Ubutagatifu kuri Nyagasani mu Buzima bwa Buri Munsi
Ubutagatifu kuri Nyagasani butuma ubuzima bwa buri munsi bwera. Butwegereza kandi bugatuma twishimira Nyagasani natwe ubwacu.
Inama yacu iherutse y’umuryango wa Gong yarimo iyerekana ry’impano rishimishije, rirangirana n’irushanwa ry’urwenya ry’ababyeyi b’abagabo.
Ariko iri rushanwa ryari ridasanzwe. Mu ikipe imwe hari Sogokuru (njyewe) na babiri mu buzukuru, bafite imyaka 12 na 11. Mu yindi kipe hari porogaramu y’Ubwenge bw’Ubuhimbano bwakoreshwaga na mubyara wanjye ngo batere urwenya rw’ababyeyi b’abagabo rwigana Gerrit W Gong. Sogokuru Gerrit Gong arushanwa n’Ubwenge bw’Ubuhimbano.
Abuzukuru nanjye twaratangiye.
Ese ni gute mwita dinozoru ishwanyaguza imodoka ye? Tiranosorusi Regisi.
Ubwenge bw’Ubuhimbano bwabwirijwe buti: tekereza nka Gerrit W.Gong Vuga nka we.
Ubwenge buhimbano bwa Gerrit Gong: “Hano hari urwenya rw’ababyeyi b’abagabo nk’aho rwaba ruvuzwe na Gerrit W.Gong, wiyambike imiterere ye y’ihumure, ibitekerezo, no kuzahura: Ese ni kuki igiti cyoroheje gituma abantu bamwenyura? Kubera ko cyashinze imizi mu rukundo kandi kikabagezaho amashami y’ineza. Nk’icyo giti, natwe dushobora kubona imbaraga mu mizi yacu n’umunezero tugirira neza abandi.
Koko, uratekereza iki? Ni yo mpamvu byitwa inzenya z’ababyeyi b’abagabo.
Hari amahirwe adukikije hose yo guseka, kwishima, kurebesha amaso ashimira. Ayacu ni Inkuru nziza y’umunezero n’ubutagatifu mu buzima bwa buri munsi, Ubutagatifu butandukanya ibintu ku bw’intego yera. Ariko ubutagatifu kandi buduhamagarira kwinjiza ubuzima bwa buri munsi mu bwera: kunezezwa n’umugati wa buri munsi mu bitovu n’amahwa by’isi. Kugira ngo tugendane na Nyagasani, tugomba guhinduka abatagatifu, kuko ari mutagatifu; kandi, kugira ngo adufashe guhinduka abatagatifu, Nyagasani aduhamagarira kugendana na We.
Buri wese muri twe afite inkuru yihariye. Ubwo Mushiki wacu Gong nanjye twahuraga—Abanyamuryango b’Itorero n’inshuti ahantu henshi no mu bihe byinshi—inkuru zanyu z’ubutagatifu kuri Nyagasani mu buzima bwa buri munsi zituma tugira intego. Mwubahiriza za K zirindwi: kugira ubusabane n’Imana, kubana n’abandi no kugira ibambe hagati yacu; kwiyemeza no kugirana igihango n’Imana, umuryango n’inshuti—kwishyira muri Yesu Kristo.
Ibimenyetso bigenda byiyongera byerekana iyi mvaho igaragara: abemera iyobokamana baba mu busanzwe barushijeho kwishima, kugira ubuzima bwiza, kandi banyuzwe kurusha abatariyemeje cyangwa badafitanye isano na roho. Ibyishimo n’ukunyurwa mu buzima, ubuzima bwo mu mutwe n’umubiri, igisobanuro n’intego, indangakamere n’ingeso nziza, imibanire mbonezamubano ihamye, ndetse n’ituze mu mari no mu bintu: kuri buri cyose, abakurikiza iyobokamana barasagamba.
Banezezwa kurushaho n’ubuzima bw’umubiri n’ubwo mu mutwe n’ukunyurwa gukomeye k’ubuzima mu myaka yose n’amatsinda y’abantu.
