Inyigisho ya Yesu Kristo iroroshye
Ndahamya ko umurimo mutagatifu wo kwigisha abana ba Data wo mu Ijuru ari inyigisho yoroshyee za Yesu Kristo.
Twese dufite abo mu muryango dukunda barimo gushukwa no kugeragezwa n’imbaraga zisa naho zidacogora za Satani, kirimbuzi, ugira abana b’Imana bose ingorwa. Kuri benshi muri twe, habayeho amajoro tutasinziriye. Twagerageje gusigasira abantu bafite imbogamizi n’imbaraga zose kubw’ibyiza. Twaringinze tubasengera. Twarabakunze. Twababereye urugero rwiza uko twari tubishoboye.
Aluma, umuhanuzi wa kera wuje ubushishozi, yahuye n’ibigeragezo nk’ibyo. Abantu yayoboye kandi yakundaga bakunze kwibasirwa n’umwanzi w’inkazi, nyamara bagerageje kurera abana bakiranutse mu isi yuzuye ubugome. Aluma yumvaga ko ibyiringiro bye byonyine byo gutsinda ari imbaraga dushobora rimwe na rimwe gukerensa kandi akenshi tukazikoresha gacye cyane. Yingingiye Imana kumuha ubufasha.
Aluma yari azi ko kugirango Imana ibafashe, byasabaga ko abo yari ayoboye bihana, ndetse n’abanzi be bakihana. Bityo, yahisemo ubundi buryo bwo kurwana.
Igitabo cya Morumoni kibisobanura muri ubu buryo: “Kandi ubwo, kuko ukubwiriza ijambo kwari kwaragize inkubiri yo kuyobora abantu ku mikorere y’ibikiranutse—koko, byari bifite inkurikizi zikomeye ku bitekerezo by’abantu kurusha inkota, cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose, cyari cyarababayeho—kubera iyo mpamvu Aluma yatekereje ko ari ngombwa ko bagerageza ububasha bw’ijambo ry’Imana.”
Ijambo ry’Imana ni inyigisho yigishijwe na Yesu Kristo n’abahanuzi Bayo. Aluma yari azi ko amagambo y’inyigisho afite imbaraga zihambaye.
Mu gice cya 18 cy’Inyigisho n’Ibihango, Nyagasani ahishura umusingi w’inyigisho ze:
“Kuko, dore ndategeka abantu ahantu hose kwihana. …
“Kuko, dore, Nyagasani Umucunguzi wanyu yababajwe n’urupfu mu mubiri, kubera iyo mpamvu yababaye ububabare bw’abantu bose, kugira ngo abantu bose bashobore kwihana kandi bamusange.
“Kandi yongeye kuzuka mu bapfuye, kugira ngo ashobore kwigarurira abantu bose, ariko babanje kwihana.”
“Kandi muzapfukame maze muramye Data mu izina ryanjye.
“… Mugomba kwihana kandi mukabatizwa, mu izina rya Yesu Kristo.”
“Musabe Data mu izina ryanjye mwizeye, mwemera ko muzahabwa, kandi muzahabwa Roho Mutagatifu.”
“Kandi ubu, nyuma y’uko … mumaze kubona ibi, mugomba kubahiriza amategeko mu bintu byose.”
“Nimwiyitirire izina rya Kristo kandi muvuge ukuri mushize amanga.
“Kandi uko abenshi bihana kandi bakabatizwa mu izina ryanjye ariryo Yesu Kristo kandi bakihangana kugeza ku ndunduro, abo bazakizwa.”
Muri ibyo bice bike, Umukiza aduha urugero rwiza rw’uburyo tugomba kwigisha inyigisho Ze. Iyi nyigisho ni uko kwizera Umwami Yesu Kristo, ukwihana, umubatizo, kwakira impano ya Roho Mutagatifu, no kwihangana kugeza ku ndunduro biha imigisha abana b’Imana bose.
Mu gihe twigisha aya mahame abo dukunda, Roho Mutagatifu azadufasha kumenya ukuri. Kubera ko dukeneye kuyoborwa na Roho Mutagatifu, tugomba kwirinda gukekeranya no kwishakira igisobanuro ku giti cyacu kirenze n’ibyo inyigisho y’ukuri ivuga.
