira imbaraga mu kwangiza ubunyangamugayo bw’abandi bakoresheje imyambi ifite amahango ateye agahinda.

Umujinya nta rimwe wemeza. Amahane ntawe yubaka. Intonganya ntizijyana ku bisubizo bihumetswe. Birababaje ko, rimwe na rimwe tubona imyitwarire y’intonganya ndetse no hagati yacu bwite. Twumva abapfobya abafasha babo cyangwa abana babo, abakoresha gutomboka ngo bayobore abandi, n’abahanisha abagize umuryango wabo no “guhimwa no guceceka.” Twumva urubyiruko n’abana batera abandi ubwoba n’abakozi babeshyera bagenzi babo.

Bavandimwe bakundwa, ibi ntibikwiriye kubaho. Nk’abigishwa ba Yesu Kristo, tugomba kuba urugero rw’uburyo bwo kubana n’abandi—by’umwihariko igihe dufite imyumvire idutandukanye. Kimwe mu buryo bworoshye bwo kumeya umuyoboke nyakuri wa Yesu Kristo ni uburyo bw’ibambe uwo muntu afatamo abandi bantu.

Umukiza yarabisobanuye neza mu nyigisho Ze ku bayoboke bo ku bice byombi by’isi . “Hahirwa Abanyamahoro,” aravuga.1 “ugukubise urushyi mu musaya w’iburyo, umuhindurire n’uw’ibumoso.”2 Kandi bityo, birumvikana, Yatanze impanuro igora buri wese muri twe:, “Mukunde abanzi banyu, musabire umugisha ababavuma, mugirire neza ababanga, kandi munasengere ababarenganya n’ababatoteza.”3

Mbere y’urupfu Rwe, Umukiza yategetse intumwa Ze Cumi n’Ebyiri gukundana hagati yabo nk’uko yari yarabakunze.4 Noneho yongeraho ati “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”5

Ubutumwa bw’Umukiza burumvikana neza: Abigishwa Be nyakuri barubakana, barazamurana, barashyigikirana, baremezanya, kandi bakajya inama—n’ubwo ibihe byaba bigoranye bite. Abigishwa nyakuri ba Yesu Kristo ni abanyamahoro.6

Uyu munsi ni icyumweru cya Mashami. Turitegura kwizihiza igikorwa gihambaye kandi gihebuje kitigeze kibaho ukundi ku isi, aricyo impongano n’umuzuko wa Nyagasani Yesu Kristo. Bumwe mu buryo dushobora kubaha Umukiza ni guhinduka umunyamahoro.7

Impongano y’Umukiza yatumye bidushobokera gutsinda ikibi cyose —harimo n’ubushyamirane. Ntimuzabyibeshyeho: amacakubiri ni ikibi! Yesu Kristo yavuze ko ufite “roho y’amakimbiranei“ atari Uwe, ahubwo ni “uwa sekibi, ariwe se w’amakimbirane, kandi agakongereza imitima y’abantu gushyamirana n’uburakari, umwe ku wundi.”8 Abanyegeza amakimbirane baba barimo gukina umwe mu mikino ya Satani, baba babizi cyangwa batabizi. “Nta muntu ushobora gukeza abatware babiri .”9 Ntabwo dushobora gushyigikira Satani n’amagambo yacu akomeretsa ngo dutekereze ko dushobora gukomeza tugakorera Imana.

Bavandimwe banjye bakundwa, uko dufata abandi n’uko badufata ni iby’agaciro! Uko tuvugisha abandi n’uko tuvuga abandi mu rugo, ku rusengero, ku kazi no ku mbuga nkoranyambaga rwose ni iby’agaciro. Uyu munsi, ndimo gusaba ko twabana n’abandi mu buryo butagatifu kandi bwo hejuru. Ndabasaba gutega amatwi;. “Niba hari ikintu cy’imico myiza, cyiza, gishimwa cyangwa gisingizwa”10 dushobora kuvuga ku wundi muntu—mu maso ye cyangwa tumuteye umugongo—icyo kigomba kuba igipimo cyacu cy’uburyo tuvugana n’abandi.