Ibyo abashakashatsi bita “ituze ryubaka ry’iyobokamana” ritanga umucyo, intego, n’urumuri mu nsobe n’amakorosi by’ubuzima. Urugo rushingiye ku kwizera n’urugaga rw’Abera birwanya ubwigunge n’imbaga y’abigunze. Ubutagatifu kuri Nyagasani bubwira oya abatukana, oya ku banyarwenya rw’ubwenge bapfobya abandi, oya ku mbuga nkoranyambaga zicuruza uburakari n’ubuhezanguni. Ubutagatifu kuri Nyagasani bubwira yego abatagatifu n’abubaha; yego ku guhinduka kwacu abigenga kurushaho, bishimye kurushaho, nyabo rwose, turushijeho kuba abanyabo uko tumukurikira mu kwizera.
Ese ubutagatifu kuri Nyagasani bwa buri munsi busa n’iki?
Ubutagatifu kuri Nyagasni mu buzima bwa buri munsi busa nk’umusore n’inkumi b’indahemuka, bamaze umwaka bashyingiranywe, basangira nta mbereka kandi nta kivurira ibihango by’inkuru nziza, igitambo, n’ugufasha mu buzima bwabo budafatika.
Umugore agatangira ati: “mu ishuri ryisumbuye, nari mu icuraburindi. Numva nkaho Imana itari kumwe nanjye. Ijoro rimwe, ubutumwa buvuye ku nshuti ye bwaravugaga buti: ‘None se wigeze usoma muri Aluma 36 ?’
Yaravuze ati: “Ubwo natangiraga gusoma, narenzwe n’amahoro n’urukundo. Numvise nkaho ndimo guhoberwa bihebuje. Mu gihe nasomaga Aluma 36:12, namenye ko Data wo mu Ijuru yambonye kandi yamenye neza uko ndimo kwiyumva.”
Arakomeza ati: “Mbere y’uko dushyingiranwa, nabwije ukuri umufiyanse wanjye ko ntabonye ubuhamya bukomeye bw’icyacumi. Kuki Imana ishaka ko dutanga amafaranga mu gihe abandi bafite byinshi cyane byo gutanga? Umufiyanse wanjye yaramfashije ansobanurira ko icyangombwa atari amafaranga ahubwo dusabwa gukurikiza itegeko. Yampaye umuhigo wo gutangira gutanga icyacumi.
Yaravuze ati: “Mu buryo bufatika nabonye ubuhamya bwanjye bwaguka. “Rimwe na rimwe amafaranga arabura, ariko twabonye imigisha myinshi kandi hari uburyo amasheki aduhemba yabaga ahagije.”
Ndetse, yaravuze ati: “mu ishuri ryanjye ry’incuke, nari umunyamuryango rukumbi w’Itorero kandi ari njyewe rukumbi washyingiwe. Ibihe byinshi navaga ku ishuri nayobewe cyangwa ndira kubera ko numvaga abo tubana ku ishuri bampa akato kandi bakagira amagambo y’urucantege yerekeye imyemerere yanjye, kuba nambara gamenti, cyangwa ko nashyingiwe ndi mutoya.”
Nyamara arakomeza ati: “Muri iki gice cy’umwaka gishize, namenye uko narushaho kuvuga ndanguruye imyemerere yanjye kandi nkaba urugero rwiza rw’inkuru nziza. Ubumenyi bwanjye n’ubuhamya bwanjye byaragutse kubera ko nagerageje ubushobozi bwanjye bwo guhagarara njyenyine kandi nkakomera mu byo nemera.”
Umugabo ukiri mutoya yongeraho ati: “Mbere yo kujya mu butumwa kwanjye, nari naremerewe gukina baseball muri kaminuza. Nafashe icyemezo kigoranye, nashyize iyo mikino ku ruhande maze njya gukorera Nyagasani. Sinshobora kugurana iyo myaka ibiri ikintu icyo ari cyo cyose.
“Ngaruka mu rugo, nari niteze inzibacyuho igoranye ariko nibonye nkomeye kurushaho, ndushaho kwihuta, n’ubuzima bwiza. Najugunyaga umupira bikomeye kurusha ubwo nagendaga. Nahawe imyanya yo gukina kenshi kurusha ubwo nagendaga, ndetse hakubiyemo n’ishuri ry’inzozi zanjye. Kandi, icy’ingenzi kurusha ibindi, yaravuze ati: “nishingikirije Nyagasani kurusha ubundi bwose.”