Ibyo bishobora kugorana kubikora mu gihe ukunda umuntu ushaka kuzana mu murongo. Ashobora kuba yarirengagije inyigisho yigishijwe. Ni ukugerageza ikintu gishya cyangwa gitera amarangamutima. Ariko Roho Mutagatifu azahishura roho y’ukuri gusa igihe twitwararitse kandi twitondera kutarenga ibyo inyigisho y’ukuri ivuga. Bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda ndetse kwegera inyigisho z’ibinyoma ni uguhitamo uburyo bworoshye mu nyigisho yacu. Umutekano uronkerwa muri ubwo bworohe, kandi bike nibyo bitakara.
Kwigisha byoroheje bidufasha gusangira inyigisho z’agakiza hakiri kare, mu gihe abana bataragerwaho n’ibishuko by’umushukanyi bazahura nabyo nyuma, mbere y’uko ukuri bakeneye kwiga kurigitishwa n’ijwi ry’imbuga nkoranyambaga, urungano, ndetse n’ingorane zabo bwite. Tugomba gukoresha amahirwe yose yo gusangira n’abana inyigisho za Yesu Kristo. Ibi bihe byo kwigisha ni iby’agiciro kandi ni bike cyane ugereranije n’imbaraga zidacogora ziturwanya. Kuri buri saha ishize winjiza inyigisho mu buzima bw’umwana, hari amasaha atabarika yuzuyemo ubutumwa n’amashusho arwanya cyangwa yirengagiza uku kuri gukiza.
Bamwe muri mwe mushobora kwibaza niba ari byiza kwiyegereza abana banyu kurushaho mu kwidagadura, cyangwa mushobora kwibaza niba umwana ashobora gutangira kumva inyigisho zawe zimurenze. Ahubwo, twakagombye gutekereza ngo, “Hamwe n’igihe gito no guhura gake, n’imyanya rwose mikeya, ni ayahe magambo y’inyigisho nshobora kubasangiza azabakomeza ku mbogamizi zitakwirindwa ku kwizera kwabo?” Amagambo musangiye uyu munsi ashobora kuba ariyo bitwaza, kandi iki gihe kirenda kurangira.
Nahoraga nishimira ubwitange bwa nyogokuruza wa Mariya Bommeli bwo gusangira inyigisho ya Yesu Kristo. Umuryango we wigishijwe n’abamisiyoneri mu Busuwisi afite imyaka 24.
Amaze kubatizwa, Mariya yifuje kwifatanya n’Abera muri Amerika, nuko ava mu Busuwisi yerekeza i Berlin maze abona umugore wamuhaye akazi ko kuboha imyenda y’umuryango. Mariya yabaga mu cyumba cy’umuja maze ashyira ibikoresho bye mu ruganiriro rw’urugo.
Muri kiriya gihe, kwigisha inyigisho z’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ntibyari byemewe i Berlin. Ariko Mariya yasanze adashobora gukomeza kudasangiza abandi ibyo yamenye. Umugore wo muri urwo rugo hamwe na bagenzi be bateraniraga hafi y’ahari ibikoresho bye kugira ngo bumve Mariya yigisha. Yavuze ku iyerekwa rya Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo kuri Joseph Smith, ugusura kw’abamarayika, n’Igitabo cya Morumoni. Yibutse inkuru za Aluma, yigishije ibyerekeye inyigisho y’izuka. Yahamije ko imiryango ishobora guhurira mu bwami bwa Selestiyeli.
Ishyaka rya Mariya ryo gusangiza inyigisho y’inkuru nziza yagaruwe ryateje umudugararo bidatinze. Ntibyatinze abapolisi bajyanye Mariya muri gereza. Mu nzira, yabajije umupolisi izina ry’umucamanza yagombaga kwitaba mu gitondo cyakurikiyeho. Yabajije kandi iby’umuryango we ndetse niba yari umubyeyi n’umugabo mwiza. Umupolisi yasobanuye umucamanza nk’umuntu w’isi.
Muri gereza, Mariya yasabye ikaramu n’impapuro. Yaraye yandikira umucamanza ibaruwa, atanga ubuhamya bw’izuka rya Yesu Kristo nk’uko byasobanuwe mu Gitabo cya Morumoni, avuga ku isi ya roho, kandi asobanura kwihana. Yatanze igitekerezo ko umucamanza azakenera igihe cyo gutekereza ku buzima bwe mbere yo kwinjira mu rubanza nyir’izina. Yanditse ko yamenye ko afite byinshi byo kwihana, byinshi byababaza umuryango we kandi bikamutera umubabaro mwinshi. Mu gitondo, arangije ibaruwa ye, asaba umupolisi kuyigeza ku mucamanza, kandi yamwemereye kubikora.
