Ugupfa gufite Akamaro!
Hatitawe ku bigeragezo twese duhura na byo, Data wo mu Ijuru udukunda yaduteguriye umugambi w’ibyishimo ku buryo tutagomba gutsindwa.
Mu myaka myinshi nahawe umukoro wo kwigisha mu rugo umugore ukuze muri paruwasi yanjye. Ntabwo yari afite ubuzima bumworoheye. Yari afite ibibazo bitandukanye by’ubuzima kandi afite uburibwe buhoraho kubera impanuka yo mu bwana bwe yagiriye aho bakinira. Yatandukanye n’umugabo ku myaka 32 afite abana bane bato bo kurera no gutunga, yongeye gushyingirwa afite imyaka 50. Umugabo we wa kabiri yitabye Imana igihe yari afite imyaka 66, kandi uyu mugore yabayeho indi myaka 26 nk’umupfakazi.
Hatitawe ku bigeragezo yahuye na byo ubuzima bwe bwose, yari indahemuka ku bihango bye kugeza ku mpera y’ubuzima bwe. Uyu mugore yari impuguke mu bisekuru abikorana umurava, yitabiraga ingoro, agakusanya kandi akandika amateka y’umuryango. Nubwo yari afite ibigeragezo byinshi bigoye, ndetse hari igihe yabaga afite agahinda n’irungu nta kabuza, ariko yabaga afite akanyamuneza mu maso nuko akagira imico myiza kandi ishimishije.
Amezi icyenda nyuma yuko apfuye, umwe mu bahungu be yagize ubunararibonye budasanzwe mu ngoro. Yamenye ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu ko mama we yari amufitiye ubutumwa. Yavuganye nawe, ariko bitanyuze mu kubonekerwa cyangwa amagambo mu buryo bw’amajwi. Ubu butumwa bukurikira butarimo amakosa bwaje mu bitekerezo by’umwana w’umuhungu buturutse kuri nyina: “Ndashaka ko umenya ko ugupfa gufite akamaro, kandi ndashaka ko umenya ko ubu nasobanukiwe impamvu ibintu byose byabaye [mu buzima bwanjye] byabayeho uko byagenze—kandi byose nta kibazo.”
Ubu butumwa burushaho gutangaza iyo umuntu atekereje uko ibihe byari bimeze n’ingorane uyu mugore yihanganiye kandi akazinesha.
Bavandimwe banjye, ugupfa gufite akamaro! Kwashyiriweho kugira akamaro! Hatitawe ku bigeragezo, intimba, n’ingorane twese duhura na byo, Data wo mu Ijuru udukunda, w’ushishoza, kandi utunganye yaduteguriye umugambi w’ibyishimo ku buryo tutagomba gutsindwa. Umugambi We uduha inzira yo guhaguruka kugira ngo tuneshe ingorane muri ubu buzima bupfa. Nyagasani yavuze ko uyu ari umurimo n’ikuzo bye: kuzana ukudapfa n’ubuzima buhoraho bya muntu.
Nubwo bimeze gutyo, niba dushaka kuba abagenerwabikorwa “b’umurimo … n’ikuzo” bya Nyagasani, ndetse n’“ukudapfa n’ubuzima buhoraho,” tugomba kwitega kwiga no kwigishwa no kunyura mu ngorane n’ibigeragezo: rimwe na rimwe bikagera ku kigero cyo hejuru. Kwirinda byuzuye ibibazo, imbogamizi n’ingorane by’iy’isi, byahungabanya uruhererekane rukenewe by’ukuri kugira ngo ubuzima bupfa bugire akamaro.
Kandi na none ntabwo tugomba gutungurwa igihe ibihe bigoye bitujeho. Tuzahura n’ibintu bitugerageza n’abantu batuma twitoza urukundo ruhebuje rw’ukuri no kwihangana. Ariko dukeneye kwihangana mu ngorane zacu no kwibuka, nkuko Nyagasani yabivuze ati:
“Kandi urambika hasi ubuzima bwe ku mpamvu yanjye, kubw’izina ryanjye, azongera abubone, ndetse ubugingo buhoraho.
“Kubera iyo mpamvu, mwitinya abanzi banyu [ibibazo byanyu, ibigeragezo, cyangwa isuzumwa ry’ubu buzima], kuko nategetse … , niko Nyagasani avuga, ko nzabagerageza mu bintu byose, nimuzahama mu gihango cyanjye … kugira ngo mube mukwiriye.”
Iyo twumva duhangayitse cyangwa duhangayikishijwe n’ibibazo byacu cyangwa twumva ko dushobora kuba turi kwakira ibirenze uruhare rwacu rw’ingorane mu buzima, dushobora kwibuka ibyo Nyagasani yabwiye abana ba Isirayeli:
“Uzajye wibuka urugendo rurerure Nyagasani Imana yawe yagukoresheje mu butayu mu myaka mirongo ine yose, kugira ngo agucishe bugufi, bityo akugerageze, amenye ikiri mu mutima wawe, kandi amenye niba uzakurikiza amategeko ye, cyangwa niba utazayakurikiza.”