Yanzuye agira ati: “Nk’umuvugabutumwa nigishije ko Data wo mu Ijuru adusezeranya ububasha mu masengesho yacu, ariko rimwe na rimwe nkibagirwa ko nanjye ndimo.”
Ubutunzi bwacu bw’imigisha y’ubutagatifu kuri Nyagasani y’ubuvugabutumwa ni igisagirane kandi burasenderye. Imari, igihe, n’ibindi bihe tunyuramo akenshi ntibiba byoroshye. Ariko iyo abavugabutumwa b’imyaka yose n’amateka anyuranye begurira Nyagasani ubutagatifu, ibintu bishobora kugenda neza mu gihe n’inzira bya Nyagasani.
Noneho mu mboni y’imyaka 48, umuvugabutumwa mukuru arasangiza ati: “Data yashakaga ko njya muri kaminuza, maze sinjye mu butumwa. Mu gihe gitoya nyuma y’aho, umutima we warahagaze nuko apfa ku myaka 47. Numvise ngize inkomanga. Ese nashoboraga gutuma ibintu biba byiza kuri data?
Arakomeza ati: “Hanyuma, maze kwiyemeza kujya mu murimo w’ivugabutumwa, nabonye data mu nzozi. Afite amahoro kandi anyuzwe, yari yishimiye ko nkora uwo murimo.”
Uyu muvugabutumwa ukuze arakomeza ati: “Uko Inyigisho n’Ibihango 138 yigisha, nemera ko data yashoboye gukora nk’umuvugabutumwa mu isi ya roho. Ntekereza data arimo gufasha sogokuruza, wavuye mu Budage afite imyaka 17 akabura mu muryango, kongera kuboneka na none.”
Umugore we yongeyeho ati: “Mu bavandimwe batanu bo mu muryango w’umugabo wanjye, bane bavuze ubutumwa ni bo bafite impamyabumenyi zihambaye.”
Ubutagatifu kuri Nyagasani mu buzima bwa buri munsi busa n’umusore cyangwa inkumi ivuye mu ivugabutumwa wamenye kureka Imana ikaganza mu buzima bwe. Mbere y’aho, ubwo yasabwaga guha umugisha umuntu wari urwaye cyane, uyu muvugabutumwa yaravuze ati: “Mfite ukwizera; ndamuha umugisha ngo akire. Nyamara, “umuvugabutumwa ugarutse aravuga ati: “Namenye muri icyo gihe gusenga atari ku bw’icyo nshaka, ahubwo ku bw’icyo Nyagasani yamenye ko umuntu akeneye. Nahaye umuvandimwe umugisha w’amahoro n’ihumure. Nyuma y’aho yapfiriye mu mahoro”.
Ubutagatifu kuri Nyagasani mu buzima bwa buri munsi busa nk’igikorwa kirenga umwenda ukingiriza ngo gihuze, gihumurize, kandi gikomeze. Umuyobozi umwe muri kaminuza ikomeye avuga ko yumva abantu azi byonyine ku bwo kubumva bavugwa ko bamusengera. Abo bantu beguriye ubuzima bwabo iyo kaminuza kandi bakomeje kwita ku ntego yayo n’abanyeshuri.
Hari umugore ukora ibishoboka byose buri munsi, nyuma y’uko umugabo we yamutaye n’abana. Ndamushima byimbitse, n’abandi bameze nka we. Umunsi umwe ubwo yari arimo kuzinga imyenda, ikiganza cye kiri ku kirundo cya gamenti, yariyumviriye, aravuga ati: “Ese ibi bigamije iki?’. Yumvise ijwi ryuje urugwiro rimwizeza riti: “Ibihango byawe biri kumwe na njye.”
Mu myaka 50, undi mugore yifuzaga ubusabane na se. Aravuga ati: “mu gihe nakuraga, hari basaza banjye bakuru na data, kandi nanjye nari aho—umukobwa rukumbi. Icyo nifuzaga gusa cyari kubera data ‘mwiza bihagije’.
“Noneho, mama yaje gupfa! ] Ni we wenyine wari umuhuza hagati yanjye na data.