Niba abashakanye muri paruwasi yawe batandukanye, cyangwa umuvugabutumwa muto agataha iwabo mbere y’igihe, cyangwa ubyiruka ushidikanya ku buhamya bwe, ntibakeneye ko ubacira imanza. Bakeneye kubona urukundo nyarwo rwa Yesu Kristo rubagaragarira mu magambo n’ibikorwa byawe.

Niba inshuti yawe ku mbuga nkoranyambaga ifite imyumvire ya politiki cyangwa mpuzamubano izibukira ibintu byose wemeramo, igisubizo kirakaye kandi gityaye kiguturutseho nta cyo kizamara. Kubaka ibiraro by’ubwumvikane bizagusaba byinshi biruseho, ariko ni byo inshuti yawe ikeneye neza neza.

Amakimbirane yirukana Roho—igihe cyose. Amakimbiranea atiza umurindi igitekerezo kitaricyoko guhangana ari inzira yo gukemura ibitumvikanwaho; ariko na rimwe sibyo. Ubuzima ni amahitamo. Gukunda amahoro ni amahitamo. Ufite amahitamo yawe yo gutoranya ubushyamirane cyangwa ubwiyunge. Ndabashishikariza guhitamo kuba abanyamahoro, ubu n’igihe cyose.11

Bavandimwe, dushobora guhindura isi koko—umuntu umwe umwe n’ikiganiro kimwe kimwe. Gute? Dutanga urugero rw’uko ducunga amatandukaniro y’imyumvire y’ukuri hamwe icyubahiro ku mpande zose ndetse n’ikiganiro cyiyubashye.

Imitandukanire y’ibitekerezo irasanzwe mu buzima. Nkorana buri munsi n’abakozi b’Imana batabona ibntu kimwe buri gihe. Barabizi ko nshaka kumva ibitekerezo byabo n’ibyiyumviro byabo by’ukuri kuri buri kintu tuganiraho—by’umwihariko ibiteye impungenge.

Ishusho
Umuyobozi Dallin H. Oaks n’Umuyobozi Henry B. Eyring

Abajyanama banjye babiri b’imfura, Umuyobozi Dallin H. Oaks n’Umuyobozi Henry B. Eyring, , ni intangarugero mu buryo bamenyekanisha ibyiyumviro byabo—by’umwihariko iyo bishobora kuba bitandukanye. Babikora bafite urukundo rutunganye umwe ku wundi. Nta n’umwe uvuga ko abizi cyane kurusha undi kandi kubera iyo mpamvu ngo ashimangire ibitekerezo bye kurusha undi. Nta n’umwe uba akeneye ibimenyetso kugira ngo arushane n’undi. Kubera ko buri wese yuzuye urukundo nyakuri, “urukundo nyarwo rwa Kristo,”12 imyanzuro yacu iba iyobowe na Roho wa Kristo. Mbega uko nkunda kandi nubaha aba bagabo babiri bahambaye!

Urukundo nyakuri ni umuti w’amakimbirane. Urukundo ruhebuje ni impano ya roho itubashisha kwirukana umuntu kamere, wikunda, wihagararaho, wibona, kandi ugira ishyari. Urukundo nyakuri ni ikirango cy’ibanze cy’umuyoboke nyakuri wa Yesu Kristo.13 Urukundo nyakuri ruranga umunyamahoro.

Iyo twiyoroheje imbere y’Imana tukanasengana ingufu zose z’imitima yacu, Imana izaduha urukundo ruhebuje.14

Abahawe umugisha w’iyi mpano irenze byose barihangana kandi bagira umutima mwiza. Ntibifuza iby’abandi kandi ntibishyira hejuru. Ntibarakara vuba kandi ntibatekerereza ikibi abandi.15

Bavandimwe, urukundo rutunganye rwa Kristo ni igisubizo ku bushyamirane butugeze habi uyu munsi. Urukundo nyakuri rudusunikira “kwikorerana imitwaro”16 aho kurundanaho imitwaro . Urukundo nyakuri rwa Kristo rutuma “duhagarara nk’abahamya b’Imana igihe cyose mu bintu byose”17by’umwihariko mu bihe bigoranye. Urukundo nyakuri rutuma twerekana uko abagabo n’abagore ba Kristo bavuga bakanakora—by’umwihariko iyo twacanyweho umuriro.