Nyuma, umupolisi yahamagajwe n’umucamanza ku biro bye. Ibaruwa Mariya yari yanditse yari ibimenyetso simusiga byerekana ko yigishaga inyigisho y’inkuru nziza yagaruwe kandi, mu gukora ibyo, akica itegeko. Ariko, ntibyatinze umupolisi amaze kuvugana n’umucamanza yasubiye kuri kasho ya Mariya. Yamubwiye ko ibirego byose byasibwe kandi ko afite uburenganzira bwo kugenda. Kwigisha inyigisho y’inkuru nziza ya Yesu Kristo yagaruwe byari byaramuteye kujugunywa muri gereza. Kandi gutangaza inyigisho yo kwihana ku umucamanza byatumye asohorwa muri gereza.
Inyigisho za Mariya Bommeli ntizarangiriye ku irekurwa rye. .Inyandiko y’amagambo ye yahererekanije inyigisho z’ukuri mu bisekuruza bye byari bitaranavuka. Ukwizera kwe ko ndetse uwahindutse mushya ashobora kwigisha inyigisho za Yesu Kristo byamwemeje ko abamukomokaho bazakomezwa mu ntambara zabo bwite.
Mu gihe dukora ibishoboka byose kugira ngo twigishe abo dukunda ibyerekeye inyigisho za Yesu Kristo, bamwe bashobora kutemera. Injijo zishobora gukururuka mu ntekerezo yawe. Ushobora kwibaza niba uzi inyigisho y’Umukiza bihagije ku buryo wayigisha neza . Niba kandi umaze kugerageza kuyigisha, ushobora kwibaza impamvu umusaruro mwiza utagaragara cyane kurushaho ku bo twazigishije. Ntukemere ko gushidikanya bikuzamo. Hindukirira Imana kugira ngo igufashe.
“Koko, kandi utakambire Imana kugira ngo witunge; … reka urukundo rw’umutima wawe rushyirwe kuri Nyagasani iteka ryose.”
“Kandi ubu nagira ngo mwiyoroshye, kandi mwumvire maze mugire ineza; mwicishe bugufi mu kugirwa inama; mwuzure ukwiyumanganya n’ukwihangana; muba abagereranyije mu bintu byose; mube abanyamwete mu kuubahiriza amategeko y’Imana mu bihe byose; musaba ibyo aribyo byose mukeneye, byaba ibya roho n’ibyo umubiri; muhore muha amashimwe Imana kubw’ibintu ibyo aribyo byose muhabwa.”
Niba usenga, niba uvugana n’Imana, kandi niba usaba wingingira abo ukunda, kandi niba uyishimira bitari kubw’ubufasha gusa ahubwo n’ukwihangana n’ubwitonzi bituruka kutabona ibyo wifuza ako kanya cyangwa wenda ntunabibone na rimwe, noneho ndagusezeranije ko azarushaho kukwegera. Uzaba umunyamwete kandi wihangane. Noneho ushobora kumenya ko wakoze ibishoboka byose kugira ngo ufashe abo ukunda n’abo usengera kugira ngo bace mu nzara ibishuko bya Satani ugerageza kubayobya.
“Ariko abategereza Nyagasani bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.”
Dushobora kubona ibyiringiro mu byanditswe bitagatifu by’imiryango. Twasomye abanze kuva mu byo bigishijwe cyangwa barwanaga n’Imana kugira ngo bababarirwe, nka Aluma Muto, abahungu ba Mosaya, na Enosi. Mu bihe byabo bigoranye, bibutse amagambo y’ababyeyi babo, amagambo y’inyigisho ya Yesu Kristo. Kubuka byarabakijije. Ibyigisho byawe kuri iyo nyigisho yera bizibukwa.
Ndahamya ko kwigisha abana ba Data wo mu Ijuru inyigisho zoroshye za Yesu Kristo, zitwemerera kwezwa muri roho kandi amaherezo twakirwa mu ikuzo ry’Imana, kubana nayo hamwe n’Umwana wayo mu ikuzo ubuziraherezo mu miryango. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.