Uwo mushiki wacu yaravuze ati: “Umunsi umwe, numvise ijwi rivuga riti: ‘Tumira so maze mujyane mu ngoro.’ Iyo yari intangiriro y’amezi abiri y’ubucuti bwanjye na data bwo kujya mu nzu ya Nyagasani. Nabwiye data ko mukunda. Yambwiye ko nawe ankunda.
“Kumara igihe mu nzu ya Nyagasani byaratuvuye. Mama ntiyashoboraga kudufasha ku isi. Byamusabye kuba ku rundi ruhande rw’umwenda ukingiriza ngo adufashe gusana ibyari byarasenyutse. Ingoro yuzuje urugendo rwacu ngo tube bazima nk’umuryango uhoraho.”
Se aravuga ati: “Ukwegurira Imana ingoro byabaye ubunararibonye bwa roho kuri njyewe n’umukobwa wanjye rukumbi. None turayitabira twembi hamwe kandi tukumva urukundo rwacu rukomera.”
Ubutagatifu kuri Nyagasani mu buzima bwa buri munsi bubamo ibihe byuje urugwiro mu gihe abo dukunda bapfuye. Mu ntangiriro y’uyu mwaka, mama nkunda, Jean Gong, yanyerereye mu bundi buzima iminsi mike mbere y’isabukuru y’amavuko ye y’imyaka 98.
Iyo muba mwarabajije mama muti: “Ese waba ukunda ayisikirimu y’imbuto na keremu, shokola ya tangawizi y’umweru, cyangwa ayisikirimu y’inkeri?” Mama aba yaravuze ati: “Yego, ndabinginze, nshobora se kumvaho kuri buri yose?” Ni nde wari guhakanira nyina, cyane cyane ko yakundaga kugerageza byose mu buzima?
Rimwe nabajije Mama ibyemezo byari byarahaye ishusho ubuzima bwe.
Yaravuze ati: “Kuba narabatijwe nk’umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma no kwimuka nkava muri Hawaii ku kirwa nkajya ku butaka bugari bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho nahuriye na so.”
Kuba yarabatijwe afite imyaka 15, ari we munyamuryango rukumbi w’umuryango we wifatanyije n’Itorero ryacu, mama yagize ukwizera ku gihango n’icyizere muri Nyagasani wahaye umugisha ubuzima bwe n’ibisekuruza by’umuryango wacu. Nkumbuye mama, nk’uko mukumbura abagize umuryango wanyu. Ariko nzi ko mama atagiye. Gusa magingo aya ntari hano. Ndamwubaha n’abapfuye bose nk’ingero z’intwari z’ubutagatifu bwa buri munsi kuri Nyagasani
Birumvikana, ubutagatifu kuri Nyagasani mu buzima bwa buri munsi burimo kurushaho gusanga Nyagasani kenshi mu nzu ye ntagatifu. Ibi ni byo twaba turi abanyamuryango cyangwa inshuti z’Itorero.
Inshuti eshatu zaje gutambagizwa Ingoro ya Bangkok Thailand.
“Aha ni ahantu h’ubuvuzi burenze,” umwe niko yavuze.
Mu cyumba cyo kubatirizamo, undi yaravuze ati: “Iyo ndi hano, mba nifuza gusukurwa maze sinongere gukora icyaha ukundi.”
Uwa gatatu yaravuze ati: “Ese ushobora kumva ububasha bwa roho?”
Mu magambo yera icyenda, ingoro zacu ziratumira kandi zigatangaza:
“Ubutagatifu kuri Nyagasani”.
Ubutagatifu kuri Nyagasani butuma ubuzima bwa buri munsi bwera. Burushaho gutuma twishima kandi bukatwegereza Nyagasani no hagati yacu ubwacu kandi bukadutegurira kubana n’Imana Data, Yesu Kristo, n’abacu dukunda.
Nk’uko byabaye ku nshuti yanjye, mushobora kwibaza niba So wo mu Ijuru abakunda. Igisubizo ni Yego rwose yumvikana cyane! Dushobora kumva urukundo Rwe uko tugira ubutagatifu kuri Nyagasani ibyacu buri munsi, twishimye kandi iteka ryose. Ndasaba ngo dushobozwe gukora dutyo. Mbisengeye mu izina ryera rya Yesu Kristo, amena.