Ubu, ntabwo ndimo kuvuga “ku kiguzi icyo aricyo cyose.”18 Ndimo ndavuga ibyerekeye gufata abandi mu buryo buhuza no kubahiriza igihango ukora iyo ufata ku isakaramentu. Ukora igihango cyo guhora wibuka Umukiza. Mu mimerere irimo umwuka mubi cyane kandi yuzuye ubushyamirane, ndaguhamagarira kwibuka Yesu Kristo. Senga kugira ngo ugire ubutwari n’ubushishozi bwo kuvuga cyangwa gukora ibyo yakora. Uko tuyoboka Igikomangoma cy’’Amahoro, tuzahinduka abanyamahoro Be.

Kuri iyi ngingo ushobora kuba utekereza ko ubu butumwa bwafasha umuntu waba uzi. Wenda urizera ko bwamufasha kukubera mwiza. Ndizera ko bizagenda bityo. Ariko kandi ndizera ko uzareba byimbitse mu mutima wawe kugira ngo urebe niba harimo ibisigisigi by’ubwirasi cyangwa ishyari bituma udahinduka umunyamahoro.19

Niba wiyemeje gufasha mu gukoranya Isirayeli no kubaka imibanire izaramba kugeza iteka ryose, ubu nicyo gihe cyo gushyira ku ruhande ubusharire. Ubu ni cyo gihe cyo guhagarika gushimangira ko ari bwo buryo bwawe cyangwa ko nta bundi buryo. Ubu ni cyo gihe cyo guhagarika gukora ibintu bituma abandi bagendera ku magi kubera ubwoba. Ubu nicyo gihe cyo gutaba intwaro zanyu z’intambara.20 Niba imizinga yawe y’imvugo yuzuye ibitutsi n’ibirego ubu nicyo gihe cyo kubishyira ku ruhande.21 Uzahaguruka nk’umugabo cyangwa umugore ukomeye muri roho wa Kristo.

Ingoro ishobora kudufasha muri iki cyifuzo. Aho tuhaherwa ingabire y’ububasha bw’Imana, bikaduha ubushobozi bwo gutsinda Satani, we, nyiri amakimbirane bwose .22 Muyirukane mu mibanire yanyu! Mumenye kandi ko twirukana umubisha buri gihe uko dukijije ubwumvikane buke cyangwa twanze kumva undi aduhemukiye. Ahubwo, dushobora kwerekana impuhwe ziranga abigishwa nyakuri ba Yesu Kristo. Abanyamahoro batambamira umubisha.

Mureke nk’abantu b’Imana duhinduke urumuri nyakuri ku musozi—urumuri “rudashobora guhishwa.”23 Mureke twerekane ko hari uburyo bw’amahoro, bw’ikinyabupfura bwo gukemura ibibazo bikoreye kandi n’uburyo bumurikiwe kurangiza ibitumvikanwaho. Uko werekana urukundo ruhebuje ruranga abayoboke nyakuri ba Yesu Kristo, Nyagasani azongera imihate yawe birenze ibitekerezo byawe byishyira aheza kuruta ibindi.

Urucundura rw’inkuru nziza ni urucundura rugari kuruta izindi ku isi. Imana iraduhamagarira twese kuyisanga, “uwirabura n’uwera, imbohe n’uwisanzuye, umugabo n’umugore.”24 Hari umwanya wa buri wese. Ariko, nta mwanya ku kugira nabi, guca imanza, cyangwa amakimbirane ayoo ari yoo yose.

Bavandimwe banjye nkunda, ibyiza biruseho biri imbere kubw’ababaho bubaka abandi. Uyu munsi ndabahamagarira gusuzuma ubwigishwa bwanyu mu rwego rw’uburyo mufata abandi. Mbahaye umugisha ngo mugorore ibyaba bikenewe ngo imyitwarire yanyu ibe ikwiye, yiyubashye, yerekana umuyoboke nyawe wa Yesu Kristo.

Mbahaye umugisha wo gusimbuza ubushotoranyi ukwinginga, umwiryane ubwumvikane, n’ubushyamirane amahoro.

Imana iriho! Yesu niwe Kristo. Ahagaze ku isonga y’Itorero Rye. Turi abagaragu Be. Azadufasha guhinduka abanyamahoro Be. Ndabihamya ntyo mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.

Capa