Nkuko Lehi yigishije umuhungu we Yakobo ati:
“Wagowe n’imibabaro n’ishavu ryinshi. … kandi, … [Imana] izahindura imibabaro yawe kubw’inyungu zawe. … Kubera iyo mpamvu, nzi ko wacunguwe, kubera ubukiranutsi bw’Umucunguzi wawe.”
Kubera ko ubu buzima ari ahantu ho gusuzumirwa kandi ko ibicu byijimye by’amakuba bidutwikira bikatubuza amahoro yacu ngo biyangize, birafasha kwibuka iyi nama n’amasezerano dusanga muri Mosaya 23 ajyanye n’ibigeragezo by’ubuzima: “Nyamara—ushyira icyizere cye muri we [Nyagasani] niwe uzashyirwa hejuru ku munsi wa nyuma.”
Nkibyiruka, Njyewe ubwanjye nagize ubunararibonye bw’ububabare bukomeye bw’amarangamutima n’ikimwaro byaje biturutse ku bikorwa byo kudakiranuka by’undi muntu, byabangamiye agaciro kanjye mu gihe cy’imyaka myinshi n’icyiyumviro cy’agaciro kanjye imbere ya Nyagasani. Nyamara, ndabaha ubuhamya bwanjye bwite ko Nyagasani ashobora kudukomeza akadushyigikira mu ngorane izo arizo zose twanyuramo muri uru rugendo muri iyi si y’amarira.
Tuzi neza ibyo Pawulo yanyuzemo:
“Kandi kugira ngo ntishyira hejuru cyane kubera ubwinshi bwibyahishuwe [nakiriye], nahawe igishakwe cyo mu mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani yo kumposha, ngo ntishyira hejuru kurenza ibikwiriye.
“Kuri icyo kintu ninginze Umwami wacu gatatu, ngo kimvemo.
“Ariko arampakanira ati, Ubuntu bwanjye buraguhagije: kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura. Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.”
Ntabwo tuzi “igishakwe cyo mu mubiri” cya Pawulo icyo cyaricyo. Yahisemo kudasobanura niba yari uburwayi bw’umubiri, ubumuga bwo mu mutwe cyangwa gucika intege kw’amarangamutima, cyangwa ibigeragezo. Ariko ntabwo dukeneye kumenya ibyo bisobanuro kugirango tumenye ko yahangayitse kandi akinginga Nyagasani ngo amufashe kandi ko, amaherezo, imbaraga n’ububasha bya Nyagasani aribyo byamufashije kubinyuramo.
Kimwe na Pawulo, mbifashijwemo na Nyagasani ni bwo naje gukomezwa mu marangamutima no muri roho, amaherezo nza kumenya nyuma y’imyaka myinshi ko buri gihe nabaye umuntu ufite agaciro kandi nkwiriye imigisha y’inkuru nziza. Umukiza yamfashije kuva mu byiyumviro bibi byo kumva ko ntakwiriye no kubabarira abandwanya. Naje gusobanukirwa hanyuma ko Impongano y’Umukiza yari impano nahawe kandi ko Data wo mu Ijuru n’Umwana We bankunda bya nyabyo. Kubera Impongano y’Umukiza, ugupfa gufite akamaro.
Ubwo nahawe umugisha wo kumenya uburyo Umukiza yantabaye kandi agahagararana nanjye mu byo nanyuragamo, nsobanukirwa ko ibyo nanyuzemo kubw’amahirwe make mu myaka y’ubugimbi bwanjye byari urugendo rwanjye n’ubunararibonye, bikaba umwanzuro wabyo n’igisubizo bidashobora gushyirwa ku bababajwe kandi bakomeza kubabazwa n’imyitwarire y’ukudakiranuka kw’abandi.
Menya neza ko ibyo tunyuramo byose mu buzima—ibyiza n’ibibi—bishobora kutwigisha amasomo y’ingirakamaro. Ubu ndabizi kandi mbahaye ubuhamya ko ugupfa gufite akamaro! Niringiye ko nk’igisubizo cy’igiteranyo cy’ubunararibonye bw’ubuzima bwanjye—ibyiza n’ibibi— mfitiye ibambe abarengana bazira ibikorwa by’abandi kandi mfitiye impuhwe abakandamizwa.
Niringiye mbikuye ku mutima ko nk’igisubizo cy’ubunararibonye bw’ubuzima bwanjye—ibyiza n’ibibi—Narushijeho kuba kugira ingeso nzia ku bandi, mfata abandi nk’uko umukiza yabafata, kandi nsobanukiwe neza umunyabyaha kandi mfite ubunyangamugayo bwuzuye. Uko tuza kwishingikiriza ku buntu bw’Umukiza kandi tukubahiriza ibihango byacu, dushobora gutangwaho ingero z’ingaruka zituruka ku Mpongano y’Umukiza.
Reka mbasangize urugero rwa nyuma rw’uko ugupfa gufite akamaro.
Mama ntabwo yagize urugendo rumworoheye mu buzima bupfa. Nta gihembo yakiriye cyangwa icyubahiro cy’isi ndetse ntiyigeze agira amahirwe yo kwiga arenze amashuri yisumbuye. Yanduye imbasa akiri umwana, bimuviramo uburibwe bw’ubuzima bwe bwose no kubangamirwa mu kaguru ke. Nk’umuntu mukuru, yahuye n’ingorane nyinshi yaba iz’umubiri n’izubukungu ariko yari indahemuka ku bihango bye kandi yakundaga Nyagasani.
Ubwo mama yari afite imyaka 55, mushiki wanjye mukuru nkurikira yarapfuye, asiga uruhinja rw’umukobwa rufite amezi umunani, ariwe mwishywa wanjye, atagira nyina. Ku bw’impamvu zitandukanye, Mama byarangiye areze umwishywa wanjye mu gihe cy’imyaka 17 yakurikiyeho, akenshi mu bihe by’ibigeragezo. Nyamara, atitaye kuri ibyo yanyuzemo, yakoreraga umuryango we, abaturanyi be n’abanyamuryango bo muri paruwasi ye yishimye kandi abishaka, ndetse akora nk’umukozi ushinzwe umugenzo mu ngoro mu gihe cy’imyaka myinshi. Mu gihe cy’imyaka ya nyuma y’ubuzima bwe, Mama yarwaye indwara yo kwigabirwa ibintu, akenshi bikamuyobera, maze ajyanwa mu nyubako yita ku barwayi. Ikibabaje, yari wenyine ubwo yapfaga bitunguranye.
Amezi menshi nyuma y’ugpfa kwe, nagize inzozi ntigeze nibagirwa. Mu nzozi zanjye, nari nicaye mu biro byanjye mu Nyubako y’Ubuyobozi bw’Itorero. Mama yinjiye mu biro. Namenyeko aje aturutse mu isi ya roho. Nzahora nibuka ibyiyumviro nagize. Ntacyo yavuze, ariko yagaragaragaho ubwiza bwa roho ntigeze mubonana kandi bwangora kubusobanura.
Uko yagaragaraga n’uko yari ameze mu by’ukuri byari bitangaje! Ndibuka mubwira nti, “Mama, uri mwiza cyane!,” nshaka kumubwire ububasha bwa roho n’ubwiza. Yanyeretse ko yanyumvise—na none ntacyo avuze. Numvise urukundo amfitiye, maze menya ko yishimye kandi yakize imibabaro n’ibigeragezo by’isi kandi ko ategerezanye amatsiko umuzuko uhebuje. Nzi ko kuri Mama, Ugupfa kwagize akamaro, kandi ko natwe udufitiye akamaro.
Umurimo n’ikuzo by’Imana ni ukuzana ukudapfa n’ubuzima buhoraho kuri buri muntu. Ibyo tunyuramo mu buzima bupfa ni igice cy’urugendo gituma dukura ndetse tugatera imbere twerekeza ku buzima budapfa n’ubuzima buhoraho. Ntabwo twoherejwe hano gutsindwa ahubwo twoherejwe gutsinda mu mugambi Imana idufiteho.
Nk’uko Umwami Benyamini yigishije ati: “Kandi byongeye, ndifuza ko muzirikana imibereho y’umugisha kandi y’ibyishimo y’abubahiriza amategeko y’Imana. Kuko dore, barahirwa mu bintu byose, haba iby’umubiri n’ibya roho; kandi nibakomeza kuba indahemuka kugeza ku ndunduro bazakirwa mu ijuru, kugira ngo aho bashobore guturana n’Imana mu mibereho y’ibyishimo bitagira iherezo.” Mu yandi magambo, ugupfa gufite akamaro!
Ndahamya ko uko twakira imigenzo y’inkuru nziza, tukagirana ibihango n’Imana maze tukubahiriza ibyo bihango, tukihana, tugafasha abandi, maze tukihangana kugeza ku ndunduro, natwe dushobora kugira amizero n’icyizere cyuzuye muri Nyagasani ko ugupfa gufite akamaro! Ndahamya Yesu Kristo kandi ko ahazaza hacu mu ikuzo hamwe na Data wo mu Ijuru hazashoboka kubw’ubuntu n’Impongano y’Umukiza. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.